Gashyantare
Ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare
Mukundane nk’uko nanjye nabakunze.—Yoh 15:12.
Amagambo agize isomo ry’uyu munsi asobanura iki? Nk’uko Yesu yakomeje abisobanura, urwo rukundo ni rwa rundi rushobora gutuma Umukristo apfira mugenzi we, mu gihe bibaye ngombwa. Bibiliya ivuga ko urukundo ari umuco w’ingenzi cyane. Dore imwe mu mirongo y’Ibyanditswe abantu benshi bakunda: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yoh 4:8). “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mat 22:39). “Urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet 4:8). “Urukundo ntirushira” (1 Kor 13:8). Iyi mirongo hamwe n’indi, yerekana ko kugaragaza urukundo ari iby’ingenzi cyane. Urukundo nyakuri ruturuka kuri Yehova. Abantu Yehova aha umwuka we wera kandi akabaha umugisha, ni bo bonyine bashobora gukundana by’ukuri (1 Yoh 4:7). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko abigishwa be bonyine, ari bo bashobora kugaragarizanya urukundo nyakuri. Nk’uko Yesu yari yarabivuze, abantu benshi bibonera ko Abakristo b’ukuri bakundana by’ukuri. w23.03 14:5-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare
Ibyaha byawe urabibabariwe.—Luka 7:48.
Ese ukeneye kurushaho kujya ubabarira abandi? Ushobora kubanza gusoma inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bari bafite umuco wo kubabarira n’abatari bawufite, kandi ukazitekerezaho. Reka dufate urugero rwa Yesu Kristo. Buri gihe yababariraga abandi (Luka 7:47). Ntiyibandaga ku makosa yabo, ahubwo yitaga ku byo bashoboraga gukora. Yari atandukanye n’Abafarisayo bo mu gihe cye, kuko bo ‘babonaga ko abandi nta cyo bavuze’ (Luka 18:9). Mu gihe umaze gutekereza kuri izo ngero, ushobora kwibaza uti: “Ese iyo nitegereje abandi, nibanda ku mico myiza bafite cyangwa nibanda ku byo badakora neza?” Niba kubabarira umuntu bikugora, jya wandika imico yose myiza umuziho. Hanyuma wibaze uti: “Ese Yesu amubona ate? Ese yamubabarira?” Ibyo bishobora gutuma rwose uhindura uko wabonaga uwo muntu. Hari igihe kubabarira umuntu watubabaje bishobora kubanza kutugora. Ariko nidukomeza kwitoza umuco wo kubabarira, tuzagera aho tumubabarire. w22.04 18:6
Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare
Atuma umumarayika wayo, abyereka [ibyahishuwe] umugaragu wayo mu bimenyetso.—Ibyah 1:1.
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, Abanzi b’Imana bagereranywa n’inyamaswa z’inkazi. Urugero, havugwamo “inyamaswa y’inkazi izamuka iva mu nyanja,” ifite “amahembe icumi n’imitwe irindwi” (Ibyah 13:1). Iyo nyamaswa ikurikirwa n’‘indi y’inkazi izamuka ivuye mu isi,’ ivuga nk’ikiyoka kandi ‘ikamanura umuriro mu ijuru’ (Ibyah 13:11-13). Nanone hari indi “nyamaswa y’inkazi itukura” kandi hari indaya iyicayeho. Izo nyamaswa eshatu z’inkazi, zigereranya abanzi ba Yehova bamaze igihe kirekire bamurwanya, bakarwanya n’Ubwami bwe. Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko tumenya abo banzi b’Imana abo ari bo (Ibyah 17:1, 3). Tugomba kumenya icyo izo nyamaswa z’inkazi n’indaya bisobanura. Bibiliya ni yo yadufasha kubisobanukirwa neza. Imvugo nyinshi z’ikigereranyo zikoreshwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ziba zarakoreshejwe no mu bindi bitabo bya Bibiliya. w22.05 20:3-4
Ku Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare
Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose.—Mat 22:37.
Hari abagaragu ba Yehova bumva bacitse intege, kuko batagikora byinshi mu murimo we bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru. Niba hari igihe ujya wumva ucitse intege bitewe n’uko utagikora byinshi mu murimo wa Yehova, jya wibaza uti: “Ni iki Yehova anyitezeho?” Akwitezeho ko umuha ibyiza kuruta ibindi, ni ukuvuga ibyo ushobora gukora ubu ukurikije imimerere urimo. Reka dufate urugero. Tuvuge ko mushiki wacu ufite imyaka 80 yumva acitse intege, bitewe n’uko atagikora byinshi nk’ibyo yakoraga igihe yari afite imyaka 40. Atekereza ko nubwo akora uko ashoboye kose, bidashimisha Yehova. Ariko se koko ni byo? Oya rwose. Niba uwo mushiki wacu yarahaga Yehova ibyiza kuruta ibindi igihe yari ifite imyaka 40, yamara kugira imyaka 80 agakomeza gukora uko ashoboye ngo akorere Yehova, bigaragaza ko atigeze areka guha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Ubwo rero, niduha Yehova ibyiza kuruta ibindi bizamushimisha cyane (Mat 25:20-23). Nitwibanda ku byo dushoboye gukora aho kwibanda ku byo tudashoboye, tuzagira ibyishimo. w22.04 16:2, 4-6
Ku wa Mbere, tariki ya 5 Gashyantare
Mbona umurwa wera, Yerusalemu nshya.—Ibyah 21:2.
Mu Byahishuwe igice cya 21, hagereranya Abakristo 144 000 n’umujyi mwiza cyane, witwa “Yerusalemu nshya”. Urufatiro rw’uwo mujyi, rugizwe n’amabuye 12 yanditsweho “amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama” (Ibyah 21:10-14; Efe 2:20). Uwo mujyi w’ikigereranyo urihariye, ku buryo nta wundi wawugereranya na wo. Umuhanda wo muri uwo mujyi ni zahabu itunganyijwe neza, na ho amarembo yawo 12 ni amasaro, inkuta n’imfatiro zawo bitatsweho amabuye y’agaciro kandi uburebure bwawo, ubugari bwawo n’ubuhagarike bwawo, birangana (Ibyah 21:15-21). Ariko hari ikintu Yohana atabonye muri uwo mujyi. Yaravuze ati: “Nta rusengero nabonye muri uwo murwa, kuko Yehova Imana Ishoborabyose n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo. Uwo murwa ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ikuzo ry’Imana ryawumurikiraga kandi Umwana w’intama akaba yari itara ryawo” (Ibyah 21:22, 23). Abazaba bagize Yerusalemu nshya, bazaba bari kumwe na Yehova, ku buryo bashobora kumureba mu maso.—Heb 7:27; Ibyah 22:3, 4. w22.05 21:14-15
Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare
Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose . . . nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.—Kolo 3:13.
Yehova ni we waturemye, ni we udushyiriraho amategeko kandi ni Umucamanza wacu. Ariko nanone ni Data wo mu ijuru udukunda (Zab 100:3; Yes 33:22). Iyo dukoze icyaha maze tukihana tubikuye ku mutima, Yehova afite ubushobozi bwo kutubabarira kandi aba abyifuza (Zab 86:5). Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, maze atubwira amagambo aduhumuriza agira ati: “Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura” (Yes 1:18). Twese ntidutunganye. Ni yo mpamvu hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu bibabaza abandi (Yak 3:2). Ariko se ibyo byatuma tutaba incuti zabo? Oya. Kubera ko iyo twitoje kubabarira, bituma tubana neza n’abandi kandi tukaba incuti (Imig 17:9; 19:11; Mat 18:21, 22). Mu gihe hari umuntu udukoreye utuntu tworoheje tukatubabaza, Yehova aba yifuza ko tumubabarira. Tuba tugomba kubabarira abandi kubera ko natwe Yehova atubabarira kenshi.—Yes 55:7. w22.06 25:1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare
Mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.—Heb 6:12.
Nubwo tudakwiriye kwigereranya n’abandi, hari ibyo twakwigira ku bandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka. Reka dufate urugero rwa Yesu Kristo. Nubwo tudatunganye, dushobora kwigana imico ye (1 Pet 2:21). Iyo dukoze uko dushoboye kugira ngo tumwigane, tubera Yehova indahemuka. Mu Ijambo ry’Imana, harimo ingero z’abagabo n’abagore b’indahemuka dushobora kwigana, nubwo batari batunganye. Reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi. Yehova yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka’ (Ibyak 13:22). Nyamara Dawidi yakoze ibyaha bikomeye. Icyakora nubwo bimeze bityo, yatubereye urugero rwiza. Kubera iki? Ni ukubera ko igihe yakoraga ibyaha, atisobanuraga cyangwa ngo atange impamvu z’urwitwazo zatumye abikora. Ahubwo yemeye inama yagiriwe kandi yihana abikuye ku mutima. Ibyo byatumye Yehova amubabarira.—Zab 51:3, 4, 10-12. w22.04 16:11-12
Ku wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare
Ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.—Yobu 2:4.
Bibiliya ivuga ko urupfu ari umwanzi (1 Kor 15:25, 26). Dushobora guhangayikishwa n’urupfu, cyane cyane mu gihe turwaye indwara ikomeye cyangwa tukaba turwaje umuntu urembye. None se kuki dutinya urupfu? Ni ukubera ko Yehova yadushyizemo icyifuzo cyo kubaho iteka (Umubw 3:11). Icyakora, hari igihe gutinya urupfu bishobora kutugirira akamaro. Bishobora gutuma turya indyo yuzuye, tugakora siporo, tukivuza kandi tukirinda gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Satani azi ko dukunda ubuzima cyane. Avuga ko twakwemera gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaho, kabone n’iyo byadusaba kubabaza Yehova (Yobu 2:5). Ariko Satani aribeshya. Icyakora kubera ko ‘afite ububasha bwo guteza urupfu’ kandi akaba azi ko turutinya, akoresha uwo mutego kugira ngo atume tureka gukorera Yehova.—Heb 2:14, 15. w22.06 26:15-16
Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gashyantare
Izuba ntirikarenge mukirakaye.—Efe 4:26.
Iyo umurimo wacu wabuzanyijwe, biba byiza abavandimwe na bashiki bacu bagiye bahurira mu matsinda mato. Icyo gihe rero baba bakwiriye kubana amahoro, kurusha mbere hose. Mujye murwanya Satani aho guhangana hagati yanyu. Nanone mujye mwirengagiza amakosa y’abavandimwe banyu, kandi muhite mukemura ikibazo cyose mugiranye (Imig 19:11). Ikindi kandi, mujye muhora mwiteguye gufashanya (Tito 3:14). Kuba abavandimwe barafashije mushiki wacu wari ufite ibibazo, byagiriye akamaro abagize itsinda bose. Byatumye barushaho kunga ubumwe, bamera nk’abagize umuryango (Zab 133:1). Abavandimwe na bashiki bacu benshi cyane bakomeza gukorera Yehova, nubwo baba batotezwa. Bamwe muri bo bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Dushobora gusenga tubasabira, tugasabira abagize imiryango yabo n’abavandimwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo babafashe mu buryo bw’umwuka, babahe ibyo bakeneye kandi babavuganire mu gihe bari mu nkiko (Kolo 4:3, 18). Ujye wibuka ko amasengesho yawe ashobora gufasha abo bavandimwe bacu bose!—2 Tes 3:1, 2; 1 Tim 2:1, 2. w22.12 52:15-16
Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare
Wigisha abandi, ntiwiyigisha?—Rom 2:21.
Inshuro nyinshi abana bigana ibyo ababyeyi babo bakora. Icyakora, nta mubyeyi utunganye ubaho (Rom 3:23). Nubwo bimeze bityo, ababyeyi bakwiriye gukora uko bashoboye bakabera abana babo urugero rwiza. Hari umubyeyi wavuze ati: “Abana bameze nk’ipamba, kuko rifata ikintu cyose uryinitsemo. Ubwo rero, iyo ukoze ikintu kinyuranye n’ibyo wabigishije, barabikubwira.” Bityo rero, niba twifuza ko abana bacu bakunda Yehova, tugomba kubanza kumukunda kandi urwo rukundo rukagaragarira mu byo dukora. Hari ibintu byinshi ababyeyi bakora, kugira ngo bigishe abana babo gukunda Yehova. Umuvandimwe ufite imyaka 17 witwa Andrew yaravuze ati: “Buri gihe ababyeyi banjye banyigishaga ko gusenga ari iby’ingenzi cyane. Buri joro papa yarazaga tugasengera hamwe, niyo nabaga namaze gusenga. . . . Ibyo byatumye nkunda gusenga kandi bituma mbona ko Yehova ari Data unkunda.” Ubwo rero niba uri umubyeyi, ujye uzirikana ko iyo ukunda Yehova cyane bifasha n’abana bawe kumukunda. w22.05 23:7-8
Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare
Umubatizo . . . ni . . . wo ubakiza.—1 Pet 3:21.
