-
Mariko 6:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko Yesu yari amaze kumenyekana ahantu hose. Wasangaga abantu bavuga bati: “Yohana Umubatiza yazutse none ari gukora ibitangaza.”+
-
-
Luka 9:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Herode* wari umuyobozi w’intara yumvise ibyo bintu byose byabaga, biramuyobera kubera ko hari abavugaga ko ari Yohana wazutse,+ 8 abandi bakavuga ko Eliya ari we wabonekeye abantu, ariko abandi bo bakavuga ko ari umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.+ 9 Herode aravuga ati: “Yohana namuciye umutwe.+ None se uwo muntu numva bavugaho ibyo byose ni nde?” Nuko ashaka kumureba.+
-