-
Matayo 8:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Amaze kugera hakurya mu karere k’Abagadareni, ahahurira n’abagabo babiri baturutse mu irimbi batewe n’abadayimoni.+ Bari abanyamahane bidasanzwe, ku buryo nta muntu watinyukaga kunyura muri iyo nzira. 29 Nuko barasakuza cyane bati: “Mwana w’Imana uradushakaho iki?+ Waje kutubabaza+ igihe cyagenwe kitaragera?”+
-
-
Mariko 5:2-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Akiva mu bwato ahura n’umugabo wari uturutse mu irimbi, wari watewe n’umudayimoni. 3 Uwo mugabo yiberaga mu irimbi. Kugeza icyo gihe nta muntu n’umwe wari warashoboye kumuboha ngo amukomeze, niyo yabaga akoresheje iminyururu. 4 Inshuro nyinshi bamubohaga amaguru n’amaboko bakoresheje iminyururu, ariko akayicagagura. Nta muntu n’umwe washoboraga kumufata ngo amugumane. 5 Ku manywa na nijoro yahoraga mu marimbi no mu misozi asakuza cyane kandi yikebesha amabuye. 6 Ariko abonye Yesu akiri kure, ariruka aramwunamira.+ 7 Nuko amaze gusakuza cyane aravuga ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Rahira mu izina ry’Imana ko utagiye kunyica nabi.”+ 8 Byatewe n’uko Yesu yari abwiye uwo mudayimoni ati: “Va muri uwo muntu wa mudayimoni we!”+ 9 Ariko abanza kumubaza ati: “Witwa nde?” Umudayimoni aramusubiza ati: “Nitwa Legiyoni,* kuko turi benshi.” 10 Nuko uwo mudayimoni atangira kwinginga Yesu ngo ntabirukane muri icyo gihugu.+
-