ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es24
  • Kamena

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kamena
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
  • Udutwe duto
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 2 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 3 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 10 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 13 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 17 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 20 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 23 Kamena
  • Ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena
  • Ku wa Kane, tariki ya 27 Kamena
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena
  • Ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
es24

Kamena

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena

Umubiri wanjye wuzuyeho inyo n’ibikoko by’umukungugu; Uruhu rwanjye rwajeho ibikoko ruravuvuka.​—Yobu 7:5.

Yobu yari incuti ya Yehova, afite umuryango mwiza kandi ari n’umukire (Yobu 1:1-5). Ariko ibyo byose yabibuze mu kanya gato. Mbere na mbere, amatungo ye yarapfuye (Yobu 1:13-17). Hanyuma yapfushije abana be yakundaga cyane. Tekereza gupfusha abana icumi! Ibyo byatumye Yobu n’umugore we bagira agahinda karenze urugero, barashoberwa kandi bariheba. Ntibitangaje kuba Yobu yarashishimuye umwambaro we, akikubita hasi yubamye (Yobu 1:18-20). Icyakora Satani ntiyarekeye aho. Yahise amuteza indwara mbi cyane, yatumaga abantu bamunena (Yobu 2:6-8). Mbere yaho, abantu bubahaga Yobu kandi hari n’abazaga kumugisha inama (Yobu 29:7, 8, 21). Ariko noneho bari basigaye bamuhunga. Abavandimwe, incuti ze z’inkoramutima n’abagaragu be, bari baramwanze.​—Yobu 19:13, 14, 16. w22.06 27:5-6

Ku Cyumweru, tariki ya 2 Kamena

Dukure mu rukundo muri byose.​—Efe 4:15.

Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Efeso inama yo ‘gukura’ mu buryo bw’umwuka. Iyo nama tugomba gukomeza kuyikurikiza na nyuma yo kubatizwa (Efe 4:13). Ni nk’aho yababwiye ko bakwiriye gukomeza kugira amajyambere. Nubwo usanzwe ukunda Yehova, ugomba kurushaho kumukunda. Wabigeraho ute? Mu Bafilipi 1:9, intumwa Pawulo yavuze icyo twakora kugira ngo tubigereho. Pawulo yasenze asabira Abakristo b’i Filipi, kugira ngo urukundo bakunda Yehova ‘rurusheho kugwira.’ Ubwo rero, natwe urukundo dukunda Yehova rushobora kwiyongera. Twakora iki ngo rwiyongere? Kimwe mu bintu twakora, ni ukugira “ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose.” Uko turushaho kumenya Yehova, ni ko turushaho kumukunda, tugakunda imico ye n’ibyo akora. Bituma dukora uko dushoboye kugira ngo tumushimishe, kandi tukirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza. Nanone twihatira kumenya icyo ashaka kandi tukagikora. w22.08 32:3-4

Ku wa Mbere, tariki ya 3 Kamena

lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze.​—Ibyah 1:1.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe ntibireba abantu muri rusange, ahubwo bireba twebwe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye. Ni yo mpamvu, tutagombye gutangazwa no kuba tugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi buvugwa muri icyo gitabo gishishikaje. Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru, yagaragaje igihe ubwo buhanuzi bwagombaga gusohorera. Yaravuze ati: “Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, nagiye kubona mbona ndi ku munsi w’Umwami” (Ibyah 1:10). Igihe Yohana yandikaga ayo magambo mu mwaka wa 96, ‘umunsi w’Umwami’ waburaga imyaka myinshi ngo utangire (Mat 25:14, 19; Luka 19:12). Dukurikije ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya, uwo munsi w’Umwami watangiye mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yimikwaga ngo abe Umwami mu ijuru. Kuva icyo gihe, ubuhanuzi buvugwa mu Byahishuwe bureba ubwoko bw’Imana, bwatangiye gusohora. Ubu turi mu gihe cy’‘umunsi w’Umwami!’—Ibyah 1:3. w22.05 19:2-3

Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena

Ya nyamaswa y’inkazi irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma.​—Ibyah 19:20.

Iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja y’umuriro igurumanamo amazuku bakiri bazima. Ubwo rero, mu gihe abo banzi b’Imana bazaba bagitegeka, ni bwo Imana izabarimbura burundu. Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, tugomba kubera Yehova indahemuka kandi tugashyigikira Ubwami bwe (Yoh 18:36). Ntitugomba kwivanga mu bibazo bya politike byo muri iyi si. Icyakora ibyo bishobora kugorana cyane, kubera ko abategetsi bo muri iyi si bashaka ko tubashyigikira, haba mu magambo no mu bikorwa. Abashyigikira ubutegetsi bwo muri iyi si, bashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa (Ibyah 13:16, 17). Umuntu wese ushyirwaho icyo kimenyetso, Yehova ntazamwemera kandi ntazabona ubuzima bw’iteka (Ibyah 14:9, 10; 20:4). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tutivanga muri politike, kabone niyo abategetsi babiduhatira. w22.05 20:12-13

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena

Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara; ntazahagarara imbere ya rubanda rugufi.​—Imig 22:29.

Intego wakwishyiriraho, ni ukuba umuhanga mu byo ukora. Nitwongera ubuhanga bwacu, tuzaba twujuje ibisabwa ngo duhabwe izindi nshingano. Muri iki gihe, dukeneye abakozi benshi bo kubaka amazu ya Beteli, Amazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bakora muri iyo mishinga y’ubwubatsi, ntibari bazi kubaka ahubwo babyigishijwe na bagenzi babo bari babimenyereye. Muri iki gihe, ibyo abavandimwe na bashiki bacu barimo biga, bizabafasha kwita ku Mazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Yehova “Umwami w’iteka” na Kristo Yesu ‘Umwami w’abami’ barimo barakora ibintu byiza cyane bakoresheje abo bakozi b’abahanga, haba mu by’ubwubatsi ndetse no mu bindi (1 Tim 1:17; 6:15). Twifuza gukorana umwete kandi tugakoresha ubuhanga dufite dusingiza Yehova, aho kwihesha ikuzo.​—Yoh 8:54. w22.04 18:7, 11

Ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena

Amafaranga ni uburinzi.​—Umubw 7:12.

Salomo yari umukire cyane kandi akaba mu nzu nziza (1 Abami 10:7, 14, 15). Icyakora Yesu we, yari afite ibintu bicye kandi nta n’inzu yagiraga (Mat 8:20). Nyamara bombi babonaga ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro, kuko Yehova ari we wari warabahaye ubwenge. Salomo yavuze ko iyo dufite amafaranga dushobora kugura ibintu dukeneye, n’ibindi bintu bimwe na bimwe twifuza. Icyakora nubwo Salomo yari umukire, yaje kubona ko amafaranga atari yo y’ingenzi cyane mu buzima. Urugero, yaranditse ati: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi” (Imig 22:1). Nanone Salomo yavuze ko abantu bakunda amafaranga, badapfa kunyurwa n’ibyo bafite (Umubw 5:10, 12). Ikindi kandi, yatugiriye inama yo kwirinda gukunda amafaranga cyane, kubera ko ayo umuntu yaba afite yose, ashobora gushira vuba.​—Imig 23:4, 5. w22.05 22:4-5

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena

Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi. Yehova ni Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abakomeza kumutegereza bose.​—Yes 30:18.

Iyo dutekereje ku migisha dufite muri iki gihe, bituma turushaho kuba incuti za Yehova. Nanone gutekereza ku migisha Yehova azaduha mu gihe kizaza, bituma dukomeza kwiringira ko tuzamukorera iteka ryose. Ibyo byose bituma gukorera Yehova muri iki gihe bidushimisha. Yehova ‘azahagaruka’ atugirire neza, igihe azaba aje kurimbura iyi si ya Satani. Tuzi ko Yehova ari “Imana ica imanza zitabera.” Ubwo rero, twizeye ko igihe cyo kurimbura isi ya Satani nikigera, atazarenzaho umunsi n’umwe (Yes 25:9). Kimwe na Yehova, natwe dutegereje ko icyo gihe kigera. Hagati aho, nimureke dukomeze gusenga, kwiyigisha Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa ibyo dusoma. Nanone tujye dutekereza ku migisha dufite ubu, n’iyo tuzabona mu gihe kizaza. Nitubigenza dutyo, Yehova azadufasha dukomeze kwihangana maze tumukorere twishimye. w22.11 46:18-19

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena

Ntukareke icyo nyoko agutegeka.​—Imig 1:8.

Nubwo Bibiliya nta cyo ivuga ku mubatizo wa Timoteyo, dushobora kwiyumvisha ibyishimo mama we Unike yagize kuri uwo munsi (Imig 23:25). Nubwo gufasha umwana we gukunda Yehova na Yesu Kristo bitamworoheye, yabigezeho. Timoteyo yarezwe n’ababyeyi badahuje idini. Papa we yari Umugiriki, na ho mama we na nyirakuru, bakaba Abayahudi (Ibyak 16:1). Birashoboka ko igihe Unike na Loyisi babaga Abakristo, Timoteyo yari ingimbi. Icyakora papa we, ntiyabaye Umukristo. None se Timoteyo yari guhitamo irihe dini? Kimwe na Unike, ababyeyi b’Abakristokazi bakunda imiryango yabo. Baba bifuza cyane gufasha abana babo gukunda Yehova. Yehova yishimira cyane imihati bashyiraho (Imig 1:8, 9). Yafashije Abakristokazi benshi batoza abana babo kumukunda no kumukorera. w22.04 17:1-3

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena

Imana yashyize mu mutima wabyo gusohoza igitekerezo cyayo.​—Ibyah 17:17.

Vuba aha, Yehova azatuma abategetsi basohoza ‘igitekerezo cye.’ Bazakora iki? Abo bategetsi bagereranywa n’“abami icumi,” bazagaba igitero ku madini y’ikinyoma maze bayarimbure (Ibyah 17:1, 2, 16). Ni iki kitwemeza ko Babuloni Ikomeye iri hafi kurimbuka? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, byaba byiza twibutse ko Babuloni ya kera yari ikikijwe n’uruzi rwa Ufurate. Ibyo byatumaga yumva ifite umutekano. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko abantu benshi cyane bashyigikiye Babuloni Ikomeye, bagereranywa n’‘amazi’ (Ibyah 17:15). Nanone kivuga ko ayo mazi yari ‘gukama,’ bikaba bigaragaza ko ayo madini y’ikinyoma, yari gutakaza abayoboke benshi (Ibyah 16:12). Muri iki gihe ubwo buhanuzi burasohora, kuko abantu benshi bava muri ayo madini y’ikinyoma, bakajya kwishakira aho bavana ibisubizo by’ibibazo bafite. w22.07 28:14-15

Ku wa Mbere, tariki ya 10 Kamena

Umuntu utagira imbabazi azacirwa urubanza nta mbabazi. Imbabazi zitsinda urubanza, zikarwishima hejuru.​—Yak 2:13.

Iyo tubabariye abandi tuba tugaragaje ko dushimira Yehova. Hari umugani Yesu yaciye, maze agereranya Yehova n’umwami wababariye umugaragu we wari umurimo amafaranga menshi, ntiyayamwishyuza. Nyamara uwo mugaragu, ntiyababariye mugenzi we wari umurimo amafaranga make cyane (Mat 18:23-35). Ni iki Yesu yashakaga kutwigisha? Yashakaga kutwigisha ko iyo tubabariye abadukoshereje, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova imbabazi nyinshi atugirira (Zab 103:9). Hari Umunara w’Umurinzi wagize uti: “Uko inshuro twaba twarababariye bagenzi bacu zaba zingana kose, ntitwageza aho Yehova ageza atubabarira, ashingiye ku gitambo cy’incungu.” Abantu bababarira abandi, na bo bazababarirwa. Yehova agirira imbabazi abantu bagira imbabazi (Mat 5:7). Ibyo Yesu yabigaragaje neza igihe yigishaga abigishwa be gusenga.​—Mat 6:14, 15. w22.06 25:8-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena

Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe.​—Intang 22:18.

Yesu yaje ku isi ari umuntu kandi yagaragaje neza imico nk’iya Se (Yoh 14:9). Ubwo rero, yadufashije kumenya Yehova no kumukunda. Inyigisho ze n’uko ayobora itorero rya gikristo muri iki gihe, na byo bitugirira akamaro. Nanone yatwigishije icyo twakora kugira ngo dushimishe Yehova. Ikindi kandi, kuba Yesu yarapfuye byatugiriye akamaro. Igihe yazukaga, Yehova yemeye igitambo cye gitunganye ‘kitwezaho icyaha cyose’ (1 Yoh 1:7). Ubu Yesu ni Umwami ukomeye udashobora gupfa. Vuba aha azamena Satani umutwe (Intang 3:15). Satani narimbuka, abagaragu b’Imana bazishima cyane. Mu gihe ibyo bitaraba, komeza kubera Yehova indahemuka, kuko ari uwo kwiringirwa. Yehova azaha umugisha “amahanga yose yo mu isi.” w22.07 30:13, 19

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena

Ibyo bigomba kutugeraho.​—1 Tes 3:3.

Tuba tugomba gushyira mu gaciro mu gihe twishyiriraho intego. Kubera iki? Ni ukubera ko tuba tutazi neza uko ibintu byose bizagenda. Reka dufate urugero. Pawulo yagize uruhare mu gushinga itorero rishya mu mujyi w’i Tesalonike. Ariko abantu barwanyaga ukuri, batumye Pawulo ava muri uwo mujyi (Ibyak 17:1-5, 10). Iyo Pawulo ahaguma yari guteza abavandimwe ibibazo. Icyakora ntiyacitse intege ngo areke kubafasha. Ahubwo yashatse ukundi yabigenza. Nyuma yaho, yohereje Timoteyo kugira ngo afashe abo Bakristo bashya b’i Tesalonike (1 Tes 3:1, 2). Ntagushidikanya ko byashimishije cyane abo Bakristo b’i Tesalonike. Hari isomo twavana ku byabaye kuri Pawulo igihe yabwirizaga i Tesalonike. Hari igihe dushobora kwishyiriraho intego, ariko imimerere igahinduka bigatuma tutayigeraho (Umubw 9:11). Niba byarakubayeho, uzishyirireho indi ntego ushobora kugeraho. w22.04 18:14-15

Ku wa Kane, tariki ya 13 Kamena

Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo.​—Yak 1:12.

Yehova atuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza kandi ibyo biraduhumuriza. Reka turebe amagambo amwe n’amwe yo muri Bibiliya, yaduhumuriza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova atwizeza ko nta kintu na kimwe, nubwo byaba ibigeragezo bikomeye, ‘cyadutandukanya n’urukundo’ adukunda (Rom 8:38, 39). Nanone Yehova atwizeza ko “aba hafi y’abamwambaza bose” (Zab 145:18). Anatubwira ko nitumwiringira, azadufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo kandi tukishima, nubwo twaba dufite ibibazo (1 Kor 10:13; Yak 1:2). Bibiliya itubwira ko ibigeragezo duhura na byo ari iby’akanya gato, ubigereranyije n’imigisha tuzabona iteka ryose (2 Kor 4:16-18). Yehova adusezeranya ko azarimbura Satani n’abamushyigikiye bose, kuko ari bo baduteza ibigeragezo byose duhura na byo (Zab 37:10). None se, haba hari imirongo y’Ibyanditswe wafashe mu mutwe, izaguhumuriza mu bigeragezo uzahura na byo mu gihe kiri imbere? w22.08 33:11

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena

Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.​—Fili 4:8.

Ese ujya utinya ko utazashobora gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka igihe cyose? Yehova yavuze ko gukiranuka kwacu gushobora kuba nk’“imiraba y’inyanja” (Yes 48:18). Tekereza uhagaze ku nkombe z’inyanja, witegereza ukuntu imiraba ikomeza kwikubita kuri izo nkombe. Ese ushobora gutekereza ko iyo miraba izigera ihagarara? Ntiwabitekereza, kuko uzi ko izakomeza kuzikubitaho. Gukiranuka kwawe na ko gushobora kumera nk’iyo miraba yo mu nyanja. Mu buhe buryo? Mbere yo gufata umwanzuro, ujye ubanza kumenya icyo Yehova yifuza ko wakora, hanyuma ugikore. Nubwo umwanzuro waba ugiye gufata waba ukomeye cyane, ujye wiringira ko Yehova azaguha imbaraga kandi agakomeza kugufasha, kugira ngo buri gihe ukore ibyo ashaka.​—Yes 40:29-31. w22.08 36:15-17

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena

Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azahita abohorwa ave aho yari abohewe.​—Ibyah 20:7.

Imyaka 1.000 nishira, Satani azarekurwa. Icyo gihe azatangira kuyobya abantu batunganye. Mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma, abantu batunganye bazaba bari ku isi, bazabona uburyo bwo kugaragaza niba bubaha izina ry’Imana kandi bagashyigikira ubutegetsi bwayo (Ibyah 20:8-10). Uko bazitwara icyo gihe, ni byo bizagaragaza niba amazina yabo akwiriye kwandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima. Bibiliya ivuga ko hari abantu bazigana Adamu na Eva, maze bakanga ko Yehova abayobora. None se bizabagendekera bite? Mu Byahishuwe 20:15 haduha igisubizo hagira hati: “Umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima, ajugunywa mu nyanja y’umuriro.” Abo bantu bazanga kumvira Yehova, bazarimbuka iteka ryose. Ariko abenshi mu bantu bazaba batunganye, bazatsinda ikigeragezo cya nyuma. w22.09 40:15-16

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena

Nimudakebwa mukurikije umugenzo wa Mose, ntimushobora gukizwa.​—Ibyak 15:1.

Bamwe mu Bakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, bumvaga ko Abanyamahanga babaye Abakristo bagombaga gukebwa, kugira ngo abandi Bayahudi batabasuzugura (Gal 6:12). Icyakora intumwa Pawulo we si uko yabibonaga. Ariko aho kugira ngo ahatire abo Bakristo kubona ibintu nk’uko yabibonaga, yicishije bugufi maze icyo kibazo akigeza ku ntumwa n’abasaza b’i Yerusalemu (Ibyak 15:2). Kuba Pawulo yaritwaye atyo, byatumye abagize itorero bakomeza kubana mu mahoro kandi bishimye (Ibyak 15:30, 31). Iyo mu itorero havutse ikibazo gikomeye, tugisha inama abo Yehova yahaye inshingano yo kuriyobora. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko duharanira amahoro. Akenshi tuba dushobora kubona inama mu bitabo byacu, no mu mabwiriza duhabwa n’umuryango wacu. Iyo dukurikije ayo mabwiriza aho guharanira ko ibyo dushaka ari byo bikorwa, bituma mu itorero haba amahoro. w22.08 35:8-9

Ku wa Mbere, tariki ya 17 Kamena

Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.​—Imig 17:17.

Hari igihe wumva wabwira incuti yawe ibanga. Icyakora si ko buri gihe biba byoroshye. Ushobora kuba udakunda kugira uwo ubwira ibikuri ku mutima, kandi ukumva ko aramutse abibwiye abandi byakubabaza cyane. Icyakora iyo ufite umuntu ushobora kubwira ibikuri ku mutima kandi akakubikira ibanga, wumva wishimye cyane. Bibiliya ivuga ko abasaza b’itorero babika ibanga, babera abavandimwe babo nk’aho “kwikinga umuyaga n’aho kugama” (Yes 32:2). Dushobora kubabwira ibituri ku mutima, kuko tuba twizeye ko batazagira undi babibwira. Nta n’ubwo tubahatira kutubwira ibintu bigomba kuba ibanga. Nanone dushimira bashiki bacu bafite abagabo b’abasaza b’itorero, kuko batabamenesha amabanga. Iyo abasaza b’itorero batabwiye abagore babo ibintu bazi ku bavandimwe na bashiki bacu bikwiriye kuba ibanga, bifasha abo bagore babo. w22.09 38:10-11

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena

Ni njye Mana. Nzashyirwa hejuru mu mahanga.​—Zab 46:10.

Dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarokora abagaragu be b’indahemuka, mu gihe cy’“umubabaro ukomeye wegereje” (Mat 24:21; Dan 12:1). Ibyo azabikora igihe Gogi wa Magogi, ni ukuvuga amahanga yishyize hamwe, azagaba igitero gikomeye ku bagaragu be b’indahemuka bari hano ku isi. Nubwo ayo mahanga yishyize hamwe yaba agizwe n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye uko ari 193, imbaraga zabyo nta ho zaba zihuriye n’iza Yehova Imana Isumbabyose n’ingabo ze zo mu ijuru. Yehova yaravuze ati: “Nzihesha icyubahiro ngaragaze ko ndi uwera, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; na yo azamenya ko ndi Yehova” (Ezek 38:14-16, 23; Zab 46:10). Igitero cya Gogi kizatuma Yehova atangiza intambara ya nyuma, ari yo Harimagedoni, maze arimbure “abami bo mu isi yose ituwe” (Ibyah 16:14, 16; 19:19-21). Ariko ‘abakiranutsi bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo’ cyangwa abakomeza kuba indahemuka ‘bazayisigaramo.’—Imig 2:21. w22.10 42:16-17

Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena

[Imana] ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.​—1 Tim 2:4.

Ntidushobora kumenya ibiri mu mitima y’abandi. Icyakora, Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “ugera imitima” (Imig 16:2). Mu yandi magambo, ni we wenyine umenya ibiri mu mitima y’abantu. Akunda abantu bose, atitaye ku moko yabo cyangwa aho baturuka. Nanone Yehova adusaba ‘kwaguka’ cyangwa gukunda abantu bose (2 Kor 6:13). Ubwo rero, tujye dukunda Abakristo bagenzi bacu, aho kubacira imanza. Icyakora ntitugomba no gucira imanza abatazi Yehova. Ese ushobora guciraho iteka mwene wanyu, ukavuga ko atazigera amenya ukuri? Oya rwose. Ibyo byaba ari ubwibone no kwigira umukiranutsi. Yehova akomeje kwihanganira “abantu bose bari ahantu hose,” kugira ngo arebe ko bakwihana (Ibyak 17:30). Ubwo rero, buri gihe ujye wibuka ko umuntu wigira umukiranutsi, Yehova we abona ko atari umukiranutsi. Nimucyo turusheho gukunda amahame ya Yehova akiranuka. Nitubigenza dutyo, tuzagira ibyishimo, tubere abandi urugero rwiza, badukunde kandi barusheho gukunda Imana. w22.08 36:20-22

Ku wa Kane, tariki ya 20 Kamena

Ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.​—Ezek 2:5.

Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, duhura n’abantu baturwanya kandi ibyo bishobora kuziyongera mu gihe kiri imbere (Dan 11:44; 2 Tim 3:12; Ibyah 16:21). Icyakora dushobora kwizera ko Yehova azadufasha. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yagiye afasha abagaragu be gusohoza inshingano yabaga yabahaye, nubwo hari igihe zabaga zikomeye. Reka turebe ibyabaye ku muhanuzi Ezekiyeli, igihe yabwirizaga Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni. Abantu Ezekiyeli yari agiye kubwiriza, bari bameze bate? Yehova yavuze ko bari “abanyagasuzuguro,” ari “ibyigomeke” kandi ko ‘bari barinangiye umutima.’ Abo bantu bari babi, ku buryo bari bameze nk’amahwa na sikorupiyo. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye Ezekiyeli inshuro nyinshi ati: “Ntugatinye” (Ezek 2:3-6). Dore ibintu bitatu byatumye Ezekiyeli ashobora kubwiriza abo bantu: (1) Yehova ni we wamutumye, (2) umwuka wera waramufashije, kandi (3) ibyo Yehova yamubwiye byatumye agira ukwizera gukomeye. w22.11 45:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena

Umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.​—Intang 2:17.

Ibintu byose Yehova yaremye bifite ubuzima, byari kuzageraho bigapfa, uretse abantu. Ni bo bonyine bashoboraga kubaho iteka ntibapfe. Igihe Yehova yaturemaga, yadushyizemo icyifuzo cyo gukomeza kubaho. Bibiliya ivuga ko Imana “yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka” (Umubw 3:11). Ni yo mpamvu tuvuga ko urupfu ari umwanzi (1 Kor 15:26). Urugero, ese iyo urwaye indwara ikomeye, uriyicarira ugatuza, ugategereza urupfu? Oya rwose. Ahubwo ujya kwa muganga kandi ukanywa imiti, kugira ngo ukire. Muri rusange, dukora uko dushoboye kose kugira ngo tudapfa. Nanone iyo dupfushije umuntu twakundaga, yaba yari akiri muto cyangwa ageze mu zabukuru, turababara cyane kandi ako gahinda tukakamarana igihe kirekire (Yoh 11:32, 33). Ubwo rero, birumvikana ko Umuremyi wacu udukunda, atari kudushyiramo icyo cyifuzo cyo kubaho iteka, ngo ahe n’ubwonko bwacu ubushobozi bungana butyo, atifuza ko tubaho iteka ryose. w22.12 49:5, 7

Ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena

Imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe banyu bo ku isi.​—1 Pet 5:9.

Muri iyi minsi igoye kwihanganira, abavandimwe na bashiki bacu benshi, bararwaye, bafite ubwoba cyangwa se irungu. Ubwo rero, jya ukomeza gushyikirana nabo. Iyo hadutse icyorezo, dushobora gusabwa guhana intera no mu gihe turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu. Icyo gihe ushobora kumva umeze nk’intumwa Yohana. Yifuzaga kubonana imbonankubone n’incuti ye yitwaga Gayo (3 Yoh 13, 14). Icyakora yari azi ko icyo gihe bitari gukunda. Ubwo rero, yahisemo kumwandikira ibaruwa kuko ari byo byashobokaga. Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko niba tudashobora gusura abavandimwe na bashiki bacu ngo tubonane imbonankubone, dushobora gushaka ubundi buryo bwo gushyikirana nabo. Nukomeza kuvugana n’abavandimwe bawe, bizatuma utagira irungu kandi wumve utuje. Nujya wumva uhangayitse, ujye ubibwira abasaza kandi wemere inama nziza bakugira.​—Yes 32:1, 2. w22.12 51:6-7

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Kamena

Shebuja wa Yozefu aramufata amujyana mu nzu y’imbohe, aho imbohe z’umwami zafungirwaga.​—Intang 39:20.

Bibiliya ivuga ko hari igihe ibirenge bya Yozefu babihambirije iminyururu n’ijosi rye bakarishyira mu byuma (Zab 105:17, 18). Rwose ibibazo bya Yozefu byagendaga birushaho kuba bibi. Yari yarahoze ari umugaragu wizerwa, none icyo gihe yari abaye imfungwa. Ese hari igihe ibibazo wari ufite byarushijeho kwiyongera, nubwo wasengaga Yehova cyane ngo agufashe? Ibyo birashoboka, kubera ko Yehova atadukuriraho ibibazo duhura na byo muri iyi si iyoborwa na Satani (1 Yoh 5:19). Icyakora ujye wizera ko Yehova azi ibibazo uhanganye na byo, kandi ko akwitaho (Mat 10:29-31; 1 Pet 5:6, 7). Nanone agusezeranya ko ‘atazagusiga rwose kandi [ko] atazagutererana’ (Heb 13:5). Yehova ashobora kugufasha kwihangana, nubwo waba wumva ibibazo ufite byakurenze. w23.01 3:7-8

Ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena

Imana yacu . . . izamubabarira rwose.​—Yes 55:7.

Ibyanditswe bitwizeza ko Imana itazigera idutererana, mu gihe dukoze amakosa. Urugero, Abisirayeli bakoraga ibyaha kenshi. Ariko iyo bihanaga by’ukuri, Yehova yarabababariraga. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo, bari bazi ko Yehova abakunda cyane. Urugero, yakoresheje intumwa Pawulo, maze atera Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kubabarira no guhumuriza’ umugabo wari wakoze icyaha gikomeye, ariko akihana (2 Kor 2:6, 7; 1 Kor 5:1-5). Kuba Yehova ataratereranaga abagaragu be mu gihe babaga bakoze amakosa, biraduhumuriza. Yabagaragarizaga urukundo, akabafasha, akabakosora kandi akabasaba kumugarukira. Uko ni na ko abigenzereza abanyabyaha bose bihana muri iki gihe (Yak 4:8-10). Bibiliya igaragaza ko Yehova afite ubwenge, ubutabera n’urukundo. Nanone igaragaza ko Yehova ashaka ko tumumenya kandi tukaba incuti ze. w23.02 6:16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena

Muba mukoze neza iyo muryitayeho.​—2 Pet 1:19.

Dushishikazwa cyane n’ibibera mu isi muri iki gihe, kuko bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Urugero, Yesu yavuze ibintu byari kutwereka ko imperuka yegereje (Mat 24:3-14). Intumwa Petero na we yaduteye inkunga yo gukomeza kwita ku buhanuzi, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye (2 Pet 1:19-21). Yavuze impamvu dukwiriye gusuzuma ubuhanuzi. Yatugiriye inama yo ‘guhoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova’ (2 Pet 3:11-13). Kuki yatugiriye iyo nama? Si ukugira ngo tumenye ‘umunsi n’igihe’ Yehova azazaniraho Harimagedoni. Ahubwo ni ukugira ngo dukoreshe neza igihe gisigaye, maze tugire “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” (Mat 24:36; Luka 12:40). Twifuza gukomeza kugira imyifatire myiza kandi tukareba ko ibyo dukora byose, tubiterwa n’urukundo dukunda Imana. Ubwo rero kugira ngo tubigereho, tugomba kwirinda ubwacu. w23.02 8:4, 6

Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kamena

Mfite n’izindi ntama . . . ngomba kuzizana.​—Yoh 10:16.

Hari icyo abagize “izindi ntama” bagomba gukora, kugira ngo bazabe muri Paradizo. Dufite ibintu byinshi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Yesu. Urugero, uko dufata abavandimwe be basutsweho umwuka, bigaragaza ko tumushimira. Yesu yavuze ko icyo ari cyo azaheraho aducira urubanza (Mat 25:31-40). Tuzagaragaza ko tubashyigikira, tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa (Mat 28:18-20). Niba twifuza kuzaba muri Paradizo, hari ibyo tugomba kwitoza duhereye ubu. Tujye twitoza kuvugisha ukuri, kandi ibikorwa byacu bigaragaze ko dushyira mu gaciro. Nanone tujye tubera indahemuka Yehova, abo twashakanye n’Abakristo bagenzi bacu. Nidukurikiza amahame ya Yehova muri iki gihe turi mu isi mbi, kuyakurikiza bizarushaho kutworohera nitugera muri Paradizo. Ushobora no kwitoza imyuga izakenerwa muri Paradizo, hamwe n’indi mico izagufasha. w22.12 50:14-16

Ku wa Kane, tariki ya 27 Kamena

Unkunda, Data na we azamukunda.​—Yoh 14:21.

Twishimira ko Yesu ari Umwami wacu, kubera ko atuyobora neza. Yehova yaramutoje kandi amuha inshingano yo kuyobora (Yes 50:4, 5). Nanone tekereza ukuntu Yesu yadukunze cyane, akatwitangira (Yoh 13:1). Ikindi kandi, tugomba gukunda Yesu kubera ko ari Umwami wacu. Yavuze ko abantu bamukunda by’ukuri ari incuti ze, kandi ko bakwiriye kubigaragaza bumvira amategeko ye (Yoh 14:15; 15:14, 15). Kuba incuti y’Umwana w’Imana biradushimisha cyane. Uzi ko Yesu yicisha bugufi kandi akaba yigana imico ya Yehova. Nanone wamenye ukuntu yagaburiye abantu bari bashonje, agahumuriza abari bihebye kandi agakiza n’abari barwaye (Mat 14:14-21). Ikindi kandi, wiboneye ukuntu ayobora itorero rye muri iki gihe (Mat 23:10). Uzi ko hari n’ibindi bintu byiza azakora mu gihe kizaza, igihe azaba ategeka iyi si. None se wagaragaza ute ko umukunda? Wabigaragaza umwigana. Kimwe mu bintu wakora kugira ngo ugaragaze ko umwigana, ni uko wakwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa. w23.03 10:8, 10

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena

Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose?—Yes 40:26.

Ibintu byose Yehova yaremye, yaba ibiri mu kirere, ku isi no mu nyanja, biratangaje kandi bituma tumumenya neza (Zab 104:24, 25). Ngaho tekereza ukuntu Yehova yaturemye! Dushobora kwishimira ibintu byiza yaremye. Ni yo mpamvu yaduhaye ubushobozi bwo kureba, kumva, gukorakora, kuryoherwa no guhumurirwa. Bibiliya ivuga indi mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twitegereza ibyaremwe. Ni uko bituma tumenya imico ya Yehova (Rom 1:20). Urugero, iyo twitegereje ibintu Yehova yaremye, tubona yabiremye mu buryo butangaje. Bigaragaza ko afite ubwenge buhambaye! Nanone kuba Yehova yaraturemeye ibyokurya bitandukanye, bitwereka ko adukunda. Iyo tubonye ukuntu ibyaremwe bigaragaza imico ya Yehova, bituma turushaho kumumenya neza kandi tukamukunda. w23.03 12:4-5

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena

Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa.​—Zab 119:160.

Ibintu byo muri iyi si bizarushaho kuba bibi. Ibyo rero, bishobora kuzatuma kwizera ibyo Bibiliya ivuga, birushaho kutugora. Abantu bashobora gutuma dushidikanya ku byo Bibiliya ivuga, cyangwa tugatangira kwibaza niba koko Yehova yarashyizeho umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, kugira ngo atuyobore. Icyakora niba twizera tudashidikanya ko ibyo Bibiliya ivuga buri gihe biba ari ukuri, ntituzemera ko ibyo binyoma byangiza ukwizera kwacu. Ahubwo tuziyemeza gukurikiza amategeko ya Yehova “kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza ku iherezo” (Zab 119:112). Nanone, ntituzagira “isoni” zo kubwira abandi ibyo Bibiliya yigisha, no kubashishikariza kubikurikiza mu mibereho yabo (Zab 119:46). Ikindi kandi, tuzakomeza gushikama mu bihe bigoye, urugero nko mu gihe cy’ibitotezo, maze ‘twihangane dufite ibyishimo’ (Kolo 1:11; Zab 119:143, 157). Ukuri gutuma dukomeza gutuza kandi tukagira ibyiringiro. Ikindi kandi gutuma tugira ibyiringiro by’uko tuzabaho neza mu gihe kizaza, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. w23.01 1:16-17

Ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena

Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana.​—Yoh 13:34.

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yamaze igihe kinini asengera abigishwa be, asaba Se ko ‘yabarinda umubi’ (Yoh 17:15). Nubwo yari azi ko yari guhura n’ibigeragezo bikomeye, yari ahangayikiye intumwa ze. Ibyo bigaragaza ko Yesu yakundaga abigishwa be cyane. Twigana Yesu tukita ku bandi, aho kwibanda ku byo dukeneye gusa. Ni yo mpamvu dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu buri gihe. Iyo tubikoze, tuba twumviye itegeko Yesu yaduhaye ryo gukundana, kandi tuba tweretse Yehova ko dukunda bagenzi bacu cyane. Iyo dusengeye abavandimwe na bashiki bacu bibagirira akamaro. Bibiliya ivuga ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa” (Yak 5:16). Dukwiriye gusengera abavandimwe na bashiki bacu, kubera ko baba bahanganye n’ibigeragezo byinshi. w22.07 31:13-15

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze