HAGAYI IBIVUGWAMO 1 Bacyahwa bitewe n’uko batongeye kubaka urusengero (1-11) “Ese ubu mwari mukwiriye gutura mu mazu yanyu yometseho imbaho nziza?” (4) “Nimutekereze ku ngaruka z’ibyo mukora” (5) Mwateye imyaka myinshi ariko musarura mike (6) Abantu batega amatwi ijambo rya Yehova (12-15) 2 Urusengero rwa kabiri ruzuzura icyubahiro (1-9) Nzatigisa ibihugu byose (7) Ibintu by’agaciro byo mu bihugu byose bizaza muri iyi nzu (7) Kongera kubaka urusengero byari gutuma babona imigisha (10-19) Kuba ikintu ari icyera ntibituma ibindi bintu biri kumwe na cyo bihinduka ibyera (10-14) Ubutumwa bugenewe Zerubabeli (20-23) “Nzakugira nk’impeta iriho kashe” (23)