-
Luka 23:50-52Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
50 Hari umugabo witwaga Yozefu, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, akaba yari umuntu mwiza, kandi w’umukiranutsi.+ 51 Uwo mugabo ntiyari yarashyigikiye umugambi wabo n’ibikorwa byabo. Yari uwo mu mujyi w’i Yudaya witwaga Arimataya kandi yari ategereje Ubwami bw’Imana. 52 Nuko ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.
-