ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22.06 26
  • Urukundo rutuma tutagira ubwoba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urukundo rutuma tutagira ubwoba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Udutwe duto
  • GUTINYA KO UTAZASHOBORA GUTUNGA UMURYANGO WAWE
  • GUTINYA ABANTU
  • GUTINYA URUPFU
  • ICYO TWAKORA KUGIRA NGO TUDAKOMEZA KUGIRA UBWOBA
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22.06 26

IGICE CYO KWIGWA CYA 26

Urukundo rutuma tutagira ubwoba

“Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.”​—ZAB 118:6.

INDIRIMBO YA 105 ‘Imana ni urukundo’

INSHAMAKEa

1. Ni ibihe bintu bishobora kudutera ubwoba?

REKA turebe ingero z’ibyabaye ku Bahamya ba Yehova bamwe na bamwe. Nestor n’umugore we María, bifuzaga kujya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane.b Kugira ngo babigereho, bagombaga kugabanya amafaranga bakoresha, bakabaho mu buzima bworoheje. Icyakora, bari bafite ubwoba ko bizatuma batagira ibyishimo nk’ibyo bari bafite. Biniam aba mu gihugu kirwanya Abahamya ba Yehova. Amaze kuba Umuhamya, yari afite ubwoba bw’uko azatotezwa. Ariko icyamuteraga ubwoba kurushaho, ni ugutekereza uko abagize umuryango we bari kumufata, iyo bamenya ko yahinduye idini. Valérie we arwaye kanseri kandi kubona umuganga wari kumubaga atamuteye amaraso, ntibyamworoheye. Ibyo byatumye agira ubwoba bw’uko ashobora gupfa.

2. Kuki tudakwiriye gukomeza kugira ubwoba?

2 Ese ibyabaye kuri abo Bahamya nawe byakubayeho? Abenshi muri twe byatubayeho. Icyakora tutabaye maso, ubwoba bushobora gutuma dufata imyanzuro mibi, yatuma tudakomeza kuba inshuti za Yehova. Ibyo ni byo Satani aba yifuza. Nanone ashobora gutuma dukomeza kugira ubwoba, bigatuma tutumvira amategeko ya Yehova, urugero nk’iryo kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyah 12:17). Satani ni umugome, nta mpuhwe agira kandi afite imbaraga. Ariko dushobora kumurwanya. None se twamurwanya dute?

3. Ni iki cyadufasha kutagira ubwoba?

3 Kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda kandi ko ari kumwe natwe, byadufasha kurwanya Satani (Zab 118:6). Urugero, umwanditsi wa Zaburi ya 118 yahuye n’ibibazo bikomeye. Yari afite abanzi benshi harimo n’abari bakomeye (umurongo wa 9 n’uwa 10). Hari n’igihe abantu bamuhatiraga gukora ibibi (umurongo wa 13). Nanone Yehova yigeze kumuha igihano gikaze (umurongo wa 18). Nyamara yaravuze ati: “Sinzatinya.” Ni iki cyatumye atagira ubwoba? Ni uko yari azi ko Yehova yamukundaga cyane, nubwo yigeze kumuhana. Yari azi ko nubwo yahura n’ibibazo bikomeye bite, buri gihe Yehova yari kumufasha.—Zab 118:29.

4. Ni ibihe bintu bitazadutera ubwoba, nitwizera ko Yehova adukunda?

4 Jya wiringira ko Yehova agukunda. Ibyo bizatuma udatinya ibintu bikunze gutera abantu ubwoba, ari byo (1) gutinya ko utazashobora gutunga umuryango wawe, (2) gutinya abantu no (3) gutinya urupfu. Abantu twabonye mu ngingo ya mbere, ntibakomeje kugira ubwoba, kubera ko bari bizeye ko Yehova abakunda.

GUTINYA KO UTAZASHOBORA GUTUNGA UMURYANGO WAWE

Umuvandimwe uri kumwe n’umuhungu we bahagaze ku kiraro. Ajugunye urushundura mu mazi.

Umuvandimwe uri gushakira umuryango we ibiwutunga. Iruhande rwe hari umuhungu we (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni ibihe bintu bishobora guhangayikisha umutware w’umuryango? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

5 Buri mutware w’umuryango, azirikana ko afite inshingano yo gushakira umuryango we ibiwutunga (1 Tim 5:8). Niba uri umutware w’umuryango, birashoboka ko mu gihe k’icyorezo, wari uhangayikishijwe n’uko akazi wari ufite kahagarara. Nanone ushobora kuba wari uhangayitse, wibaza niba uzabona ibitunga umuryango cyangwa amafaranga yo kwishyura inzu. Ushobora no kuba waribajije uti: “Ese nimva kuri aka kazi nzabona akandi?” Hari n’igihe ushobora kumva umeze nka Nestor na María twigeze kuvuga. Ushobora kumva ko uramutse ugabanyije amafaranga wakoreshaga ukabaho mu buzima bworoheje, utakomeza kugira ibyishimo. Satani yagiye atuma abantu benshi bagira izo mpungenge, bituma bareka gukorera Yehova.

6. Ni iki Satani aba ashaka kukumvisha?

6 Satani aba ashaka kukumvisha ko Yehova atakwitaho kandi ko atazagufasha gutunga umuryango wawe. Ibyo bishobora gutuma ukora ibishoboka byose kugira ngo ugume ku kazi ufite, kabone n’iyo byatuma udakomeza kuba inshuti y’Imana.

7. Ni iki Yesu atwizeza?

7 Yesu we uzi Yehova neza kurusha undi muntu uwo ari we wese, atwizeza ko Yehova ‘aba azi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba’ (Mat 6:8). Nanone Yesu azi ko Yehova aduha ibyo dukeneye, kuko turi mu muryango we. Ubwo rero, kubera ko Yehova ari umutware w’uwo muryango, dushobora kwiringira ko na we azakurikiza ihame yandikishije, riri muri 1 Timoteyo 5:8.

Mushiki wacu n’agakobwa barimo gufura. Umuvandimwe n’umugore we babazaniye ibyokurya.

Yehova azaduha ibyo dukeneye. Ashobora gukoresha abavandimwe bacu kugira ngo badufashe (Reba paragarafu ya 8)d

8. (a) Ni iki cyatuma tudahangayika twibaza niba tuzabona ibitunga umuryango wacu? (Matayo 6:31-33) (b) Nk’uko bigaragara ku ifoto, twakwigana dute umugabo n’umugore bazaniye ibyokurya mushiki wacu?

8 Niwizera ko Yehova agukunda kandi agakunda n’umuryango wawe, uzemera udashidikanya ko azabaha ibyo mukeneye. (Soma muri Matayo 6:31-33.) Yehova aradukunda kandi agira ubuntu cyane. Ni yo mpamvu aba yifuza kuduha ibyo dukeneye. Igihe yaremaga isi, ntiyayishyizeho ibidutunga gusa, ahubwo yayishyizeho n’ibindi bintu bituma twishimira ubuzima (Intang 2:9). Nubwo hari igihe tuba dufite ibyo dukeneye uwo munsi gusa, tuge tuzirikana ko no kuba twabibonye, ari Yehova uba wabiduhaye (Mat 6:11). Ubwo rero, tuge twibuka ko imigisha Yehova aduha muri iki gihe n’iyo azaduha mu gihe kizaza, nta ho ihuriye n’ibyo twigomwa muri iki gihe kugira ngo tumukorere. Nestor na María biboneye ko ibyo ari ukuri.—Yes 65:21, 22.

9. Ibyabaye kuri Nestor na María bitwigisha iki?

9 Nestor na María baba muri Kolombiya kandi bari bafite inzu nziza n’akazi keza. Baravuze bati: “Twifuzaga koroshya ubuzima kugira ngo dukore byinshi mu murimo wa Yehova. Ariko twatinyaga ko nitugabanya amafaranga twakoreshaga, tukabaho mu buzima bworoheje, byari gutuma tutagira ibyishimo.” Ni iki cyatumye badakomeza kugira ubwoba? Batekereje ukuntu inshuro nyinshi, Yehova yagiye abereka ko abakunda. Biringiye ko Yehova yari gukomeza kubitaho, maze bareka ako kazi kabahembaga neza. Nanone bagurishije inzu yabo, maze bimukira mu gace ko mu gihugu cyabo kari katarabwirizwamo cyane. None se ubu bumva bameze bate? Nestor yaravuze ati: “Twiboneye ko ibivugwa muri Matayo 6:33 ari ukuri. Nta kintu na kimwe twigeze tubura kandi turishimye rwose.”

GUTINYA ABANTU

10. Kuki abantu batinya abandi?

10 Kuva Adamu na Eva bakwigomeka, abantu bagiye bagirira abandi nabi (Umubw 8:9). Urugero, abantu bakoresha nabi ububasha bafite, bakagira urugomo, bakannyuzura abanyeshuri bigana kandi bagahohotera abagize imiryango yabo. Ubwo rero, ntibitangaje kuba abantu batinya abandi! Ibyo Satani ashobora kubiheraho, akatugusha mu mutego wo gutinya abantu. Abigenza ate?

11-12. Ni mu buhe buryo Satani aba ashaka kutugusha mu mutego wo gutinya abantu?

11 Satani ashobora gutuma tugwa mu mutego wo gutinya abantu, bigatuma tureka kubwiriza cyangwa gukora ibindi bintu Yehova adusaba. Nanone ashobora gutuma abategetsi bahagarika umurimo wacu kandi bakadutoteza (Luka 21:12; Ibyah 2:10). Hari n’igihe abantu batuvugaho ibinyoma kandi bakadusebya. Abantu bemera ibyo binyoma, bashobora kutubwira nabi cyangwa bakadukorera ibikorwa by’urugomo (Mat 10:36). Ese dutangazwa n’ayo mayeri Satani akoresha? Oya. Kubera iki? Kubera ko no mu kinyejana cya mbere, ari yo yakoreshaga.—Ibyak 5:27, 28, 40.

Umuvandimwe ukiri muto agiye mu materaniro kandi nubwo ababyeyi be barimo kumutonganya, nta bwoba afite.

Dushobora kwiringira ko Yehova adukunda nubwo abagize umuryango wacu baturwanya (Reba paragarafu ya 12-14)e

12 Gutinya ko abategetsi baturwanya, si yo ntwaro yonyine Satani akoresha. Hari n’abatinya ko nibaba Abahamya ba Yehova, abagize imiryango yabo bazabarwanya. Ibyo bibatera ubwoba kuruta gukubitwa cyangwa gukorerwa ibindi bikorwa by’urugomo. Baba bakunda bene wabo cyane kandi baba bifuza ko na bo bamenya Yehova kandi bakamukunda. Iyo bumvise bene wabo bavuga nabi Yehova n’abagaragu be, birabababaza cyane. Icyakora hari igihe abagize imiryango yabo bahoze babarwanya, bageraho bakamenya ukuri. Ariko se byagenda bite mu gihe bene wacu baduciye mu muryango, bitewe n’uko twabaye Abahamya ba Yehova?

13. Kwizera tudashidikanya ko Yehova adukunda, bidufasha bite kwihangana mu gihe abagize umuryango baturwanyije? (Zaburi 27:10)

13 Amagambo meza cyane avugwa muri Zaburi ya 27:10, araduhumuriza. (Hasome.) Iyo twibutse ko Yehova adukunda cyane, ntidutinya ibitotezo, kabone n’iyo abagize imiryango yacu batwanga. Nanone bituma twizera ko nidukomeza kwihangana, Yehova azaduha imigisha. Yehova azadufasha kubona ibidutunga, aduhumurize, atume tugira ibyishimo kandi atume dukomeza kuba inshuti ze. Ibyo nta wundi wabidukorera rwose! Umuvandimwe witwa Biniam twigeze kuvuga, yabonye ko ibyo ari ukuri.

14. Ibyabaye kuri Biniam byakwigishije iki?

14 Biniam yabaye Umuhamya wa Yehova, nubwo yari azi ko batotezwa mu gihugu ke. Kumenya ko Yehova amukunda, byatumye adakomeza gutinya abantu. Biniam yaravuze ati: “Icyo gihe, Abahamya baratotezwaga bikabije. Icyakora nubwo byari bimeze bityo, natinyaga umuryango wange cyane kuruta ibyo bitotezo. Natinyaga ko nimba Umuhamya wa Yehova, papa azababara cyane kandi bigatuma abagize umuryango wange badakomeza kunyubaha.” Ariko Biniam yari yizeye ko buri gihe Yehova yita ku bamukunda. Akomeza agira ati: “Natekereje ku ngero z’abantu Yehova yafashije maze bakihanganira ubukene, urwikekwe n’ababahohoteraga. Nange nari nzi ko ninkomeza kubera Yehova indahemuka, azampa umugisha. Nafunzwe kenshi kandi nkorerwa iyicarubozo. Ariko niboneye ko buri gihe Yehova adufasha, iyo dukomeje kumubera indahemuka.” Biniam yabonye ko Yehova yamubereye Se, kandi abavandimwe na bashiki bacu bamubereye umuryango.

GUTINYA URUPFU

15. Kuki gutinya urupfu ari ibintu bisanzwe?

15 Bibiliya ivuga ko urupfu ari umwanzi (1 Kor 15:25, 26). Dushobora guhangayikishwa n’urupfu, cyanecyane mu gihe turwaye indwara ikomeye cyangwa tukaba turwaje umuntu urembye. None se kuki dutinya urupfu? Ni ukubera ko Yehova yadushyizemo ikifuzo cyo kubaho iteka (Umubw 3:11). Icyakora, hari igihe gutinya urupfu bishobora kutugirira akamaro. Urugero, bishobora gutuma turya indyo yuzuye, tugakora siporo, tukivuza kandi tukirinda gushyira ubuzima bwacu mu kaga.

16. Ni mu buhe buryo Satani aba ashaka kutugusha mu mutego wo gutinya cyane urupfu?

16 Satani azi ko dukunda ubuzima cyane. Avuga ko twakwemera gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaho, kabone n’iyo byadusaba kubabaza Yehova (Yobu 2:4, 5). Ariko Satani aribeshya. Icyakora kubera ko ‘afite ububasha bwo guteza urupfu’ kandi akaba azi ko turutinya, akoresha uwo mutego kugira ngo atume tureka gukorera Yehova (Heb 2:14, 15). Hari n’igihe Satani akoresha abantu bo muri iyi si ye bakadutera ubwoba, batubwira ko nitutareka gukorera Yehova, bazatwica. Nanone, dushobora kuba turembye, maze Satani akadutera ubwoba atwumvisha ko dukwiriye kwemera uburyo bwose bwo kuvurwa, kabone n’iyo byadusaba kurenga ku mategeko ya Yehova. Urugero, abaganga cyangwa abagize umuryango wacu, bashobora kuduhatira guterwa amaraso, nubwo Bibiliya ibitubuza. Hari n’igihe umuntu ashobora kuduhatira kwemera ubundi buryo bwo kuvurwa, Yehova yanga.

17. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 8:37-39, kuki tudakwiriye gutinya urupfu?

17 Nubwo tutifuza gupfa, tuzi ko n’iyo twapfa Yehova azakomeza kudukunda. (Soma mu Baroma 8:37-39.) Iyo inshuti za Yehova zipfuye, akomeza kuzibuka. Ni nk’aho kuri we baba bakiri bazima (Luka 20:37, 38). Yifuza cyane kubazura (Yobu 14:15). Yehova yatanze inshungu y’agaciro kenshi, kugira ngo tuzabone “ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Tuzi ko Yehova adukunda cyane kandi akatwitaho. Ubwo rero, aho kureka kumukorera bitewe n’uko turwaye cyangwa dufite ubwoba bw’uko tugiye gupfa, tuge tumusaba aduhumurize kandi aduhe ubwenge n’imbaraga byo kwihangana. Uko ni ko Valérie n’umugabo we babigenje.—Zab 41:3.

18. Ibyabaye kuri Valérie bitwigisha iki?

18 Valérie afite imyaka 35, ni bwo yamenye ko arwaye kanseri. Icyakora urukundo yakundaga Yehova, rwatumye adakomeza gutinya urupfu. Yaravuze ati: “Igihe namenyega ko ndwaye kanseri, nge n’umugabo wange twumvise dushobewe, ku buryo tutabona amagambo twabivugamo. Nagombaga kubagwa. Navuganye n’abaganga benshi, ariko bose banze kumbaga batanteye amaraso. Nari mfite ubwoba, ariko nanze kurenga ku itegeko rya Yehova ryo kwirinda guterwa amaraso. Mu buzima bwange bwose nagiye nibonera ko Yehova ankunda. Ubwo rero, nange nari mbonye uburyo bwo kumwereka ko mukunda. Uko numvaga inkuru zinca intege, ni ko narushagaho kwiyemeza gushimisha Yehova, aho kwemera ko Satani atsinda. Amaherezo naje kubona umuganga umbaga atanteye amaraso kandi bigenda neza. Nubwo nkirwaye, Yehova yakomeje kuduha ibyo dukeneye. Urugero, mu cyumweru cyari cyabanjirije icyo namenyeyemo ko ndwaye, mu materaniro twari twize ingingo ivuga ngo: “Uko twahangana n’ingorane tubigiranye ubutwari.”c Iyo ngingo yaraduhumurije cyane kandi twayisomye inshuro nyinshi. Gusoma ingingo nk’izo, kubwiriza no kujya mu materaniro, byadufashije gutuza no gufata imyanzuro myiza.”

ICYO TWAKORA KUGIRA NGO TUDAKOMEZA KUGIRA UBWOBA

19. Ni iki kizabaho mu gihe kiri imbere?

19 Abagaragu ba Yehova bo ku isi hose, bagiye bahura n’ibibazo bikomeye kandi Yehova yabafashije kurwanya Satani baramutsinda (1 Pet 5:8, 9). Ubwo rero, nawe wabishobora. Vuba aha, Yehova azakoresha Yesu n’abo bazafatanya gutegeka maze ‘bamareho imirimo ya Satani’ (1 Yoh 3:8). Nyuma yaho, abagaragu ba Yehova bazaba bari ku isi, nta kintu na kimwe kizongera ‘kubatera ubwoba’ kandi nta n’icyo bazatinya (Yes 54:14; Mika 4:4). Mu gihe tugitegereje ko ibyo biba, nimucyo twiyemeze kutagwa mu mutego wo kugira ubwoba.

20. Ni iki kizadufasha ntidukomeze kugira ubwoba?

20 Dukwiriye kwiringira ko Yehova afasha abagaragu be kandi akabarinda. Nanone tuge dutekereza ukuntu Yehova yagiye afasha abagaragu be babayeho kera kandi tubiganireho n’abandi. Ikindi kandi, tuge tuzirikana ukuntu yagiye adufasha igihe twari duhanganye n’ibibazo bikomeye. Ubwo rero, twizere ko Yehova azadufasha ntidukomeze kugira ubwoba.—Zab 34:4.

NI MU BUHE BURYO URUKUNDO RUZADUFASHA MU GIHE . . .

  • Dutinya ko tutazashobora gutunga umuryango wacu?

  • Dutinya abantu?

  • Dutinya urupfu?

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

a Kugira ubwoba si ko buri gihe biba ari bibi, kuko bishobora kuturinda gukora ibintu byaduteza akaga. Icyakora, hari igihe kutabugira bitugirira akamaro. Kubera iki? Kubera ko Satani ashobora gutuma tugira ubwoba, maze tugafata imyanzuro mibi. Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo twirinde ubwo bwoba bwatuma tugwa mu mutego wa Satani. Ni iki cyadufasha? Nk’uko turi bubibone muri iki gice, iyo twizeye tudashidikanya ko Yehova ari kumwe natwe kandi ko adukunda, bituma tutagira ubwoba bwo gukora ibikwiriye.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2012, ku ipaji ya 7-11.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bazaniye ibyokurya mushiki wacu n’umuryango we.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nubwo uyu muvandimwe atotezwa, yiringiye ko Imana izakomeza kumwitaho.

    Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze