ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 21:33-41
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 “Nimwumve undi mugani: Hari umugabo wari ufite umurima, awuteramo uruzabibu araruzitira,+ atunganya aho azajya yengera imizabibu yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 34 Igihe cyo gusarura imbuto kigeze, atuma abagaragu be kuri abo bahinzi ngo bamuzanire imbuto ze. 35 Ariko abo bahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye.+ 36 Yongera kubatumaho abandi bagaragu baruta aba mbere kuba benshi, ariko na bo babagenza batyo.+ 37 Amaherezo abatumaho umwana we, yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 38 Ba bahinzi bamubonye barabwirana bati: ‘dore uzasigarana ibye!+ Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 39 Nuko baramufata bamujugunya inyuma y’uruzabibu, baramwica.+ 40 None se nyiri uruzabibu naza, azakorera iki abo bahinzi?” 41 Abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baramusubiza bati: “Kubera ko ari babi, azabarimbura maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”

  • Mariko 12:1-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Hanyuma atangira kubigisha akoresheje imigani. Arababwira ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, atunganya aho azajya yengera imizabibu, yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 2 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. 3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye. 4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo we bamukomeretsa umutwe kandi bamukoza isoni.+ 5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica. 6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku nshuro ya nyuma yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibya databuja byose.+ Nimuze tumwice, maze umurage* we uzabe uwacu.’ 8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya hanze y’uruzabibu.+ 9 None se nyiri uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu aruhe abandi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze