-
Mariko 12:18-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Abasadukayo baza aho ari, ari bo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ maze baramubaza bati:+ 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umugabo washatse apfuye agasiga umugore ariko agapfa nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.+ 20 Habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. 21 Uwa kabiri ashakana n’uwo mugore, ariko na we apfa nta mwana asize, n’uwa gatatu bigenda bityo. 22 Nuko bose uko ari barindwi bapfa nta mwana babyaye. Amaherezo uwo mugore na we arapfa. 23 None se, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?”
-
-
Luka 20:27-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ariko Abasadukayo, bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 28 “Mwigisha, Mose yaratwandikiye ati: ‘niba umugabo apfuye nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo, kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 29 Nuko rero, habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize. 30 Uwa kabiri na we ashyingiranwa na we. 31 N’uwa gatatu barashyingiranwa. Ndetse bose uko ari barindwi bimera bityo, bapfa badasize abana. 32 Amaherezo, uwo mugore na we arapfa. 33 None se mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?”
-