-
Matayo 14:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Icyo gihe Herode wari umuyobozi w’intara na we yumvise inkuru ivuga ibya Yesu,+ 2 maze abwira abagaragu be ati: “Uwo ni Yohana Umubatiza. Yarazutse none ari gukora ibitangaza.”+ 3 Herode* yari yarafashe Yohana aramuboha maze amushyira muri gereza, kugira ngo ashimishe Herodiya wari umugore wa mukuru we Filipo.+ 4 Ibyo byatewe n’uko Yohana yajyaga amubwira ati: “Amategeko ntiyemera ko umugira umugore wawe.”+ 5 Icyakora nubwo Herode yashakaga kwica Yohana, yatinyaga abantu, kubera ko bemeraga ko ari umuhanuzi.+
-
-
Luka 9:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Herode* wari umuyobozi w’intara yumvise ibyo bintu byose byabaga, biramuyobera kubera ko hari abavugaga ko ari Yohana wazutse,+ 8 abandi bakavuga ko Eliya ari we wabonekeye abantu, ariko abandi bo bakavuga ko ari umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.+ 9 Herode aravuga ati: “Yohana namuciye umutwe.+ None se uwo muntu numva bavugaho ibyo byose ni nde?” Nuko ashaka kumureba.+
-