ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 22:23-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 24 “Mwigisha, Mose yaravuze ati: ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 25 Iwacu habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. Umugore we asigaranwa n’umuvandimwe w’uwo mugabo. 26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. 27 Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. 28 None mu gihe cy’umuzuko, uwo mugore azaba uwa nde muri abo barindwi, ko bose bashakanye na we?”

  • Luka 20:27-33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Ariko Abasadukayo, bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 28 “Mwigisha, Mose yaratwandikiye ati: ‘niba umugabo apfuye nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo, kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 29 Nuko rero, habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize. 30 Uwa kabiri na we ashyingiranwa na we. 31 N’uwa gatatu barashyingiranwa. Ndetse bose uko ari barindwi bimera bityo, bapfa badasize abana. 32 Amaherezo, uwo mugore na we arapfa. 33 None se mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze