-
Luka 18:10-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Arababwira ati: “Hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umusoresha. 11 Umufarisayo arahagarara atangira gusengera mu mutima avuga ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, wenda ngo mbe meze nk’abajura, abakora ibibi, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu musoresha. 12 Dore nigomwa kurya no kunywa kabiri mu cyumweru, kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’+ 13 Ariko umusoresha we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati: ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’+ 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe, Imana ibona ko ari umukiranutsi kurusha uwo Mufarisayo,+ kubera ko umuntu wese wishyira hejuru, azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi, agashyirwa hejuru.”+
-