ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es24
  • Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gicurasi
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
  • Udutwe duto
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 2 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 23 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi
  • Ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi
  • Ku wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi
  • Ku wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Gicurasi
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
es24

Gicurasi

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi

Nyuma y’ibyo, . . . mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.​—Ibyah 7:9.

Yohana amaze kubona abazajya mu ijuru, yabonye “imbaga y’abantu benshi.” Abo bo ntushobora kubabara. None se Bibiliya ivuga ko abo bantu ari ba nde? Igira iti: “Aba ni abavuye muri wa mubabaro ukomeye, kandi bameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama” (Ibyah 7:14). Abo bantu bagize “imbaga y’abantu benshi” nibamara kurokoka umubabaro ukomeye, bazatura hano ku isi kandi Yehova azabaha imigisha myinshi (Zab 37:9-11, 27-29; Imig 2:21, 22; Ibyah 7:16, 17). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa gutura ku isi, twese dukwiriye kwizera ko tuzabona ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 7 bisohora. Icyo kizaba ari igihe gishimishije rwose. Tuzashimishwa cyane no kuba twarahisemo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova. w22.05 21:6-7

Ku wa Kane, tariki ya 2 Gicurasi

Yehova ni we utanga ubwenge.​—Imig 2:6.

Birashoboka ko hari igihe wari ugiye gufata umwanzuro ukomeye, maze ugasenga Yehova umusaba ubwenge kuko wari ubukeneye (Yak 1:5). Umwami Salomo yaranditse ati: “Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane” (Imig 4:7). Aho Salomo ntiyashakaga kuvuga ubwenge ubu busanzwe, ahubwo yashakaga kuvuga ubwenge Yehova atanga. Ariko se koko ubwenge Yehova atanga, bushobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe? Yego rwose. Kwiga ibyo abagabo babiri b’abanyabwenge bavuze no kubishyira mu bikorwa, bishobora gutuma tugira ubwenge nyakuri. Uwa mbere ni Salomo. Bibiliya ivuga ko ‘Imana yamuhaye ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane’ (1 Abami 4:29). Uwa kabiri ni Yesu wari ufite ubwenge buruta ubw’abantu bose babayeho ku isi (Mat 12:42). Bibiliya yari yaravuze ko ‘umwuka wa Yehova, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, bizaba kuri we.’—Yes 11:2. w22.05 22:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi

Nzabwira ab’igihe kizaza iby’ukuboko kwawe.​—Zab 71:18.

Abageze mu zabukuru bashobora kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi bakazigeraho. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Beverley ufite imyaka 75. Yari arwaye cyane ku buryo kugenda byamugoraga. Ariko yifuzaga kongera igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza, kugira ngo yifatanye muri gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso. Ubwo rero yishyiriyeho intego zamufasha kubigeraho. Igihe Beverley yageraga ku ntego ze akifatanya muri iyo gahunda, yarishimye cyane. Nanone ibyo yakoze byateye abandi inkunga, bituma na bo bakora byinshi mu murimo. Yehova yishimira ibyo abavandimwe na bashiki bacu bamukorera, nubwo imimerere barimo ituma badakora byinshi (Zab 71:17). Jya wishyiriraho intego ushobora kugeraho. Jya witoza imico ishimisha Yehova. Ujye wongera ubuhanga mu byo ukora kandi witoze n’indi mirimo izatuma ukora byinshi mu murimo wa Yehova. Nanone jya ushakisha uko warushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Nubigenza utyo Yehova azaguha umugisha, maze kimwe na Timoteyo, “amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 Tim 4:15. w22.04 18:18-19

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi

Uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera.​—2 Tim 3:15.

None se byagenda bite niba warakoze uko ushoboye kose, ariko umwana wawe akanga gukorera Yehova? Ntukumve ko ikosa ari iryawe. Twese Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo kumukorera cyangwa kutamukorera. Ujye ukomeza kurangwa n’icyizere, kuko hari igihe ashobora kuzamugarukira. Ibuka umugani uvuga iby’umwana w’ikirara (Luka 15:11-19, 22-24). Uwo mwana yakoze ibibi byinshi, ariko amaherezo arikosora. Babyeyi, Yehova yabahaye inshingano nziza cyane yo kurera abana banyu, kugira ngo bazabe abagaragu be mu gihe kiri imbere (Zab 78:4-6). Iyo ni inshingano itoroshye rwose. Ariko turabashimira tubikuye ku mutima, ukuntu mukorana umwete kugira ngo mufashe abana banyu gukunda Yehova, mukabahana kandi mukabatoza kumwumvira. Mwizere ko ibyo mukora bishimisha Data wo mu ijuru udukunda.​—Efe 6:4. w22.05 23:16-18

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi

Umubiri wose . . . uteranyirizwa hamwe neza.​—Efe 4:16.

Buri wese akwiriye gukora uko ashoboye kugira ngo mu itorero harangwe amahoro n’ubumwe. Reka dufate urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Bari bafite impano zitandukanye n’inshingano zitandukanye (1 Kor 12:4, 7-11). Ariko ibyo ntibyatumaga barushanwa cyangwa ngo bacikemo ibice. Pawulo yateye buri wese inkunga yo gukoresha impano n’inshingano afite, agamije “kubaka umubiri wa Kristo.” Igihe Pawulo yandikiraga Abefeso yaravuze ati: “Iyo buri rugingo rw’umubiri rukora neza, bituma umubiri wose ukura, ukiyubaka mu rukundo” (Efe 4:1-3, 11, 12). Abakristo bumviye iyo nama ya Pawulo, batumye mu itorero harangwa amahoro n’ubumwe, kandi ibyo ni byo natwe tubona mu matorero yacu muri iki gihe. Iyemeze kutigereranya n’abandi. Ahubwo ujye wigana Yesu, witoze kugira imico nk’iyo yari afite. Izere udashidikanya ko Yehova, ‘adakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yawe’ (Heb 6:10). Uzirikane ko iyo umukoreye n’ubugingo bwawe bwose bimushimisha. w22.04 16:15-16

Ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi

Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.​—1 Tim 1:15.

Kumenya ko atari twe duhitamo niba Yehova azababarira umuntu cyangwa ntamubabarire, biraduhumuriza. Icyakora hari umwanzuro tuba dukwiriye gufata. Uwo mwanzuro ni uwuhe? Hari igihe umuntu adukorera ikintu kibi kikatubabaza cyane, maze akadusaba imbabazi. Hari n’igihe atazidusaba. Icyo gihe na bwo dushobora gufata umwanzuro wo kumubabarira, ntitumubikire inzika cyangwa ngo tumurakarire. Icyakora ibyo bishobora kudusaba igihe kirekire n’imbaraga, cyane cyane niba ibyo yadukoreye byaratubabaje cyane. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1994 wagize uti: “Iyo ubabariye umunyabyaha, ntibiba bishatse kuvuga ko wemeye amakosa yakoze. Ahubwo iyo Umukristo ababariye umuntu, aba ahisemo kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Ni we Mucamanza utabera mu ijuru no mu isi, kandi aba azaturenganura mu gihe gikwiriye.” w22.06 25:6-7

Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi

Iringire Yehova.​—Zab 27:14.

Yehova yari yarasezeranyije ko azahuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose, imiryango yose n’indimi zose, kugira ngo bamusenge bunze ubumwe. Iryo sezerano yararishohoje, kuko muri iki gihe abo bantu ari bo bagize “imbaga y’abantu benshi” (Ibyah 7:9, 10). Iyo mbaga igizwe n’abagabo, abagore n’abana, bakuriye mu mimerere itandukanye. Icyakora nubwo bimeze bityo, bose babana mu mahoro kandi bunze ubumwe (Zab 133:1; Yoh 10:16). Babwira abantu bose babatega amatwi, ibyiringiro bafite by’uko iyi si igiye kuba nziza (Mat 28:19, 20; Ibyah 14:6, 7; 22:17). Niba nawe uri muri iyo mbaga y’abantu benshi, nta gushidikanya ko wishimira ko ibintu biri hafi guhinduka, bikaba byiza. Satani aba ashaka ko tudakomeza kwiringira ibyo Yehova yadusezeranyije. Aba ashaka kutwumvisha ko Yehova atazasohoza amasezerano ye. Ibyo Satani aramutse abigezeho, twacika intege maze tukaba twareka no gukorera Yehova. w22.06 27:2-3

Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi

Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye.​—Heb 6:19.

Ibyiringiro bidufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo, kuko tuba tuzi ko mu gihe kiri imbere ibintu bizagenda neza. Tuzirikane ko Yesu yavuze ko tuzatotezwa (Yoh 15:20). Ubwo rero, gukomeza gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya, bituma dutuza kandi tugakomeza kumukorera. Reka turebe ukuntu ibyiringiro byatumye Yesu akomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo yari azi ko yari kwicwa nabi. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yavuze ubuhanuzi buri mu gitabo cya Zaburi, bugaragaza ukuntu Yesu yakomeje gutuza, yiringiye ko ibyo Yehova yamusezeranyije azabikora. Yaravuze ati: “Umubiri wanjye uzagira ibyiringiro, kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva, cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibona kubora. . . . Uzanyuzurisha umunezero mu maso hawe” (Ibyak 2:25-28; Zab 16:8-11). Yesu yiringiraga adashidikanya ko Yehova yari kuzamuzura kandi akongera kubana na we mu ijuru yishimye.​—Heb 12:2, 3. w22.10 44:4-5

Ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi

Twese ducumura kenshi.​—Yak 3:2.

Hari igihe Yakobo na Yohana, bari intumwa za Yesu, babwiye mama wabo ngo abasabire Yesu, azabahe imyanya ikomeye mu Bwami bwo mu ijuru (Mat 20:20, 21). Ibyo bakoze bigaragaza ko bari abibone, kandi ko bifuzaga kuba abantu bakomeye kurusha izindi ntumwa (Imig 16:18). Icyo gihe Yakobo na Yohana si bo bonyine bagaragaje imyitwarire idakwiriye. Bibiliya igira iti: “Abandi icumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi” (Mat 20:24). Birashoboka ko izindi ntumwa zatonganyije Yakobo na Yohana. Ese ibyo byatumye Yesu arakarira intumwa ze? Oya rwose. Ntiyigeze avuga ko agiye kwishakira izindi ntumwa zicisha bugufi, kandi zikundana buri gihe. Ahubwo yarihanganye abafasha gutekereza, kuko yari azi ko bifuzaga gukora ibyiza (Mat 20:25-28). Yakomeje kubakunda. w23.03 14:10-13

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi

Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.​—Imig 27:11.

Birashoboka ko wamaze imyaka runaka wiga Bibiliya. Ibyo wize byakwemeje ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Ikiruta byose, ni uko wamenye Umwanditsi wa Bibiliya kandi ukamukunda. Warushijeho gukunda Yehova, none ubu waramwiyeguriye kandi urabatizwa. Wafashe umwanzuro mwiza rwose! Mbere y’uko ubatizwa, wahuye n’ibigeragezo byashoboraga gutuma kubera Yehova indahemuka bikugora. Ariko uko ugenda urushaho gukunda Yehova, uzahura n’ibindi bigeragezo. Satani azakora uko ashoboye, kugira ngo akubuze gukunda Yehova no kumukorera (Efe 4:14). Ntuzemere ko ibyo bikubaho. None se, ni iki cyagufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka no gukomeza kumukorera nk’uko wabimusezeranyije? Ugomba gukomeza ‘guhatana,’ kugira ngo ube Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.​—Heb 6:1. w22.08 32:1-2

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi

Wubahe so na nyoko nk’uko Yehova Imana yawe yagutegetse, kugira ngo urame iminsi myinshi kandi ugubwe neza.​—Gut 5:16.

Buri wese mu bagize umuryango, aba agomba kumenya ko hari ibintu bibera mu rugo, agomba kugira ibanga. Urugero, reka tuvuge ko umugore afite akageso runaka. Ese byaba bikwiriye ko umugabo we abibwira abandi, maze akamukoza isoni? Oya rwose. Kubera ko aba akunda umugore we, ntiyakwishimira gukora ikintu kimubabaza (Efe 5:33). Nanone abana b’ingimbi n’abangavu baba bifuza ko umuntu abubaha. Ubwo rero, ababyeyi babo bagomba kubizirikana. Ntibaba bagomba kubwira abandi amakosa y’abana babo ngo babakoze isoni (Kolo 3:21). Abana na bo baba bagomba gutozwa kugira ibanga, kugira ngo birinde kubwira abandi bantu ibintu byakoza isoni abagize umuryango wabo. Iyo buri wese mu bagize umuryango yitoje kubika ibanga, akamenya ko hari ibintu bibera mu muryango atagomba kubwira abandi, bituma abawugize barushaho gukundana. w22.09 38:9

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi

Tega amatwi Yobu we! Fata akanya maze utekereze.​—Yobu 37:14.

Yehova yavugishije Yobu, amwibutsa ukuntu afite ubwenge buhambaye n’ukuntu akunda ibiremwa bye kandi akabyitaho. Yamubwiye inyamaswa nyinshi zitangaje (Yobu 38:1, 2; 39:9, 13, 19, 27; 40:15; 41:1, 2). Nanone Yehova yakoresheje umugabo w’indahemuka witwaga Elihu, kugira ngo amuhumurize kandi amutere inkunga. Elihu yibukije Yobu ko buri gihe Yehova aha umugisha abagaragu be bakomeza kwihanganira ibigeragezo. Nanone, Yehova yatumye Elihu amugira inama nziza. Elihu yafashije Yobu kutitekerezaho cyane, amwibutsa ko nta cyo ari cyo yigereranyije n’Umuremyi w’ijuru n’isi. Nanone hari inshingano Yehova yahaye Yobu. Yamusabye gusengera incuti ze eshatu zari zakoze icyaha (Yobu 42:8-10). None se muri iki gihe Yehova adufasha ate, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo? Muri iki gihe, Yehova ntatuvugisha nk’uko yavugishije Yobu. Ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya.​—Rom 15:4. w22.08 33:10-11

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi

Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza.​—Rom 14:21.

Itorero ry’i Roma ryari rigizwe n’Abayahudi n’Abanyamahanga babaye Abakristo. Amategeko ya Mose amaze kuvaho, Abakristo ntibasabwaga gukomeza kumvira amategeko yababuzaga kurya ibintu runaka (Mar 7:19). Kuva icyo gihe, hari Abayahudi b’Abakristo bumvaga bemerewe kurya ibyokurya byose. Icyakora hari abandi bumvaga batabirya. Ibyo byatumye abagize itorero bacikamo ibice. Intumwa Pawulo yagaragaje ko Abakristo bagomba gukora uko bashoboye kose, kugira ngo bakomeze kubana amahoro. Igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, yafashije Abakristo bagenzi be kumva ko izo ntonganya zagiraga ingaruka ku bantu bamwe na bamwe, no ku itorero muri rusange (Rom 14:19, 20). Yari yiteguye no kugira ibyo ahindura kugira ngo atabera igisitaza bagenzi be (1 Kor 9:19-22). Natwe tujye twigana Pawulo, dutere abandi inkunga kandi duharanire amahoro. Ibyo tuzabikora twirinda kujya impaka ku bintu buri wese afite uburenganzira bwo gukora uko ashaka. w22.08 35:7

Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Gicurasi

Yehova . . . akunda ukurikira gukiranuka.​—Imig 15:9.

Iyo hari intego twifuza kugeraho mu murimo wa Yehova, dukora uko dushoboye ngo tuyigereho. Ibyo ni na ko dukwiriye kubigenza, mu gihe twifuza kugira umuco wo gukiranuka. Uko igihe kizagenda gihita, Yehova azadufasha kandi tuzabigeraho (Zab 84:5, 7). Yehova atubwira ko gukora ibyo adusaba bitagoye (1 Yoh 5:3). Ahubwo biraturinda kandi rwose turabikeneye. Tekereza ku ntwaro z’umwuka intumwa Pawulo yavuze muri Bibiliya (Efe 6:14-18). Ni iyihe ntwaro yarindaga umutima w’umusirikare? Ni icyuma gikingira igituza. Ubwo rero, kugira ngo umusirikare wa Kristo arinde umutima we, na we agomba ‘kwambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.’ Icyo cyuma kigereranya amahame ya Yehova akiranuka. Nk’uko icyuma gikingira igituza cyarindaga umutima w’umusirikare, ni na ko amahame ya Yehova akiranuka arinda umutima wacu w’ikigereranyo, ni ukuvuga abo turi bo imbere. Ubwo rero, buri gihe ujye wambara umuco wo gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.​—Imig 4:23. w22.08 36:13-14

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi

Ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose.​—Yes 40:8.

Hashize imyaka myinshi cyane, Ijambo ry’Imana rifasha abagabo n’abagore b’indahemuka gufata imyanzuro myiza. None se ibyo bishoboka bite? Yehova yakoresheje abantu kugira ngo bakoporore izo nyandiko. Nubwo abo bantu bakoporoye Bibiliya batari batunganye, baritondaga cyane kugira ngo badakora amakosa. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wagize icyo avuga ku nyandiko z’Ibyanditswe by’Igiheburayo, agira ati: “Ndemeza ko izo ari zo nyandiko zonyine za kera zagiye zikopororwa mu buryo bwitondewe, ku buryo ubutumwa burimo butahindutse.” Ubwo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo dusoma muri Bibiliya muri iki gihe, bihuje n’ibyo Umwanditsi wayo Yehova yashakaga. Yehova ni we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yak 1:17). Bibiliya ni imwe mu mpano nziza cyane Yehova yaduhaye. Ubusanzwe impano umuntu aguhaye, igaragaza ko akuzi neza kandi ko azi ibyo ukeneye. Ibyo ni na ko bimeze ku mpano ya Bibiliya Yehova yaduhaye. Iyo tuyisomye turushaho kumenya Yehova neza. Tumenya ko burya atuzi neza kandi ko azi ibyo dukeneye. w23.02 6:3-4

Ku wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi

Isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova.​—Yes 11:9.

Tekereza uko bizaba bimeze mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abapfuye batangiye kuzuka. Abantu bose bapfushije ababo, bifuza kongera kubabona kandi na Yehova arabyifuza cyane (Yobu 14:15). Tekereza ukuntu abantu bose bo ku isi bazishima, nibongera kubona ababo bapfuye! Abanditswe mu gitabo cy’ubuzima ari bo ‘bakiranutsi,’ “bazazukira guhabwa ubuzima” (Ibyak 24:15; Yoh 5:29). Birashoboka ko abenshi mu bantu bacu bapfuye, bazazuka nyuma gato ya Harimagedoni. Nanone “abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu bapfuye bataramenya Yehova cyangwa ngo bamubere indahemuka, ‘bazazukira gucirwa urubanza.’ Abazazuka bose bagomba kwigishwa (Yes 26:9; 61:11). Icyo gihe tuzakora umurimo wo kwigisha uruta indi yose.​—Yes 11:10. w22.09 40:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi

Ni Imana nzima.​—Dan 6:26.

Yehova yagaragaje ko ari Imana Isumbabyose, igihe yarimburaga abategetsi bari bishyize hamwe. Yarwaniriye Abisirayeli atuma bigarurira igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano (Yos 11:4-6, 20; 12:1, 7, 24). Yehova yagaragaje kenshi ko ari umutegetsi uruta abandi bose. Urugero, hari igihe Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yirase avuga ko afite ‘imbaraga, ububasha n’icyubahiro,’ aho kwicisha bugufi ngo yemere ko Yehova ari we ukwiriye guhabwa ikuzo. Yehova yamuteje uburwayi ata ubwenge. Nebukadinezari amaze kugarura ubwenge, ‘yasingije [Imana] Isumbabyose’ kandi yemera ko “ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose.” Yongeyeho ko nta ‘wabasha gukumira ukuboko kwayo,’ cyangwa ngo ayibuze gukora ibyo ishaka (Dan 4:30, 33-35). Umwanditsi wa zaburi na we yaravuze ati: “Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo, kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we” (Zab 33:12). Ese ibyo ntibigaragaza ko dukwiriye kubera Yehova indahemuka? w22.10 42:13-15

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi

Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa.​—Zab 119:160.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butuma twiringira ko n’ibindi bintu Imana yadusezeranyije bitarasohora, bizasohora. Twumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wasenze Yehova agira ati: “Ubugingo bwanjye bwazonzwe no kwifuza agakiza kawe, kuko nategereje ijambo ryawe” (Zab 119:81). Bibiliya igaragaza ko Yehova yifuza ko twagira “imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro” (Yer 29:11). Ibintu byiza tuzabona mu gihe kizaza, si abantu bazabitugezaho, ahubwo ni Yehova wabidusezeranyije. Ubwo rero, tujye twiga twitonze ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya, kuko bizatuma turushaho kwiringira ibivugwamo. Ikindi kintu gituma twizera ibivugwa muri Bibiliya, ni uko abantu benshi bakurikiza inama zirimo bagira ubuzima bwiza (Zab 119:66, 138). Urugero, hari abashakanye babaga bari hafi gutana, ariko bakurikiza inama ziri muri Bibiliya bakagira urugo rwiza. Ibyo bituma abana bakurira mu muryango mwiza, ugizwe n’ababyeyi babitaho, kandi babakunda.​—Efe 5:22-29. w23.01 1:12-13

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi

Mwishimire mu byiringiro.​—Rom 12:12.

Jya utekereza ukuntu kuba Yehova yarashohoje amasezerano ye avugwa muri Bibiliya, byakugiriye akamaro. Urugero, Yesu yavuze ko Yehova azaduha ibyo dukeneye (Mat 6:32, 33). Nanone yatwijeje ko Yehova azaduha umwuka wera igihe cyose tuwumusabye (Luka 11:13). Ibyo byose Yehova yarabikoze. Birashoboka ko hari n’ibindi bintu yagusezeranyije, akabikora. Urugero, yagusezeranyije ko azakubabarira, akaguhumuriza kandi akagufasha gukomeza kuba incuti ye (Mat 6:14; 24:45; 2 Kor 1:3). Nutekereza ku byo Yehova yagiye agukorera, bizatuma wiringira ko n’ibyo yagusezeranyije ko azagukorera mu gihe kizaza, azabikora. Twizeye tudashidikanya ko ibyo Yehova yadusezeranyije azabikora. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko ‘hahirwa umuntu wiringira Yehova Imana ye agakomeza ukuri’ cyangwa agakomeza kuba indahemuka ‘kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 146:5, 6. w22.10 44:15, 17

Ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi

Yehova azakurasira.​—Yes 60:2.

