Nzeri
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri
Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.—Yak 1:26.
Iyo dukoresheje neza impano yo kuvuga, bituma abandi bamenya ko dukorera Yehova. Babona itandukaniro riri “hagati y’ukorera Imana n’utayikorera” (Mal 3:18). Uko ni ko byagendekeye mushiki wacu witwa Kimberly. Yagombaga gukorana umukoro n’umunyeshuri biganaga. Uwo munyeshuri yaje kubona ko Kimberly atandukanye n’abandi banyeshuri. Ntiyavugaga abandi nabi, ahubwo yabavugaga neza kandi ntavuge amagambo mabi. Ibyo byatangaje uwo munyeshuri cyane kandi bituma nyuma yaho yemera kwiga Bibiliya. Iyo tuvuga amagambo meza maze bigatuma abandi bifuza kumenya Yehova, biramushimisha cyane. Twese twifuza kuvuga amagambo meza ahesha Yehova icyubahiro. w22.04 15:5-7
Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri
Abagore. . . babakoreraga bakoresheje ubutunzi bwabo.—Luka 8:3.
Yesu yirukanye muri Mariya Magadalena abadayimoni barindwi! Kugira ngo agaragaze ko ashimira, yabaye umwigishwa wa Yesu, kandi amushyigikira mu murimo we (Luka 8:1-3). Nubwo Mariya yari yishimiye cyane ibyo Yesu yamukoreye, birashoboka ko yari ataramenya ko hari ikindi kintu cyiza cyane, Yesu yari kuzakora. Icyo kintu ni ikihe? Yatanze ubuzima bwe ‘kugira ngo umwizera wese abone ubuzima bw’iteka’ (Yoh 3:16). Icyakora nubwo Mariya ashobora kuba atari abizi, yagaragaje ko ashimira Yesu, akomeza kumubera indahemuka. Igihe Yesu yari amanitswe ku giti, Mariya yari ahagaze hafi aho, kubera ko yamukundaga kandi akaba yarifuzaga guhumuriza abandi bari aho (Yoh 19:25). Yesu amaze gupfa, Mariya n’abandi bagore babiri, bajyanye imibavu ku mva ye kugira ngo bayimusige (Mar 16:1, 2). Yesu amaze kuzuka yabonanye na Mariya kandi baraganira. Uwo ni umugisha abenshi mu bigishwa ba Yesu batabonye!—Yoh 20:11-18. w23.01 5:4
Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri
Iyaba wari ukonje cyangwa ukaba ushyushye!—Ibyah 3:15.
Ntidukwiriye kumva ko ibyo twakoreye Yehova kera bihagije. Nubwo twaba tutagikora nk’ibyo twakoraga mbere bitewe n’imimerere turimo, dukwiriye gukomeza gukora byinshi mu ‘murimo w’Umwami’ kandi tugakomeza kuba maso (1 Kor 15:58; Mat 24:13; Mar 13:33). Tugomba kugira ishyaka mu murimo wa Yehova kandi tukamukorera n’umutima wacu wose. Yesu yavuze ko Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya, batari bagishishikajwe no gukora byinshi mu murimo wa Yehova, mbese ko bari “akazuyazi.” Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ko ari “indushyi zo kubabarirwa.” Bagombaga gukunda Yehova cyane kandi bagakorana umwete umurimo we (Ibyah 3:16, 17, 19). Ibyo bitwigishije iki? Niba dusanze tutakigira ishyaka mu murimo wa Yehova, gutekereza ku byo yadukoreye no kubimushimira, bishobora gutuma twongera kugira umwete mu murimo we (Ibyah 3:18). Nanone, ntituzigere duhatanira gushaka ubuzima bwiza muri iyi si, ku buryo bishobora gutuma tudakomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere. w22.05 19:7-8
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri
Igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye, kikandikwamo abatinya Yehova.—Mal 3:16.
Yehova amaze imyaka myinshi cyane yandika igitabo cyihariye. Icyo gitabo kirimo amazina menshi, uhereye ku muhamya wa mbere, ari we Abeli (Luka 11:50, 51). Kuva icyo gihe, Yehova yagiye yongeramo amazina, none ubu icyo gitabo kirimo amazina abarirwa muri za miriyoni. Muri Bibiliya, icyo gitabo cyitwa “igitabo cy’urwibutso,” ‘igitabo cy’ubuzima’ n’‘umuzingo w’ubuzima’ (Mal 3:16; Ibyah 3:5; 17:8). Muri icyo gitabo cyihariye, harimo amazina y’abantu bose basenga Yehova, bakamwubaha kandi bagakunda izina rye. Abo bantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Niba twifuza ko amazina yacu yandikwa muri icyo gitabo, tugomba kuba incuti za Yehova, kandi tukizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Yoh 3:16, 36). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa hano ku isi, twese twifuza ko amazina yacu yandikwa muri icyo gitabo. w22.09 39:1-2
Ku wa Kane, tariki ya 5 Nzeri
Satani wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku.—Ibyah 20:10.
Hari indi nyamaswa Yohana yabonye. Iyo nyamaswa ni “ikiyoka kinini gitukura nk’umuriro” (Ibyah 12:3). Icyo kiyoka cyarwanyije Yesu n’abamarayika be (Ibyah 12:7-9). Nanone kirwanya abagize ubwoko bw’Imana, kandi ni cyo giha imbaraga ubutegetsi bw’abantu bugereranywa n’inyamaswa z’inkazi (Ibyah 12:17; 13:4). None se icyo kiyoka ni nde? Ni “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya” (Ibyah 12:9; 20:2). Satani ni we uyoboye abandi banzi bose ba Yehova. Bizagendekera bite icyo kiyoka? Mu Byahishuwe 20:1-3, havuga ko umumarayika azajugunya Satani ikuzimu. Icyo gihe ni nk’aho azaba ari muri gereza. Igihe Satani azaba ari ikuzimu, ‘ntazongera kuyobya amahanga kugeza aho imyaka igihumbi izarangirira.’ Amaherezo Satani n’abadayimoni be bazajugunywa “mu nyanja y’umuriro n’amazuku,” ibyo bikaba bisobanura ko bazarimbuka burundu. Ngaho tekereza iyi si itariho Satani n’abadayimoni be! Mbega ibintu bizaba bishimishije! w22.05 20:19-20
Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri
Akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.—Efe 4:28.
Yesu yakoranaga umwete. Akiri muto yari umubaji (Mar 6:3). Nta gushidikanya ko ababyeyi be bishimiraga ko yabafashaga kwita ku muryango wabo, wari ugizwe n’abantu benshi. Nanone kubera ko Yesu yari atunganye, birashoboka ko yari umubaji w’umuhanga, ku buryo abantu benshi bifuzaga kumuha akazi. Uko bigaragara, Yesu yishimiraga akazi yakoraga. Icyakora nubwo yakoranaga umwete akazi gasanzwe, si ko yahugiragamo. Ahubwo yashakaga n’igihe cyo gukorera Yehova (Yoh 7:15). Nyuma yaho, igihe yatangiraga umurimo wo kubwiriza, yabwiye abari bamuteze amatwi ati: “Ntimukorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:27). Nanone igihe Yesu yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi yaravuze ati: “Mwibikire ubutunzi mu ijuru” (Mat 6:20). Ubwenge Yehova aduha, butuma tubona akazi mu buryo bushyize mu gaciro. Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, twigishijwe ko tugomba ‘gukorana umwete umurimo mwiza.’ w22.05 22:9-10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri
Nyoko azishima.—Imig 23:25.
Unike yabereye urugero rwiza Timoteyo. Timoteyo yabonaga ko ibyo mama we yakoraga byagaragazaga ko yakundaga Yehova cyane kandi koko gukorera Yehova byatumaga yishima. No muri iki gihe, hari Abakristokazi benshi biganye Unike, maze bafasha abagize imiryango yabo gukorera Yehova ‘nta jambo bavuze’ (1 Pet 3:1, 2). Nawe ushobora kubigana. Mu buhe buryo? Jya ugaragaza ko ubucuti ufitanye na Yehova ari bwo ushyira mu mwanya wa mbere (Guteg 6:5, 6). Kimwe n’abandi babyeyi, nawe hari ibintu byinshi wigomwa. Wigomwa igihe, amafaranga, ibitotsi n’ibindi kugira ngo wite ku bana bawe. Ariko ntukemere ko kwita kuri izo nshingano zose, bikubuza gukora ibintu bituma uba incuti ya Yehova. Jya ushaka umwanya wo gusenga, kwiyigisha Bibiliya no kujya mu materaniro kandi ubikore buri gihe. Nubigenza utyo, uzaba incuti ya Yehova kandi ubere urugero rwiza abagize umuryango wawe n’abandi. w22.04 17:1, 12-13
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri
Ucire imanza abagaragu bawe, uwacumuye umubareho gukiranirwa, kandi umuhanire ibyo yakoze, ukiranuka umubareho gukiranuka kandi umugororere.—1 Abami 8:32.
Dushimishwa no kuba Yehova ataraduhaye inshingano yo gucira abandi imanza. Kubera ko Yehova ari we Mucamanza uruta abandi bose, ni we uzabyikorera (Rom 14:10-12). Dushobora kwiringira ko Yehova azakurikiza amahame ye akiranuka, agaca imanza zitabera (Intang 18:25). Kubera iki? Kubera ko buri gihe akora ibikwiriye. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azakuriraho ibintu bibi byose, dutezwa no kudatungana n’icyaha. Icyo gihe azadukiza ibikomere byose twagize, bitewe n’ibyatubayeho (Zab 72:12-14; Ibyah 21:3, 4). Ntituzongera kubyibuka ukundi. Mu gihe ibyo bitaraba, dushimira Yehova kuba yaraduhaye ubushobozi bwo kwigana umuco we wo kubabarira. w22.06 25:18-19
Ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri
Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?—Intang 18:25.
Umucamanza mwiza aba azi neza amategeko. Aba agomba kumenya icyiza n’ikibi. None se, ni iki kindi kiranga umucamanza mwiza? Agomba kuba azi neza uko ibintu byose byagenze, mbere yo guca urubanza. Ubwo rero, twavuga ko Yehova ari we Mucamanza mwiza kuruta abandi bose, kuko buri gihe aba azi neza uko ibintu byose byagenze. Yehova atandukanye n’umucamanza uwo ari we wese, kuko we buri gihe aba azi uko ibintu byose byagenze (Intang 18:20, 21; Zab 90:8). Abantu bo baca urubanza bakurikije ibyo bumvise n’ibyo babonye gusa. Ariko Yehova we, akora ibirenze ibyo. Azi ko ibyo dukora bishobora guterwa n’imico twakuye ku babyeyi bacu, uko twarezwe, aho twakuriye n’ibyiyumvo byacu, cyangwa bigaterwa n’ibibazo byo mu mutwe. Nanone Yehova areba mu mutima. Aba asobanukiwe neza impamvu zatumye umuntu akora ibintu runaka. Yehova abona ibintu byose (Heb 4:13). Ubwo rero iyo Yehova ababariye umuntu, ni uko aba azi neza uko ibintu byose byagenze. w22.06 24:8-9
Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri
Ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.—Yobu 2:4.
Tugomba kumenya amayeri Satani yakoresheje mu gihe cya Yobu, kuko ari yo agikoresha muri iki gihe. Satani avuga ko tudakunda Yehova by’ukuri kandi ko tugiye gupfa, twamwihakana. Nanone avuga ko Yehova atadukunda, kandi ko ibyo dukora byose ngo tumushimishe nta cyo bivuze. Kubera ko tuzi amayeri ye, tubona ko ibyo avuga ari ibinyoma. Ibigeragezo bituma tumenya imico dukwiriye kwitoza. Uko ni ko byagendekeye Yobu. Ibigeragezo yahuye na byo, byatumye amenya aho yari afite intege nke kandi arikosora. Urugero, yabonye ko yari akeneye cyane kwitoza umuco wo kwicisha bugufi (Yobu 42:3). Ibigeragezo bishobora gutuma natwe tumenya aho dufite intege nke. Ubwo rero iyo tumenye aho dufite intege nke, tuba dushobora kuhakosora. w22.06 27:13-14
Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri
Yehova aravuga ati “muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije.—Yes 43:10.
Yehova atwizeza ko azadushyigikira. Urugero, mbere y’uko Yehova avuga ati: “Muri abahamya banjye,” yabanje kuvuga ati: “Nunyura mu mazi menshi, nzaba ndi kumwe nawe, kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ikirimi cyawo ntikizakubabura” (Yes 43:2). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, hari igihe duhura n’ibibazo twagereranya n’inzuzi hamwe n’ibigeragezo twagereranya n’umuriro. Icyakora nubwo bimeze bityo, Yehova aradufasha tugakomeza kubwiriza (Yes 41:13). Abantu benshi ntibemera ubutumwa tubagezaho, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Ezekiyeli. Kuba batabwemera ntibisobanura ko twakoze nabi umurimo Yehova yaduhaye. Ahubwo iyo dukomeje kuwukora Yehova arishima kandi ibyo biraduhumuriza. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we.”—1 Kor 3:8; 4:1, 2. w22.11 45:5-6
Ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri
Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga.—1 Pet 2:12.
Muri iki gihe, twibonera uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora. Ubu abantu bo “mu mahanga y’indimi zose” biga kuvuga “ururimi rutunganye,” rugereranya inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya (Zek 8:23; Zef 3:9). Abantu barenga 8.000.000 bo mu bihugu 240, bifatanya n’umuryango wa Yehova, kandi buri mwaka habatizwa ababarirwa mu bihumbi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko abo bantu bose bitoje imico iranga Abakristo cyangwa “kamere nshya” (Kolo 3:8-10). Abenshi baretse kwiyandarika, kugira urugomo, urwikekwe no gukunda igihugu birenze urugero. Ibyo bisohoza ubuhanuzi buri muri Yesaya 2:4, buvuga ko ‘batazongera kwiga kurwana.’ Iyo twitoje imico iranga Abakristo, bituma abantu benshi bagana umuryango wa Yehova, kandi bigaragaza ko twumvira Umuyobozi wacu Kristo Yesu (Yoh 13:35). None se, ni iki gituma ibyo byose tubigeraho? Ni ukubera ko Yesu adufasha. w22.07 29:7-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri
Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe.—Zab 141:2.
Mu gihe dusenga Yehova, tujye dukoresha amagambo agaragaza ko tumwubaha cyane. Reka turebe icyo twakwigira ku byo Yesaya, Ezekiyeli, Daniyeli na Yohana babonye mu iyerekwa. Bose babonye ko Yehova ari Umwami ukomeye. Urugero, Yesaya yabonye “Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami ndende yashyizwe hejuru” (Yes 6:1-3). Ezekiyeli we yabonye Yehova yicaye ku igare rye ryo mu ijuru, agoswe n’“umucyo mwinshi” umeze nk’uw’umukororombya (Ezek 1:26-28). Naho Daniyeli yabonye “Umukuru Nyir’ibihe byose” yambaye imyenda yera, n’ibirimi by’umuriro biva ku ntebe ye y’Ubwami (Dan 7:9, 10). Hanyuma Yohana we yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami igoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode (Ibyah 4:2-4). Iyo dutekereje ukuntu Yehova afite icyubahiro cyinshi cyane, bituma duha agaciro impano yaduhaye yo kumusenga, kandi tukabikora tumwubashye cyane. w22.07 31:3
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri
[Mwirinde] uburyarya bw’abantu.—Efe 4:14.
Mwebwe abakiri bato, Satani azakora uko ashoboye kugira ngo ababuze kugira ukwizera gukomeye no kuba incuti za Yehova. Ashobora gutuma mushidikanya ku nyigisho zimwe na zimwe zo muri Bibiliya. Urugero, ku ishuri bashobora kukwigisha inyigisho ivuga ko tutaremwe n’Imana, ahubwo ko twabayeho biturutse ku bwihindurize. Ushobora kuba utarigeze ubitekerezaho kubera ko wari ukiri umwana. Ariko kuko ubu umaze gukura, ku ishuri barabikwigisha. Abarimu bashobora gusobanura iyo nyigisho, ukumva ibyo bavuga ari ukuri. Icyakora, bashobora kuba batarigeze basuzuma ibimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi. Jya wibuka amagambo avugwa mu Migani 18:17 agira ati: “Ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza.” Ubwo rero aho gupfa kwemera ibyo abarimu bakwigisha, ujye usuzuma witonze ibyo Bibiliya n’ibitabo byacu bivuga. w22.08 32:2, 8
Ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri
Ujye witwararika ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora.—Yos 1:8.
Twifuza gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko tutabisobanukiwe nta cyo byatumarira. Urugero, reka turebe ikiganiro Yesu yagiranye n’‘umuhanga mu by’Amategeko’ (Luka 10:25-29). Igihe uwo mugabo yabazaga Yesu icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka, Yesu yamufashije kubona igisubizo mu Byanditswe. Yaramubajije ati: “Ni iki cyanditswe mu Mategeko? Ni iki wasomye?” Uwo mugabo yashubije icyo kibazo neza, igihe yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe avuga ko tugomba gukunda Imana na bagenzi bacu (Lewi 19:18; Guteg 6:5). Ariko noneho, reba ikibazo yabajije Yesu nyuma yaho. Yaramubajije ati: “Mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” Icyo kibazo, cyagaragaje ko uwo mugabo atari yarasobanukiwe ibyo yasomaga. Ni yo mpamvu atari azi uko yabishyira mu bikorwa. Tuba dukeneye ko Yehova adufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Ubwo rero, ujye umusenga umusaba umwuka wera kugira ngo ugufashe kutarangara kandi unamusabe ko yagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wasomye. w23.02 7:4-5
Ku wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri
Komeza kugendera mu kuri.—3 Yoh 4.
Abantu bakunda kutubaza bati: “Wamenye ukuri ute?” Nta gushidikanya ko nawe bakubajije icyo kibazo inshuro nyinshi. Icyo ni cyo kibazo cya mbere Umuhamya abaza mugenzi we, iyo ashaka kumumenya neza. Twishimira kumenya ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamenye ukuri, kandi natwe twishimira kubabwira uko twabaye Abahamya ba Yehova (Rom 1:11). Ibyo biganiro bitwibutsa ukuntu ukuri twamenye, ari ukw’agaciro kenshi. Nanone bituma twiyemeza ‘gukomeza kugendera mu kuri.’ Mu yandi magambo, bituma dukomeza gukora ibishimisha Yehova, maze akaduha umugisha kandi akatwemera (3 Yoh 4). Hari impamvu nyinshi zituma dukunda ukuri. Impamvu y’ingenzi ituma tugukunda, ni uko dukunda Yehova, kandi akaba ari we uko kuri guturukaho. Bibiliya yatumye tumenya ko Yehova ari we waremye ijuru n’isi, kandi ko ari Data wo mu ijuru udukunda kandi akatwitaho.—1 Pet 5:7. w22.08 34:1, 3
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri
Tujye tuzirikana abakene.—Gal 2:10.
Intumwa Pawulo yasabye Abakristo bagenzi be gukora “imirimo myiza” kugira ngo bagaragaze ko bakunda bagenzi babo (Heb 10:24). Yabateraga inkunga haba mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Urugero, igihe abavandimwe b’i Yudaya bahuraga n’ikibazo cy’inzara, Pawulo yabazaniye imfashanyo (Ibyak 11:27-30). Nubwo Pawulo yabaga ahugiye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, buri gihe yakoraga uko ashoboye kugira ngo afashe abavandimwe babaga bakennye. Ibyo byatumaga abo bavandimwe bumva ko Yehova azakomeza kubitaho. Muri iki gihe iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubuhanga bwacu mu bikorwa by’ubutabazi, tuba dufashije abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibibazo kugira ukwizera gukomeye. Nanone iyo buri gihe dutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, nabwo tuba tubafashije. Iyo dukoze ibyo byose cyangwa tukabafasha mu bundi buryo, bituma bizera ko Yehova adashobora kubatererana. w22.08 35:14
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri
Nta buhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.—2 Pet 1:21.
Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi bwagiye busohora, kandi bumwe muri bwo bwagiye busohora hashize imyaka ibarirwa mu magana buhanuwe. Amateka na yo, agaragaza uko ubwo buhanuzi bwagiye busohora. Icyakora ibyo ntibidutangaza, kuko ubuhanuzi bwose buri muri Bibiliya buturuka kuri Yehova. Urugero, reka turebe ubuhanuzi bwavugaga ukuntu Babuloni ya kera yari kurimbuka. Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, ni bwo umuhanuzi Yesaya yahanuye ko umujyi ukomeye wa Babuloni, wari kuzarimbuka. Yavuze n’izina ry’umusirikare wari kuba uyoboye ingabo zari gufata uwo mujyi, ari we Kuro, anavuga uko uwo mujyi wari gufatwa (Yes 44:27–45:2). Nanone Yesaya yahanuye ko Babuloni yari kurimburwa burundu, ntiyongere guturwa (Yes 13:19, 20). Mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, Babuloni yafashwe n’Abamedi n’Abaperesi, kandi uwo mujyi wari ukomeye ubu wahindutse amatongo. w23.01 1:10
Ku wa Kane, tariki ya 19 Nzeri
Mukomeze kubakana.—1 Tes 5:11.
Yehova yaradutoranyije, adushyira mu muryango we ugizwe n’abamusenga, bari hirya no hino ku isi. Tuvugishije ukuri, icyo ni ikintu cyiza cyane Yehova yadukoreye kandi kidufitiye akamaro (Mariko 10:29, 30). Dufite abavandimwe na bashiki bacu benshi, na bo bakunda Yehova kandi bihatira gukora ibyo ashaka. Nubwo tutavuga ururimi rumwe, tukaba tudafite imico imwe kandi tukambara mu buryo butandukanye, turakundana niyo twaba duhuye ku nshuro ya mbere. Twishimira cyane gusenga Yehova no kumusingiza, turi kumwe n’abo bavandimwe bacu kandi dukwiriye kurushaho kunga ubumwe (Zab 133:1). Kubera ko iyo dufite ibibazo badufasha (Rom 15:1; Gal 6:2). Nanone badufasha gukomeza gukorera Yehova no gukomeza kuba incuti ze (Heb 10:23-25). Kuba mu itorero rigizwe n’abo bavandimwe, biturinda Satani n’isi ye mbi. w22.09 37:3-4
Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri
Urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.—Imig 10:19.
Hari igihe kwifata bitugora mu gihe dukoresha imbuga nkoranyambaga. Tutitonze dushobora gusanga twavuze ibintu by’ibanga kandi tukabibwira abantu benshi. Kandi ujye wibuka ko iyo utanze amakuru ukoresheje ibikoresho bya elegitoronike, biba birangiye. Impamvu ni uko abantu baba bashobora kuyakoresha ibyo bashaka, kandi aba ashobora no guteza ibibazo byinshi. Nanone umuco wo kumenya kwifata utuma dukomeza guceceka, mu gihe abaturwanya bakoresheje amayeri, kugira ngo tuvuge ibintu bishobora guteza ibibazo abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo bishobora kubaho mu gihe turi mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, maze abapolisi bakaduhata ibibazo. Mu gihe bimeze bityo, tuba dukwiriye gukurikiza ihame rigira riti: “Nzahambira umunwa wanjye nywurinde,” kandi iryo hame rishobora kudufasha no mu yindi mimerere (Zab 39:1). Ubwo rero, tujye twereka abagize umuryango wacu, incuti zacu, abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bantu muri rusange, ko turi abantu biringirwa. Umuco wo kumenya kwifata uzadufasha kubigeraho. w22.09 38:16
Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri
Hahirwa umuntu . . . wishimira amategeko ya Yehova,kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira.—Zab 1:1, 2.
Kwigaburira mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gusoma Bibiliya no kuyiga bizadufasha kugira ibyishimo. Kandi rwose biradufasha cyane. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Mat 4:4). Ubwo rero, ntitukemere ko hagira umunsi uhita tudasomye Bibiliya. Yehova aradukunda. Ni yo mpamvu yandikishije mu Ijambo rye ibyo twakora, kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri. Urugero, twamenye impamvu yaturemye. Nanone twamenye icyo twakora kugira ngo tube incuti ze kandi atubabarire ibyaha byacu. Ikindi kandi, twamenye ibintu byiza cyane azadukorera mu gihe kizaza (Yer 29:11). Kwiga Bibiliya byadufashije kumenya ibyo bintu byose kandi bituma tugira ibyishimo. Ubwo rero igihe cyose ugize ibibazo maze ukumva ucitse intege, ujye ufata akanya usome Bibiliya kandi utekereze ku byo umaze gusoma. w22.10 41:4-6
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri
Mube abantu bakuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.—1 Kor 14:20.
Bibiliya itugira inama yo kwirinda kuba nk’abantu bataraba inararibonye. Kugira ngo tube inararibonye, tugomba gukurikiza inama Bibiliya itugira. Buhoro buhoro tuzagenda tubona ko gukurikiza izo nama, bituma twirinda ibibazo kandi tugafata imyanzuro myiza. Ubwo rero, dukwiriye kwisuzuma tukareba niba imyanzuro dufata iba ishingiye kuri Bibiliya. Urugero, niba umaze igihe wiga Bibiliya kandi ujya mu materaniro, ushobora kwibaza uti: “Kuki ntafata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova ngo mbatizwe?” Niba se warabatijwe, hari icyo ukora kugira ngo urusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza kandi wigishe neza? Ese imyanzuro ufata igaragaza ko ukurikiza ibyo Bibiliya ivuga? Ese wigana Yesu ukita ku bandi? Niba usanze hari icyo ugomba gukosora, ujye ureba icyo Bibiliya ibivugaho, kuko ari byo bituma “utaraba inararibonye aba umunyabwenge.” w22.10 43:8
Ku wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri
Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga.—Ezek 1:20.
Ezekiyeli yiboneye imbaraga z’umwuka w’Imana. Mu iyerekwa, yabonye ukuntu umwuka wera wafashaga abamarayika bari bafite imbaraga, kandi ugakoresha inziga nini z’igare rya Yehova ryo mu ijuru (Ezek 1:21). None se Ezekiyeli amaze kubona iryo yerekwa, byamugendekeye bite? Yaravuze ati: ‘Nikubise hasi nubamye.’ Ibyo yabonye byaramutangaje cyane, ku buryo yahise yitura hasi (Ezek 1:28). Nyuma yaho, iyo Ezekiyeli yatekerezaga kuri ibyo bintu bitangaje yabonye, byamwizezaga ko umwuka wera wari kumufasha, agakora neza umurimo Yehova yamuhaye. Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Mwana w’umuntu we, haguruka uhagarare ngire icyo nkubwira.” Iryo tegeko Yehova yamuhaye hamwe n‘umwuka wera byatumye agira imbaraga maze arahaguruka (Ezek 2:1, 2). Nyuma yaho, “ukuboko kwa Yehova” kwakomeje kuyobora Ezekiyeli mu murimo yakoraga. Uko kuboko kugereranya umwuka wera wa Yehova.—Ezek 3:22; 8:1; 33:22; 37:1; 40:1. w22.11 45:7-8
Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Nzeri
Amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma.—Yes 30:21.
Umuhanuzi Yesaya yagereranyije Yehova n’umwarimu wita ku banyeshuri be, akabagenda inyuma abayobora kandi ababwira aho bagomba kunyura. Muri iki gihe, ni mu buhe buryo twumva ijwi rya Yehova riduturutse inyuma? Bibiliya yanditswe kera cyane tutarabaho. Ubwo rero iyo tuyisomye, ni nk’aho tuba twumva ijwi rya Yehova riduturutse inyuma (Yes 51:4). Twakora iki kugira ngo amabwiriza Yehova aduha atugirire akamaro? Hari ibintu bibiri Yesaya yavuze, tugomba kuzirikana. Icya mbere yaravuze ati: “Iyi ni yo nzira.” Icya kabiri aravuga ati: “Mube ari yo munyuramo.” Ibyo bigaragaza ko kumenya ‘inzira’ bidahagije, ahubwo ko tugomba no ‘kuyinyuramo.’ Bibiliya hamwe n’ibyo umuryango wa Yehova utwigisha, bituma tumenya ibyo Yehova adusaba. Nanone tumenya uko twashyira mu bikorwa ibyo twiga. Ubwo rero tugomba gukora ibyo bintu bibiri, kugira ngo dukomeze gukorera Yehova twishimye. Nitubigenza dutyo, ni bwo Yehova azaduha imigisha. w22.11 46:10-11
Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri
Nimara kugenda amasega y’inkazi azabinjiramo.—Ibyak 20:29.
Intumwa za Yesu zimaze gupfa, Abakristo b’ikinyoma binjiye mu itorero (Mat 13:24-27, 37-39). Batangiye ‘kugoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa’ (Ibyak 20:30). Urugero, abo Bakristo b’ikinyoma ‘bagoretse ukuri’ ko muri Bibiliya, bavuga ko igitambo cya Yesu kitatanzwe “rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi.” Ahubwo bavuze ko icyo gitambo kigomba gutangwa kenshi (Heb 9:27, 28). Ikibabaje ni uko muri iki gihe, hari abantu benshi bemera iyo nyigisho y’ikinyoma. Bajya mu nsengero zabo buri gihe, rimwe na rimwe bakajyayo buri munsi, kugira ngo bizihize icyo bise “Igitambo cya Misa.” Hari n’andi madini yibuka urupfu rwa Yesu inshuro nke, ariko ugasanga abenshi mu bayoboke bayo batazi neza akamaro k’incungu. w23.01 4:5
Ku wa Kane, tariki ya 26 Nzeri
Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi.—Heb 13:16.
Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi abapfuye bazazuka, maze abazumvira Yehova, babe abantu batunganye. Abo Yehova azabona ko ari abakiranutsi “bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:10, 11, 29). Igishimishije, ni uko ‘urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa’ (1 Kor 15:26). Ijambo ry’Imana ritwizeza ko tuzabaho iteka. Ibyo bituma dukomeza kuba indahemuka muri ibi bihe bigoye. Icyakora kuba twifuza kubaho iteka, si yo mpamvu y’ibanze yagombye gutuma dukorera Yehova. Ahubwo impamvu y’ingenzi ituma dukomeza kubera Yehova na Yesu indahemuka, ni uko tubakunda by’ukuri (2 Kor 5:14, 15). Urwo rukundo ni rwo rutuma tubigana, kandi rugatuma tumenyesha abandi imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere (Rom 10:13-15). Ubwo rero nitwirinda kuba abantu bikunda kandi tukagira ubuntu, Yehova azemera ko tuba incuti ze iteka ryose. w22.12 49:15-16
Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri
Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.—2 Tim 3:12.
