18 Nyuma y’ibyo, igihe yasengaga ari wenyine, abigishwa be bamusanga aho ari, arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 19 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, ariko abandi bo bavuga ko uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”+