-
Abalewi 11:13-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “‘Mu biguruka, ibyo mutagomba kurya kandi mugomba kubona ko byanduye cyane ni ibi: Kagoma,+ itanangabo, inkongoro yirabura,+ 14 icyaruzi gitukura n’icyaruzi cyirabura n’amoko yabyo yose, 15 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 16 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi n’agaca n’amoko yako yose, 17 igihunyira gito, sarumfuna n’igihunyira cy’amatwi maremare, 18 isapfu, inzoya n’inkongoro, 19 igishondabagabo n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose, samusure n’agacurama. 20 Udusimba twose dufite amababa tugenza amaguru ane, mujye mubona ko twanduye.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Ntimukarye ikintu cyose Imana yanga.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye.
-