Ugushyingo
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo
Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi.—Efe 4:29.
Abakristo ntibakwiriye kuvuga amagambo mabi. Icyakora tutitonze dushobora gushiduka twatangiye kuyavuga. Urugero, tugomba kwirinda kugereranya umuco wacu, ubwoko bwacu, n’igihugu cyacu n’iby’abandi, tuvuga ko ibyacu ari byo byiza. Nanone tugomba kwirinda kubwira abandi amagambo abakomeretsa. Jya ubwira abandi amagambo abatera inkunga. Ujye ushimira abandi, aho kubanenga cyangwa kubitotombera. Nubwo Abisirayeli bari bafite ibintu byinshi bagombaga gushimira Yehova, bakundaga kwitotomba. Iyo twitotombye, inshuro nyinshi bituma n’abandi bitotomba. Uko ni ko byagenze igihe abatasi icumi bari bavuye gutata igihugu bazanaga inkuru mbi. Batumye “Abisirayeli bose bitotombera Mose” (Kub 13:31–14:4). Ariko iyo dushimiye abandi, bituma bishima. Ubwo rero, ujye ushakisha uko washimira abandi. w22.04 15:16-17
Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo
Ni wowe wanyitayeho nkivuka; uhereye igihe naviriye mu nda ya mama ni wowe Mana yanjye.—Zab 22:10.
Kuva kera Yehova yagiye afasha abakiri bato benshi bakaba incuti ze. Ubwo rero ashobora no gufasha abana bawe bakaba incuti ze, niba babishaka (1 Kor 3:6, 7). Nubwo muri iki gihe abana bawe baba basa n’abadashaka gukorera Yehova n’umutima wabo wose, azakomeza kubakunda (Zab 11:4). Nibakora n’akantu gato cyane kagaragaza ko “biteguye kwemera ukuri,” Yehova azabafasha babe incuti ze (Ibyak 13:48; 2 Ngoma 16:9). Ashobora gutuma uvuga ikintu abana bawe bari bakeneye kumva muri ako kanya, bikabafasha (Imig 15:23). Hari n’igihe ashobora gukoresha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wo mu itorero ryanyu, akabitaho mu buryo bwihariye. Niyo abana bawe baba bamaze kuba bakuru, Yehova ashobora kubibutsa ibintu wabigishije kera (Yoh 14:26). Ubwo rero, nukomeza gutoza abana bawe, haba mu byo uvuga no mu byo ukora, Yehova azaguha umugisha. w22.04 17:18
Ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo
Icyo kiyoka kirakarira uwo mugore.—Ibyah 12:17.
Igihe Satani yari amaze kubona ko atagishoboye gusubira mu ijuru, yararakaye cyane. Yahise atangira kurwanya Abakristo basigaye basutsweho umwuka bahagarariye Ubwami bw’Imana ku isi, kandi “bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu” (2 Kor 5:20; Efe 6:19, 20). Mu mwaka wa 1918, abavandimwe umunani bayoboraga umurimo, bashinjwe ibinyoma, maze buri wese akatirwa gufungwa imyaka myinshi. Ukurikije uko abantu babona ibintu, ni nk’aho umurimo abo Bakristo basutsweho umwuka bakoraga, wari uhagaze burundu (Ibyah 11:3, 7-11). Mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, ba bavandimwe bose barafunguwe kandi nyuma yaho, bahanagurwaho ibyaha byose bari barashinjwe. Abo bavandimwe bahise bongera kuyobora umurimo wo kubwiriza. Icyakora, ibyo ntibyabujije Satani gukomeza kurwanya abagize ubwoko bw’Imana bose. Kuva icyo gihe, Satani yabateje ibitotezo bigereranywa n’‘uruzi’ (Ibyah 12:15). Ubwo rero, twese tugomba gukomeza “kwihangana no kwizera.”— Ibyah 13:10. w22.05 19:14-16
Ku wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo
Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: bari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.—Ibyah 7:4.
Intumwa Yohana yeretswe amatsinda abiri y’abantu bashyigikira ubutegetsi bwa Yehova, kandi bazabaho iteka mu gihe kiri imbere. Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 144.000. Abo bantu bazajyanwa mu ijuru, bafatanye na Yesu gutegeka isi (Ibyah 5:9, 10; 14:3, 4). Yohana yeretswe abo bantu, bahagararanye na Yesu ku musozi wa Siyoni wo mu ijuru (Ibyah 14:1). Kuva mu gihe cy’intumwa kugeza muri iki gihe, Yehova akomeje gutoranya abagize 144.000 (Luka 12:32; Rom 8:17). Icyakora, Yohana yabwiwe ko mu minsi y’imperuka hari kuba ‘hasigaye’ bake muri bo. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bazajyanwa mu ijuru basangeyo bagenzi babo bapfuye ari indahemuka. Noneho icyo gihe bose uko ari 144.000, bazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bw’Imana.—Mat 24:31; Ibyah 5:9, 10. w22.05 21:4-5
Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo
Witondere amategeko yanjye.—Yes 48:18.
Yesu yigishije abigishwa be ko bakwiriye gushyira mu gaciro, bakitekerezaho mu buryo bukwiriye. Hari igihe yababwiye ati: “Imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe” (Mat 10:30). Ayo magambo ashobora kuguhumuriza, cyane cyane niba ujya wumva nta gaciro ufite. Agaragaza ko Data wo mu ijuru akwitaho cyane kandi ko abona ko ufite agaciro. Yehova yemeye ko umukorera kandi abona ko ukwiriye ubuzima bw’iteka. None se wumva yaribeshye? Hashize imyaka 15 Umunara w’Umurinzi utugiriye inama yo gushyira mu gaciro, tukitekerezaho mu buryo bukwiriye. Wagize uti: “Nta gushidikanya ko tutakwifuza gutekereza ko dukomeye cyane ku buryo byatuma twirata, kandi nta n’ubwo dukwiriye kumva ko dusuzuguritse cyane. Ahubwo, intego yacu yagombye kuba iyo kwitoza gushyira mu gaciro mu birebana n’uko twitekerezaho, tukajya tuzirikana ubushobozi dufite, tukanamenya aho dufite intege nke.” w22.05 22:14-16
Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo
Ndabasabira . . . kugira ngo bose babe umwe.—Yoh 17:20, 21.
Ni iki buri wese yakora kugira ngo abagize itorero bakomeze kunga ubumwe? Agomba guharanira amahoro (Mat 5:9; Rom 12:18). Igihe cyose tugize icyo dukora kugira ngo abagize itorero bakomeze kubana mu mahoro, bituma paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo irushaho kuba nziza. Tujye tuzirikana ko buri muntu wese uri muri iyo paradizo, ari Yehova wayimushyizemo (Yoh 6:44). Yehova akunda abagaragu be cyane. Ubwo rero, iyo abona dukora uko dushoboye kose kugira ngo bakomeze kubana amahoro kandi bunze ubumwe, biramushimisha (Yes 26:3; Hag 2:7). Yehova aha abagaragu be imigisha myinshi. None se twakora iki kugira ngo tuyibone? Tujye dusoma Ijambo ry’Imana kandi dutekereze ku byo dusoma. Ibyo bituma twitoza imico iranga Abakristo. Iyo mico izatuma tugaragaza “urukundo rwa kivandimwe,” kandi tugaragarize abagize itorero “urukundo rurangwa n’ubwuzu.”—Rom 12:10. w22.11 46:16-18
Ku wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo
Nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.—Yer 31:34.
Iyo twemeye ko Yehova yatubabariye, bituma ‘duhembuka,’ tukagira amahoro yo mu mutima n’umutimanama utaducira urubanza. Imbabazi “Yehova” atugirira, ni zo zonyine zishobora gutuma twiyumva dutyo (Ibyak 3:19). Iyo Yehova atubabariye, twongera kuba incuti ze, bikamera nk’aho nta cyaha twigeze dukora. Iyo Yehova atubabariye icyaha twakoze, biba birangiye ntiyongera kukiduhanira (Yes 43:25). “Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,” ni na ko ashyira kure ibicumuro byacu (Zab 103:12). Iyo dutekereje ukuntu Yehova agira imbabazi nyinshi, biradutangaza cyane kandi bigatuma twifuza kumushimira (Zab 130:4). Kuba umuntu yakoze icyaha gikomeye cyangwa cyoroheje, si byo Yehova ashingiraho amubabarira. Kuba Yehova yaraturemye, akaba ari we udushyiriraho amategeko kandi akaba ari n’Umucamanza, bituma amenya niba yababarira umuntu cyangwa ntamubabarire. w22.06 24:12-14
Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo
Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.—Heb 11:6.
Abantu bose bakunda Yehova, abasezeranya ibintu byiza cyane. Vuba aha azakuraho indwara, agahinda n’urupfu (Ibyah 21:3, 4). Azafasha abantu ‘bicisha bugufi’ kandi bakamwiringira, guhindura isi paradizo (Zab 37:9-11). Nanone azatuma buri wese aba incuti ye, kuruta uko bimeze ubu. Mbega ibyiringiro bishimishije cyane! Ariko se ni iki kitwizeza ko ibyo bintu byose Imana idusezeranya bizabaho? Buri gihe Yehova asohoza ibyo asezeranya. Ubwo rero, dufite impamvu zo ‘kumwiringira’ (Zab 27:14). Tuzagaragaza ko tumwiringira nidukomeza gutegereza twihanganye ko asohoza amasezerano ye, kandi tukabikora twishimye (Yes 55:10, 11). Ubwo rero tujye dukomeze kubera Yehova indahemuka, twiringiye ko azagororera ‘abamushakana umwete.’—w22.06 27:1, 18
Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Ugushyingo
So, aba azi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo mumusaba.—Mat 6:8.
Kubera ko Yehova ari umutware w’umuryango, dushobora kwiringira ko na we azakurikiza ihame yandikishije, riri muri 1 Timoteyo 5:8. Niwizera ko Yehova agukunda kandi agakunda n’umuryango wawe, uzemera udashidikanya ko azabaha ibyo mukeneye (Mat 6:31-33). Yehova aradukunda kandi agira ubuntu cyane. Ni yo mpamvu aba yifuza kuduha ibyo dukeneye. Igihe yaremaga isi, ntiyayishyizeho ibidutunga gusa, ahubwo yayishyizeho n’ibindi bintu bituma twishimira ubuzima (Intang 2:9). Nubwo hari igihe tuba dufite ibyo dukeneye uwo munsi gusa, tujye tuzirikana ko no kuba twabibonye, ari Yehova uba wabiduhaye (Mat 6:11). Ubwo rero, tujye twibuka ko imigisha Yehova aduha muri iki gihe n’iyo azaduha mu gihe kizaza, nta ho ihuriye n’ibyo twigomwa muri iki gihe kugira ngo tumukorere.—Yes 65:21, 22. w22.06 26:7-8
Ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo
Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka.—Heb 5:14.
Abantu bagitangira kwiga Bibiliya, si bo bonyine bakeneye kumenya byinshi kuri Yehova no ku Ijambo rye. Twese turabikeneye. Intumwa Pawulo yavuze ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga, bituma tumenya “gutandukanya icyiza n’ikibi.” Muri iki gihe kumvira Yehova biragoye cyane, kubera ko abantu benshi bataye umuco. Icyakora Yesu atwitaho kandi akatwigisha, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye. Izo nyigisho aduha, ziba zishingiye kuri Bibiliya. Twigana Yesu tukubahisha izina ry’Imana (Yoh 17:6, 26). Urugero, mu mwaka 1931 ni bwo twafashe izina rishingiye kuri Bibiliya ry’Abahamya ba Yehova. Ibyo byagaragaje ko twubaha cyane izina ry’Imana, kandi ko twifuza kuryitirirwa (Yes 43:10-12). Nanone Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yashubije izina ry’Imana aho ryabonekaga hose mu nyandiko z’umwimerere. w22.07 29:11-12
Ku wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo
Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.—Zab 119:105.
Mu nyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya, harimo n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yesu yagereranyije ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’ubutunzi buhishwe. Muri Matayo 13:44, Yesu yaravuze ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima umuntu yabonye akabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.” Uzirikane ko uwo mugabo yabonye ubwo butunzi atabushakishaga. Ariko amaze kububona, yagurishije ibintu byose yari afite kugira ngo abugire. Kuki yabigenje atyo? Ni ukubera ko yari azi ko ubwo butunzi bufite agaciro kenshi. Gukorera Yehova dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, bituma tugira ibyishimo biruta kure cyane ibintu byose iyi si ishobora kuduha. Tuba twiteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo dukomeze kuba incuti za Yehova. Iyo ‘dushimishije Yehova mu buryo bwuzuye,’ natwe biradushimisha cyane.—Kolo 1:10. w22.08 34:8-9, 12
Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo
Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?—Intang 39:9.
None se Yozefu yabwiwe n’iki ko ubusambanyi ari icyaha “gikomeye”? Amategeko ya Mose, harimo n’iryavugaga ko ‘gusambana’ ari icyaha, yari atarandikwa kuko yanditswe nyuma y’imyaka 200 ibyo bibaye (Kuva 20:14). Yozefu yari azi Yehova neza, ku buryo yari azi ko atashyigikira ubusambanyi. Urugero, Yozefu yari azi ko Yehova ashaka ko umugabo abana n’umugore umwe. Nanone, ashobora kuba yari yarumvise ukuntu Yehova yarinze nyirakuruza Sara inshuro ebyiri zose, igihe hari abashakaga kumufata ku ngufu (Intang 2:24; 12:14-20; 20:2-7). Ibyo byose Yozefu yabitekerezagaho, bigatuma amenya ibyo Yehova yanga n’ibyo akunda. Yozefu yiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, kubera ko yamukundaga cyane. w22.08 36:1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo
Abenshi mu basinziriye mu butaka bazakanguka, bamwe bahabwe ubuzima bw’iteka.—Dan 12:2.
Ubu buhanuzi ntibwerekeza ku muzuko w’ikigereranyo ubaho mu minsi y’imperuka, nk’uko twabyumvaga mbere. Ahubwo ayo magambo yerekeza ku muzuko utari uw’ikigereranyo uzabaho mu isi nshya. Kuki tuvuze dutyo? Ijambo ‘ubutaka’ ryakoreshejwe muri Daniyeli 12:2, ni kimwe n’ijambo ‘umukungugu’ ryakoreshejwe muri Yobu 17:16, kandi yose asobanura “imva.” Ibyo bigaragaza ko amagambo ari muri Daniyeli 12:2, yerekeza ku muzuko nyamuzuko uzabaho nyuma ya Harimagedoni. Nanone muri Daniyeli 12:2, havuga ko bamwe bazazuka bakabona “ubuzima bw’iteka.” None se ibyo byo bisobanura iki? Bisobanura ko abazazuka bakamenya Yehova na Yesu, kandi bagakomeza kubumvira mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka 1.000, bazahabwa ubuzima bw’iteka.—Yoh 17:3. w22.09 40:6-7
Ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo
[Urukundo] rwizera byose.—1 Kor 13:7.
Aya magambo ntashatse kuvuga ko Yehova ashaka ko dupfa kugirira icyizere umuntu wese. Ahubwo ashaka ko tugirira icyizere abagaragaje ko bakwiriye kwizerwa koko. Kugirira abandi icyizere ntibipfa kwizana kandi bisaba igihe. None se wakora iki kugira ngo ugirire icyizere abavandimwe bawe? Jya ubanza ubamenye neza. Kugira ngo ubamenye, ujye uganira na bo ku materaniro kandi mujyane kubwiriza. Jya ubihanganira, kandi ubahe uburyo bwo kugaragaza ko bakwiriye kugirirwa icyizere. Birumvikana ko utazapfa kubwira amabanga yawe, umuntu utaramenya neza. Ariko uko muzagenda murushaho kumenyana, ni ko uzumva wisanzuye, ukaba wamubwira ibikuri ku mutima (Luka 16:10). None se wakora iki mu gihe umuvandimwe agutengushye cyangwa akaguhemukira? Ntugahite umutakariza icyizere. Ahubwo ujye ureka hashire igihe, ubanze utuze. Ikindi kandi, niba hagize uguhemukira, ntugahite utakariza icyizere abavandimwe bawe bose. w22.09 37:7-8
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo
Amaso ya Yehova areba ku isi hose.—2 Ngoma 16:9.
Umusaza w’itorero witwa Miqueas yumvise ababaye cyane bitewe n’ibyo abasaza b’itorero bamwe bamukoreye. Icyakora uwo muvandimwe yakomeje gutekereza neza kandi akora uko ashoboye kugira ngo arwanye ibitekerezo bibi. Yasengaga Yehova kenshi, amusaba ko yamuha umwuka wera kandi akamufasha kwihangana. Nanone yakoze ubushakashatsi mu bitabo byacu, kugira ngo arebemo inama zamufasha. Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukubabaje, ujye utuza kandi ugerageze kurwanya ibitekerezo bibi bishobora kukuzamo. Hari igihe uba utazi impamvu zatumye avuga cyangwa agakora ikintu cyakubabaje. Ubwo rero, jya usenga Yehova agufashe kubona ibintu nk’uko uwo muntu abibona. Ibyo bishobora gutuma wumva ko uwo Mukristo mugenzi wawe atari yagambiriye kukubabaza, maze ukamubabarira (Imig 19:11). Nanone ujye wibuka ko Yehova azi icyo kibazo ufite, kandi ko azagufasha kucyihanganira.—Umubw 5:8. w22.11 48:5
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo
Sinifatanya n’abahisha abo bari bo.—Zab 26:4.
Jya uhitamo incuti zikunda Yehova. Incuti nziza zizagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Imig 13:20). Umusaza w’itorero witwa Julien yaravuze ati: “Nkiri muto, nashakishije incuti mu bantu twajyanaga kubwiriza. Izo ncuti zanjye zakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, kandi zatumye nanjye nywukunda. Nanone nabonye ko icyatumaga ntagira incuti nyinshi, ari uko nazishakiraga gusa mu bo tungana. None se wakora iki niba ubona incuti yawe yo mu itorero, itazatuma ukomeza kuba incuti ya Yehova? Pawulo yari azi ko abantu bamwe bo mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, batitwaraga neza. Ni yo mpamvu yagiriye Timoteyo inama yo kubirinda (2 Tim 2:20-22). Kuba incuti ya Yehova, ni cyo kintu cy’ingenzi mu buzima bwacu. Twakoze uko dushoboye kugira ngo tube incuti ze. Ubwo rero, ntidukwiriye kwemera ko hagira umuntu uwo ari wese utuma tudakomeza kuba incuti za Data wo mu ijuru. w22.08 32:13-15
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo
Igendere uve imbere y’umupfapfa.—Imig 14:7.
Ntitumeze nk’abantu banga kumvira inama Yehova abagira. Ahubwo dukunda amategeko ya Yehova yose kandi tukayumvira. Iyo turebye ingaruka zigera ku bantu batumvira Yehova n’imigisha abamwumvira babona, bituma turushaho gukunda ayo mategeko. Ngaho tekereza ibibazo byose bigera ku bantu, bitewe n’uko banga kumvira Yehova! Nanone tekereza ukuntu kumvira Imana, byatumye urushaho kugira ubuzima bwiza (Zab 32:8, 10). Yehova atugira inama zirimo ubwenge, ariko nta we ahatira kuzemera. Icyakora, atubwira ingaruka zigera ku bantu batumvira izo nama (Imig 1:29-32). “Bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo.” Bahura n’ibibazo kandi amaherezo bazarimbuka. Ariko nanone Bibiliya ivuga ko abumvira inama zirangwa n’ubwenge kandi bakazikurikiza, bazabona imigisha. Igira iti: “Untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”—Imig 1:33. w22.10 43:11-13
Ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo
Hahirwa utinya Yehova akagendera mu nzira ze.—Zab 128:1.
Gutinya Yehova bisobanura kumwubaha kandi tukirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza (Imig 16:6). Ubwo rero, buri gihe tujye dukurikiza amahame ya Yehova ari muri Bibiliya (2 Kor 7:1). Ibyo bizadufasha gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibyo yanga, maze tugire ibyishimo (Zab 37:27; 97:10; Rom 12:9). Umuntu ashobora kuba azi ko Yehova afite uburenganzira bwo kutubwira icyiza n’ikibi. Ariko ibyo ntibihagije. Agomba no gukurikiza ibyo Yehova avuga (Rom 12:2). Ubwo rero, imyifatire yacu yagombye kugaragaza ko twemera amahame ya Yehova kandi ko tuyakurikiza (Imig 12:28). Dawidi na we ni uko yabibonaga. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Uzamenyesha inzira y’ubuzima. Kwishima no kunyurwa bituruka mu maso hawe; mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.”—Zab 16:11. w22.10 41:9-10
Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo
Nta kintu na kimwe umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora.—Yoh 5:19.
Yesu yakomeje kwicisha bugufi kandi akitekerezaho mu buryo bukwiriye. Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari yarakoze ibintu byinshi bitangaje. Urugero, Bibiliya ivuga ko yakoreshejwe mu “kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi” (Kolo 1:16). Uko bigaragara, igihe Yesu yabatizwaga yibutse ibintu yari yarakoze igihe yari kumwe na Se mu ijuru (Mat 3:16; Yoh 17:5). Icyakora ibyo bintu Yesu yibutse ntibyatumye aba umwibone. Ahubwo yakomeje kwicisha bugufi. Yabwiye abigishwa be ko yaje ku isi ‘ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Nanone Yesu yicishije bugufi, avuga ko nta kintu na kimwe yashoboraga gukora yibwirije. Mbega ukuntu yicishaga bugufi! Yadusigiye urugero rwiza twakwigana. w22.05 22:13
Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo
Agarukire Yehova.—Yes 55:7.
Kugira ngo Yehova amenye niba yababarira umuntu cyangwa ntamubabarire, areba niba uwo muntu wakoze icyaha, yari azi ko ibyo agiye gukora ari bibi. Ibyo Yesu yabigaragaje neza mu magambo yavuze ari muri Luka 12:47, 48. Iyo umuntu agambiriye gukora ikintu kibi kandi abizi neza ko kibabaza Yehova, aba akoze icyaha gikomeye. Yehova ashobora kutababarira uwo muntu (Mar 3:29; Yoh 9:41). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Yehova atazigera atubabarira? Oya rwose. Nanone, hari ikindi kintu Yehova ashingiraho, kugira ngo ababarire umuntu. Areba niba uwo muntu yarihannye by’ukuri. Kwihana bisobanura “guhindura ibitekerezo byawe, imyifatire n’ibikorwa byawe hamwe n’intego zawe.” Nanone bikubiyemo kubabazwa n’ibibi wakoze kandi ukicuza kuba utarakoze ibyiza. Ikindi kandi, umuntu wihannye ababazwa n’uko atakomeje kuba incuti ya Yehova, akaba ari byo byatumye akora ibyo bintu bibi. w22.06 24:15-17
Ku wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo
Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.—2 Tim 3:12.
Abanzi bacu bakwirakwiza ibinyoma kandi bakavuga nabi abavandimwe bafite inshingano mu muryango wa Yehova (Zab 31:13). Nanone bamwe muri abo bavandimwe, bagiye bafatwa bagashinjwa ibyaha. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye n’ikibazo nk’icyo, igihe intumwa Pawulo yashinjwaga ibinyoma maze agafungwa. Hari abaretse gushyigikira intumwa Pawulo igihe yari afungiwe i Roma (2 Tim 1:8, 15; 2:8, 9). Tekereza uko Pawulo yaba yarumvise ameze. Yari yarahuye n’ibibazo byinshi, kandi hari n’igihe yashyiraga ubuzima bwe mu kaga kugira ngo abafashe (Ibyak 20:18-21; 2 Kor 1:8). Ubwo rero, ntituzamere nk’abo Bakristo batereranye Pawulo. Ntibitangaje kuba Satani yibasira abavandimwe bafite inshingano. Satani aba ashaka ko abo bavandimwe badakomeza kuba indahemuka, kandi natwe akadutera ubwoba (1 Pet 5:8). Jya ukomeza gushyigikira abavandimwe, kandi ubabere indahemuka.—2 Tim 1:16-18. w22.11 47:8-11
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo
Nta n’ubwo utinya Imana?—Luka 23:40.
Umugizi wa nabi wari umanitswe iruhande rwa Yesu, wihannye, ashobora kuba yari Umuyahudi. Abayahudi basengaga Imana imwe. Ariko uko si ko byari bimeze ku bantu bo mu yandi mahanga, kuko bo basengaga Imana nyinshi (Kuva 20:2, 3; 1 Kor 8:5, 6). Ubwo rero, iyo uwo mugizi wa nabi aza kuba ari umunyamahanga, ikibazo kigize isomo ry’uyu munsi, kiba kigira kiti: “Nta n’ubwo utinya imana zacu?” Nanone tuzirikane ko Yesu atari yaratumwe ku banyamahanga, ahubwo yari yaratumwe ku ‘ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli’ (Mat 15:24). Ikindi kandi, Imana yari yarabwiye Abisirayeli ko izazura abapfuye. Ubwo rero, uwo mugizi wa nabi wihannye, na we ashobora kuba yari azi ibyo byose, kuko ibyo yavuze bigaragaza ko yemeraga ko Yehova yari kuzura Yesu, akazaba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Uko bigaragara, uwo mugabo na we yizeraga ko Imana ishobora kumuzura. Uwo mugizi wa nabi wari Umuyahudi, ashobora kuba yari azi inkuru ya Adamu na Eva n’ukuntu Yehova yari yarabashyize muri Paradizo. Ubwo rero, ashobora kuba yarahise atekereza ko Paradizo Yesu yavuze muri Luka 23:43, izaba iri hano ku isi.—Intang 2:15. w22.12 50:2-3
Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo
Bose bakomezaga gusenga bahuje umutima.—Ibyak 1:14.
Ntidushobora gukora umurimo wo kubwiriza, tudafite umwuka wera. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani aturwanya, kugira ngo tudakomeza gukora uwo murimo (Ibyah 12:17). Abantu benshi batekereza ko Satani afite imbaraga nyinshi, ku buryo tutamurwanya ngo tumutsinde. Ariko iyo dukora umurimo wo kubwiriza, bigaragaza ko dutsinze Satani (Ibyah 12:9-11). Mu buhe buryo? Gukora umurimo wo kubwiriza bigaragaza ko tutamutinya. Ubwo rero igihe cyose ugiye kubwiriza, uba utsinze Satani. Twavuga ko umwuka wera udufasha, kandi na Yehova akaba adushyigikiye (Mat 5:10-12; 1 Pet 4:14). Umwuka wera Yehova aduha, uzatuma duhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo mu murimo wo kubwiriza (2 Kor 4:7-9). None se twakora iki kugira ngo Yehova akomeze kuduha umwuka wera? Ni ugukomeza kuwumusaba, twizeye ko azumva amasengesho yacu kandi akayasubiza. w22.11 45:10-11
Ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo
Bavandimwe, turabatera inkunga ngo mujye mucyaha abica gahunda, muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose.—1 Tes 5:14.
Tugaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu dukora uko dushoboye, kugira ngo tubane amahoro na bo. Tugerageza kwigana Yehova tukababarira abandi nk’uko na we atubabarira. Yehova yatanze Umwana we ngo adupfire, kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. None se ubwo twe, ntitwagombye kubabarira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe badukoshereje? Ntitwifuza kuba nka wa mugaragu mubi wavuzwe mu mugani wa Yesu. Nubwo shebuja yamubabariye ideni rinini yari amurimo, uwo mugaragu we yanze kubabarira mugenzi we wari umurimo ideni rito (Mat 18:23-35). None se niba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu muteranira hamwe mwagiranye ikibazo, ntibyaba byiza ufashe iya mbere kugira ngo mugikemure mbere y’uko mujya mu Rwibutso (Mat 5:23, 24)? Nubigenza utyo uzaba ugaragaje ko ukunda cyane Yehova na Yesu. w23.01 5:8-9
Ku wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo
Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova.—Imig 19:17.
Uburyo bumwe bushobora kugufasha kumenya ibyo abavandimwe na bashiki bacu bakeneye, ni ukubabaza ibibazo bituma umenya uko bamerewe, ariko ukabikorana amakenga (Imig 20:5). Ese baba bafite ibyokurya bihagije, imiti n’ibindi bintu bakeneye? Ese akazi bakoraga kaba kagiye guhagarara cyangwa badafite amafaranga yo gukodesha inzu? Ese baba bakeneye umuntu ubafasha kubona imfashanyo ya leta niba itangwa? Yehova adusaba gufasha bagenzi bacu (Gal 6:10). Niyo twakora akantu gato kagaragaza ko twita ku muvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, bishobora kumutera inkunga cyane. Urugero, umwana ashobora guherekeza papa we cyangwa mama we gusura umuvandimwe. Nanone Umukristo ukiri muto ashobora guhahira mushiki wacu ukuze. Ikindi kandi, abandi bagize itorero bashobora gutekera ibyokurya umuvandimwe cyangwa mushiki wacu urwaye, bakabimushyira. Hari Abakristo bagiye bandikira abasaza amabaruwa yo kubashimira, kubera ko bitaye cyane ku bandi mu gihe cy’icyorezo. Iyo dukomeje “guhumurizanya no kubakana” cyangwa guterana inkunga, biradushimisha cyane.—1 Tes 5:11. w22.12 52:2, 5-6
Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo
Mwarayobye cyane.—Mar 12:27.
Abasadukayo bari bazi neza ibivugwa mu bitabo bibanza bya Bibiliya, ariko hari inyigisho z’ingenzi batemeraga zari muri ibyo bitabo. Urugero, reka turebe ukuntu Yesu yabashubije igihe bamubazaga iby’umuzuko. Yarababajije ati: “Ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’” (Mar 12:18, 26)? Nubwo abo Basadukayo bari barasomye iyo nkuru inshuro nyinshi, ikibazo Yesu yababajije cyagaragaje ko batemeraga umuzuko kandi ari inyigisho y’ingenzi ivugwa mu Byanditswe (Mar 12:27; Luka 20:38). Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe dusoma Bibiliya, tuba twifuza kumenya ibintu byose umurongo w’Ibyanditswe cyangwa inkuru yo muri Bibiliya bitwigisha. Ntituba twifuza kumenya ibintu byoroheje gusa, ahubwo tuba twifuza no kumenya inyigisho zimbitse n’amahame biba birimo, bidapfa guhita bigaragara. w23.02 7:9-10
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo
Tugoswe n’icyo gicu kinini cyane cy’abahamya.—Heb 12:1.
Nubwo Abahamya bavugwa mu isomo ry’uyu munsi bahuye n’ibigeragezo bikaze cyane, bakomeje kubera Yehova indahemuka (Heb 11:36-40). Ese kuba barihanganye bagakomeza gukorera Yehova, byabaye imfabusa? Oya rwose! Nubwo batigeze babona isohozwa ry’amasezerano ya Yehova, bakomeje kumwiringira. Bari bazi ko Yehova abemera kandi bizeraga badashidikanya ko bari kuzabona ibyo yasezeranyije (Heb 11:4, 5). Badusigiye urugero rwiza rudufasha gukomeza kwiringira Yehova. Muri iki gihe, ibintu bigenda birushaho kuba bibi (2 Tim 3:13). Satani akomeje gutoteza abagize ubwoko bw’Imana. Uko ibigeragezo tuzahura na byo bizaba biri kose, nimucyo twiyemeze gukorana umwete umurimo wa Yehova, twizeye ko “ibyiringiro byacu bishingiye ku Mana nzima.”—1 Tim 4:10. w22.06 27:17-18
Ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo
Amaraso yanjye azakungura iki . . . ? Ese umukungugu uzagusingiza?—Zab 30:9.
Imwe mu mpamvu zituma twita ku buzima bwacu, ni uko twifuza kubukoresha dukorera Yehova (Mar 12:30). Ubwo rero, twirinda ibintu byose byakwangiza ubuzima bwacu (Rom 12:1). Icyakora ibyo twakora byose, hari igihe tugera aho tukarwara. Ariko dukora uko dushoboye kose, kugira ngo twereke Data wo mu ijuru ko twishimira impano y’ubuzima yaduhaye. Uburwayi n’izabukuru bishobora gutuma tudakora nk’ibyo twari dusanzwe dukora. Ibyo bishobora kuduca intege kandi bikatubabaza. Ariko ntibikatubuze gukomeza gukora uko dushoboye kose ngo twite ku buzima bwacu. Kubera iki? Ni ukubera ko nubwo twaba turwaye cyane cyangwa tugeze mu zabukuru, dushobora gukomeza gusingiza Yehova nk’uko Umwami Dawidi yabigenje. Yehova akomeza kubona ko dufite agaciro, nubwo twaba turwaye cyangwa tugeze mu zabukuru, kandi ibyo biraduhumuriza (Mat 10:29-31). Niyo twapfa, yifuza cyane kutuzura (Yobu 14:14, 15). Ubwo rero, mu gihe cyose tukiriho, dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi twirinde ibintu byaduteza akaga. w23.02 9:3-5
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo
Umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa kugeza iteka ryose.—Mar 3:29.
None se abagize imbaga y’abantu benshi bo mu zindi ntama, nibarokoka Harimagedoni amazina yabo azaba acyanditswe mu gitabo cy’ubuzima? Yego rwose (Ibyah 7:14). Yesu yavuze ko abo bantu bagereranywa n’intama bazahabwa “ubuzima bw’iteka” (Mat 25:46). Icyakora, abo bantu bazarokoka Harimagedoni, ntibazahita bahabwa ubuzima bw’iteka. Amazina yabo azakomeza kuba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima, mbese ameze nk’ayandikishijwe ikaramu y’igiti. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yesu ‘azabaragira, abayobore ku masoko y’amazi y’ubuzima.’ Abazamwumvira maze mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma bakagaragaza ko babereye Yehova indahemuka, amazina yabo azandikwa burundu muri icyo gitabo cy’ubuzima (Ibyah 7:16, 17). Abantu bazarimbuka kuri Harimagedoni, bagereranywa n’ihene. Yesu yavuze ko “bazarimburwa iteka ryose” (Mat 25:46). Intumwa Pawulo na we yavuze ko “abo bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose.”—2 Pet 2:9. w22.09 39:7-8
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo
Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.—Umubw 3:1.
Ibyo Yehova yaremye, bishobora gutuma abagize umuryango babona uburyo bwo kwishimisha no kwidagadura, kandi bigatuma barushaho gukundana. Yehova yaremye ahantu heza cyane twatemberera kandi tukahakorera ibintu bidushimisha. Imiryango myinshi ikunda gutemberera ahantu hari ubusitani, mu byaro, mu misozi cyangwa ikajya ku mazi. Mu isi nshya, ababyeyi n’abana bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo Yehova yaremye. Icyo gihe ntituzatinya inyamaswa cyangwa ngo na zo zidutinye (Yes 11:6-9). Nanone tuzabona igihe gihagije cyo kwishimira ibyo Yehova yaremye (Zab 22:26). Icyakora niba uri umubyeyi, ujye utoza abana bawe kwishimira ibyaremwe uhereye ubu. Nubafasha kumenya icyo ibyaremwe bibigisha kuri Yehova, bashobora kuzavuga amagambo nk’ayo Umwami Dawidi yavuze agira ati: ‘Yehova nta mirimo ihwanye n’iyawe.’—Zab 86:8. w23.03 13:16-17