-
Mariko 6:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko Yesu yari amaze kumenyekana ahantu hose. Wasangaga abantu bavuga bati: “Yohana Umubatiza yazutse none ari gukora ibitangaza.”+ 15 Ariko abandi bo baravugaga bati: “Ni Eliya.” Abandi bo bakavuga bati: “Ni umuhanuzi umeze nk’abandi bahanuzi ba kera.”+ 16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati: “Uwo ni Yohana wa wundi naciye umutwe. Yarazutse!”
-