ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 27:57-60
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 57 Nimugoroba haza umugabo wari umukire wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+ 58 Uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ Pilato ategeka ko bawumuha.+ 59 Nuko Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye,+ 60 awushyira mu mva* nshya+ yari yaracukuye mu rutare. Arangije ku muryango w’iyo mva ahakingisha ikibuye kinini maze aragenda.

  • Mariko 15:43-46
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 43 haje umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, kandi na we akaba yari ategereje Ubwami bw’Imana. Nuko agira ubutwari ajya imbere ya Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ 44 Ariko Pilato yibaza niba koko Yesu yamaze gupfa. Nuko atumaho umukuru w’abasirikare, amubaza niba koko Yesu yapfuye. 45 Uwo mukuru w’abasirikare amaze kubyemeza, Pilato aha Yozefu uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yesu. 46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira mu mva*+ yari yaracukuye mu rutare, maze ashyira ibuye ku muryango w’iyo mva.+

  • Yohana 19:38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awumanure, maze Pilato aramwemerera. Nuko araza amanura umurambo we.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze