-
Mariko 11:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Yesu n’abigishwa be bagiye kugera i Yerusalemu, bari hafi y’i Betifage n’i Betaniya+ ku Musozi w’Imyelayo, atuma babiri mu bigishwa be+ arababwira ati: 2 “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimuwugeramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Hanyuma mukiziture maze mukizane hano. 3 Nihagira umuntu ubabaza ati: ‘kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye, kandi arahita akigarura.’”
-
-
Luka 19:28-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu. 29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30 arababwira ati: “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Mukiziture mukizane. 31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati: ‘icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye.’”
-