-
Matayo 14:15-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ariko bigeze nimugoroba abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu batahe, bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16 Ariko Yesu arababwira ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya.” 17 Baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.” 18 Na we arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” 19 Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. 20 Bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo 12.+ 21 Abariye bari nk’abagabo 5.000, utabariyemo abagore n’abana.+
-
-
Luka 9:12-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma butangira kwira. Za ntumwa 12 ziraza ziramubwira ngo: “Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bishakire aho bacumbika n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13 Ariko arababwira ati: “Abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri. Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya byahaza aba bantu bose.” 14 Aho hari abagabo nk’ibihumbi bitanu. Ariko abwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu matsinda y’abantu 50.” 15 Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16 Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, arangije afata ayo mafi n’iyo migati abiha abigishwa be ngo babihe abantu. 17 Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+
-