HABAKUKI IBIVUGWAMO 1 Umuhanuzi atabaza asaba ubufasha (1-4) “Yehova we, nzageza ryari ngutakira?” (2) ‘Kuki ukomeza kwihanganira abantu bakandamiza abandi?’ (3) Imana izakoresha Abakaludaya bahane abanzi bayo (5-11) Umuhanuzi yinginga Yehova (12-17) ‘Mana yanjye, ntushobora gupfa’ (12) “Uratunganye cyane ku buryo utakomeza kureba ibibi” (13) 2 “Nzakomeza kuba maso kugira ngo ntegereze icyo Imana izavuga” (1) Yehova asubiza umuhanuzi (2-20) ‘Ukomeze gutegereza ibiri mu iyerekwa’ (3) Umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe (4) Ibibazo bitanu bikomeye Abakaludaya bazahura na byo (6-20) Abatuye isi bose bazamenya Yehova (14) 3 Umuhanuzi asenga Yehova amusaba kugira icyo akora (1-19) Imana izakiza uwo yasutseho amavuta (13) Tujye twishima kubera Yehova nubwo twaba duhanganye n’ibibazo (17, 18)