Imigani
11 Yehova yanga cyane iminzani ibeshya,
Ariko ibipimo byuzuye biramushimisha.+
5 Gukiranuka k’umuntu w’inyangamugayo ni byo bizatuma akora ibikwiriye,
Ariko umuntu mubi we azahura n’ibibazo bitewe n’ububi bwe.+
7 Iyo umuntu mubi apfuye, ibyo yiringiye na byo birashira,
Kandi ibyo yari yiteze kugeraho yishingikirije ku mbaraga ze, na byo biba birangiye.+
8 Iyo umukiranutsi ageze mu bibazo aratabarwa,
Ariko umuntu mubi akomeza guhura na byo.+
9 Umuntu utubaha Imana* avuga amagambo arimbuza mugenzi we,
Ariko umukiranutsi akizwa no kugira ubumenyi.+
10 Ibikorwa byiza by’abakiranutsi bituma abo mu mujyi bose bishima,
Kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura amajwi y’ibyishimo.+
12 Umuntu utagira ubwenge asuzugura mugenzi we,
Ariko umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.+
13 Umuntu ugenda asebanya amena amabanga,+
Ariko umuntu wizerwa abika ibanga.
14 Iyo abantu batayoboranywe ubwenge bahura n’imibabaro,
Ariko aho abajyanama benshi bari ibintu bigenda neza.+
15 Uwemera kuzishyura ideni ry’umuntu* atazi bizamuteza ibibazo,+
Ariko uwanga kugirana amasezerano n’umuntu ushaka ko azamwishyurira ideni,* yirinda ibibazo.
16 Umugore w’imico myiza agira icyubahiro,+
Ariko abagabo b’abanyagitugu bagira ubutunzi.
19 Umuntu uharanira gukiranuka azabona ubuzima,+
Ariko uwiruka inyuma y’ibibi yikururira urupfu.
20 Yehova yanga cyane abantu b’indyarya,+
Ariko abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose baramushimisha.+
21 Uko byagenda kose umuntu mubi ntazabura guhanwa,+
Ariko abana b’umukiranutsi bazarokoka.
22 Umugore ufite ubwiza ariko utagira ubwenge,
Ameze nk’impeta ya zahabu iri ku zuru ry’ingurube.
23 Ibyifuzo by’abakiranutsi biganisha ku byiza,+
Ariko ibyo ababi biringira bikurura umujinya.
24 Habaho umuntu ugira ubuntu agakunda gutanga, nyamara agakomeza kugira ibintu byinshi.+
Undi we akifata ntatange ibyo yari akwiriye gutanga, ariko bikamutera ubukene gusa.+
26 Ugumana ibinyampeke akanga kubigurisha azavugwa nabi,
Ariko uwemera kubigurisha azavugwa neza.
29 Ukururira urugo rwe ibyago nta cyo azageraho,+
Kandi umuntu utagira ubwenge azaba umugaragu w’umunyabwenge.
31 Niba umukiranutsi uri ku isi ahemberwa ibyo akora,
Ni gute umuntu mubi n’umunyabyaha batahanirwa ibyaha byabo?+