ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt 1 Petero 1:1-5:14
  • 1 Petero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 Petero
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Petero

IBARUWA YA MBERE YA PETERO

1 Njyewe Petero, intumwa+ ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe* abatataniye i Ponto, i Galatiya, i Kapadokiya,+ muri Aziya n’i Bituniya. 2 Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru,+ yabatoranyije mu buryo buhuje n’ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, ibeza ikoresheje umwuka wayo wera+ kugira ngo mujye mwumvira. Nanone yabejeje ikoresheje amaraso ya Yesu Kristo.+

Nsenga nsaba ko Imana yabagaragariza ineza yayo ihebuje* kandi ikabaha amahoro.

3 Hasingizwe Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo. Kubera imbabazi zayo nyinshi, yatubyaye bundi bushya,+ kugira ngo tugire ibyiringiro bizima+ binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo.+ 4 Nanone Imana yabahaye ubuzima* budashobora kugira icyo buba, budashobora kwangirika kandi budashobora gupfa.+ Ubwo buzima mububikiwe mu ijuru.+ 5 Kuba mwizera Imana ni byo bituma ibarinda ikoresheje imbaraga zayo. Ibyo ni byo bizatuma mubona agakiza, kazahishurwa mu bihe bya nyuma. 6 Ni na byo bituma mwishima, nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye.+ 7 Iyo ukwizera kwanyu kugeragejwe+ kuba ukw’agaciro kenshi kurusha zahabu yangirika, nubwo iba yageragereshejwe* umuriro kandi kuzatuma mushimwa, mugire icyubahiro n’ikuzo, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+ 8 Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda. Nubwo ubu mutamureba, muramwizera kandi mukishima cyane, mufite ibyishimo bitavugwa kandi bihebuje, 9 kubera ko ukwizera kwanyu kwatumye mubona agakiza.+

10 Abahanuzi bahanuye ibyerekeye ineza ihebuje y’Imana, babaririje iby’ako gakiza bashyizeho umwete kandi bakora ubushakashatsi babyitondeye.+ 11 Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzabera n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, babifashijwemo n’imbaraga z’Imana. Izo mbaraga ni zo zatumye bamenya ibyerekeye Kristo,+ zibemeza ko yari guhura n’imibabaro+ n’ukuntu yari kuzabona icyubahiro nyuma yaho. 12 Bahishuriwe ko umurimo bakoraga, atari bo ubwabo bikoreraga, ahubwo ko ari mwe bakoreraga bahanura ibintu ubu mwatangarijwe, binyuze ku bababwiye ubutumwa bwiza n’umwuka wera woherejwe uturutse mu ijuru.+ Ibyo bintu abamarayika na bo bifuza cyane kubimenya.

13 Ubwo rero, mwitegure kugira ngo mukore umurimo mushyizeho umwete+ kandi rwose mukomeze kugira ubwenge.+ Mwiringire rwose ineza ihebuje muzagaragarizwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 14 Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji. 15 Ahubwo mube abantu bera mu myifatire yanyu yose, nk’uko uwabahamagaye na we ari Uwera.+ 16 Ibyo bihuje n’ibyanditswe bivuga ngo: “Mujye muba abantu bera kuko nanjye ndi uwera.”+

17 Byongeye kandi, niba musenga Papa wacu wo mu ijuru uca urubanza atarobanuye+ akurikije ibyo buri wese yakoze, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo. 18 Muzi ko igihe mwacungurwaga*+ mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu. 19 Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi,+ nk’ay’umwana w’intama+ utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo.+ 20 Ni iby’ukuri ko yari azwi mbere y’igihe, mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi.*+ Ariko yagaragajwe ku iherezo ry’ibihe ku bwanyu.+ 21 Binyuze kuri uwo, mwizeye Imana.+ Imana ni yo yamuzuye+ kandi imuhesha icyubahiro.+ Ibyo byatumye mwizera Imana kandi murayiringira.

22 Mwumviye inyigisho z’ukuri, muba abantu bera, bituma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya.+ Ubwo rero, mukundane cyane mubikuye ku mutima.+ 23 Mwabyawe bundi bushya,+ mubona ubuzima bidaturutse ku mbuto yangirika. Ahubwo mwabyawe, binyuze ku mwuka wera*+ no ku ijambo ry’Imana ihoraho.+ 24 “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, kandi icyubahiro cyabo kimeze nk’indabo zo mu murima. Ubwatsi buruma n’indabyo zigahunguka, 25 ariko ijambo rya Yehova* ryo rizahoraho iteka ryose.”+ Iryo “jambo” ni ubutumwa bwiza mwatangarijwe.+

2 Nuko rero, mureke ibikorwa bibi byose,+ ni ukuvuga uburiganya, uburyarya, kwifuza no gusebanya k’uburyo bwose. 2 Nanone mumere nk’impinja,+ mwifuze cyane amata adafunguye ari ryo jambo ry’Imana kugira ngo atume mukura kandi muzabone agakiza.+ 3 Ibyo muzabigeraho ari uko mubanje kumenya neza ko Umwami agira neza.

4 Nimumusange we buye rizima. Ni byo koko abantu bararyanze,+ ariko Imana yararitoranyije, kandi ibona ko ari iry’agaciro kenshi.+ 5 Namwe ubwanyu muri amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo by’ikigereranyo*+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+ 6 Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+

7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8 Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera. 9 Ariko mwebwe muri “abantu batoranyijwe, abatambyi, abami kandi mukaba abantu bera.+ Imana yarabatoranyije ngo mube umutungo wayo,+ kugira ngo mutangaze mu bihugu byose imico ihebuje”*+ y’Uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo mwinshi.+ 10 Hari igihe mutari abantu b’Imana, ariko ubu muri abantu bayo.+ Mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.+

11 Bavandimwe nkunda, kuko mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo,+ ndabinginga ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri,+ ari na ryo mukomeza kurwana na ryo.+ 12 Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abantu bo muri iyi si,+ kugira ngo nubwo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona ibikorwa byanyu byiza,+ bizabatere gusingiza Imana igihe izaba ije guca urubanza.

13 Mujye mwubaha abategetsi bari mu nzego zose zashyizweho n’abantu kuko muri abigishwa b’Umwami wacu.+ Mwubahe umwami+ kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru, 14 mwubahe n’abayobozi kuko batumwe na we guhana abakora ibibi no gushima abakora ibyiza.+ 15 Icyo Imana ishaka ni uko mwakora ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.+ 16 Mube nk’abantu bafite umudendezo,+ ariko uwo mudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukora ibibi.+ Mujye mukora ibiranga abagaragu b’Imana.+ 17 Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+

18 Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja, babatinye rwose uko bikwiriye,+ kandi ntibakabikorere abeza gusa cyangwa abashyira mu gaciro, ahubwo bajye babikorera na ba bandi batanyurwa. 19 Niba umuntu ashaka kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana,+ akihanganira ibintu bibabaje kandi akemera kubabara arengana, ibyo birashimishije. 20 None se byaba bimaze iki niba mukubitwa muzira gukora ibyaha maze mukabyihanganira?+ Ariko niba mubabazwa muzira gukora ibyiza kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana rwose.+

21 Koko rero, ibyo ni byo mwatoranyirijwe, kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu,+ akababera urugero kugira ngo mujye mumwigana.*+ 22 Nta cyaha yigeze akora,+ kandi ntiyigeze abeshya.+ 23 Yaratutswe+ ntiyasubiza.+ Igihe yababazwaga+ nta we yashyizeho iterabwoba, ahubwo yari yiringiye umucamanza uca imanza+ zikiranuka. 24 We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+ 25 Mwari mumeze nk’intama zayobye,+ ariko ubu mwagarukiye umwungeri+ akaba n’umugenzuzi ubitaho.*

3 Mu buryo nk’ubwo, namwe bagore, mujye mwubaha cyane abagabo banyu+ kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo ry’Imana, bahinduke bitewe n’imyifatire yanyu nubwo nta jambo mwaba mwavuze.+ 2 Ibyo bizaterwa n’uko bazaba biboneye imyifatire yanyu itagira inenge,+ kandi irangwa no kubaha cyane. 3 Umurimbo wanyu ntukabe gusa uw’inyuma, ni ukuvuga gusuka umusatsi, kwambara imirimbo ya zahabu+ no kwambara imyenda ihenze. 4 Ahubwo umurimbo wanyu ujye uba uw’imbere mu mutima kuko ari bwo bwiza butangirika. Mujye murangwa no gutuza no kugwa neza,+ kuko ari byo Imana ibona ko bifite agaciro kenshi. 5 Uko ni ko abagore bera ba kera biringiraga Imana na bo birimbishaga, bakubaha cyane abagabo babo 6 nk’uko Sara yumviraga Aburahamu, akamwita umutware.+ Namwe muri abana ba Sara niba mukomeza gukora ibyiza mudatinya.+

7 Mu buryo nk’ubwo, namwe bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu mubafata neza,* kandi mububaha+ kuko badafite imbaraga nk’izanyu.* Mujye mwibuka ko na bo bazahabwa impano itagereranywa y’ubuzima kimwe namwe.+ Ibyo ni byo bizatuma Imana yumva amasengesho yanyu.

8 Ahasigaye rero, mwese mugire imitekerereze imwe.+ Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe+ kandi mwicishe bugufi.+ 9 Ntimukagire uwo mwishyura ibibi yabakoreye+ cyangwa ngo musubize ubatutse.+ Ahubwo uwo muntu mujye mumuvugisha mu bugwaneza,+ kubera ko ari byo mwatoranyirijwe kugira ngo muzahabwe umugisha.

10 “Umuntu wese ukunda ubuzima kandi akaba ashaka kubaho yishimye, ajye arinda ururimi rwe kugira ngo atavuga ibibi,+ arinde n’umunwa we kugira ngo atavuga ibinyoma. 11 Nanone ajye yanga cyane ibibi+ maze akore ibyiza,+ ashake amahoro kandi ayaharanire.+ 12 Amaso ya Yehova* yitegereza abakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga.+ Ariko Yehova arakarira cyane abakora ibibi.”+

13 None se niba mugira umwete wo gukora ibyiza+ ni nde wabagirira nabi? 14 Niyo kandi mwababazwa muzira gukora ibyiza, byabahesha ibyishimo.+ Icyakora, ibyo abandi batinya* mwe ntimukabitinye kandi ntibikabahangayikishe cyane.+ 15 Ahubwo mujye mwemera mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi mujye muhora mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije ibirebana n’ibyiringiro mufite. Ariko mujye mubikora mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.+

16 Mukomeze kugira umutimanama utabacira urubanza,+ kugira ngo ababavuga nabi bagaya imyifatire yanyu myiza igaragaza ko muri abigishwa ba Kristo+ bakorwe n’isoni.+ 17 Icyarushaho kuba cyiza ni uko mwababazwa babahora ko mukora ibyiza+ niba Imana yemeye ko ari uko bigenda, kuruta ko mwababazwa babahora gukora ibibi.+ 18 Ndetse na Kristo wari umukiranutsi yapfuye rimwe gusa,+ apfira abanyabyaha+ kugira ngo bababarirwe ibyaha. Ibyo yabikoze agira ngo abayobore ku Mana.+ Yishwe afite umubiri usanzwe,+ ariko azurwa ari ikiremwa cy’umwuka.+ 19 Amaze kuba ikiremwa cy’umwuka yagiye gutangariza ubutumwa bw’urubanza abadayimoni bari bafunze.+ 20 Abo ni ba bandi batumviye, igihe Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa,+ ubwo Nowa yubakaga ubwato.+ Ubwo bwato ni bwo abantu bake gusa barokokeyemo, ni ukuvuga abantu umunani bakijijwe amazi y’umwuzure.+

21 Ibyo bintu byabaye bigereranya umubatizo, ari na wo ubakiza muri iki gihe, binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo. Iyo umuntu abatijwe ntaba akuyeho umwanda wo ku mubiri, ahubwo aba asabye Imana kumuha umutimanama utamucira urubanza.+ 22 Yesu yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana,+ kandi Imana yamuhaye abamarayika n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamwumvire.+

