ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es24
  • Mutarama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mutarama
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
  • Udutwe duto
  • Ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mutarama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama
  • Ku wa Kane, tariki ya 4 Mutarama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mutarama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 8 Mutarama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mutarama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama
  • Ku wa Kane, tariki ya 11 Mutarama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama
  • Ku wa Kane, tariki ya 18 Mutarama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 21 Mutarama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama
  • Ku wa Kane, tariki ya 25 Mutarama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 28 Mutarama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 29 Mutarama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mutarama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
es24

Mutarama

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama

Mbatumyeho Timoteyo, kuko ari umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka.​—1 Kor 4:17.

Imico myiza iranga Abakristo Timoteyo yari afite, ni yo yatumye akora byinshi mu murimo wa Yehova (Fili 2:19-22). Iyo urebye ukuntu intumwa Pawulo yavugaga Timoteyo, ubona ko Timoteyo yari umuntu wicisha bugufi, w’indahemuka, ugira umwete kandi wiringirwa. Yitaga ku bavandimwe cyane. Ibyo byatumye Pawulo amukunda kandi amuha inshingano zikomeye. Ubwo rero, iyo natwe twitoje imico iranga Abakristo, bituma Yehova adukunda kandi tukarushaho gufasha abagize itorero (Zab 25:9; 138:6). Ubwo rero, jya usenga Yehova agufashe kumenya imico ukwiriye kwitoza. Noneho uhitemo umwe muri iyo mico wifuza kwibandaho. Ushobora kwitoza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Nanone ushobora kwitoza kubana amahoro n’abandi no kubabarira. Ushobora no kubaza incuti yawe ikakubwira imico ukwiriye kwitoza.​—Imig 27:6. w22.04 18:4-5

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mutarama

Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye.​—Gal 6:4.

Yehova yifuza ko twishima. Ibyo tubyemezwa n’uko ibyishimo ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka wera (Gal 5:22). Ubwo rero, kubera ko gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa, twumva twishimye cyane iyo dukoranye umwete umurimo wo kubwiriza kandi tugafasha abavandimwe bacu (Ibyak 20:35). Mu isomo ry’uyu munsi, hagaragaramo ibintu bibiri intumwa Pawulo yavuze byadufasha gukomeza kugira ibyishimo. Icya mbere, ni uguha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Iyo tubigenje dutyo turishima (Mat 22:36-38). Icya kabiri, tugomba kwirinda kwigereranya n’abandi. Ibyo dushobora gukora byose bitewe n’uko dufite ubuzima bwiza, bitewe n’uko twatojwe cyangwa dufite ubundi buhanga, tuge tubishimira Yehova. Icyakora hari ibintu abavandimwe na bashiki bacu baba bakora neza mu murimo wa Yehova kuturusha. Icyo gihe twagombye gushimishwa n’uko bakoresha izo mpano bafite basingiza Yehova. w22.04 16:1-2

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama

Gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje.​—Luka 21:28.

Abategetsi bazarimbura amadini y’ikinyoma mu buryo butunguranye, ku buryo bizatangaza isi yose (Ibyah 18:8-10). Amadini y’ikinyoma narimbuka, bishobora kuzateza ibibazo byinshi, ariko abagaragu b’Imana bazishima. Hari nibura impamvu ebyiri zizatuma bishima. Uwo mwanzi w’Imana umaze igihe kirekire, azaba arimbutse burundu kandi gucungurwa kwacu kuzaba kwegereje. Daniyeli yahanuye ko “ubumenyi nyakuri buzagwira;” kandi koko ni ko byagenze. Ubu dusobanukiwe ubuhanuzi busohora muri iki gihe (Dan 12:4, 9, 10). Kuba ubwo buhanuzi busohora, bituma turushaho kubaha Yehova n’Ijambo rye (Yes 46:10; 55:11). Ubwo rero, jya ukomeza kwiga Bibiliya ushyizeho umwete, kugira ngo ukomeze ukwizera kwawe kandi ufashe abandi kuba incuti za Yehova. Azarinda abamwiringira kandi abahe ‘amahoro ahoraho.’—Yes 26:3. w22.07 28:16-17

Ku wa Kane, tariki ya 4 Mutarama

Nuko abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo.​—Ibyah 16:16.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira ko ubu Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru, kandi ko Satani yirukanyweyo (Ibyah 12:1-9). Ibyo byatumye mu ijuru bishima, ariko twe duhura n’ibibazo. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yarakariye abagaragu ba Yehova b’indahemuka bari hano ku isi (Ibyah 12:12, 15, 17). Ni iki cyadufasha gukomeza kuba indahemuka nubwo Satani aturwanya (Ibyah 13:10)? Kumenya ibizabaho mu gihe kiri imbere, biradufasha. Urugero mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intumwa Yohana avuga imwe mu migisha turi hafi kubona. Hari n’aho avuga ko abanzi b’Imana bazarimbuka. Igitabo cy’Ibyahishuwe gitangira kitubwira ko ibyanditswemo bivugwa mu “bimenyetso,” cyangwa mu mvugo z’ikigereranyo.​—Ibyah 1:1. w22.05 20:1-3

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama

Gogi we, . . . mu minsi ya nyuma, nzakuzana utere igihugu cyanjye kugira ngo amahanga amenye uwo ndi we, igihe nzigaragariza muri wowe imbere yayo ko ndi uwera.​—Ezek 38:16.

Kuba abagaragu ba Yehova b’indahemuka ari bo bonyine bazaba basigaye ku isi bakorera Yehova, bizarakaza cyane abanzi ba Yehova. Ni yo mpamvu amahanga azishyira hamwe, akagaba igitero ku bagaragu ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Icyo gitero ni cyo Bibiliya yita igitero cya Gogi wa Magogi (Ezek 38:14, 15). Yehova azakora iki abanzi be nibagaba igitero ku bwoko bwe? Yehova agira ati: “Uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye” (Ezek 38:18, 21-23). Hanyuma mu Byahishuwe igice cya 19, hatubwira uko ibintu bizagenda. Yehova azohereza Umwana we arinde abagaragu be kandi arwanye abanzi babo. Yesu azarwanya abanzi b’Imana, ari kumwe n’“ingabo zo mu ijuru” zigizwe n’abamarayika n’abantu 144 000 (Ibyah 17:14; 19:11-15). None se iyo ntambara izarangira ite? Icyo gihe abantu bose badasenga Yehova n’imiryango yose imurwanya, bizarimbuka burundu.​—Ibyah 19:19-21. w22.05 21:9-10

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama

Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore.​—Intang 3:15.

Adamu na Eva bakimara gukora icyaha, Yehova yahise avuga ubuhanuzi, bwari guhumuriza abari kuzabakomokaho. Ubwo buhanuzi buboneka mu Ntangiriro 3:15, hagira hati: “Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” Ubwo buhanuzi buboneka mu gitabo cya mbere cya Bibiliya, kandi ni ubw’ingenzi cyane. Kubera iki? Kubera ko ubundi butumwa bwose buri muri Bibiliya, bushingiye kuri ayo magambo aboneka mu Ntangiriro 3:15. Ubwo buhanuzi buvuga ko Imana yari kohereza Umucunguzi, akarimbura Satani n’abayoboke be bose. Nibusohora, abasenga Yehova bose bazabona imigisha myinshi. Kwiga Bibiliya bizadufasha gusobanukirwa uko ubwo buhanuzi busohora n’uburyo budufitiye akamaro. w22.07 30:1-3

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Mutarama

Yehova ni we utanga ubwenge.​—Imig 2:6.

Jya usenga Yehova umusabe ubwenge. Ibyo bizatuma umenya uko wafasha abana bawe kumukunda (Yak 1:5). Yehova ni we ushobora kutugira inama nziza cyane kuruta izindi. Hari impamvu nyinshi zibigaragaza, ariko reka tuvuge ebyiri muri zo. Iya mbere, ni uko Yehova amaze igihe kirekire cyane ari umubyeyi (Zab 36:9). Impamvu ya kabiri, ni uko buri gihe atugira inama zitugirira akamaro (Yes 48:17). Yehova akoresha Bibiliya n’umuryango we, akagira ababyeyi inama zabafasha gutoza abana babo kumukunda (Mat 24:45). Urugero, izo nama mushobora kuzibona mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Inama zigenewe umuryango,” zamaze imyaka zisohoka mu igazeti ya Nimukanguke!, ariko ubu zikaba ziboneka ku rubuga rwacu. Nanone kuri urwo rubuga, hariho videwo nyinshi zabafasha kumenya uko mwashyira mu bikorwa inama Yehova abagira, mu gihe murera abana banyu.​—Imig 2:4, 5. w22.05 23:4-5

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Mutarama

Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe? —Zab 130:3.

Yehova ni we ugira imbabazi kurusha abandi bantu bose, haba mu ijuru no mu isi. Icya mbere, ni uko ahora yiteguye kutubabarira. Icya kabiri, Yehova aratuzi neza kubera ko ari we waturemye. Ni yo mpamvu ari we ushobora kumenya neza ko twihannye by’ukuri. Icya gatatu, iyo Yehova atubabariye, atubabarira burundu ku buryo bisa n’aho nta cyaha twakoze. Ibyo bituma tugira umutimanama utaducira urubanza kandi Yehova akatwemera. Birumvikana ko tuzakomeza gukora ibyaha, kubera ko tudatunganye. Icyakora duhumurizwa n’uko Yehova agira imbabazi, kandi akaba azi ko abagaragu be badatunganye. Ubwo rero, ntitugomba guhora tubabajwe n’uko tudatunganye kandi tukaba dukora amakosa (Zab 103:8-14; 130:3). Iyo dukoze uko dushoboye kose tugakora ibyo Yehova adusaba, turishima (Fili 4:4-6; 1 Yoh 3:19-22). w22.06 24:18-19

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mutarama

Bazabahagarika imbere y’abami na ba guverineri babahora izina ryanjye.​—Luka 21:12.

Gutinya ko abategetsi baturwanya, si yo ntwaro yonyine Satani akoresha. Hari n’abatinya ko nibaba Abahamya ba Yehova, abagize imiryango yabo bazabarwanya. Ibyo bibatera ubwoba kuruta gukubitwa cyangwa gukorerwa ibindi bikorwa by’urugomo. Baba bakunda bene wabo cyane kandi baba bifuza ko na bo bamenya Yehova kandi bakamukunda. Iyo bumvise bene wabo bavuga nabi Yehova n’abagaragu be, birabababaza cyane. Icyakora hari igihe abagize imiryango yabo bahoze babarwanya, bageraho bakamenya ukuri. Ariko se byagenda bite mu gihe bene wacu baduciye mu muryango, bitewe n’uko twabaye Abahamya ba Yehova? Amagambo meza cyane avugwa muri Zaburi ya 27:10, araduhumuriza. Iyo twibutse ko Yehova adukunda cyane, ntidutinya ibitotezo, kabone niyo abagize imiryango yacu batwanga. Nanone bituma twizera ko nidukomeza kwihangana, Yehova azaduha imigisha. Yehova azadufasha kubona ibidutunga, aduhumurize, atume tugira ibyishimo kandi atume dukomeza kuba incuti ze. Ibyo nta wundi wabidukorera rwose! w22.06 26:11-13

Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama

Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye.​—1 Pet 2:21.

Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza, abantu bamushinjaga ibinyoma bavuga ko ari umusinzi, umunyandanini, ko akorana na Satani, ko atubahiriza Isabato kandi ko atuka Imana (Mat 11:19; 26:65; Luka 11:15; Yoh 9:16). Nyamara Yesu ntiyabarakariraga cyangwa ngo abasubize nabi. Natwe dukwiriye kwigana Yesu, tugasubiza neza abatubwiye nabi (1 Pet 2:22, 23). Icyakora ntibyoroshye (Yak 3:2). None se ni iki cyadufasha? Jya ugerageza kumenya icyatumye nyiri inzu avuga nabi. Umuvandimwe witwa Sam yaravuze ati: “Iyo nyiri inzu ambwiye nabi, si byo nibandaho, ahubwo icyo nibandaho ni uko akeneye kumenya ukuri kandi akaba ashobora guhinduka.” Hari igihe nyiri inzu atubwira nabi, bitewe n’uko twagiye kumusura mu gihe kitari cyiza. Mu gihe hagize umuntu utubwira nabi, aho kurakara, tujye dusenga Yehova tumusabe gutuza no kwifata kugira ngo natwe tutamubwira nabi. w22.04 15:8-9

Ku wa Kane, tariki ya 11 Mutarama

Mwegere Imana.​—Yak 4:8.

Ikintu cy’ingenzi ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kuba incuti za Yehova, ni ukubigisha Bibiliya (2 Tim 3:14-17). Icyakora hari ikindi kintu Bibiliya ivuga cyafasha abakiri bato kumenya Yehova. Mu gitabo cy’Imigani, havugwamo ukuntu umubyeyi yibukije umuhungu we gukomeza gutekereza ku mico ya Yehova, tubona iyo twitegereje ibyaremwe (Imig 3:19-21). Niba uri umubyeyi, ushobora kuba ukunda kumarana igihe n’abana bawe, mwitegereza ibyaremwe. Ubwo rero ujye ukoresha ako kanya ufasha abana bawe kumenya ukuntu ‘ibyaremwe,’ bigaragaza imico ya Yehova (Rom 1:20). Reka turebe ukuntu Yesu yakoreshaga ibyaremwe, igihe yigishaga abantu. Hari igihe yasabye abigishwa be kwitegereza ibikona n’indabo zo mu gasozi (Luka 12:24, 27-30). Yahise abigisha isomo ry’ingenzi rigaragaza ukuntu Yehova agira ubuntu, kandi akagira neza. Iryo somo ni irihe? Ni uko Yehova aha abagaragu be b’indahemuka ibyokurya n’imyambaro, nk’uko abikorera ibikona n’indabo zo mu gasozi. w23.03 13:1-4

Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama

Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana.​—Yoh 14:13.

Dushimira Yehova kuba dushobora kumusenga binyuze ku Mwana we. Ni we Yehova akoresha kugira ngo aduhe ibyo twamusabye mu masengesho yacu. Nanone, Yehova yumva amasengesho tumutura tuyanyujije mu izina rya Yesu kandi akayasubiza, maze akatubabarira ibyaha byacu ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu (Rom 5:1). Bibiliya ivuga ko Yesu ari ‘umutambyi wacu mukuru [wicaye] iburyo bw’intebe y’ubwami ya Nyiricyubahiro mu ijuru’ (Heb 8:1). Nanone ivuga ko ari “umufasha utuvuganira kuri Data” (1 Yoh 2:1). Ubwo rero, dushimira Yehova cyane kuba yaraduhaye Umutambyi Mukuru wishyira mu mwanya wacu, akiyumvisha intege nke zacu kandi ‘akinginga adusabira’ (Rom 8:34; Heb 4:15). Iyo Yesu atadupfira, ntitwari kubasha gusenga Yehova kubera ko tudatunganye. Ntitwabona icyo twitura Yehova, kubera impano ihebuje yaduhaye y’Umwana we akunda cyane. w22.07 31:10-12

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama

Umuntu wizerwa abika ibanga.​—Imig 11:13.

Umuntu wizerwa akora uko ashoboye kugira ngo akore ibyo yasezeranyije abandi, kandi akavugisha ukuri (Zab 15:4). Umuntu nk’uwo abantu bamugirira icyizere. Twifuza ko abavandimwe na bashiki bacu batugirira icyizere. Ntidushobora guhatira abantu kutugirira icyizere. Ahubwo ibyo dukora, ni byo bituma batwizera. Hari abavuga ko icyizere ari nk’amafaranga. Kuyabona biragora, ariko kuyabura bishobora kuba mu kanya gato. Uko ni na ko bimeze ku cyizere. Kugira ngo abantu bakugirire icyizere, bisaba igihe. Ariko kugitakaza, bishobora kuba mu kanya gato. Yehova yagaragaje ko ari uwo kwizerwa, kubera ko ibyo akora byose ‘abikorana ubudahemuka’ (Zab 33:4). Yehova yifuza ko tumwigana (Efe 5:1). Dushimira Yehova kuba yaradushyize mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana kandi biringirwa. Twese tugomba gukora uko dushoboye kose, kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu batugirire icyizere. Buri wese niyitoza kugaragaza umuco w’urukundo, kwicisha bugufi, kugira ubushishozi, kuba inyangamugayo no kumenya kwifata, bizatuma abagize itorero bose bizerana. Nimucyo twigane Imana yacu Yehova, maze dukomeze kugaragaza ko turi abantu bakwiriye kugirirwa icyizere. w22.09 38:1-2, 17

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama

Ijisho rya Yehova riri ku bamutinya.​—Zab 33:18.

Nubwo turi mu muryango ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, hari igihe dushobora kumva dufite irungu kandi twacitse intege, tukumva ko nta muntu n’umwe wadufasha guhangana na byo. Icyakora Yehova ntiyifuza ko ibyo bitubaho. Reka turebe ibyabaye ku mugaragu wa Yehova w’indahemuka witwaga Eliya. Yehova yamushishikarije kumubwira ibimuri ku mutima. Urugero, yamubajije inshuro ebyiri ati: “Urakora iki aha?” (1 Abami 19: 9, 13). Icyo gihe Yehova yategaga amatwi yitonze, akumva ibyo Eliya amubwira. Yehova yeretse Eliya ko ari kumwe na we, kandi ko afite imbaraga nyinshi. Nanone yijeje Eliya ko yari afite abandi bantu benshi bamusenga (1 Abami 19: 11, 12, 18). Nta gushidikanya ko Eliya amaze kubwira Yehova ibimuri ku mutima kandi akabona ukuntu amushubije, yumvise atuje. Nanone Yehova yahaye Eliya izindi nshingano. Yamusabye gusuka amavuta kuri Hazayeli kugira ngo abe umwami wa Siriya, kuri Yehu kugira ngo abe umwami wa Isirayeli no kuri Elisa kugira ngo abe umuhanuzi (1 Abami 19: 15, 16). Yehova yahaye Eliya izo nshingano, kugira ngo adakomeza gutekereza ku bibazo yari afite. Nanone yamuhaye Elisa kugira ngo ajye amufasha. w22.08 33:3, 5

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama

Mukomeze guhumurizanya no kubakana.​—1 Tes 5:11.

Ese itorero ryanyu ryigeze kubaka Inzu y’Ubwami nshya cyangwa rivugurura iyo mwari musanganywe? Niba byarabaye, nta gushidikanya ko wishimiye guteranira muri iyo Nzu y’Ubwami nshya. Icyo gihe washimiye Yehova cyane. Nanone birashoboka ko wagize ibyishimo n’ikiniga cyinshi, ku buryo kuririmba indirimbo y’Ubwami ibanza byakugoye. Ibyo byiyumvo wagize birumvikana, kuko Amazu y’Ubwami yacu aba yubatse neza, atuma Yehova asingizwa. Icyakora hari undi murimo wo kubaka dukora, ugatuma Yehova arushaho gusingizwa. Uwo murimo si ukubaka amazu asanzwe, ahubwo ni ugutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu baza gusengera muri ayo Mazu y’Ubwami. Igihe intumwa Pawulo yandikaga amagambo agize isomo ry’uyu munsi, yavugaga umurimo wo kubaka abavandimwe bacu cyangwa kubatera inkunga. Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza rwo kubaka abavandimwe bacu cyangwa kubatera inkunga. Yishyiraga mu mwanya wabo. Dushobora kumwigana maze tugafasha abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe.​—1 Kor 11:1. w22.08 35:1-2

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama

Mugenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova.​—Kolo 1:10.

Umukristo wifuza kuba umukiranutsi cyangwa gukora ibyo Yehova ashaka, agomba kuba inyangamugayo mu byo akora byose. Nanone, umukiranutsi akunda ubutabera, akanga akarengane. Ubwo rero, umuntu ukiranuka by’ukuri, areba niba imyanzuro afata ‘ishimisha Yehova mu buryo bwuzuye.’ Bibiliya ivuga ko umuco wo gukiranuka ukomoka kuri Yehova. Ni yo mpamvu ivuga ko ari we “buturo bwo gukiranuka” (Yer 50:7). Kubera ko Yehova yaturemye, ni we ufite uburenganzira bwo kutwereka icyiza n’ikibi. Ashobora kumenya neza icyiza n’ikibi. Ariko twe ntitwabishobora (Imig 14:12; Yesaya 55:8, 9). Icyakora kubera ko Yehova yaturemye mu ishusho ye, dushobora kumenya ibyo ashaka kandi tukabikora twishimye (Intang 1:27). Urukundo dukunda Yehova, ni rwo rutuma tugerageza kumwigana uko dushoboye kose.​—Efe 5:1. w22.08 36:5-6

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama

Mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.​—Efe 5:17.

Mu gihe dufite ibibazo cyangwa twacitse intege, dushobora kumva dukeneye ikintu cyatwibagiza ibibazo dufite. Ibyo rwose nta cyo bitwaye. Ariko tugomba kuba maso, kugira ngo icyo gihe tudakora ibyo Yehova yanga (Efe 5:10-12, 15-16). Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi, yabateye inkunga yo gukomeza gutekereza ku bintu ‘bikiranuka, biboneye, bikwiriye gukundwa n’ingeso nziza’ (Fili 4:8). Nubwo icyo gihe Pawulo aterekezaga ku myidagaduro, ibivugwamo bishobora kudufasha guhitamo neza imyidagaduro. Ubwo rero, ujye ureba niba indirimbo wumva, firime ureba, ibitabo usoma n’imikino yo mu rwego rwa eregitoronike ukina, bihuje n’ibyo Pawulo yavuze. Ibyo bizagufasha kumenya ibyo Yehova yemera n’ibyo yanga. Dukwiriye kumvira Yehova muri byose.​—Zab 119:1-3. w22.10 41:11-12

Ku wa Kane, tariki ya 18 Mutarama

Yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.​—Yoh 2:25.

Kubera ko bamwe mu “bakiranirwa” bakoraga ibintu bibi cyane mbere y’uko bapfa, bagomba kuzigishwa kugira ngo bamenye uko bashyira mu bikorwa amahame ya Yehova. Ni yo mpamvu Ubwami bw’Imana buzashyiraho gahunda ikomeye yo kwigisha abo bantu, kugira ngo bamenye ibyo Yehova ashaka. Ni ba nde bazigisha abakiranirwa? Ni abagize imbaga y’abantu benshi hamwe n’abakiranutsi bazazuka. Abakiranirwa bagomba kuba incuti za Yehova kandi bakamwiyegurira, kugira ngo amazina yabo azandikwe mu gitabo cy’ubuzima. Yesu Kristo hamwe n’Abakristo basutsweho umwuka, bazakomeza gukurikiranira hafi abakiranirwa, kugira ngo barebe niba bakurikiza ibyo bigishwa (Ibyah 20:4). Abazanga gushyira mu bikorwa ibyo bazigishwa, bazarimbuka nubwo baba bafite imyaka ijana (Yes 65:20). Kubera ko Yehova na Yesu bareba mu mutima, ntibazemera ko hagira uwangiza isi nshya.​—Yes 11:9; 60:18; 65:25. w22.09 39:11-12

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama

Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru.​—Rom 13:1.

“Abategetsi bakuru” bavugwa muri uyu murongo, ni abayobozi bafite ububasha ku bandi bantu. Abakristo basabwa kumvira abo bategetsi. Kubera iki? Kubera ko batuma ibintu bikorwa kuri gahunda, amategeko akubahirizwa kandi rimwe na rimwe bakarenganura abagaragu ba Yehova (Ibyah 12:16). Ni yo mpamvu dutanga imisoro kandi tukabubaha (Rom 13:7). Icyakora ububasha abo bategetsi bafite, ni Yehova wemeye ko babuhabwa. Yesu yabigaragaje neza igihe Ponsiyo Pilato wari guverineri w’Umuroma, yamubazaga ibibazo. Igihe Pilato yabwiraga Yesu ko afite ububasha bwo kumwica cyangwa kumukiza, Yesu yaramubwiye ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru” (Yoh 19:11). Ubwo rero kimwe na Pilato, ububasha abategetsi bose n’abanyaporitike bafite, bufite aho bugarukira. w22.10 42:6

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama

Umuntu mubi ntazaba akiriho.​—Zab 37:10.

Umwami Dawidi yavuze ukuntu ubuzima bwari kuzaba bumeze, igihe umwami w’umunyabwenge kandi w’indahemuka yari kuba ategeka (Zab 37:10, 11, 29). Iyo tubwira abantu ibya Paradizo, dukunze kubasomera amagambo ari muri Zaburi ya 37:11. Ibyo birakwiriye, kubera ko Yesu yasubiyemo ayo magambo mu Kibwiriza cyo ku Musozi, ashaka kugaragaza ko azasohora mu gihe kiri imbere (Mat 5:5). Icyakora ayo magambo Dawidi yavuze, nanone yagaragazaga uko ubuzima bwari kuzaba bumeze igihe Salomo yari kuba ategeka. Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, abantu bagize amahoro menshi n’ibintu byinshi, ku buryo Bibiliya ivuga ko icyo gihugu ‘cyatembaga amata n’ubuki.’ Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye . . . , nzaha iki gihugu amahoro kandi muzaryama nta wubahindisha umushyitsi” (Lewi 20:24; 26:3, 6). Ibyo byasohoye igihe Salomo yari umwami (1 Ngoma 22:9; 29:26-28). Amagambo ari muri Zaburi ya 37:10, 11, 29 yasohoye mu gihe cya Salomo kandi azasohora no mu gihe kizaza. w22.12 50:8

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Mutarama

Ababugundira [Ubwenge] bazitwa abahiriwe.​—Imig 3:18.

Abakristo b’ukuri bagomba kujya bakurikiza amabwiriza umuryango wacu uduha. Bibiliya itugira inama yatuma tubigeraho, igira iti: “Uzarwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora, kandi aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza” (Imig 24:6). Gushyira mu bikorwa ibivugwa muri uyu murongo byadufasha bite gukora neza umurimo wo kubwiriza? Aho kubwiriza uko twiboneye, dukurikiza amabwiriza umuryango wacu uduha. Urugero, iyo turi mu materaniro twibonera ukuntu abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye, bigisha bakoresheje Bibiliya. Nanone umuryango wacu uduha ibikoresho bifasha abantu kurushaho gusobanukirwa Bibiliya, urugero nk’ibitabo na za videwo. Dushimira Yehova kuba yarashyize mu Ijambo rye inama zirangwa n’ubwenge zidufasha. Ubu se twari kuba turi he iyo tutazigira! Reka twiyemeze kujya dukurikiza buri gihe izo nama Yehova atugira.​—Imig 3:13-17. w22.10 43:18-19

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama

Mbega ukuntu amagambo yawe aryohereye mu kanwa kanjye! Aryohereye mu kanwa kanjye kurusha ubuki.​—Zab 119:103.

Iyo turiye ibyokurya maze umubiri ukabikuramo intungamubiri ukeneye, bituma tugira imbaraga. Uko ni na ko bigenda iyo dusomye Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho. Bituma tugira ukwizera gukomeye. Ubwo rero, Imana yifuza ko natwe turya Ijambo ryayo, ibyo bikaba bisobanura ko tugomba kurisobanukirwa neza. Kugira ngo tubigereho, tugomba gusenga, tugasoma Bibiliya kandi tugatekereza ku byo dusoma. Mbere na mbere tubanza gusenga, kugira ngo dutegurire umutima wacu kumva ibyo Yehova atubwira. Hanyuma dusoma Bibiliya, twarangiza tugatekereza ku byo tumaze gusoma. Ibyo bitugirira akahe kamaro? Bituma turushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, maze tukagira ukwizera gukomeye. Kuki gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, bidufitiye akamaro? Ni ukubera ko bituma tugira ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe. Nanone bizatuma tugira ubutwari bwo kubwira abantu ubutumwa bw’urubanza, dushobora kuzatangaza mu gihe kiri imbere. Ikindi kandi, gutekereza ku mico myiza ya Yehova, bituma turushaho kuba incuti ze. w22.11 45:16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama

Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.—Yoh 13:35.

Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuranga Abakristo b’ukuri, ari urukundo bakundana. Nanone yavuze ko abigishwa be atari bo bonyine bari kubibona, ahubwo ko n’abandi bantu muri rusange bari kubibona. Kandi urukundo ruranga Abahamya ba Yehova rurigaragaza cyane, nubwo badatunganye (1 Yoh 1:8). Ubwo rero, uko tugenda turushaho kumenya abagize itorero, ni na ko kubona amakosa yabo byoroha (Rom 3:23). Ikibabaje ni uko hari abo byaciye intege, bakareka gukorera Yehova. Yesu yagaragaje ate ko yakundaga intumwa ze? Ese kugaragaza urukundo nk’urwo Yesu yagaragaje, birashoboka muri iki gihe?” Byaba byiza natwe Abahamya dutekereje ku bisubizo by’ibyo bibazo. Ibyo bizatuma turushaho kugaragarizanya urukundo, cyane cyane mu gihe tugiranye utubazo na bagenzi bacu.​—Efe 5:2. w23.03 14:2-4

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama

Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka.​—Zab 18:25.

Uko imperuka igenda yegereza, tugomba kwitega ko hari ibibazo tuzahura na byo mu itorero. Ibyo bibazo bishobora gutuma kubera Yehova indahemuka bitugora. Ubwo rero, tugomba gukomeza gutekereza neza. Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukabe umurakare. Nanone nuhabwa igihano ukumva wakozwe n’isoni, ntukabitindeho. Ahubwo ujye ucyemera, kandi wikosore. Ikindi kandi, mu gihe hari ibyo umuryango wa Yehova uhinduye maze bikakubabaza, ujye ubyemera ubivanye ku mutima kandi wumvire. Ujye ukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we. Jya ukomeza gutuza no kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe, kandi ntukigunge ngo witandukanye n’abagize itorero. Nubigenza utyo, uko ibigeragezo wahura na byo byaba bimeze kose, Satani ntazatuma udakomeza kubera indahemuka Yehova n’umuryango we.​—Yak 4:7. w22.11 48:14-16

Ku wa Kane, tariki ya 25 Mutarama

Mukunde umuryango wose w’abavandimwe.​—1 Pet 2:17.

Basaza mujye mufasha abagize itorero bose kwitegura mbere y’uko habaho ibiza. Mujye mubafasha kumenya icyo bakora, kugira ngo bakomeze kugira umutekano kandi mubahe nomero zanyu za telefone, kugira ngo nibiba ngombwa babahamagare. None se ni iki wowe ku giti cyawe wakora? Niba hari ibiza bibaye mu gace katari kure y’aho utuye, ushobora kubaza abasaza icyo wakora ngo ufashe abahuye n’ibibazo. Urugero, ushobora gucumbikira abavuye mu byabo cyangwa abubatsi baje kubafasha. Nanone ushobora gufasha abahuye n’ibibazo, ukabashyira ibyokurya cyangwa ibindi bintu bakeneye. Niba ibiza byabaye mu gace kari kure y’aho utuye, na bwo ushobora gufasha. Wabigenza ute? Ushobora gusenga usabira abahuye n’ibyo bibazo (2 Kor 1:8-11). Nanone ushobora gutanga impano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, kugira ngo zizakoreshwe mu bikorwa by’ubutabazi (2 Kor 8:2-5). Niba ushobora kujya muri ako gace kibasiwe n’ibiza, uzabaze abasaza icyo wakora kugira ngo ufashe abavandimwe baho. Niwemererwa kujyayo, uzahabwa amahugurwa kugira ngo umenye uko wafasha abo bavandimwe. w22.12 52:8, 11-12

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mutarama

Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu.​—1 Kor 10:13.

Hari izindi Bibiliya zihindura amagambo agize isomo ry’umunsi zigira ziti: “Ntimwigeze muhura n’ikigeragezo na kimwe kidasanzwe mu bantu.” Ayo magambo Pawulo yayabwiraga abagabo n’abagore bo mu itorero ry’i Korinto. Bamwe muri bo, bari barahoze ari abasambanyi, baryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa ari abasinzi (1 Kor 6:9-11). None se utekereza ko bamaze kubatizwa, batongeye kugira ibyifuzo bibi? Oya rwose. Nubwo bose bari barasutsweho umwuka, bari bakiri abantu badatunganye. Ubwo rero, hari igihe bagiraga ibyifuzo bibi. Kuki ibyo biguhumuriza? Ni uko bigaragaza ko hari undi muvandimwe cyangwa mushiki wacu, wahanganye n’ibyifuzo bibi nk’ibyo ufite kandi akabitsinda. Ubwo rero, komeza ‘kugira ukwizera gukomeye,’ kuko uzi ko ‘imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe bawe.’—1 Pet 5:9. w23.01 2:15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama

Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.​—Yoh 16:33.

Yesu yasabye Yehova ko yarinda abigishwa be (Yoh 17:11). Kuki ibyo bituma tugira ubutwari? Ni uko Yehova arusha imbaraga abanzi bacu (1 Yoh 4:4). Abona ibitubaho byose. Ni yo mpamvu twizera tudashidikanya ko nitumwiringira, azatuma tutagira ubwoba kandi agatuma tugira ubutwari. Ese hari igihe wigeze ugira ubwoba bwo kuvuga ko uri Umuhamya wa Yehova? Ese utinya kuba umubwiriza cyangwa kubatizwa, kubera ko uhangayikishijwe n’uko abandi bagufata? Ntukemere ko gutinya abantu bikubuza gukora ibikwiriye. Jya usenga Yehova kenshi umubwire uko wiyumva. Jya umusaba aguhe ubutwari bwo gukora ibyo ashaka. Niwibonera ukuntu asubiza amasengesho yawe, bizatuma ugira ubutwari maze ntiwongere kugira ubwoba.​—Yes 41:10, 13. w23.01 5:12, 14

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Mutarama

Mbese ntimwasomye?—Mat 12:3.

Yesu yabajije Abafarisayo ati: “Mbese ntimwasomye?” Kuki yababajije icyo kibazo? Yashakaga kugaragaza ko basomaga Ibyanditswe bafite intego zitari nziza (Mat 12:1-7). Icyo gihe, Abafarisayo bari bavuze ko abigishwa ba Yesu batubahirizaga Isabato. Yesu yabashubije akoresheje ingero ebyiri zo mu Byanditswe kandi asubiramo amagambo yo muri Hoseya. Ibyo yabikoze ashaka kubereka ko batari basobanukiwe impamvu itegeko ryo kubahiriza Isabato ryari ryaratanzwe, kandi ko batagiraga imbabazi. None se, kuki ibyo Abafarisayo basomaga mu Ijambo ry’Imana bitari byarabahinduye? Ni ukubera ko babisomaga bafite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa. Ibyo byatumaga badasobanukirwa ibyo basomaga (Mat 23:23; Yoh 5:39, 40). Nanone muri Matayo 19:4-6, havuga ko Yesu yongeye kubaza Abafarisayo icyo kibazo kigira giti: “Mbese ntimwasomye?” Nubwo bari barasomye inkuru ivuga ko Yehova yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ntibari baramenye icyo iyo nkuru yabigishaga ku birebana n’uko Yehova abona ishyingiranwa. Icyo kibazo Yesu yabajije Abafarisayo, kigaragaza ko dukwiriye gusoma Bibiliya dufite intego nziza. Ntitukamere nk’Abafarisayo, ahubwo tujye twicisha bugufi kandi twemere kwiga. w23.02 7:12-13

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Mutarama

Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda.​—Imig 2:11.

Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yagaragazaga icyo bakora, kugira ngo birinde impanuka zikomeye zashoboraga kubabaho mu rugo cyangwa aho bakoreraga (Kuva 21:28, 29; Guteg 22:8). Iyo umuntu yicaga undi atabigambiriye, byamutezaga ibibazo bikomeye (Guteg 19:4, 5). Nanone ayo mategeko yavugaga ko iyo umuntu yicaga umwana utaravuka atabigambiriye, yagombaga guhanwa (Kuva 21:22, 23). Bibiliya igaragaza neza ko Yehova yifuza ko dukora uko dushoboye ngo twirinde impanuka. Tugomba kwirinda ibintu byaduteza impanuka, haba igihe turi mu rugo cyangwa ku kazi, kugira ngo tugaragaze ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye. Ibintu bityaye, imiti cyangwa ibindi byakwangiza ubuzima bw’abantu, tubijugunya ahantu hatateza ibibazo kandi n’abana batagera. Nanone turitonda mu gihe ducanye umuriro, dukoresha amazi ashyushye cyane cyangwa ibindi bikoresho bishobora guteza impanuka. Ntidukwiriye kubisiga ngo twigendere. Ikindi kandi, twirinda gutwara imodoka mu gihe tudashobora gutekereza neza bitewe n’uko twanyoye imiti, inzoga cyangwa dufite ibitotsi. Nanone twirinda gukoresha telefone mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe dutwaye imodoka. w23.02 9:7-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mutarama

Amaso yanyu azajya areba Umwigisha wanyu Mukuru.​—Yes 30:20.

Yehova arihangana, agira neza kandi yishyira mu mwanya wacu. Ni umwarimu wita ku byiza abanyeshuri be bakora (Zab 130:3). Ntajya adusaba gukora ibyo tudashoboye. Nanone ujye wibuka ko ari we waduhaye impano nziza cyane y’ubwonko (Zab 139:14). Umuremyi wacu yifuza ko dukomeza kwiga kugeza iteka ryose kandi tukabyishimira. Ubwo rero, tugomba kwifuza kumenya inyigisho zo muri Bibiliya cyangwa tukazigirira “ipfa ryinshi” (1 Pet 2:2). Jya wishyiriraho intego ushobora kugeraho kandi ugire gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha (Yos 1:8). Nubigenza utyo, Yehova azaguha umugisha ukunde gusoma no kwiga Ijambo rye. Kugira ubumenyi bituma turushaho kumenya Yehova, tukamukunda kandi tukamwizera (1 Kor 8:1-3). Icyakora kugira ubumenyi byonyine ntibihagije. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira ukwizera gukomeye (Luka 17:5). Amasengesho nk’ayo, Yehova arayumva kandi akayasubiza. w23.03 11:11, 13

Ku wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama

Mwicungurira igihe gikwiriye.​—Kolo 4:5.

Abigishwa ba Yesu ntibagombaga kwiyicarira gusa, ngo bategereze ko Yerusalemu irimbuka. Yesu yabahaye umurimo bagombaga gukora. Yabategetse kubwiriza ubutumwa bwiza “i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:6-8). Uwo wari umurimo utoroshye. Icyakora bakoresheje neza igihe cyabo, maze bakora uko bashoboye kugira ngo babwirize abandi. Tugomba gukoresha neza igihe, kugira ngo twirinde ubwacu. “Ibihe n’ibigwirira abantu” bishobora kugera kuri buri wese (Umubw 9:11). Urugero, dushobora gupfa mu buryo butunguranye. Iyo dukoze ibyo Yehova ashaka kandi tukaba incuti ze, bidufasha gukoresha neza igihe (Yoh 14:21). Tugomba ‘gushikama tutanyeganyega, buri gihe dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Ibyo bizatuma ku iherezo ry’iyi si cyangwa iry’ubuzima bwacu, tuticuza kuba twarakoresheje neza igihe cyacu, mu murimo wa Yehova.​—Mat 24:13; Rom 14:8. w23.02 8:12-14

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze