YONA
1 Yehova yahaye Yona*+ umuhungu wa Amitayi ubutumwa bugira buti: 2 “Haguruka ujye mu mujyi munini wa Nineve,+ ubatangarize ubutumwa bw’urubanza kandi ubabwire ko ibibi bakora mbibona.”
3 Ariko Yona arahaguruka ahunga Yehova agana i Tarushishi. Aza kugera i Yopa ahasanga ubwato bwari bugiye i Tarushishi. Yishyura amafaranga y’urugendo, maze abwinjiramo kugira ngo ajyane n’abandi i Tarushishi ahunge Yehova.
4 Nuko Yehova ateza umuyaga mwinshi cyane muri iyo nyanja, izamo imiraba* myinshi ku buryo ubwato bwari hafi kurohama. 5 Abayoboraga ubwato batangira kugira ubwoba, buri wese asenga imana ye yinginga kugira ngo imufashe. Bafata ibintu bimwe na bimwe byari mu bwato babijugunya mu nyanja, kugira ngo ubwato budakomeza kuremera.+ Icyakora Yona yari yamanutse ajya mu bwato hasi araryama, arasinzira cyane. 6 Amaherezo umuyobozi mukuru w’ubwato aramwegera, aramubwira ati: “Nta soni urasinziriye? Byuka usenge Imana yawe winginga, ahari Imana y’ukuri yatwitaho ntidupfe.”+
7 Hanyuma barabwirana bati: “Nimuze dukore ubufindo*+ tumenye umuntu uduteje ibi byago.” Nuko bakoze ubufindo bugwa kuri Yona.+ 8 Baramubaza bati: “Niko, tubwire! Ni nde uduteje ibi byago? Ukora iki kandi se uvuye he? Ukomoka mu kihe gihugu kandi se uri uwo mu buhe bwoko?”
9 Yona arabasubiza ati: “Ndi Umuheburayo. Nsenga Yehova Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n’ubutaka.”
10 Nuko abo bagabo barushaho kugira ubwoba, maze baramubaza bati: “Kuki wakoze ibintu nk’ibyo?” (Bari bamaze kumenya ko yahungaga Yehova, kuko yari yabibabwiye.) 11 Baramubaza bati: “None se tugukorere iki, kugira ngo inyanja ituze?” Hagati aho inyanja yarushagaho kuzamo imiraba myinshi. 12 Na we arabasubiza ati: “Nimunterure munjugunye mu nyanja irahita ituza, kuko nzi neza ko iyi miraba ikomeye itewe nanjye.” 13 Icyakora abo bagabo bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyure muri iyo miraba basubize ubwato ku butaka, ariko birabananira, kuko imiraba yari mu nyanja yagendaga irushaho kwiyongera.
14 Nuko basenga Yehova bamwinginga bagira bati: “Yehova, turakwinginze, ntutwice utuziza uyu muntu! Yehova ntutugerekeho urupfu rw’uyu muntu w’inyangamugayo, kuko ibyabaye ari wowe wabishatse!” 15 Hanyuma baterura Yona bamunaga mu nyanja, inyanja ihita ituza. 16 Abo bantu batinya Yehova cyane,+ batambira Yehova igitambo kandi bamusezeranya ibintu bitandukanye.
17 Hanyuma Yehova yohereza urufi runini rumira Yona, maze Yona amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urwo rufi.+
2 Nuko Yona asenga Yehova Imana ye ari mu nda y’urufi.+ 2 Aravuga ati:
“Yehova igihe nari ndi mu bibazo bikomeye, nagusenze nkwinginga maze uransubiza.+
3 Igihe wanjugunyaga mu mazi menshi cyane hagati mu nyanja,
Imigezi yarangose.+
Amazi yawe menshi afite imbaraga n’imiraba* yawe yose byarantwikiriye.+
4 Naravuze nti: ‘nirukanywe imbere yawe!
Ubu se koko nzongera nte kureba urusengero rwawe rwera?’
5 Amazi yarangose impande zose ku buryo nari ngiye gupfa.+
Amazi menshi yo mu nyanja hagati yarangose.
Ibyatsi byo mu mazi byanyizingiye ku mutwe.
6 Naramanutse ngera aho imisozi itereye.
Isi yaramfungiranye iramperana.
Ariko wowe Yehova Mana yanjye, wankuye mu rwobo.+
7 Igihe nari ngiye gupfa, nta wundi natekerezaga uretse wowe Yehova.+
Nuko ndagusenga maze wumva isengesho ryanjye uri mu rusengero rwawe rwera.+
8 Abantu basenga ibigirwamana, birengagije Imana kandi ari yo ibagaragariza urukundo rudahemuka.
9 Ariko njyewe, nzagusingiza kandi nzagutambira ibitambo.
Ibyo nagusezeranyije nzabikora.+
Yehova ni wowe ukiza.”+
10 Amaherezo Yehova ategeka urwo rufi, ruruka Yona ku butaka.
3 Ijambo rya Yehova rigera kuri Yona ku nshuro ya kabiri rigira riti:+ 2 “Haguruka ujye mu mujyi munini wa Nineve,+ ubatangarize ubutumwa ngiye kukubwira.”
3 Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve+ nk’uko Yehova yari yabimubwiye.+ Nineve wari umujyi munini umuntu yagenda iminsi itatu. 4 Amaherezo Yona yinjira muri uwo mujyi, akora urugendo rw’umunsi umwe atangaza ati: “Hasigaye iminsi 40 gusa Nineve ikarimburwa.”
5 Nuko abantu b’i Nineve bizera Imana,+ batangaza ko abantu bose bigomwa kurya no kunywa kandi bakambara imyenda y’akababaro,* guhera ku muntu ukomeye muri bo kugeza ku woroheje. 6 Ayo magambo ageze ku mwami w’i Nineve, ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, akuramo imyenda y’abami, yambara imyenda y’akababaro, yicara mu ivu. 7 Nanone umwami n’abanyacyubahiro be batanga itegeko kandi ritangazwa muri Nineve hose. Iryo tegeko ryagiraga riti:
“Nta muntu cyangwa amatungo bigomba kugira icyo birya. Ntibigomba kurya, ndetse ntibigomba no kunywa amazi. 8 Abantu bose nibambare imyenda y’akababaro ndetse bayishyire no ku matungo. Abantu batakambire Imana cyane kandi bisubireho bareke ibikorwa bibi, bareke n’ibikorwa by’urugomo bakora. 9 Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwisubiraho, ikareka kuturakarira cyane maze ntiturimbuke!”
10 Imana y’ukuri ibonye ibyo bakoze, ikabona n’ukuntu baretse ibikorwa byabo bibi,+ yisubiraho ireka kubateza ibyago yari yavuze ko izabateza.+
4 Ariko ibyo bibabaza Yona, maze ararakara cyane. 2 Nuko asenga Yehova ati: “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye? Ni yo mpamvu nahise mpunga nkigira i Tarushishi.+ Nari nzi ko uri Imana ifite impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ kandi ibabazwa n’ibyago bigera ku bantu. 3 None rero Yehova, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”+
4 Nuko Yehova aramubaza ati: “Ese ubwo ufite impamvu yumvikana yo kurakara cyane bigeze aho?”
5 Hanyuma Yona asohoka mu mujyi ajya kwicara mu burasirazuba bwawo, yubaka akazu ko kugamamo izuba akicaramo, kugira ngo arebe uko biri bugendekere uwo mujyi.+ 6 Yehova Imana ameza uruyuzi kugira ngo ruzamuke rugere hejuru y’aho Yona yari ari rumutwikire, abone igicucu maze agahinda yari afite kagabanuke. Nuko Yona yishimira cyane urwo ruyuzi.
7 Ariko mu gitondo cya kare, Imana y’ukuri yohereza inanda* irya urwo ruyuzi, ruruma. 8 Izuba rirashe, Imana yohereza umuyaga ushyushye cyane uturutse iburasirazuba. Izuba ryaka cyane kuri Yona, maze agira isereri. Yisabira ko yapfa, akajya avuga ati: “Gupfa bindutira kubaho.”+
9 Nuko Imana ibaza Yona iti: “Ese ufite impamvu yumvikana yo kurakara cyane bitewe na ruriya ruyuzi?”+
Na we arasubiza ati: “Mfite impamvu yumvikana yo kurakara cyane, ndetse ndumva napfa.” 10 Ariko Yehova aramubwira ati: “Dore wowe ubabajwe n’uruyuzi utavunikiye cyangwa ngo urukuze. Rwimejeje mu ijoro rimwe, kandi rwuma mu ijoro rimwe. 11 None se ubwo njye sinari nkwiriye kubabazwa n’umujyi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu barenga 120.000 batazi gutandukanya icyiza n’ikibi* kandi ukaba urimo n’amatungo menshi?”+
Bisobanura “inuma.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Cyangwa “ibigunira.”
Ni ubwoko bw’udusimba dusa n’iminyorogoto turya ibimera maze bikuma.
Cyangwa “batazi gutandukanya ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso.”