ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 22:23-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 24 “Mwigisha, Mose yaravuze ati: ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 25 Iwacu habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. Umugore we asigaranwa n’umuvandimwe w’uwo mugabo. 26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. 27 Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. 28 None mu gihe cy’umuzuko, uwo mugore azaba uwa nde muri abo barindwi, ko bose bashakanye na we?”

  • Mariko 12:18-23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Abasadukayo baza aho ari, ari bo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ maze baramubaza bati:+ 19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye ko niba umugabo washatse apfuye agasiga umugore ariko agapfa nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.+ 20 Habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. 21 Uwa kabiri ashakana n’uwo mugore, ariko na we apfa nta mwana asize, n’uwa gatatu bigenda bityo. 22 Nuko bose uko ari barindwi bapfa nta mwana babyaye. Amaherezo uwo mugore na we arapfa. 23 None se, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze