Zaburi
135 Nimusingize Yah!*
Nimusingize izina rya Yehova.
Nimusingize Yehova mwa bagaragu be mwe,+
2 Mwe muhagaze mu nzu ya Yehova,
Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.+
3 Nimusingize Yah, kuko Yehova ari mwiza.+
Muririmbe musingiza izina rye kuko bishimishije.
4 Yah yitoranyirije Yakobo.
Yitoranyirije Isirayeli ngo abe umutungo we wihariye.+
5 Nzi neza ko Yehova akomeye.
Umwami wacu aruta izindi mana zose.+
6 Ibyo Yehova yishimira gukora byose arabikora,+
Haba mu ijuru, ku isi, mu nyanja no hasi mu nyanja.
7 Atuma ibicu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.
Ni we wohereza imirabyo n’imvura.
Azana umuyaga awukuye mu bigega bye.+
8 Ni we wishe abana b’imfura bo muri Egiputa,
N’amatungo yavutse mbere.+
12 Ni we watanze igihugu cyabo,
Ngo kibe umurage w’abantu be, ari bo Bisirayeli.+
13 Yehova, izina ryawe rizahoraho iteka ryose.
Yehova, gukomera kwawe kuzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
15 Ibigirwamana abantu basenga ni ifeza na zahabu,
Kandi byakozwe n’abantu.+
16 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
17 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Ntibishobora no guhumeka.+
19 Mwa Bisirayeli mwe, nimusingize Yehova.
Mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Yehova.
20 Mwebwe abakomoka kuri Lewi, nimusingize Yehova.+
Mwa batinya Yehova mwe, nimusingize Yehova.
Nimusingize Yah!+