-
Matayo 21:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Bageze i Betifage ku Musozi w’Imyelayo, hafi y’i Yerusalemu, Yesu atuma abigishwa be babiri,+ 2 arababwira ati: “Mugende mujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, murahita mubona indogobe iziritse iri kumwe n’icyana cyayo. Muziziture muzinzanire. 3 Nihagira ugira icyo ababaza, mumubwire muti: ‘Umwami arazikeneye.’ Arahita azibaha.”
-
-
Luka 19:29-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30 arababwira ati: “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Mukiziture mukizane. 31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati: ‘icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye.’” 32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati: “Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?” 34 Baravuga bati: “Umwami aragikeneye.”
-