ZEFANIYA
1 Dore ubutumwa Yehova yahaye Zefaniya* umuhungu wa Kushi, umuhungu wa Gedaliya, umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Hezekiya, ku butegetsi bw’Umwami Yosiya,+ umuhungu wa Amoni,+ umwami w’u Buyuda:
2 Yehova aravuze ati: “Nta kabuza ibintu byose nzabirimbura burundu.”+
3 Yehova aravuze ati: “Nzarimbura abantu bose hamwe n’inyamaswa.
Nzarimbura inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,+
Ndimbure abantu babi hamwe n’ibintu byose bituma abantu bakora ibyaha.*+
Nzarimbura abantu mbakure ku isi.”
4 “Nzahana abantu b’u Buyuda
N’abaturage bose b’i Yerusalemu,
Kandi aha hantu nzahakura ibintu byose byibutsa abantu Bayali.+
Nanone nzakuraho ibintu byose bituma abantu bibuka imana zo mu bindi bihugu kandi ndimbure n’abatambyi bazo.+
5 Nzarimbura abasenga izuba, ukwezi n’inyenyeri bari ku bisenge byabo by’amazu,+
Ndimbure n’abapfukama bagakoza imitwe ku butaka, bakarahira ko batazahemukira Yehova,+
Ariko barangiza bakarahira ko batazahemukira n’ikigirwamana cyitwa Malikamu.+
6 Nzarimbura abasubira inyuma bakareka gukurikira Yehova,+
Hamwe n’abatarashatse Yehova, bakanga kumugisha inama.”+
7 Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova, kubera ko umunsi wa Yehova uri hafi kuza.+
Yehova yateguye igitambo kandi yejeje abo yatumiye.
8 “Kuri uwo munsi nzatambaho igitambo, njyewe Yehova nzahana abategetsi n’abana b’umwami,+
Hamwe n’abantu bose bambara imyenda y’abanyamahanga.
9 Kuri uwo munsi nzahana umuntu wese uzaba wegereye podiyumu,*
N’abantu bose bakora ibikorwa by’urugomo n’uburiganya kugira ngo bateze imbere ba shebuja.
10 Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova avuze,
“Ku Irembo ry’Amafi hazumvikana induru,+
Mu Gice Gishya cy’umujyi, humvikane abantu barira cyane+
Kandi urusaku ruzumvikana ku dusozi.
11 Mwebwe abatuye i Makiteshi,* nimurire cyane
Kuko abari abacuruzi bose bishwe.
Abacuruzaga ifeza bose barimbuwe.
12 Icyo gihe nzasaka nitonze muri Yerusalemu nifashishije amatara,
Kandi nzahana abantu bose bumva ko bihagije* bibwira mu mitima yabo bati:
‘Yehova nta cyo azakora cyaba icyiza cyangwa ikibi.’+
13 Ubutunzi bwabo buzasahurwa, kandi amazu yabo azasenywa.+
Bazubaka amazu ariko ntibazayabamo.
Bazatera imizabibu ariko ntibazanywa divayi yayo.+
14 Umunsi ukomeye wa Yehova uregereje.+
Uregereje kandi urihuta cyane.+
Urusaku rw’umunsi wa Yehova ruteye ubwoba.+
Kuri uwo munsi umurwanyi w’intwari azataka.+
15 Uwo munsi ni umunsi w’uburakari,+
Umunsi w’agahinda no guhangayika cyane,+
Umunsi w’imvura nyinshi no kurimbura,
Umunsi wijimye urimo umwijima mwinshi cyane,+
Kandi ni umunsi w’ibicu n’umwijima uteye ubwoba.+
16 Ni umunsi abantu bazavuza ihembe n’impanda,*+
Kugira ngo batere imijyi igoswe n’inkuta n’iminara miremire.+
18 Ifeza yabo na zahabu yabo ntibizashobora kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+
Isi yose izatwikwa n’uburakari bwe bumeze nk’umuriro,+
Kuko azarimbura abatuye ku isi bose mu buryo buteye ubwoba.”+
2 Nimushake Imana mbere y’uko urubanza mwaciriwe rusohora,
Mbere y’uko umunsi uhita vuba, nk’uko umurama* utumurwa n’umuyaga,
Mbere y’uko Yehova abarakarira cyane,+
Na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho.
3 Nimugarukire Yehova+ mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe,
Mwe mukora ibihuje n’imanza ze.
Muhatanire kuba abakiranutsi, kandi mujye mwicisha bugufi.
Mubigenje mutyo, wenda mwazahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+
4 Gaza izahinduka umujyi utagira abantu.
Ashikeloni izahinduka amatongo.+
Abaturage bo muri Ashidodi bazirukanwa ku manywa.*
Ekuroni yo izarimburwa burundu.+
5 “Muzahura n’ibibazo bikomeye, mwebwe mukomoka i Kereti,+ mukaba mutuye hafi y’inyanja.
Ijambo rya Yehova rirabibasiye.
Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura,
Ku buryo nta muturage uzasigara.
6 Akarere k’inyanja kazahinduka inzuri,*
Kabemo amariba y’abashumba n’ingo z’intama zubakishijwe amabuye.
7 Ako karere kazaba ak’abasigaye bo mu muryango wa Yuda.+
Aho ni ho bazaragira amatungo yabo.
Ku mugoroba bazaryama mu mazu ya Ashikeloni.
Yehova Imana yabo azabitaho,
Abagarurire ababo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.”+
8 “Numvise uko Abamowabu batuka abantu banjye,+ numva n’uko Abamoni babavuga nabi,+
Bagakomeza kwirata bashaka kubambura ahantu habo.+
9 Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye,” ni ko Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuze,
“Mowabu izaba nka Sodomu,+
Amoni ibe nka Gomora.+
Hazamera ibihuru by’amahwa, habe igihugu cy’umunyu kandi ntihazongera guturwa, kugeza iteka ryose.+
Abasigaye bo mu bantu banjye bazabatwara ibyabo,
Kandi abasigaye bo mu bantu banjye bazabigarurira.
10 Ibyo ni byo bizabageraho bitewe n’ubwibone bwabo,+
Kuko batutse abantu ba Yehova nyiri ingabo bakabirataho cyane.
11 Yehova azabatera ubwoba,
Kuko azahindura ubusa imana zo ku isi zose.
12 Mwa Banyetiyopiya mwe, namwe nzabicisha inkota.+
13 Azarambura ukuboko kwe akwerekeje mu majyaruguru, arimbure Ashuri.
Nineve azayihindura amatongo, habe ahantu hatagira amazi,+ hameze nk’ubutayu.
14 Amatungo azajya aruhukira hagati muri yo, hamwe n’inyamaswa zose.*
Ibiyongoyongo n’ibinyogote bizajya birara hagati y’inkingi zayo zaguye.
Ijwi ry’akababaro rizajya ryumvikanira mu madirishya.
Mu muryango hagati hazaba huzuye ibyasenyutse,
Kuko ibyari bisize ku mbaho zo ku nkuta, bizakurwaho maze zigasigara zigaragara.
15 Uko ni ko bizagendekera wa mujyi wari urimo abaturage b’abibone kandi bumva ko bafite umutekano.
Bahoraga bibwira mu mitima yabo bati: ‘umujyi wacu ni wo wa mbere! Nta wundi umeze nka wo.’
None reba ukuntu abantu basigaye bawureba bakumirwa.
Ni ho inyamaswa zisigaye zibera!
Umuntu wese uzajya awunyuraho azajya avugiriza, azunguze umutwe yumiwe.”+
3 Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi wa Yerusalemu we! Uri umujyi wigomeka, wanduye kandi ukandamiza abaturage bawo.+
2 Abatuye uwo mujyi ntibumva+ kandi ntibemera igihano.+
Ntibiringiye Yehova+ kandi ntibegereye Imana yabo.+
3 Abayobozi baho bameze nk’intare zitontoma.*+
Abacamanza baho bameze nk’ibirura* bya nimugoroba,
Bimwe bitajya biraza igufwa na rimwe.
4 Abahanuzi baho ni abibone. Ni abagabo buzuye uburiganya.+
Abatambyi baho banduza ibyera.*+
Ntibumvira amategeko.+
5 Yehova arakiranuka kandi ari hagati muri uwo mujyi.+ Nta kintu kibi ajya akora.
Nk’uko izuba rihora rirasa,
Ni ko buri gitondo amenyekanisha amategeko ye.+
Nyamara abakora ibikorwa bibi ntibajya bakorwa n’isoni.+
6 “Narimbuye ibihugu, iminara yabyo nyisiga ari amatongo.
Imihanda yabyo narayisenye, ku buryo nta wayinyuragamo.
Imijyi yabyo nayihinduye amatongo. Nta muntu wari ukiyibamo, nta n’umuturage wari ukiyirangwamo.+
7 Nabwiye umujyi nti: ‘uzantinya nta kabuza, kandi uzemera igihano,’*+
Kugira ngo utarimburwa.+
Nzahana uyu mujyi kubera ibyaha byawo.
Nyamara abawutuye bari bariyemeje gukora ibibi babishishikariye.’+
8 Yehova aravuze ati: ‘none rero nimuntegereze mwihanganye,+
Kugeza umunsi nzabatera* nkabatwara ibyanyu,
Kuko niyemeje gukoranya ibihugu, ngateranyiriza hamwe ubwami,
Kugira ngo mbasukeho umujinya wanjye, mbasukeho uburakari bwanjye bwose buteye ubwoba.+
Isi yose izatwikwa n’uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro.+
9 Icyo gihe nzahindura ururimi rw’abantu bo mu bihugu byose, rube ururimi rutunganye,
Kugira ngo bansenge njyewe Yehova bakoresheje izina ryanjye,
10 Kuva mu karere k’inzuzi zo muri Etiyopiya,
Abansenga bose, ari bo bantu banjye batatanye, bazanzanira impano.+
11 Kuri uwo munsi, abatuye uwo mujyi ntibazakorwa n’isoni
Bitewe n’ibyo bakoze byose bakanyigomekaho.+
Muri uwo mujyi nzakuramo abibone biyemera.
Nta n’umwe muri bo uzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.+
12 Nzasigamo gusa abantu bicisha bugufi,+
Kandi bazahungira kuri Yehova.
13 Abisirayeli bazaba basigaye+ ntibazakora ibikorwa bibi.+
Ntibazabeshya kandi ntibazariganya.
Bazarya kandi biryamire nta muntu ubatera ubwoba.”+
14 Mwishime cyane mwa baturage b’i Siyoni mwe!
Murangurure amajwi y’ibyishimo mwa Bisirayeli mwe!+
Mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, mwishime munezerwe n’umutima wanyu wose!+
15 Yehova yabakuyeho ibirego mwaregwaga.+
Yigijeyo umwanzi wanyu.+
Yehova Umwami wa Isirayeli ari hagati muri mwe.+
Ntimuzongera gutinya ibyago.+
16 Kuri uwo munsi, bazabwira Yerusalemu bati:
“Ntutinye Siyoni we!+
Gira ubutwari ntucike intege.*
17 Yehova Imana yawe ari hagati muri wowe.+
Azagukiza kuko ari Umunyambaraga.
Azakwishimira arangurure ijwi ry’ibyishimo.
18 Nzateranyiriza hamwe abishwe n’agahinda bitewe n’uko batazaga mu minsi mikuru yawe.+
Babaga kure yawe kubera ko bari barajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu, kandi abanzi babo barabasekaga.+
19 Icyo gihe nzibasira abakubabaza bose.+
Nzatuma abantu bose babashima, kandi mumenyekane hose,
Muri ibyo bihugu mwakorejwemo isoni.
20 Icyo gihe nzabagarura.
Ni ukuri, icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe.
Igihe nzagarura abanyu bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,
Nzatuma mumenyekana kandi abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazabashima.+ Mwe ubwanyu muzabyibonera.” Uko ni ko Yehova avuze.+
Bisobanura ngo: “Yehova yahishe (yabitse) abyitondeye.”
Uko bigaragara, byerekeza ku bintu cyangwa ku bikorwa byose bifitanye isano n’ibigirwamana.
Birashoboka ko ari kuri podiyumu iriho intebe y’umwami.
Uko bigaragara, ni agace k’i Yerusalemu kari hafi y’Irembo ry’Amafi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abantu bameze nk’itende riri hasi muri divayi.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”
Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “saa sita z’amanywa.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “bazamusenga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyamaswa zose zo mu gihugu.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.
Cyangwa “bahumanya ibyera.”
Cyangwa “gukosorwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nzahaguruka ntange ubuhamya.”
Cyangwa “bankorere bafatanye urunana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yawe ntatentebuke.”
Cyangwa “atuza.”