Ese ubuhanuzi buvuga ko abantu bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera, burasohora muri iki gihe? Cyane rwose! Mu buhe buryo? Kuva mu mwaka wa 1919, abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bava muri Babuloni Ikomeye, igereranya amadini yose y’ikinyoma. Yehova yabajyanye ahantu heza cyane kuruta Igihugu cy’Isezerano, Abisirayeli bahawe. Yabajyanye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yes 51:3; 66:8). Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo basutsweho umwuka batangiye kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Uko igihe cyagiye gihita, Abakristo bafite ibyiringiro byo kuba ku isi, ni ukuvuga abagize izindi ntama, na bo batangiye kuba muri iyo paradizo kandi Yehova abaha imigisha myinshi (Yoh 10:16; Yes 25:6; 65:13). Iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka iri hirya no hino ku isi. Ni yo mpamvu aho waba uri hose, ushobora kuba muri iyo paradizo, upfa gusa kuba usenga Yehova mu buryo yemera. w22.11 46:12-15

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi

Yehova, ese ntiwahozeho kuva kera cyane? Wowe Mana yanjye, Uwera wanjye, ntupfa.​—Hab 1:12.

Ese kwiyumvisha ko Yehova ahoraho “iteka ryose” birakugora (Yes 40:28)? Niba ari ko bimeze, si wowe wenyine. Elihu yaravuze ati: ‘Umubare w’imyaka ya [Yehova] nturondoreka’ (Yobu 36:26). Tujye tuzirikana ko kuba tudasobanukiwe ikintu, bitavuze ko kidashoboka. Urugero, niba utazi uko amashanyarazi akora, ntibivuga ko atabaho. Ubwo rero, natwe ntidushobora kwiyumvisha neza ukuntu Yehova yabayeho kuva iteka ryose, kandi akazahoraho iteka ryose. Niba rero tutabyumva neza, ntibivuze ko adahoraho iteka. Ibyo tumuziho ni bicye, ugereranyije n’uwo ari we koko (Rom 11:33-36). Yabayeho mbere y’uko ibindi bintu byo mu ijuru no mu isi bibaho, urugero nk’izuba n’inyenyeri. Kandi yabayeho mbere y’uko ‘abamba ijuru.’—Yer 51:15. w22.12 49:3-4

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi

Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe.​—Zab 141:2.

Hari igihe dusabwa guhagararira abandi mu isengesho. Urugero, mushiki wacu ugiye kwigisha umuntu Bibiliya, ashobora gusaba mugenzi we bajyanye ko yatangira n’isengesho. Icyakora kubera ko uwo mushiki wacu wamuherekeje aba atazi neza uwo mwigishwa, ashobora guhitamo gusoza n’isengesho. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe aba yamaze kumenya ibyo uwo mwigishwa akeneye, ku buryo yabishyira mu isengesho. Nanone umuvandimwe ashobora gusabwa guhagararira abandi mu isengesho mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro. Abavandimwe bahabwa iyo nshingano, bagomba kuzirikana intego y’ayo materaniro. Icyo si igihe cyo kugira inama abagize itorero cyangwa gutanga amatangazo. Ubusanzwe, indirimbo n’isengesho bigenerwa iminota itanu. Ubwo rero, umuvandimwe usenga ntaba agomba kuvuga “amagambo menshi,” cyane cyane niba ari isengesho ritangira amateraniro.​—Mat 6:7. w22.07 31:17-18

Ku wa Kane, tariki ya 23 Gicurasi

Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara; muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.​—Mat 24:6.

Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka, “hirya no hino” hari kubaho ibyorezo by’indwara (Luka 21:11). Kuki kumenya ubwo buhanuzi bituma tugira amahoro? Ni ukubera ko iyo hadutse icyorezo cy’indwara, bitadutangaza. Tuba tubona ko ibyo Yesu yavuze birimo gusohora. Ubwo rero, dukwiriye gukurikiza inama Yesu yagiriye abantu bari kubaho mu minsi y’imperuka, igira iti: “Muramenye ntibizabakure umutima.” Nubwo iyo hadutse icyorezo ibintu byinshi wakoraga bihinduka, ntukemere ko ibyo bituma udakomeza kwiyigisha no kujya mu materaniro. Mu bitabo byacu no muri za videwo, harimo inkuru z’ibyabaye zigaragaza abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka, nubwo bari bahanganye n’ibibazo nk’ibyo. w22.12 51:4, 6

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi

Kuko bose bahura n’ibizazane.​—Umubw 9:11, “Bibiliya Ntagatifu.”

Yakobo yakundaga cyane umuhungu we Yozefu (Intang 37:3, 4). Ibyo byatumye bakuru be bamugirira ishyari. Ni yo mpamvu bamugurishije ku bacuruzi b’Abamidiyani. Abo bacuruzi bamujyanye muri Egiputa kure cyane y’iwabo, na bo bamugurisha ku mutware w’abarindaga Farawo, witwaga Potifari. Mbega ukuntu ubuzima bwa Yozefu bwahindutse mu buryo butunguranye! Umwana wakundwaga na se cyane, yari agiye kuba umugaragu muri Egiputa (Intang 39:1). Hari igihe duhura n’ibibazo biba ari “rusange ku bantu” bose (1 Kor 10:13). Hari n’ibibazo duhura na byo, bitewe gusa n’uko turi abigishwa ba Yesu. Urugero, abantu bashobora kuduseka, bakaturwanya cyangwa bakadutoteza, batuziza ko turi abagaragu ba Yehova (2 Tim 3:12). Ubwo rero, uko ibibazo wahura na byo byaba bimeze kose, ujye wizera ko Yehova azagufasha. w23.01 3:3-4

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi

Ahatari inkwi umuriro urazima.​—Imig 26:20.

Hari igihe wumva waganira na mugenzi wawe wakubabaje. Ariko mbere y’uko uvugana na we, jya ubanza wibaze uti: “Ese nsobanukiwe neza uko ibintu byose byagenze (Imig 18:13)? Ese yaba yari afite intego yo kumbabaza (Umubw 7:20)? Ese nanjye naba narigeze gukora ikosa nk’irye (Umubw 7:21, 22)? Ese ninjya kureba uwo muntu ngo tuganire, naba ndi butume ibintu birushaho kuba bibi?” Nidufata akanya tugatekereza kuri ibyo bibazo, dushobora gusanga urukundo dukunda umuvandimwe wacu, rwatuma twirengagiza ikosa yadukoreye. Ubwo rero, buri wese muri twe agaragaza ko ari Umukristo w’ukuri, akomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu, nubwo bakora amakosa. Iyo dukunda bagenzi bacu urukundo nyakuri, bituma abandi bibonera ko turi idini ry’ukuri, maze bagafatanya natwe gusenga Yehova. Ubwo rero, dukwiriye gukomeza gukunda bagenzi bacu, kuko ari byo biranga Abakristo b’ukuri. w23.03 14:18-19

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi

Imana ni urukundo.​—1 Yoh 4:8.

Bibiliya igaragaza ko umuco w’ingenzi Yehova afite, ari urukundo. Kubera ko Yehova adukunda, ntiyashyizemo ibintu byinshi cyane tudakeneye (Yoh 21:25). Hari ikindi kintu kigaragaza ko Yehova adukunda. Ntiyashyize muri Bibiliya amategeko menshi cyane tugomba gukurikiza, kuri buri kantu kose. Ahubwo yashyizemo inkuru z’ibyabaye mu mibereho, ubuhanuzi bushishikaje n’izindi nama nziza zidufasha gufata imyanzuro myiza. Ni yo mpamvu Bibiliya ituma dukunda Yehova, kandi tukamwumvira tubikuye ku mutima. Bibiliya igaragaza ko Yehova atwitaho cyane. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu mu Ijambo rye, harimo inkuru zumvikanisha ibyiyumvo abantu bagira. Dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo by’abantu bavugwa muri Bibiliya, kuko bari ‘bameze nkatwe’ (Yak 5:17). Icy’ingenzi kurushaho, iyo tubonye ibintu Yehova yagiye akorera abantu bameze nkatwe, bituma tumenya ko afite “urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.”—Yak 5:11. w23.02 6:13-15

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi

Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.​—1 Pet 5:8.

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya gitangira kigira kiti: “lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze” (Ibyah 1:1). Ibyo ni byo bituma dushishikazwa n’ibintu bibera muri iyi si no kumenya uko bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Hari n’igihe bidushishikaza cyane, tukumva twabiganiraho na bagenzi bacu. Icyakora mu gihe tuganira n’abantu ku buhanuzi bwo muri Bibiliya, tujye twirinda gukekeranya. Kubera iki? Kubera ko tutifuza kuvuga ikintu cyatuma abagize itorero badakomeza kunga ubumwe. Urugero, dushobora kumva abategetsi bo muri iyi si bavuga uko bakemura ikibazo runaka, maze bakazana amahoro n’umutekano. Aho kugira ngo dukekeranye tuvuga ko ibyo bavuze bisohoza ubuhanuzi buvugwa mu 1 Abatesalonike 5:3, tugomba kumenya ibyo umuryango wa Yehova uba uherutse kuvuga kuri iyo ngingo. Iyo ibyo tuganira na bagenzi bacu bishingiye ku bitabo duhabwa n’umuryango wacu, bituma abagize itorero bose bakomeza kunga ubumwe, ‘bakagira imyumvire imwe.’—1 Kor 1:10; 4:6. w23.02 8:4-5

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi

Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.​—Zab 45:4.

Kuki ukunda Yesu Kristo? Yesu akunda ukuri, kwicisha bugufi no gukiranuka. Ubwo rero niba nawe ukunda ukuri no gukiranuka, birumvikana rwose ko ukunda Yesu Kristo. Tekereza ukuntu yagize ubutwari akavuganira ukuri kandi agakora ibyiza (Yoh 18:37). None se Yesu yagaragaje ate ko yicishaga bugufi? Yesu yicisha bugufi. Urugero, aho kwihesha icyubahiro, yubahisha Yehova (Mar 10:17, 18; Yoh 5:19). Iyo utekereje ukuntu Yesu yicisha bugufi, wumva umeze ute? Nta gushidikanya ko wumva umukunze kandi ukifuza kumwigana. None se kuki Yesu yicisha bugufi? Ni ukubera ko akunda Yehova kandi akamwigana, kuko na we yicisha bugufi (Zab 18:35; Heb 1:3). Ese kuba Yesu agaragaza imico nk’iya Yehova, ntibituma wumva umukunze? w23.03 10:6-7

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi

Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.​—Ibyak 24:15.

Bibiliya ivuga ko “abakiranutsi” n’“abakiranirwa” bazazuka, bafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi (Ibk 24:15). “Abakiranutsi” ni abantu bakoreye Yehova ari indahemuka mbere y’uko bapfa. Naho “Abakiranirwa” bo ni abantu batakoreye Yehova mbere y’uko bapfa. None se kuba abagize ayo matsinda yombi bazazuka, bishatse kuvuga ko amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima? Mbere y’uko “abakiranutsi” bapfa, amazina yabo yari yanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Ese iyo bapfuye amazina yabo akurwa muri icyo gitabo? Oya. Kubera iki? Kubera ko Yehova abona ko ari nk’aho bakiri bazima. Bibiliya ivuga ko Yehova atari ‘Imana y’abapfuye, ahubwo ari iy’abazima, kuko kuri we bose ari bazima’ (Luka 20:38). Ni ukuvuga ko abakiranutsi nibazukira hano ku isi, amazina yabo azaba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima, nubwo azaba asa n’ayandikishijwe ikaramu y’igiti ishobora gusibika.​—Luka 14:14. w22.09 39:9-10

Ku wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi

Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho.​—Intang 2:15.

Yehova yifuzaga ko Adamu yishimira ibyaremwe. Ni yo mpamvu igihe yamuremaga, yamushyize muri paradizo nziza cyane ngo ayibemo, kandi amuha n’inshingano yo kuyitaho no kuyagura (Intang 2:8, 9). Ngaho tekereza ukuntu Adamu yishimaga iyo yabonaga imbuto zimera, n’indabo zikarabya! Iyo nshingano Yehova yari yarahaye Adamu yo kwita ku busitani bwa Edeni, yari ishimishije rwose! Nanone Yehova yamusabye kwita inyamaswa amazina (Intang 2:19, 20). Iyo Yehova abishaka yari kubyikorera. Ariko yahisemo Adamu, ngo abe ari we ubikora. Nta gushidikanya ko mbere y’uko Adamu azita amazina, yabanzaga kuzitegereza yitonze, akareba uko ziteye n’uko zitwara. Ibyo bishobora kuba byaramushimishaga cyane. Nanone byatumye amenya ko Yehova afite ubwenge bwinshi, kandi ko ibyo yaremye ari byiza cyane. w23.03 12:3

Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Gicurasi

Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.​—Dan 2:44.

Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bugereranywa n’ibirenge bya cya gishushanyo kinini, ni bwo butegetsi bwa nyuma bw’igihangange (Dan 2:31-33). Ubwo rero, nta bundi butegetsi bw’abantu buzigera bubusimbura. Ubwami bw’Imana ni bwo buzaburimbura kuri Harimagedoni, buburimburane n’ubundi butegetsi bwose bw’abantu (Ibyah 16:13, 14, 16; 19:19, 20). Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Hari ikindi kintu dusanga mu buhanuzi bwa Daniyeli, kitwereka ko turi mu minsi y’imperuka. Hashize imyaka irenga 2.500 Daniyeli ahanuye ko nyuma ya Babuloni, hari kubaho ubundi butegetsi bune bw’ibihangange. Ubwo butegetsi bwari gutegeka mu duce twarimo abagaragu b’Imana kandi bukabatoteza. Nanone yavuze ko ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika, ari bwo bwa nyuma buzategeka isi. Ibyo rero bituma twiringira ko vuba aha, Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu, maze bugategeka isi yose. w22.07 28:9, 11-12

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze