Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
132 Yehova, ibuka Dawidi,
Wibuke n’imibabaro ye yose.+
2 Yehova, wowe Mana ikomeye ya Yakobo,
Ibuka indahiro Dawidi yakurahiye, agira ati:+
3 “Sinzinjira mu nzu yanjye,+
Sinzaryama mu buriri bwiza cyane.
4 Sinzemerera amaso yanjye gutora agatotsi,
Kandi sinzemerera amaso yanjye gusinzira,
5 Ntarabona aho nzashyira inzu nziza cyane ya Yehova,
Ntarabona ahantu heza Imana ikomeye ya Yakobo itura.”+
Nimuze dupfukame imbere ye.+
9 Abatambyi bawe bajye bakora ibyo gukiranuka,
N’indahemuka zawe zirangurure amajwi y’ibyishimo.
10 Ntiwirengagize uwo wasutseho amavuta,
Ubigiriye umugaragu wawe Dawidi.+
11 Yehova yarahiye Dawidi,
Kandi ni ukuri ntazisubiraho. Yaravuze ati:
“Umwe mu bagukomokaho,
Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+
12 Abana bawe nibubahiriza isezerano ryanjye,
Bakumvira n’ibyo nzajya mbigisha,+
Abana babo na bo,
Bazicara ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”+
14 “Aha ni ho nzajya nduhukira kugeza iteka ryose.
Aha ni ho nzatura+ kuko nahifuje cyane.
15 Nzaha abo muri uwo mujyi ibibatunga byinshi.
Abakene baho nzabaha ibyokurya bahage.+
17 Aho ni ho nzahera Dawidi imbaraga nyinshi.
Nateganyije aho uwo nasutseho amavuta azakomoka.*+
18 Nzatuma abanzi be bakorwa n’isoni,
Ariko ikamba ryo ku mutwe we rizarabagirana.”+