Kanama
Ku wa Kane, tariki ya 1 Kanama
Igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye, kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza ku izina rye.—Mal 3:16.
Ese waba uzi impamvu Yehova yandika mu ‘gitabo’ cye “cy’urwibutso” amazina y’abamutinya bagatekereza no ku izina rye? Ni ukubera ko ibyo tuvuga bigaragaza ibiri mu mutima wacu. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Yehova kandi yifuza ko abamukunda bazabaho iteka mu isi nshya. Ibyo tuvuga bishobora gutuma Yehova yemera umurimo tumukorera cyangwa ntawemere (Yak 1:26). Bamwe mu bantu badakunda Imana usanga bavuga amagambo mabi, bakavugana umujinya n’uburakari kandi bakiyemera (2 Tim 3:1-5). Ntitwifuza kumera nka bo. Ahubwo twifuza kuvuga amagambo ashimisha Yehova. Ese Yehova yakwishima turamutse tuvuze amagambo meza mu gihe turi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ariko twagera mu rugo aho abandi batatureba, tukabwira nabi abagize umuryango wacu?—1 Pet 3:7. w22.04 15:4-5
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama
Bizanga iyo ndaya biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke.—Ibyah 17:16.
Imana yashyize mu mutima wa ya nyamaswa y’amahembe icumi igitekerezo cyo kurimbura Babuloni ikomeye. Yehova azatuma amahanga akoresha ya nyamaswa y’inkazi itukura, ari yo igereranya Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo irimbure amadini yose y’ikinyoma (Ibyah 18:21-24). Ibyo byagombye gutuma dukora iki? Tugomba gukomeza gusenga mu buryo “butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu” (Yak 1:27). Ntitukemere ko Babuloni Ikomeye itugiraho ingaruka. Tujye twirinda ibintu byose biranga Babuloni Ikomeye. Ibyo bikubiyemo inyigisho zayo z’ikinyoma, iminsi mikuru yayo, ibikorwa byayo byo guta umuco n’ibikorwa byayo by’ubupfumu. Nanone, tuzakomeza kubwira abantu ngo ‘bayisohokemo’ kugira ngo batazahanirwa ibyaha byayo.—Ibyah 18:4. w22.05 20:17-18
Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama
Nzavuga ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova.—Yes 63:7.
Babyeyi, mujye mushakisha uko mwakwigisha abana banyu ibyerekeye Yehova. Mujye mubabwira ibya Yehova kandi mubabwire ibintu byiza yabakoreye (Guteg 6:6, 7; Yes 63:7). Ibyo ni ngombwa, cyane cyane iyo udashobora kubigishiriza mu rugo buri gihe bitewe n’uko uwo mwashakanye mudahuje idini. Mushiki wacu witwa Christine, yaravuze ati: “Si kenshi nabonaga uburyo bwo kuganira n’abana banjye ibyerekeye Yehova. Ubwo rero nakoreshaga uburyo bwose mbonye. Nanone mujye muvuga neza umuryango wa Yehova kandi muvuge neza abavandimwe na bashiki bacu. Mujye mwirinda kunenga abasaza. Iyo mubavuga neza, bishobora gutuma umwana wanyu abagisha inama mu gihe afite ikibazo. Mujye mutuma mu muryango rwanyu harangwa amahoro. Jya wereka umugabo wawe n’abana bawe ko ubakunda. Nanone ujye uvuga neza umugabo wawe, umwubahe kandi utoze n’abana bawe kubigenza batyo. Ibyo bizatuma mu rugo rwawe harangwa amahoro kandi bitume kwigisha abana bawe ibyerekeye Yehova bikorohera.—Yak 3:18. w22.04 17:10-11
Ku Cyumweru, tariki ya 4 Kanama
Nzi ibikorwa byawe.—Ibyah 3:1.
Ubutumwa Yesu yahaye Abakristo bo muri Efeso, bugaragaza ko abo Bakristo bari barihanganye kandi bagakomeza gukorera Yehova, nubwo bari bahanganye n’ingorane nyinshi. Icyakora bari bararetse urukundo bari bafite mbere. Bagombaga kugira icyo bakora kugira ngo bongere gukunda Yehova nk’uko bamukundaga mbere, kuko iyo batabikora atari kubemera. Muri iki gihe, natwe tugomba kwihangana. Ariko ibyo ntibihagije. Tugomba no kureba impamvu idutera kwihangana. Yehova areba ibyo dukora n’impamvu zituma tubikora. Ibyo ni iby’ingenzi, kubera ko Yehova yifuza ko tumukorera tubitewe n’uko tumukunda cyane kandi tukaba twifuza kumushimisha (Imig 16:2; Mar 12:29, 30). Tugomba gukomeza kuba maso. Abakristo bo mu itorero ry’i Sarudi bo, bari bafite ikibazo gitandukanye n’icy’Abakristo bo muri Efeso. Nubwo mbere bakoreraga Yehova bafite ishyaka, bari baracogoye. Ni yo mpamvu Yesu yabasabye ‘gukanguka’ cyangwa kuba maso (Ibyah 3:1-3). Ibyo bitwigisha ko, Yehova atazibagirwa ibikorwa byacu.—Heb 6:10. w22.05 19:6-7
Ku wa Mbere, tariki ya 5 Kanama
Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.—Imig 14:23.
Salomo yavuze ko gukorana umwete bitera ibyishimo. Yabyise “impano y’Imana” (Umubw 5:18, 19). Ibyo Salomo yari abisobanukiwe neza, kuko yari umukozi pe! Yubatse amazu, atera imizabibu, atunganya ubusitani, atunganya ibidendezi by’amazi, yubaka n’imijyi (1 Abami 9:19; Umubw 2:4-6). Ibyo bintu yakoze byari byinshi kandi byatumye agira ibyishimo. Icyakora, yari azi ko ibyo atari byo byari gutuma agira ibyishimo nyakuri. Nanone yakoze byinshi mu murimo wa Yehova. Urugero, yayoboye imirimo yo kubakira Yehova urusengero rwiza cyane, rwamaze imyaka irindwi rwubakwa (1 Abami 6:38; 9:1). Salomo yakoze akazi gasanzwe kandi akorera na Yehova. Ariko yabonye ko gukorera Yehova, ari byo by’ingenzi cyane kuruta gushaka ubutunzi. Yaranditse ati: “Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo.”—Umubw 12:13. w22.05 22:8
Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama
Imana. . . yarabababariye rwose binyuze kuri Kristo.—Efe 4:32.
Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu Yehova yababariye. Ni nde uhise utekereza? Ushobora kuba uhise utekereza Umwami Manase, wakoze ibibi byinshi. Yasenze ibigirwamana kandi ashishikariza abandi kubikora. Nanone yishe abana be, abatambira imana z’ibinyoma. Yageze n’aho ashyira igishushanyo kibajwe mu nzu ya Yehova. Bibiliya ivuga ko ‘yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova akamurakaza’ (2 Ngoma 33:2-7). Ariko igihe Manase yicuzaga abikuye ku mutima, Yehova yaramubabariye (2 Ngoma 33:12, 13). Nanone birashoboka ko watekereje Umwami Dawidi wakoze ibyaha bikomeye, urugero nk’icyaha cy’ubusambanyi no kwica. Icyakora igihe Dawidi yemeraga ibyaha bye kandi agasaba Yehova imbabazi abikuye ku mutima, yaramubabariye (2 Sam 12:9, 10, 13, 14). Ibyo bitwizeza ko Yehova ahora yiteguye kutubabarira. w22.06 24:7
Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Kanama
Mukomeze kwihangana, mwikomeze imitima.—Yak 5:8.
Gukomeza kugira ibyiringiro, si ko buri gihe byoroha. Dushobora kumara igihe dutegereje ko Yehova asohoza amasezerano ye, tukarambirwa. Icyakora, tujye tuzirikana ko Yehova ahoraho iteka. Ubwo rero igihe tubona ko ari kirekire, kuri we kiba ari kigufi (2 Pet 3:8, 9). Azakora ibyo yadusezeranyije kandi abikore neza. Gusa ashobora kubikora mu gihe tutatekerezaga. None se, ni iki cyadufasha gukomeza kugira ibyiringiro, mu gihe dutegereje twihanganye ko Yehova aduha ibyo yadusezeranyije (Yak 5:7, 8)? Komeza kuba incuti ya Yehova we uzakora ibyo yadusezeranyije. Bibiliya igaragaza ko kugira ibyiringiro bifitanye isano no kwizera ko Yehova ariho, kandi ko ‘agororera abamushakana umwete’ (Heb 11:1, 6). Iyo twemera ko Yehova ariho koko, bituma turushaho kumwiringira kandi tukizera ko azakora ibyo yadusezeranyije. Jya usenga Yehova kandi usome Bibiliya kugira ngo ukomeze kwiringira Yehova. Dushobora kuba incuti za Yehova, nubwo tutamubona. Iyo tumusenze tuba twizeye ko atwumva.—Yer 29:11, 12. w22.10 44:11-13
Ku wa Kane, tariki ya 8 Kanama
Yobu abumbura akanwa ke atangira kuvuma umunsi yavutseho.—Yobu 3:1.
Sa n’ureba uko ibintu byari bimeze. Yobu yicaye mu ivu kandi arababara cyane (Yobu 2:8). Incuti ze na zo, zikomeje kumubwira ko ari umuntu mubi kandi ko ibyo yakoze byose nta gaciro bifite. Ibyo byose birimo kwiyongera ku gahinda yifitiye ko kuba yarapfushije abana, bigatuma yumva ameze nk’uwikoreye umutwaro uremereye. Yobu abanje guceceka, arabihorera (Yobu 2:13). Niba izo ncuti ze zaribwiraga ko igihe Yobu yari acecetse, yarimo atekereza ukuntu agiye kureka gukorera Yehova, zaribeshyaga cyane. Hanyuma wenda Yobu yubuye umutwe arabitegereza, maze arababwira ati: “Muzi n’ikindi? ‘Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye’” (Yobu 27:5). Ni iki cyatumye Yobu agira ubutwari kandi agakomeza kwihangana, nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose? Nubwo ibyo bibazo byamuhungabanyije cyane, yakomeje kwiringira ko Yehova amukunda kandi ko azabikemura. Yari azi ko n’iyo yapfa, Yehova yari kuzamuzura.—Yobu 14:13-15. w22.06 27:9
Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama
Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti “‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe.”—Mat 6:9, 10.
Umuremyi w’ijuru n’isi yaduhaye impano nziza cyane yo kumusenga. Ngaho tekereza nawe! Dushobora kumubwira ibituri ku mutima byose, igihe icyo ari cyo cyose no mu rurimi urwo ari rwo rwose. Dushobora gusenga Yehova twaba turi mu bitaro cyangwa dufunzwe kandi tukiringira tudashidikanya ko atwumva. Kuba Yehova yaraduhaye impano y’isengesho, biradushimisha cyane. Umwami Dawidi yabonaga ko isengesho ari impano y’agaciro. Yaririmbiye Yehova ati: “Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe” (Zab 141:1, 2). Mu gihe cya Dawidi, umubavu abatambyi bakoreshaga, wategurwaga mu buryo bwitondewe (Kuva 30:34, 35). Kuba Dawidi yaragereranyije isengesho rye n’uwo mubavu, bigaragaza ko yatekerezaga yitonze ku byo yabaga agiye kubwira Yehova. Ibyo ni byo natwe twifuza. Twifuza ko amasengesho yacu ashimisha Yehova. w22.07 31:1-2, 4
Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama
“Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura” ni ko Yehova avuga.—Rom 12:19.
Guhora ni ukwa Yehova. Yehova yatubujije kwihorera (Rom 12:20, 21). Kubera ko tudatunganye, ntidushobora kumenya neza uko ibintu byose byagenze. Yehova ni we wenyine ufite ubwo bushobozi (Heb 4:13). Hari n’igihe amarangamutima ashobora gutuma dufata umwanzuro utari wo. Yakobo yavuze ko “umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yak 1:20). Ubwo rero, mu gihe hari umuntu watubabaje, dushobora kwiringira ko Yehova azakemura icyo kibazo mu buryo bukwiriye, maze akaturenganura. Kubabarira abandi bigaragaza ko twiringira ko Yehova aca imanza zitabera. Iyo umuntu yaduhemukiye maze tukarekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, tuba tugaragaje ko twiringira ko Yehova ari we uzavanaho ibibazo byose byatejwe n’icyaha. Yehova yadusezeranyije ko nitugera mu isi nshya, tutazongera ‘kwibuka’ ibibazo twahuye na byo cyangwa ngo twongere ‘kubitekerezaho’.—Yes 65:17. w22.06 25:11-12
Ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama
Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.—Mat 24:9.
Kuba dutotezwa bigeze aho, bigaragaza ko Yehova atwemera (Mat 5:11, 12). Satani ni we utuma turwanywa, ariko Yesu amurusha imbaraga. Ubutumwa bwiza bwageze mu mahanga yose, kuko Yesu adushyigikiye. Ikindi kibazo ababwiriza b’Ubwami bahura na cyo, ni uko babwiriza abantu bavuga indimi zitandukanye. Icyakora mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, Yesu yavuze ko muri iki gihe ubutumwa bwiza bwari kugera kuri abo bantu bose (Ibyah 14:6, 7). Muri iki gihe tugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi. Mu buhe buryo? Ubu abantu bo hirya no hino ku isi, bashobora kubona ibitabo na videwo bishingiye kuri Bibiliya biri ku rubuga rwacu rwa jw.org, mu ndimi zirenga 1 000. Inteko Nyobozi yemeye ko igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose dukoresha twigisha abantu Bibiliya, gihindurwa mu ndimi zirenga 700. w22.07 29:6-7
Ku wa Mbere, tariki ya 12 Kanama
Aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.—Imig 11:14.
Yesu yagiriraga abantu impuhwe. Matayo wari intumwa ye yaravuze ati: “[Yesu] abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). None se Yehova na we yaba agira impuhwe? Yesu yaravuze ati: ‘Data wo mu ijuru ntiyifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka’ (Mat 18:14). Ayo magambo aradushimisha, kuko agaragaza ko Yehova adukunda cyane. Ubwo rero uko turushaho kumenya Yesu, ni ko turushaho gukunda Yehova. Ikindi kintu wakora kugira ngo urusheho gukunda Yehova kandi ube Umukristo mwiza, ni ukugira incuti z’abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka, bo mu itorero ryawe. Ujye ureba ukuntu bishimye. Ntibajya bicuza kuba barafashe umwanzuro wo gukorera Yehova. Jya uganira na bo, ubabaze ibyababayeho mu murimo bakorera Yehova. Nanone niba hari umwanzuro ukomeye ugiye gufata, ujye ubagisha inama. N’ubundi kandi Bibiliya ivuga ko “aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.” w22.08 32:6-7
Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama
Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi.—1 Pet 3:12.
Twese tuzahura n’ibigeragezo. Ariko nk’uko tubizi, ntituri twenyine. Buri gihe Yehova araturinda kubera ko ari Umubyeyi udukunda. Yiteguye kumva amasengesho tumutura tumusaba ko yadufasha, akandi azakomeza kutuba hafi adushyigikire (Yes 43:2). Nanone twizeye ko tuzahangana n’ibigeragezo byose tuzahura na byo, kubera ko yaduhaye ibikenewe byose kugira ngo dukomeze kwihangana. Yemera ko tumusenga, yaduhaye Bibiliya, aduha inyigisho nyinshi zishingiye kuri Bibiliya n’umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu badukunda. Ibyo byose bituma twihanganira ibibazo duhura na byo. Kuba dufite Data wo mu ijuru uturinda, biradushimisha cyane. “Ni we umutima wacu wishimira” (Zab 33:21). Tuzagaragaza ko dushimira Yehova kuba atwitaho, dukoresha neza ibintu byose adutegurira kugira ngo bidufashe. Hari ikindi kintu dukwiriye gukora, kugira ngo Yehova akomeze kutwitaho. Nidukomeza gukora uko dushoboye kose tukumvira Yehova kandi tugakora ibikwiriye, azaturinda iteka ryose. w22.08 33:15-16
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Kanama
Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa.—Zab 119:160.
Muri iki gihe usanga abantu benshi nta muntu bapfa kwizera. Kubera iki? Kubera ko baba bibaza niba abantu basanzwe bubaha, urugero nk’abategetsi, abahanga mu bya siyansi n’abacuruzi, babitaho by’ukuri. Nanone ntibubaha abayobozi b’amadini bavuga ko bemera Kristo. Ni yo mpamvu batemera Bibiliya, kubera ko ari yo abo bayobozi b’amadini bavuga ko bakoresha. Twe Abakristo b’ukuri tuzi ko Yehova ari ‘Imana ivugisha ukuri,’ kandi ko buri gihe aba atwifuriza ibyiza (Zab 31:5; Yes 48:17). Twemera ibintu byose Bibiliya ivuga. Hari umuhanga mu gusesengura Bibiliya wavuze ati: “Ibyo Imana yavuze byose ni ukuri, kandi bizabaho nta kabuza. Ubwo rero, kubera ko Abakristo b’ukuri bizera Imana, bizera n’ibyo yavuze.” w23.01 1:1-2
Ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama
Nimucyo tujye tuzirikanana.—Heb 10:24.
Iyo dufashije abavandimwe bacu kurushaho kwizera Yehova, tuba tubateye inkunga. Hari abatotezwa n’abandi bantu batari Abahamya. Hari n’abandi barwaye indwara zikomeye cyangwa se bafite ibibazo bituma bagira agahinda kenshi. Abandi bo bamaze imyaka myinshi bategereje ko imperuka iza. Ibyo bibazo byose, bishobora gutuma badakomeza kugira ukwizera gukomeye. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo, bari bafite ibibazo nk’ibyo. Intumwa Pawulo yakoreshaga Ibyanditswe kugira ngo afashe Abakristo bagenzi be kugira ukwizera gukomeye. Urugero, birashoboka ko hari Abayahudi bari barabaye Abakristo, bumvaga batazi icyo basubiza bene wabo bavugaga ko idini ry’Abayahudi ari ryo ry’ukuri. Ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo yafashije cyane abo Bakristo (Heb 1:5, 6; 2:2, 3; 9:24, 25). Bashoboraga kwifashisha ibitekerezo Pawulo yavuze muri iyo baruwa, kugira ngo babone uko basubiza ababarwanyaga. w22.08 35:12-14
Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama
Hahirwa umugabo w’umunyambaraga wizera Yehova.—Yer 17:7.
Abantu bo muri iyi si ya Satani, babuze uwo bizera. Ibyo biterwa n’uko abacuruzi, abategetsi n’abakuru b’amadini, buri gihe babatenguha. Nanone abantu ntibagirira icyizere incuti zabo, abaturanyi babo ndetse n’abagize imiryango yabo. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya yari yarahanuye ko ‘mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba abahemu, basebanya kandi bagambana.’ Mu yandi magambo, bari kumera nka Satani, we mana y’iyi si idashobora kugirirwa icyizere na gato (2 Tim 3:1-4; 2 Kor 4:4). Abakristo b’ukuri bazi neza ko bakwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Tuzi neza ko adukunda kandi ko adashobora ‘gutererana’ incuti ze (Zab 9:10). Nanone dushobora kwizera Yesu Kristo, kubera ko yadupfiriye (1 Pet 3:18). Ikindi kandi, dushobora kwizera amahame yo muri Bibiliya, kubera ko twiboneye ko kuyakurikiza bitugirira akamaro.—2 Tim 3:16, 17. w22.09 37:1-2
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama
Hahirwa utinya Yehova, akagendera mu nzira ze.—Zab 128:1.
Ibyishimo nyakuri si wa munezero umuntu agira igihe gito, hanyuma ukagenda. Ahubwo ni bya byishimo umuntu agira mu buzima bwe bwose. Wakora iki ngo ubigereho? Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yavuze icyo twakora. Yaravuze ati: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Yesu yari azi ko igihe Yehova yaremaga abantu, yabashyizemo icyifuzo gikomeye cyo kumenya Umuremyi wabo no kumusenga. Ibyo ni byo ‘bintu byo mu buryo bw’umwuka’ tuba dukeneye. Ubwo rero, kuba Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” n’abamusenga bashobora kubigira (1 Tim 1:11). Ese umuntu agira ibyishimo ari uko amerewe neza, nta kibazo na kimwe afite? Oya rwose. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi Yesu yavuze ko “abarira,” bashobora kugira ibyishimo. Nanone yavuze ko “abatotezwa bazira gukiranuka” na bo bashobora kugira ibyishimo (Mat 5:4, 10, 11). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kubaho tudafite ibibazo, ari byo bituma tugira ibyishimo nyakuri. Ahubwo yashakaga kuvuga ko kumenya Yehova, kumusenga no gukora ibintu bituma tuba incuti ze, ari byo bituma tugira ibyishimo.—Yak 4:8. w22.10 41:1-3
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama
Umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.—Imig 11:12.
Gushishoza bifasha Umukristo kumenya “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Mu mico imwe n’imwe, hari umugani bakunze guca uvuga ngo: “Niba kuvuga ari ifeza, guceceka byo ni zahabu.” Uwo mugani ushatse kuvuga ko hari igihe guceceka aba ari byo byiza cyane kuruta kuvuga. Reka dufate urugero. Hari umusaza w’itorero w’inararibonye, abandi bakunze gusaba ngo abafashe gukemura ibibazo byo mu matorero yabo. Hari undi musaza w’itorero wavuze ati: “Uwo musaza w’inararibonye, ntajya acikwa ngo avuge amabanga yo mu yandi matorero.” Kuba uwo musaza agira ubushishozi, bituma n’abasaza bo mu itorero rye bamugirira icyizere. Baba bizeye ko ibintu bikwiriye kuba ibanga bivugirwa mu nteko y’abasaza yabo, atazabibwira abandi. Undi muco watuma abantu bakugirira icyizere, ni ukuba inyangamugayo. Umuntu w’inyangamugayo turamwizera, kuko tuzi ko buri gihe avugisha ukuri.—Efe 4:25; Heb 13:18. w22.09 38:14-15
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama
Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.—Imig 21:30.
Iyo ubwenge nyakuri ‘burangururira mu muhanda,’ abantu benshi banga kubutega amatwi (Imig 1:20). Bibiliya ivuga ko hari amatsinda atatu y’abantu banga kwemera ubwenge nyakuri. Abo ni ‘abataraba inararibonye,’ ‘abakobanyi’ n’‘abapfapfa’ (Imig 1:22-25). ‘Abataraba inararibonye’ ni abantu bapfa kwemera ikivuzwe cyose, bagashukwa mu buryo bworoshye (Imig 14:15). Urugero, hari benshi baba barayobejwe n’abayobozi b’amadini n’abanyapolitike. Iyo bamwe muri bo bamenye ukuntu abo bayobozi bagiye bababeshya, birabababaza cyane. Ariko abantu bataraba inararibonye bavugwa mu Migani 1:22 bo, bahitamo gukomeza kumera batyo, kuko bumva ko nta cyo bibatwaye (Yer 5:31). Ntibemera kwiga Bibiliya no gukurikiza ibyo ivuga. Ntitwifuza rwose kumera nk’abo bantu banga kumenya ukuri ku bushake.—Imig 1:32; 27:12. w22.10 43:5-7
Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama
Mugandukire inzego zose zashyizweho n’abantu.—1 Pet 2:13.
Umuryango wa Yehova uduha amabwiriza adufasha kwirinda akaga. Urugero, utwibutsa kenshi ko dukwiriye guha abasaza nomero zacu za telefone, kugira ngo nihaba ikibazo bazashobore kutuvugisha. Nanone dushobora guhabwa amabwiriza adusaba kuguma ahantu hamwe cyangwa guhunga, atubwira icyo twakora kugira ngo tubone imfashanyo cyangwa se atubwira uko twafasha abandi n’igihe twabafashiriza. Iyo tutumviye ayo mabwiriza, dushobora gushyira ubuzima bwacu n’ubw’abasaza bafite inshingano yo kuturinda, mu kaga (Heb 13:17). Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye bavanwa mu byabo n’ibiza, intambara cyangwa imyigaragambyo. Icyakora bagiye bakora uko bashoboye kugira ngo bamenyere uduce bahungiyemo, kandi bakomeze gukorera Yehova. Bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari baravanywe mu byabo n’ibitotezo, maze ‘bagatangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana’ (Ibyak 8:4). Kubwiriza bituma bakomeza gutekereza ku Bwami bw’Imana, aho gutekereza ku bibazo bafite. Ibyo bituma bakomeza kugira ibyishimo n’amahoro. w22.12 51:12-13
Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama
Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.—Zab 118:6.
Yehova abona ko buri muntu afite agaciro. Mbere y’uko Yesu yohereza intumwa ze mu murimo wo kubwiriza, yabanje kuzifasha kugira ngo zidatinya abantu bari kuzirwanya (Mat 10:29-31). Yakoresheje urugero rw’inyoni abantu bari bakunze kubona muri Isirayeli, zitwa ibishwi. Mu gihe cya Yesu, ibishwi byari bifite agaciro gake cyane. Ariko Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye.” Hanyuma yarababwiye ati: “Murusha ibishwi byinshi agaciro.” Icyo gihe Yesu yafashije abigishwa be kumva ko Yehova abona ko buri wese muri bo, yari afite agaciro. Ubwo rero ntibagombaga gutinya ibitotezo. Igihe cyose abigishwa babaga babwiriza mu mijyi no mu byaro maze bakabona ibishwi, bahitaga bibuka amagambo ya Yesu. Nawe nujya ubona akanyoni gato, ujye wibuka ko Yehova abona ko ufite agaciro, kubera ko ‘urusha ibishwi byinshi agaciro.’ Yehova azagufasha maze ntutinye abakurwanya. w23.03 12:12
Ku wa Kane, tariki ya 22 Kanama
Mwatumye Farawo n’abagaragu be batwanga urunuka, mugashyira inkota mu ntoki zabo ngo batwice.—Kuva 5:21.
Hari igihe duhura n’ibibazo bitandukanye, urugero nk’abagize umuryango wacu bakaturwanya, cyangwa tukabura akazi. Iyo dufite ibibazo bikamara igihe kirekire bitarakemuka, dushobora gucika intege tukiheba. Icyo gihe Satani atuma dutekereza ko Yehova atadukunda. Satani aba ashaka kutwumvisha ko ibyo bibazo byose tubiterwa na Yehova cyangwa umuryango we. Ibyo ni byo byabaye ku Bisirayeli bamwe na bamwe, igihe bari muri Egiputa. Mbere bemeraga ko Yehova yatoranyije Mose na Aroni, kugira ngo abakure mu bucakara bwo muri Egiputa (Kuva 4:29-31). Icyakora igihe Farawo yarushagaho kubagirira nabi, batonganyije Mose na Aroni, bavuga ko ari bo babateje ibibazo (Kuva 5:19, 20). Mbega ibintu bibabaje! Niba ufite ibibazo bimaze igihe kirekire bitarakemuka, jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima kandi umusabe ko yagufasha. w22.11 47:5-6
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze abazaba bararyumviye bakabaho.—Yoh 5:25.
Yehova ni we waduhaye ubuzima, kandi afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Yahaye umuhanuzi we Eliya, ubushobozi bwo kuzura umwana w’umupfakazi w’i Sarefati (1 Abami 17:21-23). Nanone Yehova yahaye umuhanuzi we Elisa, ubushobozi bwo kuzura umwana w’umugore w’i Shunemu (2 Abami 4:18-20, 34-37). Inkuru nk’izo z’abantu bazutse, zigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Igihe Yesu yari ku isi, na we yagaragaje ko Yehova yamuhaye ubwo bushobozi (Yoh 11:23-25, 43, 44). Ubu Yesu ari mu ijuru, kandi ‘yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.’ Ubwo rero, afite ubushobozi bwo kuzura “abari mu mva bose,” maze bakagira ibyiringiro byo kubaho iteka.—Mat 28:18; Yoh 5:26-29. w22.12 49:10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama
Ab’inzu ya Isirayeli bo ntibazakumva kuko badashaka kunyumva.—Ezek 3:7.
Igihe Abisirayeli bari kwanga kumva Ezekiyeli, ni nk’aho ari Yehova bari kuba banze. Amagambo agize isomo ry’uyu munsi, yatumye Ezekiyeli yizera ko iyo abantu banga kumva ubutumwa bwe, bitari kuba bitewe n’uko yashohoje nabi inshingano ye. Nanone Yehova yabwiye Ezekiyeli ko ibyo yavuze nibiba, abantu bari “kumenya ko umuhanuzi yari muri bo” (Ezek 2:5; 33:33). Ibyo byose byahumurije Ezekiyeli bituma agira ubutwari, akora umurimo Yehova yari yamuhaye. Iyo natwe tuzirikanye ko Yehova ari we waduhaye inshingano yo kubwiriza, bituma tugira ubutwari. Twishimira cyane ko yatwise “abahamya” be (Yes 43:10). Nk’uko Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Ntugatinye,” ni ko natwe atubwira ati: “Ntimutinye” (Ezek 2:6). None se kuki tudakwiriye gutinya abaturwanya? Ni uko Yehova ari we waduhaye inshingano yo kubwiriza, nk’uko yari yarayihaye Ezekiyeli, kandi azadushyigikira.—Yes 44:8. w22.11 45:4-5
Ku Cyumweru, tariki ya 25 Kanama
Umuntu wizerwa abika ibanga.—Imig 11:13.
Muri iki gihe, dushimira cyane abasaza n’abakozi b’itorero kuko ari abantu biringirwa. Abo bavandimwe b’indahemuka batwitaho kandi dushimira Yehova kuba yarabaduhaye. None se twe twakora iki kugira ngo abandi batugirire icyizere? Dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tuba twifuza ko bamererwa neza. Ariko tugomba gushyira mu gaciro, ntitwivange mu buzima bwabo. Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari “abanyamazimwe kandi bakivanga mu bibazo by’abandi, bakavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga” (1 Tim 5:13). Ntitwifuza kuba nka bo rwose. Hari igihe umuntu akubwira ibanga, kandi akaba atifuza ko hagira undi uribwira. Urugero, mushiki wacu ashobora kukubwira ikigeragezo ahanganye na cyo, cyangwa uburwayi afite, kandi akakubwira ko utagomba kugira undi ubibwira. Icyo gihe rwose, uba ugomba kumubikira ibanga. w22.09 38:7-8
Ku wa Mbere, tariki ya 26 Kanama
Muhindure imitekerereze rwose.—Rom 12:2.
Guhindura ikintu rwose, bitandukanye no kugihinduraho utuntu duke. Urugero, gutaka inzu bitandukanye no kuyivugurura, ugahindura uko yari imeze. Mu buryo nk’ubwo, gukora ibikorwa byiza rimwe na rimwe, ntibisobanura ko twahinduye imitekerereze rwose. Ubwo rero, niba twifuza guhindura imitekerereze yacu rwose, tugomba kwisuzuma tutibereye, twasanga hari ikitagenda tukikosora, kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka. Ibyo bigaragaza ko tugomba guhora twisuzuma. Nitumara kuba abantu batunganye, gukora ibishimisha Yehova bizajya bitworohera. Icyakora muri iki gihe bwo, ntibyoroshye. Bidusaba gushyiraho imbaraga. Ni yo mpamvu mu Baroma 12:2, Pawulo yatugiriye inama yo guhindura imitekerereze rwose, kugira ngo tumenye ibyo Yehova ashaka. Ntitukemere kuyoborwa n’ibitekerezo by’abantu bo muri iyi si. Ahubwo tujye twisuzuma turebe ko intego zacu n’imyanzuro dufata, bihuje n’ibyo Yehova ashaka. w23.01 2:3-4
Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama
Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.—Zab 55:22.
Ese Yehova agira uruhare mu bintu byose bitubaho? Ese Yehova agenzura buri kantu kose katubaho, maze akaduteza ibibazo ariko mu by’ukuri ashaka kutugirira neza? Oya rwose. Ibyo si byo Bibiliya yigisha (Umubw 8:9; 9:11). Ahubwo tuzi ko Yehova abona ibibazo duhanganye na byo, kandi akumva amasengesho tumutura, tumusaba ko yadufasha (Zab 34:15; Yes 59:1). Ikindi kandi, Yehova adufasha kwihanganira ibyo bigeragezo, kandi tukabitsinda. Abikora ate? Yehova araduhumuriza, akadutera inkunga, kandi inshuro nyinshi akabikora mu gihe tubikeneye (2 Kor 1:3, 4). Ese waba wibuka igihe Yehova yaguhumurije kandi akagutera inkunga, mu gihe wari ubikeneye cyane? Inshuro nyinshi tubona ko Yehova yadufashije, iyo ikigeragezo twari dufite kirangiye. w23.01 3:13-15
Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama
Ya nyamaswa y’inkazi yariho ariko ikaba itakiriho . . . igomba kurimbuka.—Ibyah 17:11.
Iyi nyamaswa y’inkazi itukura, yenda kumera nka ya yindi ifite imitwe irindwi. Yitwa ‘igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi’ kandi igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko iyo nyamaswa ari “umwami wa munani” (Ibyah 13:14, 15; 17:3, 8). Icyo gitabo kivuga ko uwo ‘mwami’ yari kubaho, akaza kuvaho nyuma akongera kubaho. Ibyo ni byo byabaye ku Muryango w’Abibumbye, uharanira inyungu z’ubutegetsi bwose bwo ku isi. Wabanje kwitwa Umuryango w’Amahanga. Waje kuvaho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, hanyuma uza kugaruka witwa Umuryango w’Abibumbye. Izo nyamaswa z’inkazi cyangwa ubutegetsi, bizashishikariza abantu kurwanya Yehova n’ubwoko bwe. Yohana yavuze ko ari nk’aho ubwo butegetsi buzakoranyiriza hamwe “abami bo mu isi yose ituwe,” kugira ngo bajye mu ntambara ya Harimagedoni, yo ku “munsi ukomeye w’Imana Ishobora byose”— Ibyah 16:13, 14, 16. w22.05 20:10-11
Ku wa Kane, tariki ya 29 Kanama
Ni iki wasomye?—Luka 10:26.
Igihe Yesu yatangiraga kujya yisomera Ibyanditswe ku giti cye, yasobanukiwe neza Ibyanditswe, arabikunda kandi akajya abishyira mu bikorwa. Urugero, ibuka ibyabereye mu rusengero igihe yari afite imyaka 12 gusa. Icyo gihe abigisha bari abahanga mu by’Amategeko ya Mose, ‘batangajwe n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye’ (Luka 2:46, 47, 52). Iyo dusoma Bibiliya buri gihe, natwe tumenya Ibyanditswe kandi tukabikunda. Hari amasomo dushobora kuvana ku byo Yesu yabwiye abantu bari bazi Amategeko, urugero nk’abanditsi, Abafarisayo n’Abasadukayo. Abo bayobozi b’amadini basomaga Ibyanditswe kenshi, ariko ntibabisobanukirwaga. Yesu yavuze ibintu bitatu abo bantu bagombaga gukora, kugira ngo ibyo basomaga bibagirire akamaro. Ibyo yababwiye bidufasha kumenya icyo twakora ngo (1) turusheho gusobanukirwa ibyo dusoma, (2) ducukumbure mu Byanditswe kugira ngo tumenye inyigisho z’ingenzi zirimo (3) n’icyo twakora ngo Ijambo ry’Imana ritume duhinduka. w23.02 7:2-3
Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama
Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.—Imig 22:3.
Reka turebe bimwe mu bintu tugomba kwirinda. Tugomba kwirinda kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina, gusinda, kurya birenze urugero, kuvuga amagambo ababaza abandi, kureba imyidagaduro irimo urugomo, porunogarafiya n’ibindi nk’ibyo (Zab 101:3). Satani, ahora ashakisha icyo yakora kugira ngo atubuze gukomeza kuba incuti za Yehova (1 Pet 5:8). Ubwo rero tutabaye maso, Satani ashobora gutuma tugira ingeso mbi, urugero nko kwifuza, kugira umururumba, ubwibone, kutaba inyangamugayo, kwanga abandi no kugira inzika (Gal 5:19-21). Iyo tudahise tuzirwanya, zigera aho zigashinga imizi mu mutima wacu, maze zikaba zaduteza ibibazo (Yak 1:14, 15). Umutego utagaragara tugomba kwirinda, ni ukugira incuti mbi. Tugomba kujya twibuka ko abo tumarana na bo igihe, batugiraho ingaruka (1 Kor 15:33). Icyakora nitwirinda ubwacu, bizatuma tutifatanya n’abantu badasenga Yehova bitari ngombwa (Luka 21:34; 2 Kor 6:15). Nanone tuzahita tubona akaga katwugarije hakiri kare, maze tukirinde. w23.02 8:7, 10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama
Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.—1 Yoh 5:3.
Uko ugenda umenya byinshi kuri Yehova, ni na ko urushaho kumukunda. Nta gushidikanya ko wifuza kuba incuti ye, ubu n’iteka ryose; kandi rwose birashoboka. Yehova agusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo ushimishe umutima we (Imig 23:15, 16). Ibyo ushobora kubikora, haba mu magambo no mu bikorwa. Nubigenza utyo, uzagaragaza mu mibereho yawe ko ukunda Yehova by’ukuri. Iyo ni yo ntego nziza kurusha izindi ushobora kwishyiriraho mu buzima bwawe. Wagaragaza ute ko ukunda Yehova? Ikintu cya mbere wakora ni ukumwiyegurira mu isengesho, kuko ari we Mana y’ukuri yonyine (Zab 40:8). Ikindi wakora ni ukubatizwa, ukagaragaza ku mugaragaro ko wamwiyeguriye. Iyo ubatijwe urishima cyane kandi aba ari ikintu gikomeye ugezeho mu buzima bwawe. Icyo gihe uba wiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, aho gukora ibyo ushaka (Rom 14:8; 1 Pet 4:1, 2). Uwo ni umwanzuro ukomeye, ariko nuwufata uzabona imigisha myinshi. w23.03 10:14-15