IBARUWA YA MBERE YANDIKIWE ABATESALONIKE
1 Njyewe Pawulo, hamwe na Silivani*+ na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami Yesu Kristo.
Imana ikomeze kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kandi itume mugira amahoro.
2 Iyo tuvuga ibyanyu mu masengesho yacu,+ buri gihe dushimira Imana. 3 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, izi ko duhora twibuka umurimo urangwa no kwizera mukorana umwete, mubitewe n’urukundo no kwihangana kwanyu, muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo.+ 4 Bavandimwe Imana ikunda, tuzi ko yabatoranyije, 5 kubera ko ubutumwa bwiza twababwirije butari amagambo gusa, ahubwo bwari bufite imbaraga ziturutse ku mwuka wera kandi bwemeza, maze butuma muhinduka. Nanone muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu. 6 Mwaratwiganye,+ mwigana n’Umwami,+ kubera ko mwemeye ubutumwa bwiza nubwo mwari mufite ibibazo byinshi.+ Ariko mwari mufite ibyishimo byinshi bituruka ku mwuka wera, 7 ku buryo mwabereye urugero rwiza abizera bose bo muri Makedoniya no muri Akaya.
8 Umurimo wo kubwiriza mwakoze, watumye ijambo rya Yehova* rikwira hose, haba muri Makedoniya no muri Akaya, kandi ukwizera kwanyu kwamamara hose,+ ku buryo tudakeneye kugira icyo tuvuga. 9 Abantu bo muri utwo duce bakomeje kuvuga ukuntu twageze iwanyu bwa mbere n’ukuntu mwemeye Imana mukareka ibigirwamana byanyu,+ kugira ngo mukorere Imana ihoraho kandi y’ukuri. 10 Nanone, mutegereje Umwana wayo uzaturuka mu ijuru,+ ari we Yesu Kristo wazutse, akaba azadukiza uburakari bw’Imana bwegereje.+
2 Bavandimwe, mwe ubwanyu muzi ko kuba twarabasuye byabagiriye akamaro.+ 2 Muzi ukuntu twabanje kubabarizwa i Filipi+ kandi bakadutesha agaciro. Ariko Imana yacu yatumye tugira ubutwari kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo+ nubwo baturwanyaga cyane.* 3 Inama twabagiriye ntiyarimo ibitekerezo bidahuje n’ukuri cyangwa ngo tuyibagire dufite intego mbi cyangwa tugamije kubashuka. 4 Nk’uko Imana yatwemeye ikabona ko dukwiriye gushingwa umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, iyo tuvuga ntituba dushaka gushimisha abantu, ahubwo tuba dushaka gushimisha Imana, yo igenzura imitima yacu.+
5 Nk’uko mubizi, nta na rimwe twigeze tubabwira amagambo yo kubashima ariko tubaryarya cyangwa ngo twigaragaze uko tutari tubashakaho inyungu.+ Ibyo Imana yabihamya! 6 Nta n’ubwo twigeze dushaka icyubahiro cy’abantu, yaba mwe cyangwa abandi. Mu by’ukuri twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristo, tukababera umutwaro uremereye.+ 7 Ariko twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabagaragariza urukundo. 8 Bityo rero, kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu, ntitwababwirije ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twari twiteguye no kubura ubuzima bwacu kubera mwe+ kuko mwatubereye incuti magara.+
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukavunika cyane. Igihe twabatangarizaga ubutumwa bwiza bw’Imana, twakoraga amanywa n’ijoro, kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera.+ 10 Mwebwe abizera, ndetse n’Imana ubwayo, mwakwemeza ko twababereye indahemuka, tugakiranuka kandi tukaba inyangamugayo. 11 Muzi neza ko twakomezaga kugira inama buri wese muri mwe, tukabahumuriza kandi tukabatera inkunga,+ nk’uko papa w’abana+ abigenza. 12 Ibyo bituma mukomeza kwitwara nk’uko Imana ibishaka,+ yo ibatoranya kugira ngo muzahabwe Ubwami bwayo+ bwiza cyane.+
13 Ni yo mpamvu natwe duhora dushimira Imana,+ kubera ko igihe mwakiraga ijambo ryayo twababwiye, mutaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, ari na ryo ribaha imbaraga mwebwe abizera, mukagira icyo mukora. 14 Bavandimwe, mwiganye abo mu matorero y’Imana y’i Yudaya bunze ubumwe na Kristo Yesu, kubera ko mutotezwa na bene wanyu,+ nk’uko batotejwe n’Abayahudi. 15 Nanone Abayahudi bishe Umwami Yesu+ n’abahanuzi kandi baradutoteza.+ Byongeye kandi, ntibashimisha Imana, ahubwo barwanya ibifitiye abantu bose akamaro. 16 Batubuza kubwiriza abatari Abayahudi ubutumwa buzatuma babona agakiza.+ Ibyo bituma ibyaha byabo birushaho kwiyongera. Ariko uburakari bw’Imana buri hafi kubageraho.+
17 Naho twebwe bavandimwe, igihe twatandukanaga namwe by’igihe gito, nubwo tutababonaga twakomeje kubatekerezaho. Twakoze uko dushoboye kugira ngo tubonane kubera ko twari tubakumbuye cyane. 18 Ni yo mpamvu twifuje kuza iwanyu, ndetse njyewe Pawulo sinabigerageje rimwe gusa, ahubwo ni kabiri. Ariko Satani yakomeje kutuzitira, ngo tutabona aho tunyura. 19 None se, si mwe muzatuma tugira ibyiringiro n’ibyishimo kandi mukatubera nk’ikamba rizadutera ishema igihe Umwami Yesu azaba aje? None se hari abandi batari mwe?+ 20 Rwose, ni mwe mudutera ishema kandi mugatuma tugira ibyishimo.
3 Ubwo rero, kubera ko tutari tugishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twahisemo gusigara twenyine muri Atene.+ 2 Nuko twohereza Timoteyo,+ umuvandimwe wacu akaba n’umukozi w’Imana* utangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, ngo abatere inkunga* kandi abahumurize kugira ngo mukomeze kugira ukwizera. 3 Ibyo bizatuma hatagira ucika intege bitewe n’ibyo bitotezo. Namwe ubwanyu muzi ko ibyo bigomba kutugeraho.+ 4 Igihe twari iwanyu, twababwiye mbere y’igihe ko twari kuzagerwaho n’ibitotezo, kandi muzi ko ari ko byagenze koko.+ 5 Ni yo mpamvu igihe nifuzaga cyane kumenya amakuru yanyu, natumye Timoteyo, kugira ngo amenye niba mukiri indahemuka,+ kuko natinyaga ko wenda Satani+ ashobora kuba yarabashutse, maze tukaba twararuhiye ubusa.
6 Ariko ubu Timoteyo yamaze kutugeraho avuye iwanyu,+ kandi yatubwiye inkuru nziza ijyanye n’ukwizera kwanyu, urukundo rwanyu n’ukuntu mudukumbuye mukaba mwifuza kutubona nk’uko natwe twifuza kubabona. 7 Ni yo mpamvu bavandimwe, nubwo turi mu bibazo* kandi tukaba dutotezwa, twahumurijwe no kumenya amakuru yanyu no kumva ko mukomeje kuba indahemuka.+ 8 Kumenya ko mushikamye kandi ko mushyigikiye Umwami, bitwongerera imbaraga. 9 Dushimira Imana cyane, kubera ko mutuma tugira ibyishimo byinshi. 10 Duhora dusenga twinginga haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo tuzashobore kubonana, bityo tubafashe kugira ukwizera gukomeye.+
11 Dusenga dusaba ko Imana yacu, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami wacu Yesu badufasha tukagera iwanyu. 12 Nanone, Umwami atume mugira urukundo rwinshi, mukundane+ kandi mukunde abantu bose nk’uko natwe tubakunda. 13 Ikindi kandi, Umwami abakomeze* kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu+ ari kumwe n’abatoranyijwe bose,* azasange mutagira inenge kandi mutariho umugayo imbere y’Imana,+ ari yo Papa wo mu ijuru.
4 Ahasigaye rero bavandimwe, nk’uko twabibabwiye mu mabwiriza twabahaye avuga uko mukwiriye kwitwara kugira ngo mushimishe Imana,+ ari na ko musanzwe mubigenza, turabasaba ndetse turabinginga binyuze ku Mwami Yesu, ngo mukomeze kubigenza mutyo, ndetse murusheho. 2 Muzi neza amabwiriza twabahaye binyuze ku Mwami Yesu.
3 Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwaba abantu bera,+ mukirinda ubusambanyi.*+ 4 Buri wese muri mwe, akwiriye kumenya gutegeka umubiri we,+ akaba umuntu wera,+ akiyubaha, 5 kandi akirinda irari ry’ibitsina rikabije+ nk’iry’abantu batazi Imana bagira.+ 6 Nta muntu ugomba kurenga ku mategeko agenga imyifatire myiza, cyangwa ngo ahemukire umuvandimwe we* mu birebana n’ibyo, kuko Yehova* azahana abakora ibyo byose, nk’uko twabibabwiye mbere y’igihe kandi tukabibasobanurira neza. 7 Imana ntiyadutoranyije kugira ngo dukore ibikorwa by’umwanda, ahubwo yaradutoranyije kugira ngo tube abantu bera.+ 8 Bityo rero, usuzuguye ibyo si umuntu aba asuzuguye, ahubwo ni Imana aba asuzuguye,+ yo ibaha umwuka wera.+
9 Naho ku bihereranye n’urukundo rwa kivandimwe,+ si ngombwa ko tubibandikira kuko namwe ubwanyu mwigishwa n’Imana ko mugomba gukundana.+ 10 Mu by’ukuri, mukunda abavandimwe bose bo muri Makedoniya hose. Icyakora bavandimwe, turabatera inkunga yo gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho. 11 Mujye mwiyemeza kubana amahoro n’abandi,+ mwite ku bibareba+ kandi mukore akazi kanyu+ nk’uko twabibategetse, 12 kugira ngo abantu+ babone ko mwiyubashye, kandi nta cyo mubuze.
13 Nanone bavandimwe, turashaka ko musobanukirwa ibirebana n’abantu bapfuye,+ kugira ngo mutagira agahinda nk’abatagira ibyiringiro.+ 14 Niba twizera ko Yesu yapfuye kandi akazuka,+ ni na ko abapfuye bunze ubumwe na Kristo Imana izabazura, nk’uko yamuzuye.+ 15 Icyo tubabwira binyuze ku ijambo rya Yehova, ni uko twe abazaba bakiriho mu gihe cyo kuhaba k’Umwami tuzazuka tukajya mu ijuru. Ariko abazaba barapfuye mbere yacu ni bo bazabanza kuzuka. 16 Umwami azamanuka avuye mu ijuru. Azavuga mu ijwi riranguruye nk’iry’umumarayika mukuru+ afite impanda* y’Imana, maze abigishwa be bapfuye babanze kuzurwa.+ 17 Hanyuma twebwe abazima bazaba bakiriho, tuzazamuranwa na bo mu bicu+ gusanganira Umwami+ mu kirere, bityo tuzabane n’Umwami iteka ryose.+ 18 Ubwo rero, mujye mukomeza guhumurizanya mubwirana ayo magambo.
5 Naho ku birebana n’ibihe n’iminsi byagenwe bavandimwe, ntimukeneye kugira icyo mubyandikirwaho. 2 Mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova*+ uzaza nk’uko umujura aza nijoro.+ 3 Igihe abantu bazaba bavuga bati: “Hari amahoro n’umutekano,” ni bwo bazarimbuka mu buryo butunguranye+ nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose. 4 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimuri mu mwijima. Uwo munsi ntuzabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura. 5 Mwese muri abana b’umucyo, mukaba n’abana b’amanywa.+ Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.+
6 Nuko rero, ntitugasinzire nk’uko abandi babigenza.+ Ahubwo nimureke dukomeze kuba maso+ kandi tugire ubwenge.+ 7 Abasinzira basinzira nijoro, kandi n’abasinda basinda nijoro.+ 8 Ariko twebwe ab’amanywa, nimucyo dukomeze kugira ubwenge kandi tujye duhorana ukwizera n’urukundo, bitubere nk’icyuma kirinda igituza. Ikindi kandi, tujye tureka ibyiringiro by’uko tuzabona agakiza bitubere nk’ingofero.+ 9 Imana ntiyadutoranyije kugira ngo izaduhane, ahubwo yaradutoranyije kugira ngo tuzabone agakiza,+ binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo. 10 Ni we wadupfiriye+ kugira ngo twaba turiho cyangwa twarapfuye,* tuzabane na we.+ 11 Kubera iyo mpamvu rero, mukomeze guhumurizanya no guterana inkunga,+ nk’uko musanzwe mubigenza.
12 Ubu rero bavandimwe, turabasaba kujya mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu murimo w’Umwami babagira inama. 13 Mujye mubereka ko bafite agaciro kandi mubagaragarize urukundo bitewe n’umurimo bakora,+ kandi mujye mubana amahoro.+ 14 Nanone kandi bavandimwe, turabasaba ngo mujye mugira inama abatumvira,+ muhumurize abihebye,* mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.+ 15 Mwirinde, hatagira umuntu wishyura undi ibibi yamukoreye,+ ahubwo buri gihe mujye muharanira gukorera ibyiza bagenzi banyu n’abandi bose.+
16 Mujye muhora mwishimye.+ 17 Mujye musenga ubudacogora.+ 18 Mujye mugaragaza ko muri abantu bashimira muri byose.+ Ibyo ni byo Imana ishaka ko abigishwa ba Kristo Yesu bakora. 19 Ntimukabuze umwuka wera kubakoreramo.+ 20 Ntimugasuzugure ubuhanuzi.+ 21 Mujye mugenzura ibintu byose,+ kandi mukomeze gukora ibyiza. 22 Mujye mwirinda ibibi byose.+
23 Nsenga nsaba ko Imana itanga amahoro yatuma muba abantu bera, kugira ngo mukore umurimo wayo. Nanone nsenga nsaba ko yarinda ibitekerezo byanyu, umubiri wanyu n’ubugingo* bwanyu, kugira ngo mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu Kristo, muzabe muri abantu batanduye kandi batagira inenge.+ 24 Uwabatoranyije ni uwo kwizerwa kandi rwose ibyo azabikora.
25 Bavandimwe, mukomeze gusenga mudusabira.+
26 Munsuhurize abavandimwe bose kandi mubahobere mufite ibyishimo.*
27 Mbasabye nkomeje binyuze ku Mwami, ngo iyi baruwa izasomerwe abavandimwe bose.+
28 Mbifurije ko Umwami wacu Yesu Kristo yabagaragariza ineza ye ihebuje.*
Ni na we witwa Silasi.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Reba Umugereka wa A5.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nubwo twari mu ntambara zidashira.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umukozi ukorana n’Imana.”
Cyangwa “abakomeze.”
Cyangwa “nubwo dukennye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Umwami akomeze imitima yanyu.”
Cyangwa “abera be bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “ngo avogere uburenganzira bw’umuvandimwe we.”
Reba Umugereka wa A5.
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “twarasinziriye.”
Cyangwa “abantu bafite intege nke.”
Cyangwa “ubuzima.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”