Ibitotezo bishobora gutuma tudakora ibintu twakundaga. Kandi bishobora kudutera guhangayika, tukagira ubwoba twibaza uko bizatugendekera. Nubwo ibyo ari ibisanzwe, tuba tugomba kwitonda. Yesu yabwiye abigishwa be ko ibitotezo bishobora gutuma bacika intege (Yoh 16:1, 2). Icyakora nubwo Yesu yatubwiye ko tuzatotezwa, yatwijeje ko dushobora gukomeza kuba indahemuka (Yoh 15:20; 16:33). Iyo umurimo wacu wabuzanyijwe, dushobora kubona amabwiriza aturutse ku biro by’ishami cyangwa tukayahabwa n’abasaza. Ayo mabwiriza aba agamije kuturinda, kudufasha kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, no gukomeza kubwiriza dukurikije uko imimerere imeze. Ubwo rero, ujye wumvira ayo mabwiriza (Yak 3:17). Nanone niba hari ukubajije amakuru y’abavandimwe na bashiki bacu, ntukayamubwire niba bitamureba.—Umubw 3:7. w22.12 51:14-16
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri
Mugaragaze umwete nk’uwo.—Heb 6:11.
Muri iki gihe, Yesu akomeje kuyobora abigishwa be mu gihe babwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose. Yakoze ibyo yadusezeranyije. Akoresha umuryango wa Yehova, akadutoza kubwiriza kandi akaduha n’ibikoresho twakoresha muri uwo murimo (Mat 28:18-20). Natwe dukora ibyo Yesu yadusabye. Tubikora dute? Tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha kandi tugakomeza kuba maso, mu gihe tugitegereje ko Yehova arimbura iyi si mbi. Ubwo rero nidukurikiza inama iri mu Baheburayo 6:11, 12, tuzakomeza kugira ibyiringiro “kugeza ku iherezo.” Yehova yashyizeho umunsi n’isaha azarimburiraho iyi si ya Satani. Icyo gihe nikigera, Yehova azaduha ibintu byiza byose yadusezeranyije byanditswe mu Ijambo rye. Ariko hari igihe dushobora kubona imperuka itaza vuba, nk’uko twari tubyiteze. Icyakora umunsi wa Yehova ‘ntuzatinda’ (Hab 2:3). Ubwo rero, nimureke twiyemeze ‘gukomeza guhanga amaso Yehova’ kandi ‘dutegereze Imana y’agakiza kacu.’—Mika 7:7. w23.02 8:15-16
Ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri
Nta wagereranywa nawe.—Zab 40:5.
Abantu bakunda kuzamuka imisozi, baba bafite intego yo kugera ku gasongero. Ariko bagenda bahagarara ahantu hamwe na hamwe, kugira ngo bitegereze ibintu byiza bihari. Ubwo rero, nawe ujye ufata akanya utekereze ukuntu Yehova agufasha no mu gihe ufite ibibazo. Nimugoroba ujye wibaza uti: “Uyu munsi Yehova yamfashije ate? Nubwo ngihanganye n’ikigeragezo, ni gute Yehova amfasha kucyihanganira?” Ujye ugerageza gushaka ikintu, niyo cyaba ari kimwe, kigaragaza ukuntu Yehova yagufashije. Birashoboka ko ujya usenga usaba ko ikigeragezo ufite cyarangira (Fili 4:6). Ariko nanone ntukibagirwe kureba imigisha Yehova aguha, nubwo ugihanganye n’icyo kigeragezo. Yehova adusezeranya ko azaduha imbaraga zo kwihanganira icyo kigeragezo kandi ko azadufasha. Ubwo rero, ujye uhora ushimira Yehova kubera ukuntu akwitaho. Ibyo bizatuma wibonera ukuntu agufasha, nubwo waba uhanganye n’ikigeragezo.—Intang 41:51, 52. w23.01 3:17-18
Ku wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri
Muhoze mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova.—2 Pet 3:12.
Ibaze uti: “Ese imibereho yanjye igaragaza ko mbona ko imperuka yegereje cyane? Ese imyanzuro mfata ku birebana no kwiga kaminuza n’akazi mpitamo gukora, bigaragaza ko gukorera Yehova ari byo nshyira mu mwanya wa mbere? Ese nizera ko Yehova azampa ibyo nkeneye, njye n’umuryango wanjye?” Tekereza ukuntu Yehova yishima cyane, iyo abona dukora uko dushoboye kose ngo dukore ibyo ashaka (Mat 6:25-27, 33; Fili 4:12, 13). Tujye tugenzura ibitekerezo byacu buri gihe, hanyuma nitubona ibitagenda twikosore. Pawulo yagiriye Abakorinto inama igira iti: “Mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Kor 13:5). Ubwo rero, tugomba guhindura imitekerereze yacu rwose. Ni iki kizabidufashamo? Ni ugusoma Bibiliya, kubona ibintu nk’uko Yehova abibona no gukora ibimushimisha.—1 Kor 2:14-16. w23.01 2:5-6