ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es24
  • Ukuboza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuboza
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
  • Udutwe duto
  • Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 2 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukuboza
  • Ku wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza
  • Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukuboza
  • Ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Ukuboza
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2024
es24

Ukuboza

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza

Ni iki kimbuza kubatizwa?​—Ibyak 8:36.

Ese koko umunyetiyopiya wakoraga i bwami yari yiteguye kubatizwa? Tekereza kuri ibi: Uwo Munyetiyopiya “yari yaragiye i Yerusalemu gusenga” (Ibyak 8:27). Birashoboka ko yari yarahinduye idini, akajya mu idini ry’Abayahudi. Nta gushidikanya ko yari yarasomye Ibyanditswe by’Igiheburayo, bigatuma amenya Yehova. Icyakora yifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Ibyo tubyemezwa n’uko igihe Filipo yahuraga na we, yasanze asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya (Ibyak 8:28). Uwo Munyetiyopiya yifuzaga kumenya byinshi. Ni yo mpamvu yakoraga urugendo rurerure akava muri Etiyopiya, akajya gusenga Yehova mu rusengero rwari i Yerusalemu. Hari inyigisho nshya kandi z’ingenzi Filipo yasobanuriye uwo Munyetiyopiya. Imwe muri zo, ni uko Yesu ari we Mesiya (Ibyak 8:34, 35). Urukundo yakundaga Yehova na Yesu rwarushijeho kwiyongera, bituma afata umwanzuro ukomeye wo kubatizwa, akaba umwigishwa wa Yesu Kristo. Ubwo rero, Filipo yabonye ko uwo mugabo yari yiteguye kubatizwa maze aramubatiza. w23.03 11:3-6

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Ukuboza

Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza.​—Kolo 4:6.

Ntidushobora gushimisha Yehova niba tubeshya (Imig 6:16, 17). Nubwo muri iki gihe abantu benshi babona ko kubeshya nta cyo bitwaye, twe turabyirinda kuko Yehova abyanga (Zab 15:1, 2). Ubwo rero, twirinda kubeshya kandi tukirinda no kuvuga ukuri kuvanze n’ikinyoma, kuko bishobora gutuma abantu batamenya aho ukuri guherereye. Nanone dukwiriye kujya twirinda gukwirakwiza amazimwe (Imig 25:23; 2 Tes 3:11). Ubwo rero mu gihe uganira n’umuntu maze ukabona atangiye kukubwira amazimwe, ujye uhindura ikiganiro, uvuge ibintu byiza. Tuba mu isi irimo abantu bavuga amagambo mabi. Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuvuge amagambo ashimisha Yehova. Nidukoresha neza impano yo kuvuga mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro no mu gihe tuganira n’abandi, Yehova azaduha imigisha. Yehova namara kurimbura abantu babi, kuvuga amagambo meza kandi amushimisha bizatworohera.​—Yuda 15. w22.04 15:18-20

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza

Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.​—1 Yoh 4:19.

Iyo dutekereje ukuntu Yehova na Yesu badukunda, bituma natwe tubakunda (1 Yoh 4:10). Turushaho kubakunda iyo dutekereje ukuntu Yesu yapfiriye buri muntu ku giti cye. Ibyo Pawulo yari abizi, kandi yagaragaje ko ashimira igihe yandikiraga Abagalatiya ati: ‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira’ (Gal 2:20). Kubera ko Yesu yadupfiriye, byatumye Yehova akwireherezaho kugira ngo ube incuti ye (Yoh 6:44). Tekereza nawe! Yehova yakubonyemo ikintu cyiza kandi atanga incungu y’agaciro kenshi kugira ngo ube incuti ye. Ese ibyo ntibigukora ku mutima? Ese ntibituma urushaho gukunda Yehova na Yesu? Ubwo rero, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati: “Urwo rukundo nkunda Yehova na Yesu rwagombye gutuma nkora iki?” Urukundo dukunda Imana na Kristo, rutuma dukunda abandi.​—2 Kor 5:14, 15; 6:1, 2. w23.01 5:6-7

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza

Nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye.​—Zef 3:9.

Bibiliya ni yo ahanini Yehova akoresha kugira ngo afashe abagaragu be ‘kumukorera bafatanye urunana.’ Yehova yatumye Bibiliya yandikwa mu buryo butangaje, ku buryo abantu bicisha bugufi bonyine, ari bo bashobora gusobanukirwa ibintu byinshi biyigize (Luka 10:21). Abantu bo hirya no hino ku isi bashobora gusoma Bibiliya. Icyakora nubwo bimeze bityo, abicisha bugufi ni bo bonyine basobanukirwa ibivugwamo (2 Kor 3:15, 16). Muri Bibiliya dusangamo ubwenge buturuka kuri Yehova. Yehova akoresha Bibiliya atwigisha muri rusange. Icyakora anayikoresha yigisha buri muntu ku giti cye kandi akamuhumuriza. Iyo dusomye Bibiliya, twibonera ko Yehova yita kuri buri muntu ku giti cye (Yes 30:21). Ese hari igihe wigeze gusoma umurongo wo muri Bibiliya, ukumva wagira ngo ni wowe wandikiwe? Icyakora Bibiliya yandikiwe abantu bose. None se ni iki gituma ibivugwamo biba bihuje n’ibyo buri wese akeneye? Ni uko uwayanditse afite ubwenge buruta ubw’abandi bose.​—2 Tim 3:16, 17. w23.02 6:8-10

Ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza

Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.​—1 Tim 4:15.

Dukunda Yehova cyane kubera ko turi Abakristo b’ukuri. Ubwo rero, twifuza kumuha ibyiza kuruta ibindi. Icyakora niba twifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, tugomba kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwitoza imico iranga Abakristo, kuba abahanga mu byo dukora no gushakisha uko twafasha abandi. Kuki twifuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Impamvu ya mbere, ni uko twifuza gushimisha Data wo mu ijuru udukunda. Iyo Yehova abona dukoresha impano dufite, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose mu murimo we, arishima. Impamvu ya kabiri, ni uko twifuza kurushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu (1 Tes 4:9, 10). Twese dushobora kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose. w22.04 18:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza

Bizarya inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke.​—Ibyah 17:16.

Vuba aha abategetsi bazarimbura Babuloni Ikomeye, ari yo igereranya amadini yose y’ikinyoma. Ibyo ni byo bizagaragaza ko umubabaro ukomeye utangiye. None se ibyo bizatuma abantu benshi batangira gusenga Yehova? Oya. Ahubwo nk’uko bigaragara mu Byahishuwe igice cya 6, abantu badasenga Yehova bazashakira ubuhungiro mu misozi, igereranya abategetsi na gahunda z’ubucuruzi. Kubera ko icyo gihe batazagaragaza ko bashyigikiye Ubwami bw’Imana, izabona ko bayirwanya (Luka 11:23; Ibyah 6:15-17). Muri icyo gihe kizaba giteye ubwoba, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo ntibazaba bameze nk’abantu batamusenga. Ni bo bonyine bazaba basigaye ku isi bakorera Yehova, kandi badashyigikiye “ya nyamaswa y’inkazi” (Ibyah 13:14-17). w22.05 21:8-9

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza

Afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyah 14:6.

“Ubutumwa bwiza bw’Ubwami,” si bwo bwonyine abagaragu b’Imana batangaza (Mat 24:14). Nanone bashyigikira umurimo abamarayika bavugwa mu Byahishuwe igice cya 8 kugeza ku cya 10, bakora. Abo bamarayika batangaza ibyago bigomba kugera ku barwanya Ubwami bw’Imana. Ubwo rero, Abahamya ba Yehova bagiye batangaza ubutumwa bw’urubanza, bugereranywa n’“urubura n’umuriro.” Ubwo butumwa, bugaragaza urubanza Imana yaciriye isi ya Satani (Ibyah 8:7, 13). Abantu bagomba kumenya ko imperuka yegereje kandi bakamenya ko bagomba guhinduka, kugira ngo bazarokoke umunsi w’uburakari bwa Yehova (Zef 2:2, 3). Icyakora abantu ntibishimira ubwo butumwa. Ni yo mpamvu tugomba kugira ubutwari kugira ngo tubutangaze. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzatangaza ubutumwa bwa nyuma bw’urubanza kandi buzatuma abantu barushaho kurakara.​—Ibyah 16:21. w22.05 19:18-19

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza

Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.​—Mat 22:37.

Tekereza ku mugabo n’umugore b’Abakristo bitegura kubyara umwana. Baba bamaze imyaka myinshi bumva za disikuru zivuga ibyo kurera abana. Ariko ubu noneho, ibivugwa muri izo disikuru biba bibareba. Baba babaye ababyeyi kandi iyo ni inshingano itoroshye. Iyo ibintu bihindutse, hari imirongo y’Ibyanditswe tuba dusanzwe tumenyereye turushaho gusobanukirwa, kuko noneho iba itureba. Ni yo mpamvu, Yehova asaba abagaragu be gusoma Ibyanditswe no kubitekerezaho mu ‘minsi yose’ bakiriho, nk’uko yari yarabisabye abami bo muri Isirayeli (Guteg 17:19). Babyeyi, mufite inshingano nziza cyane yo kwigisha abana banyu ibyerekeye Yehova. Icyakora si ibyo gusa. Ahubwo mwifuza no kubafasha kumukunda. w22.05 23:2-3

Ku wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza

Mwambare kamere nshya.​—Kolo 3:10.

Kubabazwa n’ibyaha twakoze ntibihagije. Umuntu aba agomba no kugira icyo akora. Kugira ngo Yehova ababarira umuntu, areba niba yarahindutse. Ibyo twabigereranya no guhindukira ukareka icyerekezo wari urimo, ukajya mu kindi. Muri make, iyo umuntu ahindutse areka gukora ibibi, maze agakora ibyo Yehova ashaka (Yes 55:7). Uwo muntu aba agomba guhindura imitekerereze ye, maze akitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona (Rom 12:2; Efe 4:23). Nanone aba agomba kwirinda ibitekerezo n’ibikorwa bibi (Kolo 3:7-10). Icyakora ikintu gikomeye Yehova ashingiraho kugira ngo atubabarire ibyaha byacu, ni ukureba niba twizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Ubwo rero nidukora uko dushoboye tukareka imyitwarire mibi, Yehova azatubabarira ashingiye kuri icyo gitambo.​—1 Yoh 1:7. w22.06 24:16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza

Ntutinye ibigiye kukugeraho.​—Ibyah 2:10.

Abantu bagiye bagirira abandi nabi (Umubw 8:9). Urugero, abantu bakoresha nabi ububasha bafite, bakagira urugomo, bakannyuzura abanyeshuri bigana kandi bagahohotera abagize imiryango yabo. Ubwo rero, ntibitangaje kuba abantu batinya abandi! Ibyo Satani ashobora kubiheraho, akatugusha mu mutego wo gutinya abantu. Abigenza ate? Satani ashobora gutuma tugwa mu mutego wo gutinya abantu, bigatuma tureka kubwiriza cyangwa gukora ibindi bintu Yehova adusaba. Nanone ashobora gutuma abategetsi bahagarika umurimo wacu kandi bakadutoteza (Luka 21:12; Ibyah 2:10). Hari n’igihe abantu batuvugaho ibinyoma kandi bakadusebya. Abantu bemera ibyo binyoma, bashobora kutubwira nabi cyangwa bakadukorera ibikorwa by’urugomo (Mat 10:36). Ese dutangazwa n’ayo mayeri Satani akoresha? Oya. Kubera iki? Kubera ko no mu kinyejana cya mbere, ari yo yakoreshaga.​—Ibyak 5:27, 28, 40. w22.06 26:10-11

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza

Abageza benshi ku gukiranuka bazarabagirana nk’inyenyeri kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.​—Dan 12:3.

Abantu “benshi” bazagezwa ku gukiranuka ni ba nde? Harimo abazazuka, abazarokoka Harimagedoni hamwe n’abana bashobora kuzavukira mu isi nshya. Imyaka 1.000 izarangira abatuye isi bose batunganye. Tuzirikane ko kuba umuntu atunganye, bidasobanura ko byanze bikunze azabona ubuzima bw’iteka. Ibuka uko byagendekeye Adamu na Eva. Nubwo bari batunganye, basabwaga kumvira Yehova, mbere y’uko bahabwa ubuzima bw’iteka. Ariko ikibabaje ni uko batamwumviye (Rom 5:12). Ese nubwo nyuma y’imyaka 1.000, abantu bose bazaba batunganye, bose bazashyigikira ubutegetsi bwa Yehova iteka ryose? Ese hari abazamera nka Adamu na Eva, maze bakigomeka kuri Yehova, nubwo bazaba batunganye? w22.09 40:12-14

Ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza

Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we.​—Ibyah 11:15.

Ese iyo ubonye ibibazo biri ku isi, wumva nta cyizere ufite cy’uko hari igihe ibintu bizaba byiza? Muri iki gihe, usanga abagize umuryango batagikundana. Nanone abantu barushijeho kuba abanyarugomo kandi barikunda. Ikindi kandi abantu benshi ntibafitiye icyizere ababayobora. Ariko se, wari uzi ko ibyo byose bishobora gutuma wizera ko ibintu bizaba byiza? Kubera iki? Kubera ko ibyo abantu bakora muri iki gihe, bihuje neza n’ibyo Bibiliya yari yaravuze byari kuranga ‘iminsi y’imperuka’ (2 Tim 3:1-5). Umuntu wese ushyira mu gaciro, yibonera ko ubwo buhanuzi burimo gusohora muri iki gihe. Kuba ubwo buhanuzi busohora, bigaragaza ko Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana. Icyakora, ubwo ni bumwe mu buhanuzi bwinshi buvuga iby’Ubwami bw’Imana. Nk’uko umuntu aterateranya uduce tw’ifoto tukavamo ifoto yuzuye, ni na ko ubwo buhanuzi bwuzuzanya kandi bugatuma tumenya igihe tugezemo. w22.07 28:1-2

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza

Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka.​—Mat 11:19.

Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, twahawe amabwiriza y’uko twateranira hamwe, n’uko twakora umurimo wo kubwiriza. Mu gihe gito cyane, twatangiye kugira amateraniro n’amakoraniro, dukoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nanone twatangiye kubwiriza, dukoresheje cyane cyane amabaruwa na telefone. Twiboneye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha rwose. Ibiro by’amashami byinshi, byavuze ko umubare w’ababwiriza wiyongereye cyane. Hari ababwiriza benshi bageze ku bintu bishimishije mu murimo wo kubwiriza, mu gihe cy’icyorezo. Hari abumvaga ko umuryango wacu wakabije kugira amakenga, mu gihe cy’icyorezo. Icyakora buri gihe twiboneraga ko amabwiriza umuryango wacu waduhaga, yabaga akwiriye (Mat 11:19). Ubwo rero, iyo dutekereje ukuntu Yesu ayobora neza abagaragu ba Yehova, bitwizeza ko mu gihe kiri imbere, Yehova n’Umwana we akunda bazakomeza kubana natwe, uko byagenda kose.​—Heb 13:5, 6. w22.07 29:15-16

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza

Musenge ubudacogora. Mujye mushimira ku bw’ibintu byose, kuko ibyo ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.​—1 Tes 5:17, 18.

Dukwiriye no gushimira Yehova kubera ibintu byiza byose aduha. Urugero, dushobora kumushimira kubera ko yaremye indabo nziza z’amabara atandukanye, ibyokurya biryoshye no kuba yaratumye tubona incuti nziza zidukunda. Data wo mu ijuru udukunda, yaduhaye ibyo byose hamwe n’ibindi kugira ngo twishime (Zab 104:12-15, 24). Icy’ingenzi kurushaho, dushimira Yehova kuba aduha inyigisho zo mu Ijambo rye zidufasha kugira ukwizera gukomeye, no kuba yaradusezeranyije ibintu byiza mu gihe kizaza. Dushobora kwibagirwa gushimira Yehova ibintu byiza byose adukorera. None se, ni iki cyagufasha kwibuka ibintu washimira Yehova? Ushobora kwandika ibintu wasabye Yehova, hanyuma ukagenda ureba uko yabishubije. Igihe cyose ubonye ko yagushubije, ujye umushimira.​—Kolo 3:15. w22.07 31:8-9

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza

Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira.​—Zab 1:2.

Kumenya ukuri gusa ntibihagije. Tugomba no gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Nitubigenza dutyo, ni bwo ukuri kuzatuma tugira ibyishimo nyakuri (Yakobo 1:25). None se ni iki cyadufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiga? Hari umuvandimwe wavuze ko byaba byiza umuntu yisuzumye, akareba ibyo akora neza n’ibyo akwiriye gukosora. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite” (Fili 3:16). Iyo dukoze uko dushoboye kose ngo ‘dukomeze kugendera mu kuri,’ bitugirira akamaro rwose. Bituma turushaho kugira ubuzima bwiza kandi tugashimisha Yehova n’Abakristo bagenzi bacu (Imig 27:11; 3 Yoh 4). Ibyo rwose ni byo bituma dukunda ukuri, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga. w22.08 34:16-18

Ku wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza

Muragire umukumbi w’Imana.​—1 Pet 5:2.

Abasaza bagaragaza bate ko bakunda Yehova na Yesu? Ikintu cy’ingenzi bakora, ni ukwita ku ntama za Yesu (1 Pet 5:1, 2). Ibyo Yesu yabigaragaje neza mu magambo yabwiye intumwa Petero. Amaze kwihakana Yesu inshuro eshatu, yifuzaga cyane ko yakongera kubona uburyo bwo kumugaragariza ko amukunda. Yesu amaze kuzuka yabajije Petero ati: “Simoni mwene Yohana urankunda?” Nta gushidikanya ko Petero yari yiteguye gukora ibishoboka byose, ngo yereke Yesu ko amukunda. Yesu yabwiye Petero ati: “Ragira abana b’intama banjye” (Yoh 21:15-17). Kandi rwose ibyo ni byo Petero yakoze. Kuva icyo gihe yitaye ku ntama za Yesu, bityo agaragaza ko yamukundaga. Basaza, mwagaragaza mute ko mukurikiza amagambo Yesu yabwiye Petero? Mujye musura abavandimwe na bashiki bacu mubatere inkunga, kandi mukore uko mushoboye mufashe abakonje kugira ngo bagarukire Yehova.​—Ezek 34:11, 12. w23.01 5:10-11

Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza

Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.​—1 Kor 10:13.

Ntukagwe mu mutego wo kumva ko nta muntu n’umwe wakwiyumvisha ikibazo uhanganye na cyo. Gutekereza gutyo bishobora gutuma wiheba, ukumva ko udashobora kurwanya ibyifuzo bibi bikurimo. Ariko ibyo si byo. Bibiliya igira iti: “Nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.” Ubwo rero, nubwo twaba twumva ko ibyifuzo bibi biturimo bifite imbaraga, dushobora kubirwanya, tugakomeza kubera Yehova indahemuka. Yehova azadufasha tubitsinde. Ujye uzirikana ko tudashobora kwirinda burundu ibyifuzo bibi, kubera ko tudatunganye. Ariko mu gihe bitujemo, dushobora guhita tubyikuramo, tukamera nka Yozefu wahise ahunga umugore wa Potifari (Intang 39:12). Ntuzigere wemera kuganzwa n’ibyifuzo byawe ngo ukore ibintu bibi. w23.01 2:16-17

Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza

Imana ntirobanura ku butoni.​—Rom 2:11.

Ubutabera ni umuco wa Yehova (Guteg 32:4). Ubutabera bufitanye isano no kutarobanura ku butoni, kandi na Yehova ntarobanura ku butoni (Ibyak 10:34, 35). Uwo muco wo kutarobanura ku butoni, yawugaragaje igihe yandikishaga Bibiliya mu ndimi zitandukanye. Yehova yasezeranyije ko mu minsi y’imperuka, “ubumenyi nyakuri” bwo muri Bibiliya bwari ‘kugwira.’ Ni ukuvuga ko abantu benshi bari kuyisobanukirwa (Dan 12:4). Kimwe mu bintu byatumye abantu benshi barushaho gusobanukirwa Bibiliya, ni uko yo hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, byagiye bihindurwa mu ndimi zitandukanye, bigacapwa kandi bigahabwa abantu benshi. Ni yo mpamvu kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya yose cyangwa ibice byayo mu ndimi zirenga 240, kandi buri wese akaba ashobora kuyibona ku buntu. Ibyo bituma abantu bo mu mahanga yose bumva ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14). Imana yacu igira ubutabera, yifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose basoma Ijambo ryayo, kugira ngo bayimenye. Ibyo ibiterwa n’uko idukunda cyane. w23.02 6:11-12

Ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza

Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.​—Rom 12:2.

Nta gushidikanya ko nawe ukunda umuco wo gukiranuka. Ariko kubera ko tudatunganye, tutitonze dushobora gutangira kubona uwo muco nk’uko ab’isi bawubona (Yes 5:20). Abantu benshi bumva ko umukiranutsi ari umuntu wiyemera, unenga abandi, kandi akumva ko abaruta. Icyakora izo ni ingeso mbi Yehova yanga. Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko adashyigikiye na gato abayobozi b’amadini bo mu gihe cye, bigiraga abakiranutsi, bagashyiriraho abantu amategeko bagomba gukurikiza (Umubw 7:16; Luka 16:15). Umuntu ukiranuka by’ukuri, nta ho ahuriye n’umuntu wigira umukiranutsi. Gukiranuka ni umuco mwiza cyane. Muri Bibiliya, ijambo “gukiranuka” ryumvikanisha gukora ibyo Yehova ashaka. w22.08 36:3-5

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza

Mbita incuti.​—Yoh 15:15.

Yesu na we yizeraga abigishwa be, nubwo hari igihe bakoraga amakosa (Yoh 15:16). Urugero, igihe Yakobo na Yohana bamusabaga ko yazabaha umwanya ukomeye mu ijuru, ntiyabatakarije icyizere cyangwa ngo abakure mu ntumwa ze (Mar 10:35-40). Nanone igihe Yesu yari agiye kwicwa, intumwa ze zose zaramutereranye (Mat 26:56). Icyo gihe na bwo, ntiyigeze abatakariza icyizere. Nubwo bakoraga amakosa, “yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo” (Yoh 13:1). Ibyo bigaragazwa n’uko amaze kuzuka, yahaye intumwa ze 11 z’indahemuka inshingano ikomeye yo kuyobora umurimo wo kubwiriza, no kwita ku ntama ze akunda cyane (Mat 28:19, 20; Yoh 21:15-17). Kuba yarakomeje kugirira icyizere intumwa ze nubwo zitari zitunganye, byari bifite ishingiro. Intumwa zose uko ari 11 zakomeje kubera Yehova indahemuka, kugeza igihe zapfiriye zikajya mu ijuru. Nta gushidikanya ko Yesu, yatubereye urugero rwiza rwo gukomeza kwizera abavandimwe bacu, nubwo badatunganye. w22.09 37:12

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza

Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.​—Zab 118:6.

Kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda kandi ko ari kumwe natwe, byadufasha kurwanya iterabwoba rya Satani. Urugero, umwanditsi wa Zaburi ya 118 yahuye n’ibibazo bikomeye. Yari afite abanzi benshi harimo n’abari bakomeye (umurongo wa 9 n’uwa 10). Hari n’igihe abantu bamuhatiraga gukora ibibi (umurongo wa 13). Nanone Yehova yigeze kumuha igihano gikaze (umurongo wa 18). Nyamara yaravuze ati: “Sinzatinya.” Yavuze atyo kubera ko yari azi ko Yehova yamukundaga, nubwo yigeze kumuhana. Yari azi ko nubwo yahura n’ibibazo bikomeye bite, buri gihe Yehova yari kumufasha (Zab 118:29). Ugomba kwiringira ko Yehova agukunda. Ibyo bizatuma udatinya ibintu bikunze gutera abantu ubwoba, ari byo (1) gutinya ko utazashobora gutunga umuryango wawe, (2) gutinya abantu no (3) gutinya urupfu. w22.06 26:3-4

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza

Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima.​—Yak 1:12.

Tugomba kugenzura niba dushyira Yehova mu mwanya wa mbere. Dukwiriye gusenga Yehova kubera ko ari we waturemye (Ibyah 4:11; 14:6, 7). Ubwo rero, ikintu cy’ingenzi twakora mu buzima bwacu, ni ukumusenga mu buryo yemera, ni ukuvuga kumusenga “mu mwuka no mu kuri” (Yoh 4:23, 24). Twifuza ko umwuka wera udufasha gusenga Yehova mu buryo buhuje n’uko Bibiliya ivuga. Gusenga Yehova bigomba kuza mu mwanya wa mbere, nubwo twaba tuba mu bihugu byahagaritse bimwe mu bikorwa byacu cyangwa bigahagarika umurimo wacu burundu. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 100 bafunzwe, bazira gusa ko ari Abahamya ba Yehova. Icyakora ibyo ntibibabuza gusenga, kwiyigisha no kubwira abandi iby’Imana n’Ubwami bwayo, kandi bakabikora bishimye. Iyo abantu batuvuze nabi cyangwa bakadutoteza turishima, kuko tuzi ko Yehova adufasha kwihangana kandi ko azaduha imigisha.​—1 Pet 4:14. w22.10 41:13

Ku wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza

Ubwenge ni uburinzi.​—Umubw 7:12.

Mu gitabo cy’Imigani tubonamo inama zirangwa n’ubwenge Yehova atugira, kandi iyo tuzikurikije bitugirira akamaro. Reka turebe ingero ebyiri z’izo nama ziboneka mu gitabo cy’Imigani. Iya mbere, jya unyurwa n’ibyo ufite. Mu Migani 23:4, 5 hatugira inama igira iti: “Ntukirushye ushaka ubutunzi. Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka bwerekeza iy’ikirere.” Icyakora ibyo ntibibuza abakire n’abakene gukomeza kwiruka inyuma y’amafaranga. Ni yo mpamvu bakora ibintu bituma bavugwa nabi, bikabatandukanya n’incuti n’umuryango kandi bikangiza ubuzima bwabo (Imig 28:20; 1 Tim 6:9, 10). Iya kabiri, jya utekereza mbere yo kuvuga. Tutitonze dushobora kuvuga amagambo ababaza abandi. Mu Migani 12:18, hagira hati: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.” Iyo twirinze kuvuga amakosa y’abandi, bituma tubana neza na bo.​—Imig 20:19. w22.10 43:14, 16-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza

Rya uyu muzingo maze ugende uvugane n’ab’inzu ya Isirayeli.​—Ezek 3:1.

Ezekiyeli yagombaga gusobanukirwa neza ubutumwa yari agiye gutangaza. Yagombaga kubwizera, kugira ngo abone imbaraga zo kubutangaza. Hanyuma hari ikintu gitangaje cyabaye. Ezekiyeli amaze kurya uwo muzingo ‘wamuryoheye nk’ubuki’ (Ezek 3:3). None se kuki wamuryoheye? Ni uko yabonaga ko kuvuganira Yehova, yari inshingano ishimishije cyane (Zab 19:8-11). Yari ashimishijwe n’uko Yehova yamutoranyije, kugira ngo abe umuhanuzi we. Nyuma yaho, Yehova yabwiye Ezekiyeli ati: “Amagambo yanjye yose nzakubwira, ujye uyumvisha amatwi yawe, uyabike mu mutima wawe” (Ezek 3:10). Ibyo byasobanuraga ko Ezekiyeli yagombaga gufata mu mutwe amagambo yari yanditse ku muzingo, kandi akayatekerezaho. Ezekiyeli amaze kubikora, yagize ukwizera gukomeye. Nanone byatumye amenya ubutumwa bukomeye yari kugeza ku Bisirayeli (Ezek 3:11). Ezekiyeli amaze gusobanukirwa neza ubutumwa Imana yamuhaye no kubwizera, noneho yari yiteguye gutangira umurimo wo kubwiriza, kandi agakomeza kuwukora kugeza awurangije. w22.11 45:12-14

Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukuboza

Kumvira biruta ibitambo.​—1 Sam 15:22.

None se wakora iki mu gihe hagize ibintu bihinduka mu muryango wacu, maze kubyemera bikakugora? Jya wemera ibintu umuryango wa Yehova uhindura kandi ubishyigikire. Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Abakohati bagendaga imbere y’Abisirayeli bose, batwaye isanduku y’isezerano (Kub 3:29, 31; 10:33; Yos 3:2-4). Abo Bakohati bari bafite inshingano nziza rwose. Icyakora Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, ibintu byarahindutse. Icyo gihe isanduku y’isezerano yagumaga ahantu hamwe. Ubwo rero Abakohati bahinduriwe inshingano (1 Ngoma 6:31-33; 26:1, 24). Nta hantu Bibiliya ivuga ko Abakohati baba baritotombye, cyangwa ngo basabe izindi nshingano zihariye. Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko dukwiriye kwemera ibintu byose umuryango wa Yehova uhindura, kandi tukabishyigikira tubikuye ku mutima, kabone n’iyo byagira icyo bihindura ku nshingano twari dufite. Jya wishimira inshingano iyo ari yo yose uhawe. Jya uzirikana ko Yehova aguha agaciro bidatewe n’inshingano ufite. Yehova abona ko kumwumvira ari byo bifite agaciro, kuruta inshingano iyo ari yo yose waba ufite.​—1 Sam 15:22. w22.11 48:10-11

Ku wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza

Ntiyatewe isoni n’iminyururu yanjye.​—2 Tim 1:16.

Onesiforo yashakishije Pawulo kandi amaze kumubona, amufasha kubona ibyo yari akeneye. Ibyo Onesiforo yakoze, yashoboraga no kubizira. Ni irihe somo twavana kuri Onesiforo? Ntitukemere ko gutinya abantu, bituma tudashyigikira abavandimwe bacu bafite inshingano batotezwa. Ahubwo tujye tubashyigikira kandi dukore uko dushoboye kose tubafashe (Imig 17:17). Baba bakeneye kubona ko tubakunda kandi ko tubashyigikiye. Reka turebe uko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, bafasha bagenzi babo iyo bafunzwe. Iyo bamwe muri bo bagiye kuburana, abavandimwe na bashiki bacu benshi baza mu rukiko, baje kubashyigikira. Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe abavandimwe bafite inshingano baharabitswe, bagafungwa cyangwa bagatotezwa, ntitukagire ubwoba. Tujye tubasengera, twite ku bagize imiryango yabo kandi dushakishe n’ikindi twakora, kugira ngo tubafashe.​—Ibyak 12:5; 2 Kor 1:10, 11. w22.11 47:11-12

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza

Bambereye ubufasha bunkomeza.​—Kolo 4:11.

Abasaza bafite inshingano yo kwita ku bavandimwe mu buryo bw’umwuka no kubahumuriza (1 Pet 5:2). Mu gihe habaye ibiza, bagomba kumenya niba buri muvandimwe cyangwa mushiki wacu ari ahantu hari umutekano, afite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ariko nubwo ibyo byakorwa, abo bavandimwe bakomeza gukenera kwitabwaho mu buryo bw’umwuka no guhumurizwa (Yoh 21:15). Umuvandimwe witwa Harold uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami, kandi wagiye uhura n’abavandimwe benshi bibasiwe n’ibiza, yaravuze ati: “Gukira ibikomere batewe n’ibiza bifata igihe. Hari igihe baba batangiye gutuza, ariko bakibuka umuntu wabo wapfuye, ikintu bakundaga batakaje cyangwa ibihe bikomeye banyuzemo. Ibyo byose bishobora gutuma bongera kugira agahinda. Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko nta kwizera baba bafite, ahubwo ni ibintu bisanzwe mu buzima.” Abasaza bakurikiza inama igira iti: “Murirane n’abarira.”—Rom 12:15. w22.12 52:1, 10-11

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza

Mukomeze kuyoborwa n’umwuka, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.​—Gal 5:16.

Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kurwanya ibibi maze dukore ibyiza. Iyo twiga Bibiliya, tuba twemeye ko uwo mwuka wera utuyobora. Nanone Yehova aduha umwuka wera, iyo turi mu materaniro. Muri ayo materaniro tuhahurira n’abavandimwe na bashiki bacu, na bo bahatana kugira ngo bakore ibyiza; kandi ibyo bidutera inkunga (Heb 10:24, 25; 13:7). Nanone iyo dusenze Yehova tumusaba ko yadufasha kureka ingeso runaka, aduha umwuka we wera ukadufasha gukomeza guhatana, kugira ngo tuyireke. Nubwo ibyo bintu tumaze kuvuga bitazatuma tureka burundu kugira ibyifuzo bibi, bizatuma tudakora ibihuje n’ibyo byifuzo. Niba twaratangiye gukora ibintu bidufasha kuba incuti za Yehova, ntitukabihagarike. Nanone tujye twirinda ibyifuzo bibi maze duhore tubisimbuza ibyiza. w23.01 2:13-14

Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukuboza

Sinzagira ikintu cyose nemerera kuntegeka.​—1 Kor 6:12.

Nubwo Bibiliya atari igitabo kigamije kutubwira uko dukwiriye kwita ku buzima cyangwa ibyo dukwiriye kurya, ituma tumenya icyo Yehova atekereza kuri ibyo bintu. Urugero, Yehova atugira inama yo kwirinda “ibintu byakwangiza ubuzima bwacu” (Umubw 11:10). Ijambo rye ritwereka bimwe muri ibyo bintu tugomba kwirinda. Rivuga ko tugomba kwirinda kurya birenze urugero no kunywa inzoga nyinshi (Imig 23:20). Ni yo mpamvu Yehova aba yiteze ko tugira umuco wo kumenya kwifata, mu gihe duhitamo ibyo turya n’ibyo tunywa n’ukuntu bigomba kuba bingana (1 Kor 9:25). Iyo dukoresheje neza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, bituma dufata imyanzuro igaragaza ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye (Zab 119:99, 100; Imig 2:11). Urugero, turitonda mu gihe duhitamo ibyo turya. Iyo hari ibyokurya bidutera indwara, turabyirinda. Nanone tugaragaza ko turi abanyabwenge iyo turuhuka bihagije, tugakora siporo buri gihe kandi tukagira isuku, haba ku mubiri n’aho dutuye. w23.02 9:6-7

Ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza

Ni iki wasomye?—Luka 10:26.

Mu gihe usoma Bibiliya wakora iki kugira ngo ubone ubutunzi bw’agaciro buba burimo? Reka turebe uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16, 17 byagufasha. Tubonye ko “Ibyanditswe byera byose . . . bifite akamaro ko” (1) kwigisha, (2) gucyaha, (3) gushyira ibintu mu buryo no (4) guhana. Ibyo bintu uko ari bine, ushobora no kubibona mu bitabo bya Bibiliya udakunze gusoma cyane. Ubwo rero, ujye usesengura inkuru usomye, maze urebe icyo ikwigisha kuri Yehova no ku mugambi we kandi urebe n’amahame arimo. Jya ureba n’uko ibirimo bigucyaha. Urugero, mu gihe usoma imirongo yo muri Bibiliya, ujye ureba ukuntu igufasha kumenya imyifatire itari myiza wari ufite n’ukuntu igufasha kumenya icyo wakora kugira ngo uyirwanye. Nubikora uzakomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone ujye ureba uko imirongo y’Ibyanditswe usomye wayikoresha ushyira ibintu mu buryo. Ni ukuvuga kureba uko wayikoresha, wenda ukosora imitekerereze idakwiriye y’umuntu wahuye na we mu murimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, ujye ureba niba hari ikintu wasomye muri iyo mirongo cyaguhana, kikagufasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nukomeza kuzirikana ibyo bintu uko ari bine mu gihe usoma Bibiliya, uzabona inyigisho zigereranywa n’ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bizatuma gusoma Bibiliya bikugirira akamaro. w23.02 7:11

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Ukuboza

Ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.​—Dan 7:14.

Ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli, bwari bwaravuze ko Yesu yari gutangira gutegeka ku iherezo ry’ibihe birindwi. Ese dushobora kumenya igihe ibyo bintu bishimishije byari kubera (Dan 4:10-17)? “Ibihe birindwi” bingana n’imyaka 2. 520. Ibyo bihe byatangiye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, igihe Abanyababuloni bakuragaho umwami wa nyuma wari warashyizweho na Yehova, i Yerusalemu. Byarangiye mu mwaka wa 1914, igihe Yehova yashyiragaho Yesu ngo abe Umwami w’Ubwami bwe, kuko Yesu ari we wari ‘ubifitiye uburenganzira’ (Ezek 21:25-27). Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro? Gusobanukirwa ubwo buhanuzi buvuga iby’“ibihe birindwi,” bitwizeza ko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije ku gihe yagennye. Yehova yari yaragennye igihe Ubwami bwari gutangirira gutegeka, kandi icyo gihe kigeze, butangira gutegeka. Ibyo bitwizeza ko n’ubundi buhanuzi busigaye, azabusohoza igihe yagennye kigeze. Ubwo rero, umunsi wa Yehova ‘ntuzatinda.’—Hab 2:3. w22.07 28:3-5

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze