IGICE CYO KWIGWA CYA 20
INDIRIMBO YA 7 Yehova ni imbaraga zacu
Yehova araduhumuriza
‘Papa wo mu ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi nasingizwe kandi ni Imana ihumuriza abantu mu buryo bwose.’—2 KOR. 1:3.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Tugiye kureba uko Yehova yahumurije Abisirayeli bari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, turebe n’amasomo byatwigisha.
1. Vuga uko Abayahudi bajyanywe ku ngufu i Babuloni bumvaga bameze.
ABAYAHUDI basuzuguye Yehova mu gihe cy’imyaka myinshi. Ibyo byatumye yemera ko Abanyababuloni barimbura igihugu cyabo, maze babajyana ku ngufu i Babuloni (2 Ngoma 36:15, 16, 20, 21). Ese utekereza ko bari babayeho bate igihe bari yo? Muri icyo gihe bari bafite uburenganzira bwo kugira ibintu bakora (Yer. 29:4-7). Icyakora ubuzima ntibwari buboroheye, kandi ni mu gihe, kuko si byo bari barahisemo. Ubwo se bumvaga bameze bate? Umwe muri bo yaravuze ati: “Twicaraga ku nkombe z’inzuzi z’i Babuloni, kandi iyo twibukaga Siyoni twarariraga” (Zab. 137:1). Biragaragara ko abo Bayahudi bari bafite agahinda, bakeneye uwabahumuriza. Ariko se, ni nde wari kubahumuriza?
2-3. (a) Ni iki Yehova yakoreye Abayahudi bari barajyanywe ku ngufu i Babuloni? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?
2 Yehova “ni Imana ihumuriza abantu mu buryo bwose” (2 Kor. 1:3). Kubera ko ari Imana irangwa n’urukundo, yishimira guhumuriza abantu bose bifuza kuba incuti zayo. Yehova yari azi ko bamwe mu bantu bajyanywe ku ngufu i Babuloni bari kwihana, maze bakamugarukira (Yes. 59:20). Habura imyaka irenga 100 ngo abo Bayahudi bajyanwe i Babuloni, Yehova yasabye Yesaya kwandika ubuhanuzi mu gitabo cyamwitiriwe. None se ubwo buhanuzi bwa Yesaya, bwari kubafasha bute? Yesaya yaranditse ati: ‘“Imana yanyu iravuga iti: ‘nimuhumurize abantu banjye, nimubahumurize’” (Yes. 40:1). Yehova yakoresheje amagambo uwo muhanuzi yanditse, maze ahumuriza abo Bayahudi bari i Babuloni.
3 Kimwe n’abo Bayahudi bari barajyanywe i Babuloni, hari igihe natwe dukenera uduhumuriza. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bitatu Yehova yakoze kugira ngo ahumurize abo Bayahudi bari barajyanywe ku ngufu i Babuloni. (1) Yabasezeranyije ko yari kubabarira abihannye, (2) agatuma bagira ibyiringiro (3) kandi akabafasha kudakomeza kugira ubwoba. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo bintu, uze kureba ukuntu natwe Yehova aduhumuriza muri iki gihe.
YEHOVA ARATUBABARIRA
4. Yehova yagaragaje ate ko ari Imana igira imbabazi? (Yesaya 55:7)
4 Yehova ni “Papa wo mu ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi” (2 Kor. 1:3). Yagaragaje uwo muco, igihe yavugaga ko yari kubabarira Abayahudi bari kwihana. (Soma muri Yesaya 55:7.) Yaravuze ati: “Nzakugirira imbabazi ngukunde urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose” (Yes. 54:8). Yehova yari kugaragaza izo mbabazi ate? Nubwo muri rusange Abayahudi bari gukomeza kugerwaho n’ingaruka z’amakosa yabo, Yehova yabasezeranyije ko batari kuguma i Babuloni. Yavuze ko igihe cyari kugera akabakurayo (Yes. 40:2). Nta gushidikanya ko ayo magambo yahumurije Abayahudi bihannye, kandi agatuma bumva bifuje kumushimisha.
5. Kuki dufite impamvu zo kwizera imbabazi za Yehova, kuruta Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni ku ngufu?
5 Ni iki bitwigisha? Yehova yiteguye kubabarira abagaragu be rwose! Muri iki gihe dufite impamvu zo kwizera ko Yehova atubabarira, kuruta abo Bayahudi bari barajyanywe i Babuloni. Kubera iki? Ni ukubera ko tuzi neza icyo Yehova yakoze kugira ngo atubabarire. Nyuma y’imyaka myinshi Yehova yandikishije ubwo buhanuzi bwo muri Yesaya, yohereje Umwana we akunda cyane ku isi, kugira ngo abe incungu y’abantu bose bihana. Iyo ncungu yatumye tubabarirwa ibyaha byacu, ‘birahanagurwa’ burundu (Ibyak. 3:19; Yes. 1:18; Efe. 1:7). Rwose, Yehova ni Imana igira imbabazi!
6. Gukomeza kuzirikana ko Yehova ari Imana igira imbabazi, byatugirira akahe kamaro? (Reba n’ifoto.)
6 Niba duhora twicira urubanza bitewe n’amakosa twakoze kera, amagambo Yehova yandikishije muri Yesaya 55:7, ashobora kuduhumuriza. Bamwe muri twe bashobora gukomeza kwicira urubanza, nubwo baba bamaze igihe barihannye ibyaha bakoze. Ibyo bishobora kuba bibi cyane, iyo dukomeje guhura n’ingaruka z’ibibi twakoze. Icyakora niba twaravuze ibyaha byacu kandi tukabyihana, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yatubabariye. Tujye twibuka ko iyo Yehova atubabariye, adakomeza kwibuka ibyaha byacu. (Gereranya no muri Yeremiya 31:34.) Ubwo se niba Yehova atibuka ibyaha twakoze kera, birakwiriye ko twe dukomeza guhangayikishwa na byo? Icyo Yehova yitaho, ni ibyo dukora muri iki gihe, aho kuba amakosa twakoze kera (Ezek. 33:14-16). Ikindi kandi, vuba aha Papa wacu w’imbabazi nyinshi, azadukuriraho ingaruka zose z’amakosa twakoze.
Icyo Yehova yitaho, ni ibyo dukora muri iki gihe, aho kuba amakosa twakoze kera (Reba paragarafu ya 6)
7. Niba twarakoze icyaha gikomeye tukagihisha, ni iki cyadufasha gusanga abasaza ngo badufashe?
7 Twakora iki se niba umutimanama wacu uducira urubanza bitewe n’icyaha gikomeye twakoze maze tukagihisha? Bibiliya itugira inama yo kubibwira abasaza kugira ngo badufashe (Yak. 5:14, 15). Gusa, kwemera icyaha twakoze ntibitworohera. Ariko niba turi abantu bihana, tuzazirikana ko Yehova akoresha abasaza b’itorero kugira ngo badufashe kandi ko na bo bamwigana bakatugaragariza urukundo n’imbabazi. Ibyo nitubyibuka, bizatuma twegera abo bagabo b’indahemuka kugira ngo badufashe. Reka turebe ukuntu imbabazi za Yehova zahumurije umuvandimwe witwa Arthur,a wari ufite umutimanama umubuza amahoro. Yaravuze ati: “Namaze hafi umwaka ndeba porunogarafiya. Icyakora igihe numvaga disikuru ivuga ibirebana n’umutimanama, nabibwiye umugore wanjye n’abasaza. Maze kubibabwira, numvise nduhutse. Icyakora najyaga ntekereza ku byo nari narakoze, nkumva birambabaje. Abasaza banyibukije ko Yehova yifuza ko dukomeza kuba incuti ze. Impamvu aduhana ni uko adukunda. Ayo magambo meza bambwiye, yankoze ku mutima, atuma mpindura ibitekerezo bibi nari mfite.” Ubu, Arthur ni umupayiniya w’igihe cyose n’umukozi w’itorero. Kumenya ko Yehova atubabarira mu gihe twicujije, biraduhumuriza.
YEHOVA ATUMA TUGIRA IBYIRINGIRO
8. (a) Ni ibihe byiringiro Yehova yahaye Abayahudi bari i Babuloni? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 40:29-31, ibyo byiringiro byari gutuma Abayahudi bihannye bumva bameze bate?
8 Abayahudi ntibatekerezaga ko bashobora kuzasubira mu gihugu cyabo. Kubera iki? Byari bizwi ko Abanyababuloni batajyaga barekura abantu babaga bafashe (Yes. 14:17). Icyakora, Yehova yatumye abo bagaragu be bagira ibyiringiro by’uko bari gusubira mu gihugu cyabo. Yabasezeranyije ko bazarekurwa, kandi ko nta wuzamubuza kubikora (Yes. 44:26; 55:12). Yehova yabonaga ko Abanyababuloni bameze nk’umukungugu gusa (Yes. 40:15). Iyo uhushye umukungugu, uhita ugenda. None se ayo magambo yari guhumuriza Abayahudi? Yari kubahumuriza rwose! Ariko si ibyo gusa. Yesaya yaranditse ati: “Abiringira Yehova bazongera kugira imbaraga.” (Soma muri Yesaya 40:29-31.) Ibyo byiringiro Yehova yabahaye, byari gutuma bagira imbaraga bakamera nk’abafite “amababa ya kagoma.”
9. Ni iki cyatumye Abayahudi barushaho kwiringira ibyo Yehova yabasezeranyije?
9 Nanone Yehova yahaye abo Bayahudi impamvu zari gutuma bizera badashidikanya ko azasohoza ibyo yabasezeranyije. Ni iki yakoze? Tekereza ku buhanuzi bwari bwaramaze gusohora. Urugero, Yehova yari yarahanuye ko Abashuri bari kwigarurira ubwami bwa Isirayeli bwo mu majyaruguru, bagatwara abaturage babwo ku ngufu (Yes. 8:4). Biboneye ukuntu Abanyababuloni bashenye Yerusalemu, bagatwara abaturage bayo ku ngufu (Yes. 39:5-7). Nanone babonye ukuntu Abanyababuloni bamennye amaso y’Umwami Sedekiya, bakamujyana i Babuloni (Yer. 39:7; Ezek. 12:12, 13). Ibintu byose Yehova yari yarahanuye, byarabaye (Yes. 42:9; 46:10). Ibyo bintu byose byabaye, byatumye Abayahudi barushaho kwiringira ko Yehova yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo, akabavana i Babuloni.
10. Ni iki twakora ngo dukomeze kugira ibyiringiro bihamye muri iyi minsi y’imperuka?
10 Ibyo bitwigisha iki? Igihe twumva twacitse intege, ibyiringiro dufite, bishobora gutuma twongera kugira imbaraga. Ibihe turimo bigenda birushaho kuba bibi, kandi duhanganye n’abanzi b’Imana bakomeye. Ariko ntitugomba kwiheba. Yehova yaduhaye ibyiringiro bihebuje, ni ukuvuga igihe tuzaba dufite ubuzima bw’iteka, dufite amahoro n’umutekano nyakuri. Tugomba guhora dutekereza ku byiringiro byacu. Bitabaye ibyo, twamera nk’umuntu uri kureba ifoto y’ahantu heza cyane, ariko ari kurebera mu kirahure cyanduye. None se ni gute twamera nk’abahanagura icyo kirahure, tugakomeza kwibanda ku byiringiro byacu? Buri gihe tujye dufata akanya dutekereze ukuntu ubuzima buzaba bumeze neza mu isi nshya. Dushobora gusoma ingingo zo mu bitabo byacu, tukareba videwo kandi tukumva indirimbo zivuga ku byo twiringiye. Nanone dushobora gusenga Yehova tuvuga ibintu dutegereje kuzabona mu isi nshya.
11. Ni iki gifasha mushiki wacu urwaye indwara ikomeye?
11 Reka turebe ukuntu ibyiringiro byahumurije mushiki wacu witwa Joy, kandi bikamuha imbaraga. Uwo mushiki wacu arwaye indwara ikomeye. Yaravuze ati: “Iyo mpangayitse, mbwira Yehova uko merewe, kuko mba nzi neza ko anyumva. Yehova na we aransubiza, akampa ‘imbaraga zirenze iz’abantu’” (2 Kor. 4:7). Nanone kandi, Joy agerageza gusa n’ureba ari mu isi nshya, igihe ‘nta muturage waho uzavuga ati: “Ndarwaye”’ (Yes. 33:24). Natwe nitubwira Yehova uko twiyumva kandi tugakomeza gutekereza ku byiringiro byacu, tuzabona imbaraga.
12. Ni iki gituma turushaho kwiringira ibyo Yehova adusezeranya? (Reba n’ifoto.)
12 Kimwe n’uko Yehova yafashije Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni kwizera ibyo yabasezeranyije, natwe muri iki gihe adufasha kwizera amasezerano ye. Reka dutekereze ku buhanuzi busohora muri iki gihe. Twibonera ukuntu ubutegetsi bw’isi, ‘igice kimwe cyabwo gikomeye ikindi kidakomeye’ (Dan. 2:42, 43). Nanone twibonera ukuntu ‘hirya no hino hagenda haba imitingito’ n’ukuntu tubwiriza ubutumwa bwiza “mu isi yose” (Mat. 24:7, 14). Kubera ko tubona ubwo buhanuzi ndetse n’ubundi busohora, bituma twiringira ko n’ibindi bintu byiza Yehova adusezeranya, azabikora.
Ubuhanuzi tubona busohora muri iki gihe, butuma turushaho kwiringira ibyo Yehova yadusezeranyije (Reba paragarafu ya 12)
YEHOVA ARADUFASHA NTIDUKOMEZE KUGIRA UBWOBA
13. (a) Kuki Abayahudi bari guhura n’ibibazo igihe bari kuba bari hafi kuvanwa i Babuloni? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 41:10-13, ni gute Yehova yahumurije abo Bayahudi?
13 Nubwo Yehova yahumurije Abayahudi bari barajyanywe i Babuloni abaha ibyiringiro bihebuje, yari azi ko kuva i Babuloni bitari kuborohera. Yari yaravuze ko igihe Abayahudi bari kuba bari hafi kuvayo, hari umwami w’umunyambaraga wari kwigarurira ibihugu bikikije Babuloni, amaherezo agatera na Babuloni (Yes. 41:2-5). Ese ibyo byari guhangayikisha Abayahudi? Oya rwose. Yehova yari yaramaze kubaha isezerano ribahumuriza agira ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe.” (Soma muri Yesaya 41:10-13.) None se igihe yavugaga ati: “Ndi Imana yawe,” yashakaga kuvuga iki? Ntabwo yibutsaga Abayahudi ko bagomba kumusenga, kuko ibyo bari basanzwe babizi. Ahubwo ayo magambo yabibutsaga ko yari akiri kumwe na bo, abashyigikiye.—Zab. 118:6.
14. Ni iki kindi Yehova yakoze kugira ngo atume Abayahudi bari i Yerusalemu badakomeza kugira ubwoba?
14 Nanone Yehova yafashije abo Bayahudi kudakomeza kugira ubwoba, abibutsa ko afite imbaraga n’ubwenge bihambaye. Yabasabye kubura amaso bakareba ikirere kirimo inyenyeri nyinshi. Yababwiye ko izo nyenyeri zose ari we waziremye, kandi ko yari azi n’izina rya buri nyenyeri (Yes. 40:25-28). Nta gushidikanya ko ibyo byari gutuma bamenya ko Yehova azi izina rya buri wese mu bagaragu be. Ikindi kandi, niba Yehova afite imbaraga zo kurema inyenyeri, afite n’imbaraga zo gukiza abagaragu be. Ubwo rero, Abayahudi bari i Babuloni ntibagombaga guhangayika cyangwa ngo bagire ubwoba.
15. Ni gute Yehova yafashije Abayahudi kwitegura ibyari bigiye kuba?
15 Yehova yafashije abantu be kwitegura ibintu byari bigiye kuba. Mu ntangiriro z’igitabo cya Yesaya, tuhasanga amagambo Yehova yababwiye agira ati: “Nimugende mwinjire mu byumba byanyu maze mwikingirane. Mwihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). Ayo magambo yasohoye bwa mbere igihe Umwami Kuro yigaruriraga Babuloni. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki wa kera, yavuze uko byagenze igihe Kuro yageraga i Babuloni. Icyo gihe “yategetse abasirikare be kwica umuntu wese bari gusanga hanze.” Tekereza ukuntu ibyo byahangayikishije abantu bose bari batuye i Babuloni. Ariko uko bigaragara, Abayahudi bo nta kintu babaye, kubera ko bumviye amabwiriza Yehova yari yaratanze.
16. Kuki tutagomba guhangayikishwa cyane n’ibizabaho mu gihe kiri imbere? (Reba n’ifoto.)
16 Ni iki bitwigisha? Vuba aha, hazabaho umubabaro ukomeye, utarigeze kubaho mu mateka y’abantu. Abantu muri rusange bazagira ubwoba, babure icyo bakora. Ariko si uko bizaba bimeze ku bagaragu ba Yehova. Tuzi neza ko Yehova ari Imana yacu. Tuzaba dufite icyizere, kubera ko tuzaba tuzi ko ‘turi hafi gucungurwa’ (Luka 21:28). Ndetse n’igihe ibihugu bizaba byishyize hamwe bizadutera, tuzakomeza kwiringira Yehova. Azaturinda akoresheje abamarayika kandi aduhe amabwiriza azadufasha kurokoka. None se ayo mabwiriza azatugeraho ate? Ni ugutegereza tukareba uko bizagenda. Ariko uko bigaragara dushobora kuzayahabwa binyuze mu matorero yacu. Ni nk’aho ayo matorero, ari byo “byumba” tuzaboneramo umutekano. Twakwitegura dute ibigiye kuba? Tugomba gukomeza kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu, tukumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova kandi tukizera ko ari we uwuyoboye.—Heb. 10:24, 25; 13:17.
Gutekereza ku mbaraga za Yehova n’ubushobozi afite bwo kudukiza, bizatuma tudahangayika birenze urugero mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Reba paragarafu ya 16)b
17. Twakora iki ngo Yehova aduhumurize?
17 Nubwo ubuzima butari bworoheye Abayahudi bari i Babuloni, Yehova yarabahumurije. Ubwo rero, natwe azaduhumuriza. Uko ibibazo twazahura na byo mu gihe kiri imbere byaba bimeze kose, dukomeze kwizera ko Yehova azaduhumuriza. Tujye twiringira ko ari Imana yacu irangwa n’imbabazi nyinshi. Nanone kandi, tujye dukomeza gutekereza ku byo yadusezeranyije. Ntitugomba gutinya kubera ko Yehova ari Imana yacu.
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera
a Amazina amwe yarahinduwe.
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Abavandimwe na bashiki bacu bateraniye hamwe. Biringiye ko Yehova afite imbaraga n’ubushobozi byo gukiza abagaragu be aho baba bari hose ku isi.