Ukwakira
Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira
Nzagusingiriza hagati y’iteraniro.—Zab 22:22.
Buri wese ashobora kugira icyo akora kugira ngo amateraniro yacu agende neza. Ibyo twabikora turirimba mu ijwi ryumvikana kandi tugatanga ibitekerezo twateguye neza. Icyakora hari abavandimwe na bashiki bacu kuririmba no gutanga ibitekerezo mu materaniro bigora. Ese nawe ni uko? Niba ari uko bimeze, reba icyo abandi bakoze kugira ngo baneshe ubwoba. Hari ababona ko kuririmba babikuye ku mutima ari byo bibafasha. Impamvu y’ingenzi ituma turirimba mu materaniro, ni uko tuba twifuza gusingiza Yehova. Ubwo rero mu gihe utegura amateraniro jya utegura n’indirimbo nk’uko utegura ibindi biganiro biri butangwe mu materaniro kandi urebe aho zihuriye n’ibyo turi bwige mu materaniro. Jya wibanda ku magambo agize indirimbo aho kwibanda ku bushobozi bwawe bwo kuririmba. Gutanga ibitekerezo mu materaniro hari abo bigora. None se ni iki cyagufasha niba bijya bikugora? Jya ugerageza kubikora buri gihe. Zirikana ko niyo igisubizo cyawe cyaba ari kigufi, cyoroheje kandi kigusha ku ngingo nta cyo bitwaye. Yehova arishima cyane iyo dukoze uko dushoboye kose ngo dusubize mu materaniro. w22.04 15:12-15
Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira
Yehova ni we umfasha, sinzatinya.—Heb 13:6.
Ijambo “umfasha,” ryerekeza ku muntu wiruka agiye gutabara umuntu uhuye n’ikibazo. Ngaho sa n’ureba Yehova na we arimo yiruka agiye gutabara umuntu uri mu bibazo. Ibyo bisobanuro bigaragaza rwose ko Yehova aba yifuza cyane kudufasha. Ubwo rero igihe cyose Yehova adufashije, dushobora guhangana n’ibigeragezo duhura na byo kandi twishimye. Ni ubuhe buryo Yehova akoresha kugira ngo adufashe? Igisubizo cy’icyo kibazo, tukibona mu gitabo cya Yesaya. Kubera iki? Ni ukubera ko ubuhanuzi bwinshi Yesaya yanditse, bureba abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Nanone Yesaya yagiye asobanura uko Yehova ateye, akoresheje amagambo dushobora kumva bitatugoye. Urugero, reka turebe ibyo yavuze muri Yesaya igice cya 30. Muri icyo gice, Yesaya yakoresheje ingero zigaragaza neza uko Yehova afasha abagaragu be. Yavuze ko Yehova (1) atega amatwi amasengesho yacu kandi akayasubiza, (2) akatuyobora, (3) akaduha imigisha muri iki gihe kandi akadusezeranya n’indi mu gihe kizaza. w22.11 46:2-3
Ku wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira
Ntutinye ibigiye kukugeraho. . . . Ujye uba uwizerwa kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubuzima.—Ibyah 2:10.
Ubutumwa Yesu yahaye itorero ry’i Simuruna n’iry’i Filadelifiya. Yabwiye Abakristo bo muri ayo matorero ko batagombaga gutinya ibitotezo, kuko iyo bakomeza kuba indahemuka, Yehova yari kubaha umugisha (Ibyah 3:10). Bitwigisha ko natwe tuzatotezwa. Ubwo rero, tugomba kwiyemeza kuzahangana n’ibyo bitotezo (Mat 24:9, 13; 2 Kor 12:10). Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko “ku munsi w’Umwami,” abagaragu b’Imana bari gutotezwa; kandi icyo gihe ni cyo turimo (Ibyah 1:10). Mu Byahishuwe igice cya 12, hagaragaza ko Yesu Kristo amaze kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, mu ijuru hahise haba intambara. Mikayeli, ari we Yesu Kristo wahawe ikuzo, n’ingabo ze barwanye na Satani n’abadayimoni be (Ibyah 12:7, 8). Satani n’abadayimoni be baratsinzwe bajugunywa hano ku isi, maze bateza abantu ibibazo byinshi.—Ibyah 12:9, 12. w22.05 19:12-13
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira
Yehova Imana yacu ntakiranirwa.—2 Ngoma 19:7.
Buri gihe Yehova aca imanza zitabera. Ntababarira umuntu bitewe n’uko agaragara, ari umukire, akomeye, cyangwa bitewe n’uko ari umuhanga. Ntarobanura rwose (1 Sam 16:7; Yak 2:1-4)! Nta muntu ushobora guhatira Yehova gukora ikintu cyangwa ngo amuhe ruswa. Ntajya afata imyanzuro abitewe n’uburakari cyangwa amarangamutima (Kuva 34:7). Yehova ni Umucamanza uruta abandi bose, kuko atuzi neza kandi akaba asobanukiwe imimerere turimo (Guteg 32:4). Abanditse Ibyanditswe by’Igiheburayo, bagaragaje ko imbabazi Yehova atanga zitandukanye n’iz’abantu. Hari igitabo cyavuze ko hari igihe bakoreshaga ijambo ry’Igiheburayo, “ryerekeza gusa ku mbabazi Imana igirira abanyabyaha, ariko rikaba ritajya rikoreshwa ku mbabazi ziciriritse umuntu ashobora kugirira mugenzi we.” Yehova ni we wenyine ufite ububasha bwo kubabarira umunyabyaha wihannye, kandi akamubabarira mu buryo bwuzuye. w22.06 24:10-11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira
Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.—Imig 22:6.
Niba urera abana wenyine cyangwa umugabo wawe akaba adasenga Yehova, ujye wizera udashidikanya ko nukomeza kuba indahemuka, uzafasha abandi kandi ukababera urugero rwiza. None se wakora iki niba ibyo ukora ngo ufashe umwana wawe nta cyo bitanga? Jya uzirikana ko gufasha umwana wawe gukunda Yehova, bisaba igihe. Iyo uteye urubuto uba wibaza niba ruzakura rukavamo igiti kera imbuto. Nubwo uba utazi niba urwo rubuto ruzakura, ukomeza kurwuhira kugira ngo urebe ko rwakura (Mar 4:26-29). Mu buryo nk’ubwo, Umukristokazi ufite abana, ashobora kwibaza niba ibyo akora byose ngo abafashe gukunda Yehova, hari icyo bizatanga. Ubwo rero, nubwo udashobora gufatira abana bawe umwanzuro, iyo ukomeza gukora uko ushoboye kose ngo ubafashe, bashobora kuzamenya Yehova kandi bakaba incuti ze. w22.04 17:16-17
Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira
Kwibona bibanziriza kurimbuka, kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.—Imig 16:18.
Salomo akiri indahemuka yashyiraga mu gaciro, akitekerezaho mu buryo bukwiriye. Akiri muto, yicishije bugufi yemera ko ataraba inararibonye maze asaba Yehova ko yamufasha (1 Abami 3:7-9). Nanone Salomo agitangira gutegeka, yari azi ko kuba umwibone biteza akaga. Ikibabaje, ni uko nyuma yaho atakurikije iyo nama we ubwe yari yaratanze. Yaje kuba umwibone ntiyakurikiza amategeko ya Yehova. Urugero, hari itegeko ryabuzaga umwami wa Isirayeli ‘gushaka abagore benshi kugira ngo batazamuyobya umutima’ (Guteg 17:17). Salomo yishe iryo tegeko ashaka abagore 700 n’inshoreke 300 (1 Abami 11:1-3). Birashoboka ko Salomo yiyizeye akumva ko ibyo bitazamuteza akaga. Amaherezo Salomo yahuye n’ibibazo, bitewe n’uko atumviye Yehova.—1 Abami 11:9-13. w22.05 22:12
Ku wa Mbere, tariki ya 7 Ukwakira
“Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,” kandi “nasubira inyuma, ubugingo bwanjye ntibuzamwishimira.”—Heb 10:38.
Muri iki gihe, hari umwanzuro ukomeye abantu bose bagomba gufata. Bagomba guhitamo gushyigikira Yehova, bakemera ko ari we Mutegetsi w’ijuru n’isi, cyangwa bagahitamo gushyigikira umwanzi we Satani. Buri wese agomba kugira uruhande ajyamo. Nta kuba hagati na hagati. Umwanzuro abantu bafata, ni wo uzatuma babaho iteka cyangwa se bakarimbuka (Mat 25:31-33, 46). Mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye,’ bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka cyangwa icyo kurimbuka (Ibyah 7:14; 14:9-11; Ezek 9:4, 6). Niba warahisemo gushyigikira ubutegetsi bwa Yehova, wafashe umwanzuro mwiza cyane. Nta gushidikanya ko wifuza no gufasha abandi kubigenza batyo. Abakomeza kumubera indahemuka kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe, bazabona imigisha. Ibyo bintu tugomba kubyiga tukabimenya, kuko ari byo bizatuma dukomeza gukorera Yehova turi indahemuka. Nanone tuzakoresha ibyo twize, kugira ngo dufashe abandi gufata umwanzuro mwiza wo gukorera Yehova kandi bakomeze kumubera indahemuka. w22.05 21:1-2
Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Ukwakira
Muzishime abantu . . . nibababeshyera ibibi by’uburyo bwose.—Mat 5:11.
Dukwiriye gutega amatwi Yehova aho kumva ibyo abanzi bacu bavuga. Ibyo ni byo Yobu yakoze. Yehova yamufashije gutekereza. Ni nk’aho yamubwiye ati: “Ibyakubayeho byose ndabizi. None se utekereza ko ntashobora kugufasha?” Yobu yicishije bugufi maze yemera ko Yehova agira neza. Yaravuze ati: “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba” (Yobu 42:5). Birashoboka ko ayo magambo Yobu yayavuze acyicaye mu ivu kandi n’umubiri we ucyuzuye ibibyimba biteye iseseme. No muri iyo mimerere, Yehova yamwijeje ko amukunda kandi ko amwemera (Yobu 42:7, 8). Muri iki gihe abantu bashobora kudutuka kandi bakadutesha agaciro. Bashobora no kudusebya cyangwa bagasebya umuryango wacu. Ibyabaye kuri Yobu, bitwereka ko Yehova aba adufitiye icyizere ko tuzakomeza kumubera indahemuka, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. w22.06 27:15-16
Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira
Ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze.—Ibyah 19:7.
Icyakora nubwo mu ijuru na ho bazashimishwa n’uko Babuloni Ikomeye irimbutse, hari ikindi kintu cy’ingenzi kivugwa mu Byahishuwe kizabashimisha cyane (Ibyah 19:1-3). Icyo kintu ni “ubukwe bw’Umwana w’intama.” Abantu 144 000 bagomba kuzaba bari mu ijuru mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira. Icyakora, ubukwe ntibuzaba icyo gihe. (Ibyah 21:1, 2). Ubwo bukwe buzaba nyuma ya Harimagedoni, igihe abanzi b’Imana bose bazaba bamaze kurimbuka (Zab 45:3, 4, 13-17). None se ubwo bukwe bw’Umwana w’intama buzaba bumeze bute? Nk’uko ubusanzwe ubukwe bukorwa n’umusore n’inkumi, ni na ko ubwo bukwe bw’ikigereranyo buzakorwa na Yesu Kristo ari kumwe n’“umugeni” we, ugereranya Abakristo 144 000. Icyo gihe, ni bwo hazaba hashyizweho ubutegetsi bushya buzategeka isi mu gihe cy’imyaka 1 000.—Ibyah 20:6. w22.05 21:11-13
Ku wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira
Uwo mugaragu arahirwa shebuja . . . nasanga abigenza atyo!—Mat 24:46.
Yesu yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka, yari gushyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo adufashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana (Mat 24:45). Kandi koko ni ko abigenza. Yesu yagiye akoresha Abakristo bake basutsweho umwuka, kugira ngo bahe abagaragu ba Yehova n’abandi bakunda ukuri, “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.” Abo Bakristo ntibategeka ukwizera kw’abandi (2 Kor 1:24). Ahubwo bazirikana ko Yesu Kristo ari we ‘muyobozi n’umugaba’ w’ubwoko bw’Imana (Yes 55:4). Kuva mu mwaka wa 1919, umugaragu wizerwa yagiye asohora ibitabo bitandukanye, bifasha abantu bashimishijwe kumenya inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana. Urugero, mu mwaka wa 1921, hasohotse igitabo cyafashije abantu kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Uko igihe cyagiye gihita, hagiye hasohoka n’ibindi bitabo. None se ni ikihe gitabo cyagufashije kumenya Yehova no kumukunda? w22.07 29:9-10
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira
Uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.—Zab 41:12.
Yehova agira ubuntu kuruta undi muntu uwo ari we wese. Igihe cyose ugize icyo umukorera, akwitura ibirenze cyane ibyo wamukoreye (Mar 10:29, 30). Azaguha umugisha ugire ubuzima bwiza kandi bushimishije, no muri iyi si mbi. Iyo ubatijwe, uba ushobora gukorera Yehova ubu n’iteka ryose. Urukundo ukunda Yehova n’urwo agukunda, ruzarushaho kwiyongera, kandi uzabaho iteka, nk’uko na we ahoraho iteka ryose. Iyo wiyeguriye Yehova kandi ukabatizwa, hari ikintu cy’agaciro kenshi uba ushobora kumuha. Ibintu byiza byose wabonye n’ibihe byiza byose wagize, ni Yehova wabiguhaye. Ubwo rero nawe hari ikintu Umuremyi w’ijuru n’isi adafite, ushobora kumuha. Icyo kintu ni ikihe? Ni ukumubera indahemuka (Yobu 1:8; 41:11; Imig 27:11). Kubera Yehova indahemuka, ni wo mwanzuro mwiza uruta indi yose ushobora gufata mu buzima bwawe. w23.03 10:16-17
Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira
Umusore azeza inzira ye ate? Azayeza yirinda nk’uko ijambo ryawe rivuga.—Zab 119:9.
Iyo umaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu, irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, kandi hari igihe abandi bashobora kugushuka, kugira ngo ukore icyaha cy’ubusambanyi. Ibyo ni byo Satani aba ashaka. None se ni iki cyagufasha kugira ngo utagwa muri uwo mutego (1 Tes 4:3, 4)? Jya usenga Yehova umubwire ibikuri ku mutima. Jya umubwira uko wiyumva kandi umusabe agufashe (Mat 6:13). Jya wibuka ko Yehova yifuza kugufasha, aho kubona ko uri umunyamakosa (Zab 103:13, 14). Mu gihe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, ntukagerageze kubyikemurira. Jya usaba ababyeyi bawe bagufashe. Nubwo kubivuga biba bitoroshye, uge ubibabwira kuko bizakugirira akamaro. Nusoma Bibiliya kandi ugakurikiza amahame ayirimo, gufata imyanzuro ishimisha Yehova bizakorohera. Uzibonera ko udakeneye itegeko rikuyobora kuri buri kintu cyose, kuko uzaba usobanukiwe uko Yehova abona ibintu. w22.08 32:10-12
Ku Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira
Iyo umuntu adatunga abe, . . . aba yihakanye ukwizera.—1 Tim 5:8.
Buri mutware w’umuryango, azirikana ko afite inshingano yo gushakira umuryango we ibiwutunga. Niba uri umutware w’umuryango, birashoboka ko uhangayitse, wibaza niba uzabona ibitunga umuryango cyangwa amafaranga yo kwishyura inzu. Ushobora no kuba wabaza uti: “Ese nimva kuri aka kazi nzabona akandi?” Hari n’igihe ushobora kumva ko uramutse ugabanyije amafaranga wakoreshaga ukabaho mu buzima bworoheje, utakomeza kugira ibyishimo. Satani yagiye atuma abantu benshi bagira izo mpungenge, bituma bareka gukorera Yehova. Satani aba ashaka kukumvisha ko Yehova atakwitaho kandi ko atazagufasha gutunga umuryango wawe. Ibyo bishobora gutuma ukora ibishoboka byose kugira ngo ugume ku kazi ufite, kabone n’iyo byatuma udakomeza kuba incuti y’Imana. w22.06 26:5-6
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Ukwakira
Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu ntibishidikanywaho kandi birahamye.—Heb 6:19.
Twamenye ko ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Nanone Yehova akunda ubutabera (Yes 61:8). Iyo abonye tubabara, na we biramubabaza. Ni yo mpamvu igihe yagennye nikigera, azakuraho imibabaro yose duhura na yo; kandi rwose arabyifuza (Yer 29:11). Mbega ibintu bishimishije! Iyo na yo ni indi mpamvu ituma dukunda Yehova. Ni iyihe mpamvu yindi ituma dukunda ukuri? Ni uko kumenya ukuri bitugirira akamaro. Nk’uko icyuma gitsika ubwato gituma buguma hamwe ntibutwarwe n’amazi, ni na ko ibyiringiro bituma dukomeza gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Mu isomo ry’uyu munsi, intumwa Pawulo yarimo avuga ibyiringiro by’Abakristo basutsweho umwuka, byo kuzajya mu ijuru. Ariko nanone ayo magambo Pawulo yavuze, areba n’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izaba yahindutse paradizo (Yoh 3:16). Nta gushidikanya ko ibyo byiringiro byo kubaho iteka, byatumye tugira ibyishimo. w22.08 34:3-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira
Izuba ntirikarenge mukirakaye.—Efe 4:26.
Urukundo ni rwo rutuma twizera abavandimwe bacu. Mu 1 Abakorinto igice cya 13, hagaragaza ukuntu urukundo rushobora kudufasha kugirira icyizere abavandimwe bacu cyangwa kongera kukigirira abo twagitakarije (1 Kor 13:4-8). Urugero, umurongo wa 4 uvuga ko ‘urukundo rwihangana kandi rukagira neza.’ Yehova aratwihanganira, n’iyo twamukoshereje. Ubwo rero, natwe dukwiriye kwihanganira abavandimwe bacu, mu gihe bavuze cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Umurongo wa 5 ugira uti: “[Urukundo] ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.” Kutabika ‘inzika y’inabi twagiriwe,’ bisobanura kudakomeza kwibuka amakosa abavandimwe bacu badukoreye. Mu Mubwiriza 7:9 hatubwira ko tutagomba ‘kwihutira kurakara.’ Jya ugeregeza kubona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona. Yehova arabakunda kandi ntahora agenzura amakosa yabo. Ubwo rero natwe tugomba kumwigana (Zab 130:3). Aho kwibanda ku makosa yabo, tujye twibanda ku mico myiza bafite.—Mat 7:1-5. w22.09 37:6-7
Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira
Hazabaho igihe cy’amakuba.—Dan 12:1.
Igitabo cya Daniyeli kivuga ibintu bishishikaje byari kuzabaho mu minsi y’imperuka, n’ukuntu byari gukurikirana. Urugero, muri Daniyeli 12:1 havuga ko Mikayeli, ari we Yesu Kristo, ‘ahagarariye ubwoko’ bw’Imana. Ibyo byatangiye gusohora mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yabaga Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru. Nanone Daniyeli yahanuye ko Yesu “azahaguruka” mu ‘gihe cy’amakuba atarigeze kubaho, kuva amahanga yabaho kugeza icyo gihe.’ Icyo ‘gihe cy’amakuba,’ ni wo ‘mubabaro ukomeye’ uvugwa muri Matayo 24:21. Ku iherezo ry’icyo gihe cy’amakuba, ni ukuvuga kuri Harimagedoni, Yesu azahaguruka. Ibyo bisobanura ko azarwanirira ubwoko bw’Imana. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ubwo bwoko bw’Imana, ari yo ‘mbaga y’abantu benshi, izarokoka umubabaro ukomeye.’—Ibyah 7:9, 14. w22.09 40:4-5
Ku wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira
Uwancumuyeho ni we nzahanagura mu gitabo cyanjye.—Kuva 32:33.
Amazina ari mu gitabo cy’ubuzima muri iki gihe, ashobora guhanagurwa cyangwa gusibwa. Ni nk’aho Yehova yabanje kwandikisha ayo mazina ikaramu y’igiti (Ibyah 3:5). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo amazina yacu agume muri icyo gitabo, kugeza igihe Yehova azayandikisha ikaramu idasibika. Itsinda ry’abantu banditswe mu gitabo cy’ubuzima rigizwe n’abazafatanya na Yesu Kristo gutegeka mu ijuru. Amagambo intumwa Pawulo yabwiye ‘abakozi bagenzi be’ b’i Filipi, agaragaza ko Abakristo basutsweho umwuka bazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru, ubu amazina yabo yanditswe muri icyo gitabo cy’ubuzima (Fili 4:3). Icyakora niba bifuza ko amazina yabo aguma muri icyo gitabo, bagomba gukomeza kuba indahemuka. Iyo bamaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma, ni bwo amazina yabo yandikwa muri icyo gitabo burundu. Abakristo basutsweho umwuka bapfa mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, bashyirwaho icyo kimenyetso mbere y’uko bapfa. Abandi bo bazagishyirwaho mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Ibyah 7:3. w22.09 39:3, 5-6
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira
Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!—Luka 11:28.
Tuvuge ko incuti yawe yagutekeye ibyokurya ukunda, ariko kubera ko nta mwanya uhagije ufite cyangwa ukaba urimo kwitekerereza ibindi bintu, ubiriye wihuta ntiwumva uburyohe bwabyo. Noneho urangije kurya, usanga byari kuba byiza iyo uza kubirya utuje, ukumva ukuntu byari biryoshye. Ibyo ni kimwe no gusoma Bibiliya. Hari igihe uyisoma wihuta, ntutekereze ku byo usoma, bigatuma utabisobanukirwa. Ubwo rero mu gihe usoma Bibiliya, ujye utekereza ku byo usoma, use n’ureba uko byari bimeze kandi wiyumvishe amajwi yari ahari. Ibyo bizatuma ugira ibyishimo nyakuri. Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo aduhe ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye, kandi koko turabibona (Mat 24:45). Ibyo umugaragu wizerwa adutegurira byose, biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana.—1 Tes 2:13. w22.10 41:6-8
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira
Abaguwe neza baratunnyeze bikabije.—Zab 123:4.
Bibiliya yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka hari kuzabaho abakobanyi (2 Pet 3:3, 4). Abo bakobanyi ‘bakurikiza ibihuje n’irari ryabo, bakararikira ibintu byo kutubaha Imana’ (Yuda 7, 17, 18). Ni iki cyadufasha kwirinda kuba abakobanyi? Ni ukwirinda kwifatanya n’abantu bakunda kunenga ibintu (Zab 1:1). Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda kumva cyangwa gusoma ibintu byose bituruka ku bahakanyi. Tutabaye maso, dushobora gutangira kwitotomba no kunenga ibintu byose, kandi tugashidikanya kuri Yehova no ku mabwiriza duhabwa n’umuryango we. Kugira ngo tubyirinde, dushobora kwibaza tuti: “Ese iyo mpawe amabwiriza cyangwa ibisobanuro bishya, buri gihe ndabinenga? Ese nkunda kunenga abafite inshingano?” Niwisuzuma ugasanga ufite icyo kibazo, uzahite wikosora. Ibyo bizashimisha Yehova.—Imig 3:34, 35. w22.10 43:9-10
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira
Ab’inzu ya Isirayeli bo ntibazakumva.—Ezek 3:7.
Umwuka wera ni wo watumye Ezekiyeli agira ubutwari bwo kubwiriza Abisirayeli, bari bafite “imitwe ikomeye n’imitima yinangiye.” Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo, n’uruhanga rwawe ntuma rukomera nk’uruhanga rwabo. Natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane. Ntukabatinye kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo” (Ezek 3:8, 9). Ni nk’aho Yehova yamubwiraga ati: “Ntukemere ko abo bantu bafite umutwe ukomeye baguca intege. Humura nzagushyigikira.” Nyuma yaho, umwuka wera wajyanye Ezekiyeli aho yari gukorera umurimo wo kubwiriza. Yaranditse ati: “Ukuboko kwa Yehova kwari kundiho kwari gukomeye.” Uwo muhanuzi yamaze icyumweru cyose yiga ubutumwa yagombaga gutangaza (Ezek 3:14, 15). Hanyuma Yehova yamusabye kujya mu kibaya, maze agezeyo ‘umwuka umwinjiramo’ (Ezek 3:23, 24). Icyo gihe noneho, Ezekiyeli yari yiteguye gutangira umurimo Yehova yari yamuhaye. w22.11 45:8-9
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Ukwakira
Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? . . . Kuki ukomeza kurebera ubugizi bwa nabi?—Hab 1:2, 3.
Umuhanuzi Habakuki yahuye n’ibibazo byinshi. Hari n’igihe yigeze kwibaza niba Yehova yaramwitagaho. Ubwo rero, yasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima byose. Yehova yumvise iryo sengesho ry’umugaragu we w’indahemuka, kandi ararisubiza (Hab 2:2, 3). Habakuki yatekereje ukuntu Yehova yagiye arokora ubwoko bwe, bituma yongera kugira ibyishimo. Ibyo byatumye yizera adashidikanya ko Yehova yari kumwitaho, kandi akamufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose yari guhura na cyo (Hab 3:17-19). Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe ufite ibibazo, ujye usenga Yehova, umubwire uko wiyumva kandi umusabe ko yagufasha. Ibyo bizatuma wizera udashidikanya ko Yehova azaguha imbaraga zo kwihanganira ibibazo ufite. Nubona ukuntu Yehova yagufashije, bizatuma urushaho kumwizera. Nawe nukomeza gukora ibintu bituma uba incuti ya Yehova, ntuzemera ko ibibazo bigutandukanya na we.—1 Tim 6:6-8. w22.11 47:6-7
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Ukwakira
Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.—Luka 23:43.
Yesu n’abagizi ba nabi babiri bari kumwe, barababaraga cyane igihe bari bamanitse ku giti (Luka 23:32, 33). Abo bagizi ba nabi batukaga Yesu (Mat 27:44; Mar 15:32). Ariko umwe muri bo yisubiyeho, maze aramubwira ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Yesu yamushubije akoresheje amagambo agize isomo ry’uyu munsi (Luka 23:39-42). Ibyo Yesu yabwiye uwo mugizi wa nabi, byagombye gutuma dutekereza uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo. Igihe Umwami Salomo yategekaga, hari amahoro menshi. Ibyabaye icyo gihe, bishobora gutuma twiyumvisha uko Paradizo izaba imeze. Bibiliya ivuga ko Yesu aruta Salomo. Ubwo rero, dushobora kwitega ko Yesu n’abo bazafatanya gutegeka, bazahindura iyi si Paradizo (Mat 12:42). Birumvikana ko abagize “izindi ntama,” bagombye kumenya icyo bakora kugira ngo bazabeho iteka muri Paradizo.—Yoh 10:16. w22.12 50:1, 4
Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira
Niyumva ijwi ryo gutaka kwanyu, azabagirira neza.—Yes 30:19.
Yesaya atwizeza ko iyo dutakiye Yehova atwumva, kandi agahita asubiza amasengesho yacu. Akomeza avuga ko Yehova ‘azahita adusubiza akimara kutwumva.’ Ibyo bitwizeza ko Yehova aba yifuza cyane gufasha abamusenga, bamusaba ko yabafasha. Kubimenya bituma dukomeza kugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo. Yehova yumva isengesho rya buri mugaragu we. None se ibyo tubyemezwa n’iki? Igihe Yesaya yandikaga amagambo ari mu gice cya 30, yatangiye akoresha ubwinshi kubera ko Yehova yabwiraga ubwoko bwe muri rusange. Icyakora ku murongo wa 19, mu Giheburayo hakoresha ubumwe, kubera ko Yehova yabwiraga buri mugaragu we ku giti cye. Ni yo mpamvu mu Giheburayo uwo murongo urimo amagambo agira ati: “Ntuzongera kurira,” “azakugirira neza,” “azagusubiza.” Kubera ko Yehova ari Umubyeyi udukunda, ntatugereranya n’abandi. Ahubwo yita kuri buri mugaragu we, akumva amasengesho ye.—Zab 116:1; Yes 57:15. w22.11 46:5-6
Ku wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira
Mugire amakenga nk’inzoka, ariko mumere nk’inuma mutagira uburiganya.—Mat 10:16.
Gukomeza kubwiriza no kwigisha abantu Bibiliya, bituma tugira ibyishimo n’amahoro nubwo twaba dutotezwa. Igihe abategetsi b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere babuzaga intumwa gukomeza kubwiriza, zahisemo kumvira Imana aho kumvira abo bategetsi. Zakomeje kubwiriza kandi ibyo byatumye zishima (Ibyak 5:27-29, 41, 42). Birumvikana ko mu gihe umurimo wacu wabuzanyijwe, tuba tugomba kugira amakenga mu gihe tubwiriza. Nidukora uko dushoboye kose ngo dukomeze gukorera Yehova, tuzagira amahoro kuko tuzaba tumushimisha, kandi tukaba dukora umurimo uzatuma abantu barokoka. Izere udashidikanya ko ushobora kugira amahoro, nubwo waba ufite ibibazo bikomeye. Icyo gihe uba ukeneye amahoro atangwa na Yehova wenyine. Ubwo rero, ujye umwiringira mu gihe hadutse icyorezo, habayeho ibiza cyangwa ibitotezo. Nanone ujye ukurikiza amabwiriza umuryango wa Yehova uduha. Ikindi kandi, ujye ukomeza gutekereza ku migisha tuzabona mu gihe kiri imbere. Nubigenza utyo, ‘Imana y’amahoro izabana nawe.’—Fili 4:9. w22.12 51:17-18
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira
Mwambare kamere nshya.—Efe 4:24.
Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubigereho. Zimwe mu ngeso tugomba kureka, harimo gusharira, uburakari n’umujinya (Efe 4:31, 32). Kuki ibyo bishobora kutugora? Ni ukubera ko rimwe na rimwe, ingeso mbi ziba zarashinze imizi mu mitima yacu. Urugero, Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara kandi bagakunda kugira umujinya’ (Imig 29:22). Umuntu ufite izo ngeso aba agomba guhora ahatana, kugira ngo azireke, nubwo yaba yarabatijwe (Rom 7:21-23). Jya usenga Yehova umubwira ingeso wifuza kureka, kandi wizere ko azumva isengesho ryawe, akagufasha (1 Yoh 5:14, 15). Nubwo Yehova atazagukuramo iyo ngeso mu buryo bw’igitangaza, azagufasha maze uyireke (1 Pet 5:10). Ubwo rero, ujye ukora ibihuje n’amasengesho yawe, wirinde ibintu bishobora gutuma iyo ngeso yongera kugaruka. Nanone mu gihe ibitekerezo bibi bikujemo, ujye uhita ubyikuramo.—Fili 4:8; Kolo 3:2. w23.01 2:7, 9-10
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira
Ukunda Imana agomba no gukunda umuvandimwe we.—1 Yoh 4:21.
Ibyo dushobora kubigaragaza, tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Tubwiriza abantu bose duhura na bo. Ntiturobanura abantu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo n’ubwoko bwabo. Nanone, ntitureba niba ari abakire cyangwa ari abakene, niba barize cyangwa batarize. Iyo tubwiriza abantu bose, tuba dukora ibyo Yehova yifuza, kuko ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4). Ikindi kintu twakora ngo tugaragaze ko dukunda Yehova na Kristo, ni ugukunda abavandimwe na bashiki bacu. Tubitaho kandi tukabafasha mu gihe bafite ibibazo. Urugero, iyo bapfushije cyangwa barwaye, turabasura kandi tugakomeza kubaba hafi. Nanone iyo bihebye, turabahumuriza (2 Kor 1:3-7; 1 Tes 5:11, 14). Ikindi kandi, dukomeza gusenga tubasabira, kubera ko tuzi ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”—Yak 5:16. w23.01 5:7-8
Ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira
Mukomeze guhumurizanya no kubakana.—1 Tes 5:11.
Nk’uko umwubatsi agenda amenya umwuga we akarushaho kuwukora neza, ni na ko natwe tugomba kwitoza ibintu bitandukanye, bidufasha kubaka bagenzi bacu cyangwa kubatera inkunga. Urugero mu gihe bahanganye n’ibibazo, dushobora kubabwira inkuru z’abagaragu ba Yehova babayeho kera, bahanganye n’ibibazo nk’ibyabo (Heb 11:32-35; 12:1). Nanone kuvuga imico myiza y’abandi no gukemura ibibazo dufitanye, bizagaragaza ko duharanira amahoro (Efe 4:3). Ikindi kandi, dukwiriye kwibutsa abavandimwe na bashiki bacu inyigisho z’ingenzi zo muri Bibiliya, tukabafasha mu gihe bahuye n’ibibazo kandi tukabatera inkunga mu gihe bacitse intege. Natwe iyo twubaka abavandimwe bacu cyangwa tukabatera inkunga yo gukomeza kwiringira Yehova, biradushimisha cyane. Ubusanzwe ibintu abantu bubaka bigera aho bigasaza. Ariko iyo twubatse abavandimwe bacu cyangwa tukabatera inkunga, bibagirira akamaro iteka ryose. w22.08 35:6, 17-18
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira
Yehova ni we utanga ubwenge; mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi.—Imig 2:6.
Yesu yavuze umuco w’ingenzi wadufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Uwo muco ni ubushishozi (Mat 24:15). Kugira ubushishozi bisobanura iki? Kugira ubushishozi ni ukumenya aho igitekerezo gihuriye n’ikindi cyangwa aho bitandukaniye, no gutahura ibintu umuntu atahita abona ako kanya. Nanone Yesu yagaragaje ko ubushishozi budufasha kumenya ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora. Ikindi kandi, ubushishozi butuma ibyo dusoma muri Bibiliya byose bitugirira akamaro. Yehova afasha abagaragu be kugira ubushishozi. Ubwo rero ujye umusenga, umusabe ko yagufasha kubugira (Imig 2:6). None se ni iki kindi wakora kugira ngo ugire ubushishozi? Jya usesengura ibyo usoma, maze urebe aho bihuriye n’ibyo usanzwe uzi. Jya ushaka ibisobanuro by’imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, kandi umenye uko washyira mu bikorwa ibyo usoma (Heb 5:14). Ubwo rero, nugira ubushishozi mu gihe usoma Bibiliya, uzarushaho kuyisobanukirwa. w23.02 7:7-8
Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira
Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.—Ibyak 17:28.
Tekereza incuti yawe iguhaye inzu. Iyo nzu irasa nabi kandi irava. Icyakora nubwo ifite ibyo bibazo byose, ifite agaciro ka miriyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda. Nta gushidikanya rwose ko wakwishimira iyo nzu, kandi ukayitaho. Yehova na we yaduhaye impano ifite agaciro kenshi y’ubuzima. Yagaragaje ko abona ko ubuzima bwacu bufite agaciro, igihe yatangaga Umwana we ngo aducungure (Yoh 3:16). Yehova ni we Soko y’ubuzima (Zab 36:9). Intumwa Pawulo na we yabonaga ko ibyo ari ukuri. Ni yo mpamvu yavuze ko Imana ari yo “ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho” (Ibyak 17:25, 28). Ubwo rero ubuzima ni impano Imana yaduhaye. Nanone iduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukomeze kubaho (Ibyak 14:15-17). Ariko Yehova ntaturinda mu buryo bw’igitangaza. Ni yo mpamvu yifuza ko dukora uko dushoboye kose, kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza kandi tumukorere.—2 Kor 7:1. w23.02 9:1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Ukwakira
Andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.—Yer 30:2.
Dushimira Yehova cyane kuba yaraduhaye Bibiliya. Muri Bibiliya harimo inama zidufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Nanone ituma tumenya ibintu byiza Yehova adusezeranya mu gihe kizaza. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ituma tumenya imico ya Yehova. Iyo dutekereje kuri iyo mico myiza ye, bidukora ku mutima bigatuma twifuza kuba incuti ze (Zab 25:14). Yehova ashaka ko abantu bamumenya. Ni yo mpamvu mu gihe cya kera yavuganaga na bo akoresheje inzozi, iyerekwa cyangwa akabatumaho abamarayika (Kub 12:6; Ibyak 10:3, 4). Icyakora, ntitwari kumenya ibyo Yehova yamenyeshaga abagaragu be binyuze mu nzozi, mu iyerekwa no mu butumwa yahaga abamarayika, iyo bitandikwa. Ubwo rero hari abagabo Yehova yakoresheje, kugira ngo bandike “mu gitabo” ibyo yifuzaga ko tumenya. Dushobora kwizera tudashidikanya ko uburyo Yehova yakoresheje kugira ngo atume tumumenya, ari bwiza kandi butugirira akamaro, kubera ko ‘inzira y’Imana y’ukuri itunganye.’—Zab 18:30. w23.02 6:1-2
Ku wa Kane, tariki ya 31 Ukwakira
Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.—Ibyak 20:35.
Jya wishyiriraho intego nziza. Jya wishyiriraho intego zizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi zikagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Efe 3:16). Urugero, ushobora kwishyiriraho gahunda ihoraho yo gusoma no kwiyigisha Bibiliya (Zab 1:2, 3). Nanone ushobora kwishyiriraho intego yo gusenga kenshi kandi ukabwira Yehova ibikuri ku mutima. Ushobora no kwishyiriraho intego yo guhitamo neza imyidagaduro no gukoresha neza igihe cyawe (Efe 5:15, 16). Gufasha abandi, na byo bizatuma uba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Urugero, ushobora kwishyiriraho intego yo gufasha Abakristo bageze mu zabukuru n’abamugaye bo mu itorero ryawe. Ushobora kujya kubahahira cyangwa ukabereka uko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nanone, ushobora kugaragariza urukundo abantu batazi Yehova, ukabagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 9:36, 37). Nibigushobokera, uzishyirireho n’intego yo gukora umurimo w’igihe cyose. w22.08 32:16-17