Uko wakoresha aka gatabo
Ku mpapuro zikurikira, uzahasanga umurongo w’Ibyanditswe wa buri munsi hamwe n’ibisobanuro byawo. Nubwo ushobora gusoma umurongo w’Ibyanditswe n’ibisobanuro biwutangwaho igihe icyo ari cyo cyose, abantu benshi basanze ari byiza kubisuzuma mu gitondo, hanyuma bakabitekerezaho muri uwo munsi wose. Gusuzuma isomo ry’umunsi mu rwego rw’umuryango biba byiza cyane kurushaho. Hirya no hino ku isi, abagize umuryango wa Beteli bafata isomo ry’umunsi mu gihe k’ifunguro rya mu gitondo.
Ibisobanuro byavanywe mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi (w) yo guhera muri Mata 2022 kugeza muri Werurwe 2023. Imibare ikurikira itariki Umunara w’Umurinzi wasohokeyeho, yerekeza ku mapaji ibisobanuro byavanywemo. Iyo mibare ikurikiwe na za paragarafu zavanywemo ibisobanuro. (Reba urugero hasi aha.) Ibindi bisobanuro by’inyongera bishobora kuboneka muri icyo gice cyo kwigwa.