HAGAYI
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi*+ bugera kuri Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli wari guverineri w’u Buyuda, na Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru. Ubwo butumwa bwagiraga buti:
2 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘aba bantu baravuze bati: “igihe cyo kubaka inzu ya Yehova ntikiragera.”’”+
3 Yehova yongera gutanga ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati: 4 “Ese ubu mwari mukwiriye gutura mu mazu yanyu yometseho imbaho nziza kandi iyi nzu itarubakwa?+ 5 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimutekereze ku ngaruka z’ibyo mukora. 6 Mwateye imyaka myinshi ariko musarura mike.+ Murarya ariko ntimuhaga. Muranywa ariko ntimushira inyota. Murambara ariko ntimushira imbeho kandi ukorera ibihembo aba ameze nk’ubika ibihembo bye mu mufuka utobotse.’”
7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimutekereze ku ngaruka z’ibyo mukora.’
8 “Yehova aravuze ati: ‘nimujye ku musozi muzane ibiti,+ mwubake inzu+ kugira ngo inshimishe kandi itume mpabwa icyubahiro.’”+
9 “‘Mwari mwiteze ko muzasarura byinshi ariko mwasaruye bike, mubigejeje mu ngo zanyu ndabihuha biratumuka.+ Yehova nyiri ingabo arabaza ati: ‘ibyo byatewe n’iki? Byatewe n’uko inzu yanjye itarubakwa, kandi mukaba mushishikarira kwita ku mazu yanyu gusa.+ 10 Ni yo mpamvu ikirere cyaretse gutanga ikime n’ubutaka ntibwere. 11 Nateje amapfa* ku isi no ku misozi. Ibyo byagize ingaruka ku binyampeke, kuri divayi nshya, ku mavuta, ku byera mu butaka, ku bantu, ku matungo no ku byo mukora byose.’”
12 Nuko Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli,+ Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki+ wari umutambyi mukuru n’abandi bantu bose, batega amatwi Yehova Imana yabo, bumva amagambo umuhanuzi Hagayi yari yababwiye atumwe na Yehova Imana yabo. Hanyuma abantu batinya Yehova.
13 Nuko Hagayi intumwa ya Yehova, abwira abantu ibyo Yehova yari yamutumye. Aravuga ati: “‘ndi kumwe namwe.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”
14 Yehova atera umwete+ Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, wari guverineri w’u Buyuda,+ Yosuwa+ umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru n’abaturage bose. Nuko baraza, batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.+ 15 Ibyo byabaye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo.+
2 Ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa karindwi, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati: 2 “Baza Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli ari we guverineri w’u Buyuda,+ umutambyi mukuru ari we Yosuwa+ umuhungu wa Yehosadaki+ n’abaturage bose uti: 3 ‘ni ba nde basigaye muri mwe babonye ubwiza uru rusengero rwahoranye?+ Ubu se murarubona mute? Ese ntimubona ko nta gaciro rufite urugereranyije n’uko rwari rumeze kera?’+
4 “Yehova aravuze ati: ‘ariko noneho Zerubabeli we gira ubutwari! Nawe mutambyi mukuru Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki, gira ubutwari!’
“Nanone Yehova aravuze ati: ‘mugire ubutwari namwe abatuye mu gihugu mwese kandi mukore.’+
“‘Ndi kumwe namwe!’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. 5 ‘Mwibuke ibyo nasezeranye namwe, igihe mwavaga muri Egiputa,+ kandi na n’ubu umwuka wanjye uracyari kumwe namwe.*+ Ntimugire ubwoba.’”+
6 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘hasigaye igihe gito nkongera ngatigisa ijuru, isi, inyanja n’ubutaka.’+
7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nzatigisa ibihugu byose, maze ibintu by’agaciro* byo mu bihugu byose bize muri iyi nzu.+ Nzatuma iyi nzu igira ubwiza buhebuje,’+
8 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘ifeza ni iyanjye na zahabu ni iyanjye.’
9 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘iyi nzu nshya, nzatuma igira ubwiza buruta ubwa kera.’+
“Nanone Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘aha hantu nzatuma hagira amahoro.’”+
10 Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati: 11 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘baza abatambyi ibirebana n’amategeko, ubabaze uti:+ 12 “umuntu aramutse atwaye mu mwenda we inyama zejejwe, maze uwo mwenda ugakora ku mugati cyangwa ku isupu, kuri divayi cyangwa ku mavuta, cyangwa ku kindi kiribwa cyose, ese ibyo biribwa byahinduka ibyera?”’”
Abatambyi barasubiza bati: “Oya!”
13 Hagayi arongera arababaza ati: “Ese umuntu wanduye* bitewe n’uko yakoze ku murambo aramutse akoze kuri ibyo bintu, byakwandura?”+
Abatambyi barasubiza bati: “Byakwandura.”
14 Hagayi aravuga ati: “Dore uko Yehova avuze: ‘uko ni ko aba bantu bameze. Abisirayeli ni uko bameze imbere yanjye. Ibikorwa byabo ni ko bimeze kandi n’ibyo bantambira ni ko bimeze. Byose biranduye.’
15 “‘None rero, mujye mutekereza ibyabaye mbere y’uko batangira kubaka urusengero rwa Yehova.+ 16 Ese muribuka uko byari bimeze? Iyo umuntu yageraga ku kirundo cy’ingano gikwiriye kuvamo imifuka nka 20 yabonagamo imifuka 10 gusa. Uwajyaga ku rwengero rwa divayi rukwiriye kuvamo nka litiro 50, yasangagamo nka 20 gusa.+ 17 Ibyo mwahinze natumye byuma, birabora,+ kandi mbiteza urubura. Ariko nta n’umwe muri mwe wangarukiye.’ Uko ni ko Yehova avuze.
18 “‘Ndabinginze nimuzirikane ibi uhereye uyu munsi, kuva ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa cyenda, igihe fondasiyo y’urusengero rwa Yehova yashyirwagaho,+ mutekereze mwitonze kuri ibi: 19 Ese hari ibinyampeke bisigaye mu bubiko?+ Ese divayi, igiti cy’umutini, igiti cy’amakomamanga* n’igiti cy’umwelayo ntibyanze kwera? Uhereye uyu munsi, nzajya mbaha umugisha.’”+
20 Ku itariki ya 24 z’uko kwezi, Yehova yatanze ubutumwa bwa kabiri+ abinyujije kuri Hagayi, aravuga ati: 21 “Bwira Zerubabeli guverineri w’u Buyuda uti: ‘ngiye gutigisa ijuru n’isi.+ 22 Nzahirika intebe z’ubwami, nkureho ububasha bw’abami bo mu bihugu,+ nzubika igare ry’intambara n’abarigenderaho kandi abagendera ku mafarashi bazagwana na yo, buri wese yicwe n’inkota y’umuvandimwe we.’”+
23 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘kuri uwo munsi, nzagukoresha wowe mugaragu wanjye Zerubabeli,+ umuhungu wa Salatiyeli.’+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘nzakugira nk’impeta iriho kashe, kuko ari wowe natoranyije.’ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.”
Bisobanura ngo: “Uwavutse ku munsi mukuru.”
Ni igihe imvura iba yarabuze maze bigatera inzara.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihe umwuka wanjye wari kuri mwe.”
Cyangwa “ibyifuzwa.”
Cyangwa “umuntu wahumanye.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.