-
Mariko 12:1-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma atangira kubigisha akoresheje imigani. Arababwira ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu,+ maze araruzitira, atunganya aho azajya yengera imizabibu, yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 2 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. 3 Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye. 4 Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo we bamukomeretsa umutwe kandi bamukoza isoni.+ 5 Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica. 6 Umuntu umwe yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane.+ Amubatumaho ku nshuro ya nyuma yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 7 Ariko abo bahinzi barabwirana bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibya databuja byose.+ Nimuze tumwice, maze umurage* we uzabe uwacu.’ 8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya hanze y’uruzabibu.+ 9 None se nyiri uruzabibu azakora iki? Azaza arimbure abo bahinzi, maze uruzabibu aruhe abandi.+
-
-
Luka 20:9-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko acira abantu uyu mugani ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu+ maze arusigira abahinzi, ajya mu gihugu cya kure amarayo igihe kirekire.+ 10 Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. Ariko abo bahinzi baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye.+ 11 Nuko yongera kubatumaho undi mugaragu. Na we baramukubita baramwandagaza, bamwohereza nta cyo ajyanye. 12 Yongera kubatumaho uwa gatatu, baramukomeretsa maze bamujugunya hanze. 13 Nyiri uruzabibu abibonye aravuga ati: ‘ubu se nzabigenza nte? Ngiye kubatumaho umwana wanjye nkunda.+ Wenda we bazamwubaha.’ 14 Abo bahinzi bamubonye bajya inama bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibye. Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 15 Nuko bamujugunya hanze y’uruzabibu baramwica.+ None se nyiri uruzabibu azagenza ate abo bahinzi? 16 Azaza yice abo bahinzi, hanyuma uruzabibu aruhe abandi.”
Babyumvise baravuga bati: “Ibintu nk’ibyo ntibikabeho rwose!”
-