Ikintu cya mbere ugomba gukora, kugira ngo witegure kubatizwa ni ukwihana ibyaha (Ibyak 2:37, 38). Kwihana by’ukuri bituma umuntu ahinduka rwose. Ese waretse gukora ibintu bibabaza Yehova, urugero nk’ubusambanyi, kunywa itabi no kuvuga amagambo mabi (1 Kor 6:9, 10; 2 Kor 7:1; Efe 4:29)? Niba utarabikora, komeza gukora uko ushoboye kugira ngo uhinduke. Ushobora kugisha inama umuntu ukwigisha Bibiliya cyangwa abasaza b’itorero kandi ukabasaba ko bagufasha. Niba ukiri muto kandi ukaba ukibana n’ababyeyi, jya ukomeza kubasaba ko bagufasha kureka izo ngeso mbi, zituma utabatizwa. Nanone ugomba gukomeza gukora ibintu bigufasha kuba incuti ya Yehova. Muri byo harimo nko kujya mu materaniro no gutanga ibitekerezo (Heb 10:24, 25). Nanone niwuzuza ibisabwa kugira ngo wifatanye mu murimo wo kubwiriza, ujye uwukora buri gihe. w23.03 11:14-16
Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare
Yehova Imana abwira iyo nzoka ati “ubaye ikivume kubera ibyo wakoze.”—Intang 3:14.
Mu Ntangiriro 3:14, 15 havugwamo “inzoka” n’“urubyaro” rw’inzoka. Iyo ntiyari inzoka isanzwe, kuko itari kumva ibyo Yehova yavugiye muri Edeni. Ubwo rero, biragaragara ko Yehova yabwiraga ikiremwa gifite ubwenge. None se ni nde Yehova yavugishije? Mu Byahishuwe 12:9 haduha igisubizo. Havuga ko “inzoka ya kera” ari Satani. Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “urubyaro” mu buryo bw’ikigereranyo, ishaka kumvikanisha abantu bigana umuntu, bagatekereza nka we kandi bagakora nk’ibyo akora, ku buryo bagera aho bakamera nk’abana be. Ubwo rero, urubyaro rw’inzoka rugizwe n’abamarayika bigometse kuri Yehova n’abantu bigana Satani, bakarwanya Yehova n’ubwoko bwe. Aho hakubiyemo n’abamarayika bigometse kuri Yehova bakava mu ijuru, maze bakaza ku isi mu gihe cya Nowa, hamwe n’abantu bakora nk’ibyo Satani akora.—Intang 6:1, 2; Yoh 8:44; 1 Yoh 5:19; Yuda 6. w22.07 30:4-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare
Mumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili 1:10.
Intumwa Pawulo yakundaga Abakristo bagenzi be cyane. Yishyiraga mu mwanya wabo kandi akabagirira impuhwe mu gihe babaga bahanganye n’ibigeragezo, kuko na we ubwe yari yarahuye n’ibibazo. Urugero, hari igihe Pawulo atari afite amafaranga, maze ashaka akazi kugira ngo abone ikimutunga kandi afashe n’Abakristo bagenzi be (Ibyak 20:34). Yakoze akazi ko kuboha amahema. Ageze i Korinto yabanje gukorana na Akwila na Purisikila, na bo babohaga amahema. Ariko “buri sabato” yabwirizaga Abayahudi n’Abagiriki. Icyakora igihe Silasi na Timoteyo bazaga, Pawulo ‘yatangiye kubwiriza ijambo abishishikariye cyane kurushaho’ (Ibyak 18:2-5). Nubwo Pawulo yabohaga amahema, ntiyigeze yibagirwa ko umurimo w’ingenzi ari ugukorera Yehova. Kubera ko Pawulo yakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza kandi agakora uko ashoboye ngo abone ikimutunga, byatumye abona uko atera inkunga Abakristo bagenzi be. Yabibukije ko ibibazo bahura na byo, no kuba bagomba kwita ku miryango yabo, bitagombye gutuma bibagirwa kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ ni ukuvuga gukorera Yehova. w22.08 35:3
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare
Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.—Mar 13:10.
Muri iki gihe, Yehova yifuza ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa ku isi hose (1 Tim 2:3, 4). Yaduhaye uwo murimo, kandi yatoranyije Umwana we akunda cyane kugira ngo awuyobore. Kuba Yesu ari we uyoboye uwo murimo, bitwizeza ko tuzawukora nk’uko Yehova ashaka, kandi tukawurangiza mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14). None se tubyemezwa n’iki? Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yahuye na bamwe mu bigishwa be b’indahemuka ku musozi wa Galilaya. Yarababwiye ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Nyuma yaho yarababwiye ati: ‘Nimugende muhindure abigishwa abantu bo mu mahanga yose’ (Mat 28:18, 19). Ubwo rero, Yesu yahawe inshingano yo kuyobora umurimo wo kubwiriza. Kandi yari gukomeza kuyobora umurimo wo kubwiriza kugeza no muri iki gihe. w22.07 29:1, 3-4
Ku wa Kane, tariki ya 15 Gashyantare
Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo, abakoze ibyiza bazukire guhabwa ubuzima, naho abakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza.—Yoh 5:28, 29.
Abakiranutsi, ni ukuvuga abakoze ibyiza mbere y’uko bapfa, ‘bazazukira guhabwa ubuzima,’ kubera ko amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima mbere y’uko bapfa. Ni ukuvuga ko umuzuko w’“abakoze ibyiza” uvugwa muri Yohana 5:29, ari kimwe n’umuzuko w’“abakiranutsi” uvugwa mu Byakozwe 24:15. Si ibintu bibiri bitandukanye. Ibyo bisobanuro bihuje n’amagambo ari mu Baroma 6:7 agira ati: “Upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.” Igihe abo bakiranutsi bapfaga, Yehova yabababariye ibyaha byabo, kandi akomeza kwibuka ibikorwa byiza bakoze, byagaragazaga ko ari indahemuka (Heb 6:10). Birumvikana ko abo bakiranutsi bazazuka bagomba gukomeza kuba indahemuka, kugira ngo amazina yabo azagume mu gitabo cy’ubuzima. w22.09 39:13, 15
Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare
Imirimo ye yose [Yehova] yayikoranye ubudahemuka.—Zab 33:4.
Umuhanuzi Daniyeli yadusigiye urugero rwiza cyane rwo kuba umuntu wizerwa. Nubwo Abanyababuloni bari baramuvanye iwabo bakamujyana i Babuloni, ntibatinze kubona ko yari umuntu wizerwa. Nanone igihe Yehova yamufashaga gusobanura inzozi Umwami Nebukadinezari yari yarose, byatumye abantu barushaho kumugirira ikizere (Dan 4:20-22, 25). Daniyeli yongeye kugaragaza ko ari uwo kwizerwa nyuma y’imyaka myinshi, igihe yasobanuraga inyandiko y’amayobera yari yanditswe ku rukuta rwo mu nzu y’umwami i Babuloni (Dan 5:5, 25-29). Nyuma yaho Dariyo w’Umumedi hamwe n’abatware bo mu bwami bwe, na bo babonye ko Daniyeli yari umuntu “udasanzwe.” Babonye ko yari umuntu ‘wiringirwa kandi [ko] nta burangare cyangwa ubuhemu’ yagiraga (Dan 6:3, 4). Dushobora kwibaza tuti: “Ese abantu batari Abahamya bambona bate? Ese babona ndi umuntu usohoza inshingano ze neza kandi wiringirwa?” Kwibaza ibyo bibazo ni ngombwa kubera ko iyo turi abantu biringirwa, bituma Yehova asingizwa. w22.09 38:2-4
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gashyantare
“Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.—Efe 5:1.
Iyo twumviye amahame ya Yehova, tugakunda ibyo akunda kandi tukanga ibyo yanga, bitugirira akamaro. Waba uzi impamvu? Reka dufate urugero. Tekereza buri mwubatsi agiye yubaka uko ashaka, adakurikije amabwiriza yahawe. Birumvikana ko ibintu byaba bibi cyane. Nanone, abaganga baramutse badakurikije amategeko bahabwa, byatuma abarwayi benshi bapfa. Birumvikana rwose ko iyo abantu bakurikije amahame cyangwa amabwiriza yashyizweho, bibagirira akamaro kandi bikabarinda. Ubwo rero, natwe iyo dukurikije amahame ya Yehova, tugakunda ibyo akunda kandi tukanga ibyo yanga, biraturinda. Yehova aha umugisha abantu bakora ibyo ashaka. Yaravuze ati: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:29). Igihe abantu bazaba bumvira Yehova kandi bagakurikiza amahame ye, bazaba bunze ubumwe, bafite amahoro kandi bishimye. Ibyo ni byo Yehova akwifuriza. Ubwo rero, birakwiriye ko twese dukunda ibyo Yehova akunda. w22.08 36:6-8
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare
Ukomeze kugira ubwenge muri byose.—2 Tim 4:5.
Iyo duhuye n’ibibazo, gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we bishobora kutugora. None se twakora iki mu gihe bimeze bityo? Tugomba gukomeza gutekereza neza, tukaba maso kandi tugahagarara dushikamye mu kwizera. Gukomeza gutekereza neza, bisobanura gutuza no kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Ibyo bituma tudatwarwa n’ibyiyumvo gusa. Birashoboka ko Umukristo mugenzi wacu, wenda ufite n’inshingano ashobora kutubabaza, kandi akabikora atabigambiriye (Rom 3:23; Yak 3:2). Ariko nubwo ashobora kuba atari afite intego mbi, ibyo yakoze bishobora kuba byarakubabaje cyane, wenda ukibaza uti: “Niba umuvandimwe ankorera ibintu nk’ibi, ubu koko uyu muryango uyoborwa na Yehova?” Satani aba ashaka ko utekereza utyo (2 Kor 2:11). Ibyo bitekerezo ni bibi cyane, kuko bishobora gutuma tutabera indahemuka Yehova n’umuryango we. Tugomba kwitonda kugira ngo tutaba abarakare. w22.11 48:1, 3-4
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare
Iringire Yehova.—Zab 27:14.
Yehova atwizeza ko tuzabaho iteka mu gihe kiri imbere. Bamwe bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru, kandi ntibazigera bapfa (1 Kor 15:50, 53). Abandi, ari na bo benshi, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi batunganye kandi bishimye (Ibyah 21:3, 4). Ibyo byiringiro bitugirira akamaro, twaba tuzaba ku isi cyangwa mu ijuru. Twizeye neza ko ibintu byiza dutegereje mu gihe kiri imbere bizabaho, kuko ari Yehova wabidusezeranyije (Rom 15:13). Tuzi ibyo yadusezeranyije kandi twizeye ko bizabaho, kuko buri gihe akora ibyo yasezeranyije (Kub 23:19). Nanone twizeye tudashidikanya ko Yehova yifuza gukora ibyo yadusezeranyije, kandi ko abishoboye. Yehova aradukunda kandi yifuza ko tumwiringira. Iyo tumwiringiye, twihanganira ibigeragezo byose duhura na byo kandi tugakomeza kugira ibyishimo n’ubutwari. w22.10 44:1-3
Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare
Ni abantu bigomeka, . . . banze kumva amategeko ya Yehova.—Yes 30:9.
Kubera ko abo Bayahudi bari baranze kumvira Yehova, Yesaya yavuze ko Yehova na we yari kuzabareka bagahura n’ibibazo (Yes 30:5, 17; Yer 25:8-11). Uko ni ko byagenze, kuko Abanyababuloni babajyanye mu bunyage. Icyakora hari Abayahudi bari barakomeje kubera Yehova indahemuka, kandi Yesaya yababwiye ko Yehova yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo, kandi koko ni ko byagenze (Yes 30:18, 19). Amaherezo yabavanye i Babuloni. Icyakora ntiyahise abikora. Amagambo agira ati: “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza,” agaragaza ko hari gushira igihe Yehova atarakura abagaragu be b’indahemuka i Babuloni. Kandi koko nyuma y’imyaka 70, ni bwo bamwe mu Bisirayeli bavuye i Babuloni, basubira i Yerusalemu (Yes 10:21; Yer 29:10). Abisirayeli bari i Babuloni, barizwaga n’uko bari bafite agahinda baterwaga n’uko batari iwabo. Ariko basubiyeyo, barize amarira y’ibyishimo. w22.11 46:4
Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare
Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka.—Mat 5:10.
Muri iki gihe hirya no hino ku isi, ibitotezo abavandimwe na bashiki bacu bahura na byo, bimeze nk’ibyo intumwa zahuye na byo mu kinyejana cya mbere, igihe zatotezwaga zizira kubwiriza ibya Yesu. Inshuro nyinshi, abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, bagiye bazitegeka “kutongera kuvuga mu izina rya Yesu” (Ibyak 4:18-20; 5:27, 28, 40). Icyakora izo ntumwa zari zizi ko Yehova ari we ‘wazitegetse kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye’ ibya Kristo, kandi ko afite ububasha buruta ubw’abo bacamanza (Ibyak 10:42). Ubwo rero, Petero na Yohana bari bahagarariye izindi ntumwa, bagize ubutwari bavuga ko bazumvira Imana aho kumvira abo bacamanza, kandi ko batazigera bareka kuvuga ibya Yesu (Ibyak 5:29). Izo ntumwa zarakubiswe bitewe n’uko zakomeje kubera Yehova indahemuka. Nyuma yaho zasohotse mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi “zishimye, kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa” bazihora izina rya Yesu, kandi zakomeje kubwiriza.—Ibyak 5:41, 42. w22.10 42:2-4
Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare
Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.—Zab 73:28.
Iyo dutangiye kwiga ibyerekeye Yehova, duhera ku nyigisho zoroheje. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yavuze ko izo nyigisho ari “ibintu by’ibanze.” Ntiyashakaga kuvuga ko izo “nyigisho” atari iz’ingenzi, ahubwo yazigereranyije n’amata baha impinja (Heb 5:12; 6:1). Nanone yateye Abakristo bose inkunga yo gukomeza kwiga inyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana, aho gukomeza kwiga inyigisho z’ibanze. Ese nawe wifuza kumenya inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya? Ese wifuza gukura mu buryo bw’umwuka, ukamenya byinshi kuri Yehova no ku migambi ye? Icyakora abantu benshi ntibakunda kwiga. Bishobora kuba biterwa n’uko ku ishuri batabigishije gusoma neza, cyangwa ngo babafashe kumenya ibindi bintu bishya. Ese wakundaga kwiga kandi wumva byarakugiriye akamaro, cyangwa ntiwabikundaga? Niba n’ubu utabikunda, si wowe wenyine. Yehova ashobora kugufasha kubera ko atunganye, kandi akaba ari we Mwigisha mwiza kurusha abandi bose. w23.03 11:8-10
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare
Mwemere mu bugwaneza ko ijambo rishobora gukiza ubugingo bwanyu riterwa muri mwe.—Yak 1:21.
Nitugira umuco wo kugwa neza, tuzemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Nanone nitwirinda gusoma Bibiliya dufite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa, ni bwo gusa ibyo dusoma bizatuma duhinduka, tukagira imbabazi, impuhwe n’urukundo. Uko dufata abandi, bigaragaza niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Abafarisayo banze kwemera ko Ijambo ry’Imana ribahindura, bituma ‘baciraho iteka abatariho urubanza’ (Mat 12:7). Ibyo natwe bishobora kutubaho. Urugero, ese dukunda kuvuga imico myiza abandi bafite cyangwa dukunda kuvuga amakosa yabo? Ese tuba twiteguye kubabarira abandi cyangwa tubavuga nabi kandi tukababikira inzika? Uko dusubiza ibyo bibazo, biri bugaragaze niba twemera ko Ijambo ry’Imana rihindura ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu.—1 Tim 4:12, 15; Heb 4:12. w23.02 7:13-14
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare
Njyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni njye ukubwira nti ‘witinya. Njye ubwanjye nzagutabara.” —Yes 41:13.
Reka turebe ibyabaye kuri Yozefu wo muri Arimataya. Abayahudi baramwubahaga, kandi yari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Icyakora igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, Yozefu ntiyagiraga ubutwari. Yohana yavuze ko Yozefu yari “umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi” (Yoh 19:38). Nubwo yari yaremeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ntiyemeraga ku mugaragaro ko yizeraga Yesu. Birashoboka ko yatinyaga ko abantu batari gukomeza kumwubaha, iyo bamenya ko yari umwigishwa wa Yesu. Icyakora Bibiliya ivuga ko Yesu amaze gupfa, Yozefu yagize ‘ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato akamusaba umurambo wa Yesu’ (Mar 15:42, 43). Icyo gihe ntiyari acyihisha, ahubwo yagaragaje ku mugaragaro ko yari umwigishwa wa Yesu. Ese nawe ujya utinya abantu nka Yozefu? w23.01 5:13-14
Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare
Abantu bawe barahirwa. Hahirwa aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!—1 Abami 10:8.
Umwamikazi w’i Sheba yamenye ko igihe Salomo yari umwami wa Isirayeli, hari amahoro kandi ko icyo gihugu cyari gikize. Ni yo mpamvu yakoze urugendo rurerure akajya i Yerusalemu, kugira ngo arebe ko ibyo yumvise ari ukuri (1 Abami 10:1). Amaze kubona ibyaberaga mu bwami bwa Salomo, yavuze amagambo agize isomo ry’uyu munsi. Ibyabaye igihe Salomo yategekaga, byagaragazaga mu rugero runaka ibyo Yehova azakorera abagaragu be, igihe Yesu azaba ari Umwami. Yesu nta ho ahuriye na Salomo. Salomo ntiyari atunganye kandi yakoze amakosa akomeye, yatumye abagaragu b’Imana bahura n’ibibazo. Icyakora Yesu we ni Umutegetsi utunganye, utakora ikosa na rimwe (Luka 1:32; Heb 4:14, 15). Yagaragaje ko adashobora gukora icyaha, kandi ko adashobora guhemukira abagaragu be b’indahemuka. Rwose Yesu ni we Mwami mwiza buri wese yakwifuza kugira. w22.12 50:9-10
Ku wa Mbere, tariki ya 26 Gashyantare
Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu.—Heb 13:17.
None se twakora iki mu gihe mu gace dutuyemo hadutse icyorezo cy’indwara yandura? Icyo gihe tuba tugomba kumvira amabwiriza duhabwa n’abayobozi, urugero nko gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa no kujya mu kato. Iyo dukurikije ayo mabwiriza, tuba tugaragaje ko dushimira Imana impano y’ubuzima yaduhaye. Mu gihe habaye ibintu nk’ibyo bitunguranye, incuti zacu, abaturanyi n’abanyamakuru bashobora kutubwira amakuru atari yo. Aho kwemera “ijambo ryose rivuzwe,” tujye dushakira amakuru yizewe ku bayobozi n’abaganga (Imig 14:15). Inteko Nyobozi n’ibiro by’amashami bikora uko bishoboye kugira ngo bibone amakuru yizewe, mbere y’uko biduha amabwiriza arebana no kujya mu materaniro no gukora umurimo wo kubwiriza. Iyo twumviye ayo mabwiriza, biraturinda kandi bikarinda n’abandi. Nanone bishobora gutuma abantu bo mu gace dutuyemo, bavuga neza Abahamya ba Yehova.—1 Pet 2:12. w23.02 9:11-12
Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gashyantare
Muzatege amatwi, mwige gutinya Yehova Imana yanyu.—Guteg 31:13.
Igihe Abisirayeli bageraga mu Gihugu cy’Isezerano, batuye mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu. Byari byoroshye ko Abisirayeli babaga mu gace kamwe bibagirwa bagenzi babo bari batuye mu kandi gace. Ariko Yehova yashyizeho gahunda y’uko Abisirayeli bajya bahurira hamwe rimwe na rimwe, kugira ngo batege amatwi Ijambo rye mu gihe ryabaga risomwa, kandi rigasobanurwa (Guteg 31:10-12; Neh 8:2, 8, 18). Ngaho tekereza ukuntu Abisirayeli b’indahemuka bumvaga bameze iyo bageraga i Yerusalemu, maze bakabona bagenzi babo wenda babaga ari benshi cyane, baturutse hirya no hino mu gihugu. Ibyo bigaragaza ko Yehova yafashaga abagaragu be gukomeza kunga ubumwe. Nyuma yaho, igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, ryari rigizwe n’abagabo n’abagore bavugaga indimi zitandukanye, bakomokaga ahantu hatandukanye, kandi babayeho mu buzima butandukanye. Icyakora basengaga Imana bunze ubumwe. Abantu bemeraga inyigisho z’ukuri bakomezaga gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, ari uko gusa Abakristo bagenzi babo babafashije kandi bagateranira hamwe na bo.—Ibyak 2:42; 8:30, 31. w23.02 6:7
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare
Ubu ni bwo buzima bw’iteka.—Yohana 17:3.
Yehova yavuze ko abamwumvira bose bazabona “ubuzima bw’iteka” (Rom 6:23). Iyo dutekereje kuri iryo sezerano aduha, bituma turushaho kumukunda. Kubera ko ari Data wo mu ijuru udukunda cyane, ntiyifuza ko urupfu ruzongera kudutandukanya na we. Ahubwo yifuza ko tubaho iteka ryose. Kuba Imana idusezeranya kuzabaho iteka, bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Niyo abanzi bacu badukangisha kutwica, ntituzareka gukorera Yehova. Kubera iki? Kubera ko tuzi ko iyo dupfuye turi indahemuka, tuba twizeye ko Yehova azatuzura, twiringiye kuzabaho iteka (Yoh 5:28, 29; 1 Kor 15:55-58; Heb 2:15). Yehova ashobora gutuma tubaho iteka, kubera ko ari we utanga ubuzima kandi na we akaba ahoraho iteka (Zab 36:9). Bibiliya igaragaza ko Yehova yahozeho, kandi ko azahoraho iteka ryose.—Zab 90:2; 102:12, 24, 27. w22.12 49:1-3
Ku wa Kane, tariki ya 29 Gashyantare
Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni imibabaro cyangwa amakuba cyangwa gutotezwa?—Rom 8:35.
Iyo abagaragu ba Yehova bahuye n’ibigeragezo, ntibibatangaza. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya ivuga ko “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana, tunyuze mu mibabaro myinshi” (Ibyak 14:22). Nanone tuzi ko hari ibibazo bizakemuka, ari uko tugeze mu isi nshya. Icyo gihe “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyah 21:4). Yehova ntaturinda ibigeragezo, ahubwo adufasha kubyihanganira. Reka turebe amagambo intumwa Pawulo yabwiye Abakristo babaga i Roma. Yabanje kuvuga ibigeragezo we n’abandi Bakristo bari bahanganye na byo. Hanyuma aravuga ati: “Tubivamo tunesheje rwose binyuze ku wadukunze” (Rom 8:36-37). Ibyo bigaragaza ko Yehova ashobora kugufasha no mu gihe ufite ibibazo. w23.01 3:1-2