4 Ubwo Kristo yababajwe ari umuntu,+ namwe mujye mugira imitekerereze nk’iye,* kuko umuntu wese wemera kubabazwa, aba yaritandukanyije n’ibyaha.+ 2 Ibyo bituma mu gihe ashigaje cyo kubaho ku isi, atabaho akora ibihuje n’irari ry’abantu,+ ahubwo akabaho akora ibyo Imana ishaka.+ 3 Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibintu ab’isi bakunda gukora.+ Icyo gihe mwarangwaga n’imyifatire iteye isoni, mufite irari ry’ibitsina ryinshi, mukabya kunywa divayi nyinshi, murara mu birori birimo inzoga nyinshi n’urusaku rwinshi,* murushanwa kunywa inzoga, mugakora n’ibindi bikorwa bibi cyane byo gusenga ibigirwamana.+ 4 Ubu rero kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo muri ibyo bikorwa biteye isoni, birabatangaza maze bakagenda babatuka.+ 5 Ariko Kristo witeguye gucira urubanza abazima n’abapfuye azabibabaza.+ 6 Ni yo mpamvu abapfuye*+ na bo batangarijwe ubutumwa bwiza. Nubwo bacirwa urubanza hakurikijwe uko abantu babona ibintu, bashobora kubaho bayobowe n’umwuka wera, ukurikije uko Imana ibibona.

7 Ariko iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, mugire ubwenge+ kandi mube maso maze musenge mushyizeho umwete.+ 8 Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi,+ kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.+ 9 Mujye mwakirana mubyishimiye.+ 10 Buri wese ajye akorera abandi ibyiza akurikije uko ubushobozi Imana yamuhaye bungana. Mujye mukoresha ubwo bushobozi kuko muri abakozi bafasha abandi kubona ineza ihebuje* y’Imana igaragazwa mu buryo bunyuranye.+ 11 Umuntu nagira icyo avuga, ajye akivuga nk’uvuga amagambo yera, aturutse ku Mana. Nanone umuntu nagira icyo akora, ajye agikora yishingikirije ku mbaraga Imana itanga,+ kugira ngo muri byose Imana ihabwe icyubahiro+ binyuze kuri Yesu Kristo. Icyubahiro n’ububasha bibe ibyayo iteka ryose. Amen.*

12 Bavandimwe nkunda, nimuhura n’ibigeragezo bikomeye cyane,+ ntibikabatangaze ngo mumere nk’aho ari ibintu bidasanzwe bibabayeho. 13 Ahubwo mujye mukomeza kwishima+ kuko imibabaro ibageraho ari na yo Kristo yahuye na yo.+ Nanone ibyo bizatuma mwishima kurushaho, igihe Yesu Kristo azagaragarira afite icyubahiro.+ 14 Nibabatuka babahora izina rya Kristo, mujye mwishima,+ kuko umwuka wera w’Imana n’icyubahiro cyayo, bizaba biri kumwe namwe.

15 Icyakora muri mwe, ntihakagire umuntu ubabazwa azira ko ari umwicanyi, umujura, umugizi wa nabi cyangwa umuntu wivanga mu bibazo by’abandi.+ 16 Ariko nihagira umuntu ubabazwa azira ko ari Umukristo, ntibikamutere isoni.+ Ahubwo ajye akomeza kugira imyifatire iranga Abakristo kugira ngo aheshe Imana icyubahiro. 17 Iki ni cyo gihe cyagenwe kugira ngo urubanza rutangirire mu bantu b’Imana.+ None se niba rutangirira muri twe,+ abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana bo bizabagendekera bite?+ 18 “Kandi se niba umukiranutsi akizwa bigoranye, bizagendekera bite umuntu utubaha Imana n’umunyabyaha?”+ 19 Ubwo rero, abababazwa bazira ko bakora ibyo Imana ishaka, bajye bakomeza kwegurira ubuzima bwabo Umuremyi wacu wizerwa, kandi bakomeze gukora ibyiza.+

5 Nuko rero, abasaza b’itorero bo muri mwe ndabagira inama kuko nanjye ndi umusaza kimwe na bo, nkaba nariboneye imibabaro ya Kristo, kandi nkaba ndi mu bazahabwa icyubahiro nk’uko namwe muzagihabwa,+ bikagaragarira abantu bose. 2 Muragire umukumbi w’Imana+ kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo. Ntimukabikore nkaho hari umuntu ubibahatiye, ahubwo mujye mubikora mubyishimiye kandi muzirikana ko Imana ibareba.+ Nanone ntimukabikore mugamije kubona inyungu zivuye mu buhemu,+ ahubwo mujye mubikora mubishishikariye. 3 Ntimugategekeshe igitugu abagize umurage* w’Imana,+ ahubwo mujye mubera urugero rwiza abagize umukumbi.+ 4 Umwungeri mukuru naza,*+ muzahabwa ikamba ry’icyubahiro ritangirika.+

5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mujye mwumvira abasaza.*+ Mwese mujye mwicisha bugufi* mu mishyikirano mugirana n’abandi, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.*+

6 Ku bw’ibyo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye,* kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye.+ 7 Mujye muyikoreza imihangayiko yanyu+ yose kuko ibitaho.+ 8 Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma,* ishaka kugira uwo iconshomera.*+ 9 Ariko mumurwanye mushikamye,+ mufite ukwizera gukomeye, muzirikana ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe.+ 10 Nimumara kubabazwa akanya gato, Imana igaragaza ineza ihebuje, yo yabatoranyije kugira ngo muzahabwe icyubahiro iteka ryose+ mwunze ubumwe na Kristo, yo ubwayo izasoza imyitozo yanyu. Izatuma mushikama,+ ibahe imbaraga,+ kandi itume mukomera. 11 Iragahorana ububasha iteka ryose. Amen.*

12 Mbandikiye mu magambo make mbinyujije kuri Silivani*+ umuvandimwe wizerwa, kugira ngo mbatere inkunga, kandi mbemeze ko ineza ihebuje Imana yabagaragarije ari ukuri. Ubwo mwamaze kubona iyo neza ihebuje y’Imana, muhatanire kutayitakaza. 13 Uwatoranyijwe* nkamwe uri i Babuloni arabasuhuza. Umwana wanjye Mariko+ na we arabasuhuza. 14 Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo* n’urukundo.

Mwese abunze ubumwe na Kristo nimugire amahoro.

Cyangwa “mwebwe bashyitsi.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurage.”

Cyangwa “yatunganyishijwe.”

Cyangwa “igihe mwabohorwaga.”

Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto itangirika.” Ni ukuvuga, imbuto ishobora kwera izindi.

Reba Umugereka wa A5.

Cyangwa “ibitambo byo mu buryo bw’umwuka.”

Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imyitwarire.” Ni ukuvuga imico myiza cyane hamwe n’ibikorwa byiza.

Cyangwa “mugere ikirenge mu cye.”

Cyangwa “umugenzuzi wita ku buzima bwanyu.”

Cyangwa “muhuje n’ubumenyi.” Ni ukuvuga, mubereka ko mubitaho; mubumva.

Cyangwa “bameze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba bidakomeye.”

Reba Umugereka wa A5.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntimutinye ibyo babakangisha.”

Cyangwa “mujye mwiyemeza nk’uko yabigenzaga.”

Cyangwa “murara inkera.”

Uko bigaragara aha berekeza ku bantu bameze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byabo.

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Cyangwa “bibe bityo.”

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Cyangwa “nagaragara.”

Cyangwa “abasaza b’itorero.”

Cyangwa “mujye mukenyera kwicisha bugufi.”

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.”

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

Guconshomera ikintu ni ukukimira vuba vuba utabanje kugihekenya neza.

Cyangwa “bibe bityo.”

Ni na we witwa Silasi.

Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha, rishobora kuba ryerekeza ku itorero ry’i Babuloni.

Cyangwa “muramukanishe gusomana kwera.”

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze