ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Isaka na Rebeka bari i Gerari (1-11)

        • Imana isubiriramo Isaka isezerano ryayo (3-5)

      • Batongana bapfa amariba (12-25)

      • Isaka agirana isezerano na Abimeleki (26-33)

      • Abagore ba Esawu babiri b’Abaheti (34, 35)

Intangiriro 26:1

Impuzamirongo

  • +Int 12:10

Intangiriro 26:3

Impuzamirongo

  • +Int 20:1; Heb 11:8, 9
  • +Int 12:7; 15:18
  • +Int 22:16-18; Zb 105:9-11; Heb 6:13, 14

Intangiriro 26:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bihesha umugisha.”

Impuzamirongo

  • +Int 15:1, 5; Heb 11:12
  • +Gut 34:4
  • +Int 12:1-3; Ibk 3:25; Gal 3:8

Intangiriro 26:5

Impuzamirongo

  • +Int 17:10, 23; 22:3, 12; Heb 11:8; Yak 2:21

Intangiriro 26:6

Impuzamirongo

  • +Int 26:17

Intangiriro 26:7

Impuzamirongo

  • +Int 12:11-13
  • +Int 24:16

Intangiriro 26:8

Impuzamirongo

  • +Int 24:67

Intangiriro 26:9

Impuzamirongo

  • +Int 20:11

Intangiriro 26:10

Impuzamirongo

  • +Int 12:18
  • +Int 20:9

Intangiriro 26:12

Impuzamirongo

  • +Int 24:34, 35

Intangiriro 26:14

Impuzamirongo

  • +Int 12:16

Intangiriro 26:15

Impuzamirongo

  • +Int 21:27, 30

Intangiriro 26:17

Impuzamirongo

  • +Int 10:19; 20:1

Intangiriro 26:18

Impuzamirongo

  • +Int 21:25
  • +Int 21:31

Intangiriro 26:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “intonganya.”

Intangiriro 26:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura “gushinja.”

Intangiriro 26:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Ahantu hagari.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:5, 6; 28:1, 3

Intangiriro 26:23

Impuzamirongo

  • +Int 21:31

Intangiriro 26:24

Impuzamirongo

  • +Int 17:1; 28:13
  • +Int 15:1
  • +Int 17:19; Zb 105:9-11

Intangiriro 26:25

Impuzamirongo

  • +Int 12:8, 9
  • +Heb 11:9

Intangiriro 26:26

Impuzamirongo

  • +Int 21:32

Intangiriro 26:28

Impuzamirongo

  • +Int 21:22
  • +Int 21:27

Intangiriro 26:31

Impuzamirongo

  • +Int 21:22-24

Intangiriro 26:32

Impuzamirongo

  • +Int 26:18

Intangiriro 26:33

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Abc 20:1

Intangiriro 26:34

Impuzamirongo

  • +Int 36:2, 3

Intangiriro 26:35

Impuzamirongo

  • +Int 27:46; 28:8

Byose

Intang. 26:1Int 12:10
Intang. 26:3Int 20:1; Heb 11:8, 9
Intang. 26:3Int 12:7; 15:18
Intang. 26:3Int 22:16-18; Zb 105:9-11; Heb 6:13, 14
Intang. 26:4Int 15:1, 5; Heb 11:12
Intang. 26:4Gut 34:4
Intang. 26:4Int 12:1-3; Ibk 3:25; Gal 3:8
Intang. 26:5Int 17:10, 23; 22:3, 12; Heb 11:8; Yak 2:21
Intang. 26:6Int 26:17
Intang. 26:7Int 12:11-13
Intang. 26:7Int 24:16
Intang. 26:8Int 24:67
Intang. 26:9Int 20:11
Intang. 26:10Int 12:18
Intang. 26:10Int 20:9
Intang. 26:12Int 24:34, 35
Intang. 26:14Int 12:16
Intang. 26:15Int 21:27, 30
Intang. 26:17Int 10:19; 20:1
Intang. 26:18Int 21:25
Intang. 26:18Int 21:31
Intang. 26:22Int 17:5, 6; 28:1, 3
Intang. 26:23Int 21:31
Intang. 26:24Int 17:1; 28:13
Intang. 26:24Int 15:1
Intang. 26:24Int 17:19; Zb 105:9-11
Intang. 26:25Int 12:8, 9
Intang. 26:25Heb 11:9
Intang. 26:26Int 21:32
Intang. 26:28Int 21:22
Intang. 26:28Int 21:27
Intang. 26:31Int 21:22-24
Intang. 26:32Int 26:18
Intang. 26:33Abc 20:1
Intang. 26:34Int 36:2, 3
Intang. 26:35Int 27:46; 28:8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 26:1-35

Intangiriro

26 Nuko muri icyo gihugu haba inzara itari ya yindi ya mbere yabaye mu gihe cya Aburahamu+ maze Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki umwami w’Abafilisitiya. 2 Hanyuma Yehova aramubonekera aramubwira ati: “Ntujye muri Egiputa! Ahubwo uzature mu gihugu nzakwereka. 3 Uzakomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha. Nzaguha ibi bihugu byose wowe n’abazagukomokaho+ kandi nzasohoza indahiro narahiriye papa wawe Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti: 4 ‘Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, bangane n’inyenyeri zo mu ijuru+ kandi ibi bihugu byose nzabibaha.+ Abazagukomokaho bazatuma abantu bo mu bihugu byose byo ku isi babona umugisha,’*+ 5 kuko Aburahamu yanyumviye agakomeza gukurikiza ibyo musaba, akubahiriza amabwiriza namuhaye n’amategeko yanjye yose.”+ 6 Nuko Isaka akomeza gutura i Gerari.+

7 Iyo abagabo baho bamubazaga iby’umugore we, yarabasubizaga ati: “Ni mushiki wanjye.”+ Yatinyaga kuvuga ati: “Ni umugore wanjye” kubera ko yari afite ubwoba, nk’uko yabyivugiye ati: “Abagabo b’ino aha, batazanyica bampora Rebeka.” Kandi koko Rebeka yari mwiza cyane.+ 8 Nyuma y’igihe, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arebera mu idirishya maze abona Isaka agaragariza urukundo umugore we Rebeka.+ 9 Abimeleki ahita ahamagara Isaka aramubwira ati: “Ndabibonye ni umugore wawe! None kuki wavuze uti: ‘ni mushiki wanjye?’” Isaka aramusubiza ati: “Nabivuze bitewe n’uko natinyaga ko banyica, bamumpora.”+ 10 Ariko Abimeleki akomeza kumubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki?+ Hari igihe umwe mu bantu banjye yari kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wawe kandi wari kuba utumye dukora icyaha!”+ 11 Hanyuma Abimeleki ategeka abantu be bose ati: “Umuntu wese uzagirira nabi uyu mugabo n’umugore we, azicwa rwose!”

12 Nuko Isaka atera imbuto muri icyo gihugu, maze muri uwo mwaka asarura ibikubye inshuro 100 ibyo yari yarateye, kuko Yehova yamuhaga umugisha.+ 13 Isaka aba umukire, ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera, arakira cyane. 14 Yagize intama nyinshi, inka nyinshi n’abagaragu benshi+ maze Abafilisitiya batangira kumugirira ishyari.

15 Amariba yose abagaragu ba papa we bari baracukuye igihe Aburahamu yari akiriho, Abafilisitiya bayujujemo ibitaka.+ 16 Hanyuma Abimeleki abwira Isaka ati: “Mwimuke muve iruhande rwacu kuko mwabaye benshi kuturusha.” 17 Nuko Isaka arimuka ashinga ihema mu kibaya cy’i Gerari,+ aba ari ho atura. 18 Isaka yongera gucukura amariba yari yaracukuwe igihe papa we Aburahamu yari akiriho ariko Abafilisitiya bakaba bari barayashyizemo ibitaka Aburahamu amaze gupfa.+ Nuko yongera kuyita amazina papa we yari yarayise.+

19 Abagaragu ba Isaka bakomeza gucukura muri icyo kibaya maze bahabona iriba ry’amazi meza yo kunywa. 20 Abashumba b’i Gerari batonganya abashumba ba Isaka bavuga bati: “Aya mazi ni ayacu!” Nuko iryo riba aryita Eseki,* kuko bamutonganyije. 21 Bacukura irindi riba maze na ryo bararitonganira. Nuko aryita Sitina.* 22 Nyuma yaho arimuka, acukura irindi riba ariko ryo ntibaritonganira. Nuko aryita Rehoboti,* aravuga ati: “Ni ukubera ko Yehova aduhaye igihugu kigari kandi agatuma tuba benshi.”+

23 Hanyuma avayo ajya i Beri-sheba.+ 24 Muri iryo joro Yehova aramubonekera maze aramubwira ati: “Ndi Imana ya papa wawe Aburahamu.+ Ntutinye+ kuko ndi kumwe nawe kandi nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi. Nzaba mbikoze kubera umugaragu wanjye Aburahamu.”+ 25 Nuko Isaka ahubaka igicaniro maze asenga Yehova akoresheje izina rye.+ Nanone ahashinga ihema+ maze abagaragu be bahacukura iriba.

26 Hashize igihe Abimeleki ava i Gerari, aza kureba Isaka azanye na Ahuzati wari umujyanama we na Fikoli umukuru w’ingabo ze.+ 27 Isaka ababonye arababaza ati: “Muzanywe n’iki kandi ari mwe mwanyanze, mukanyirukana iwanyu?” 28 Baramusubiza bati: “Twamaze kubona rwose ko Yehova ari kumwe nawe.+ Nuko turavuga tuti: ‘reka tugirane nawe indahiro kandi tugirane isezerano+ 29 ko utazatugirira nabi, nk’uko natwe nta wakugiriye nabi. Twagukoreye ibyiza gusa kuko twagusezereye ukagenda amahoro. None ubu Yehova yaguhaye umugisha.’” 30 Hanyuma abakoreshereza ibirori bararya baranywa. 31 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bagirana indahiro.+ Ibyo birangiye, Isaka abasezeraho bagenda amahoro.

32 Uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza bamubwira iby’iriba bari bacukuye.+ Baramubwira bati: “Twabonye amazi!” 33 Iryo riba aryita Shiba. Ni cyo cyatumye uwo mujyi witwa Beri-sheba+ kugeza n’ubu.*

34 Esawu amaze kugira imyaka 40, yashatse umugore witwa Yudita, umukobwa wa Beri w’Umuheti. Nanone yashatse undi witwa Basemati, umukobwa wa Eloni w’Umuheti.+ 35 Abo bagore batumye Isaka na Rebeka bababara cyane.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze