-
1 Abami 9:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 nanjye nzirukana Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe.+ Kandi abantu bo mu bihugu byose bazasuzugura* Abisirayeli bajye babaseka.+ 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+
-
-
Yeremiya 22:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Yehova aravuga ati: ‘ariko nimwanga kumvira ayo magambo, ndahiye mu izina ryanjye ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+
-
-
Matayo 21:43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Ni yo mpamvu mbabwira ko Ubwami bw’Imana muzabwamburwa bugahabwa abantu bera imbuto zabwo.
-