ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 27
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abalewi 27:2

Impuzamirongo

  • +Kub 6:2; Gut 23:21; Abc 11:30; 1Sm 1:11; Umb 5:4

Abalewi 27:6

Impuzamirongo

  • +Kub 18:16

Abalewi 27:8

Impuzamirongo

  • +Lew 5:7, 11; 12:8; 14:21
  • +Kub 3:6; 2Bm 12:4
  • +Luka 21:2; 2Kor 8:12

Abalewi 27:9

Impuzamirongo

  • +Lew 2:3; Kub 18:9

Abalewi 27:11

Impuzamirongo

  • +Lew 20:25; Gut 14:7
  • +Mal 1:11
  • +Lew 10:10; Kub 3:6; Ezk 44:23

Abalewi 27:12

Impuzamirongo

  • +Lew 5:15; 6:6

Abalewi 27:13

Impuzamirongo

  • +Lew 5:16; 6:5; 22:14; 27:19

Abalewi 27:14

Impuzamirongo

  • +Lew 27:12

Abalewi 27:15

Impuzamirongo

  • +Lew 27:13

Abalewi 27:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Lw 27:16

     Homeri ni urugero rw’itwara. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Ibk 4:34
  • +Ezk 45:11; Hos 3:2

Abalewi 27:17

Impuzamirongo

  • +Lew 25:10, 50

Abalewi 27:18

Impuzamirongo

  • +Lew 25:15, 16, 27

Abalewi 27:19

Impuzamirongo

  • +Lew 27:13

Abalewi 27:21

Impuzamirongo

  • +Gut 22:9; Ezk 44:29
  • +Kub 18:14

Abalewi 27:22

Impuzamirongo

  • +Lew 25:10, 25

Abalewi 27:23

Impuzamirongo

  • +Lew 27:12, 18
  • +Lew 27:9

Abalewi 27:24

Impuzamirongo

  • +Lew 25:28

Abalewi 27:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Lw 27:25

     Gera ni urugero rw’uburemere. Reba Umugereka wa 11.

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:13; Kub 3:47; 18:16; Ezk 45:12

Abalewi 27:26

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:2; Kub 18:17
  • +Kuva 22:30; Gut 15:19

Abalewi 27:27

Impuzamirongo

  • +Gut 15:21
  • +Lew 27:13

Abalewi 27:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Lw 27:28

     Cyangwa “akabyegurira Yehova kugira ngo birimburwe.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:20; Gut 7:25, 26; Yos 6:17; 7:1; 1Sm 15:3
  • +Kub 18:14

Abalewi 27:29

Impuzamirongo

  • +Kub 21:2; 1Sm 15:18
  • +1Sm 15:33

Abalewi 27:30

Impuzamirongo

  • +Int 14:20; 28:22; Kub 18:21, 26; Gut 12:6; 14:22; 2Ng 31:5; Neh 13:12; Mal 3:10; Luka 11:42; Heb 7:5

Abalewi 27:31

Impuzamirongo

  • +Lew 27:13

Abalewi 27:32

Impuzamirongo

  • +Yer 33:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2008, p. 9

Abalewi 27:33

Impuzamirongo

  • +Lew 27:10

Abalewi 27:34

Impuzamirongo

  • +Lew 26:46; Gut 4:45
  • +Kuva 3:1; Kub 1:1; Yoh 1:17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Lew. 27:2Kub 6:2; Gut 23:21; Abc 11:30; 1Sm 1:11; Umb 5:4
Lew. 27:6Kub 18:16
Lew. 27:8Lew 5:7, 11; 12:8; 14:21
Lew. 27:8Kub 3:6; 2Bm 12:4
Lew. 27:8Luka 21:2; 2Kor 8:12
Lew. 27:9Lew 2:3; Kub 18:9
Lew. 27:11Lew 20:25; Gut 14:7
Lew. 27:11Mal 1:11
Lew. 27:11Lew 10:10; Kub 3:6; Ezk 44:23
Lew. 27:12Lew 5:15; 6:6
Lew. 27:13Lew 5:16; 6:5; 22:14; 27:19
Lew. 27:14Lew 27:12
Lew. 27:15Lew 27:13
Lew. 27:16Ibk 4:34
Lew. 27:16Ezk 45:11; Hos 3:2
Lew. 27:17Lew 25:10, 50
Lew. 27:18Lew 25:15, 16, 27
Lew. 27:19Lew 27:13
Lew. 27:21Gut 22:9; Ezk 44:29
Lew. 27:21Kub 18:14
Lew. 27:22Lew 25:10, 25
Lew. 27:23Lew 27:12, 18
Lew. 27:23Lew 27:9
Lew. 27:24Lew 25:28
Lew. 27:25Kuva 30:13; Kub 3:47; 18:16; Ezk 45:12
Lew. 27:26Kuva 13:2; Kub 18:17
Lew. 27:26Kuva 22:30; Gut 15:19
Lew. 27:27Gut 15:21
Lew. 27:27Lew 27:13
Lew. 27:28Kuva 22:20; Gut 7:25, 26; Yos 6:17; 7:1; 1Sm 15:3
Lew. 27:28Kub 18:14
Lew. 27:29Kub 21:2; 1Sm 15:18
Lew. 27:291Sm 15:33
Lew. 27:30Int 14:20; 28:22; Kub 18:21, 26; Gut 12:6; 14:22; 2Ng 31:5; Neh 13:12; Mal 3:10; Luka 11:42; Heb 7:5
Lew. 27:31Lew 27:13
Lew. 27:32Yer 33:13
Lew. 27:33Lew 27:10
Lew. 27:34Lew 26:46; Gut 4:45
Lew. 27:34Kuva 3:1; Kub 1:1; Yoh 1:17
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abalewi 27:1-34

Abalewi

27 Yehova akomeza kubwira Mose ati 2 “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘umuntu nahiga umuhigo wihariye+ wo gutura Yehova umuntu hakurikijwe igiciro cyemejwe, 3 natura Imana umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli mirongo itanu z’ifeza, zigezwe kuri shekeli y’ahera. 4 Ariko natura Imana umuntu w’igitsina gore, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli mirongo itatu. 5 Naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka itanu na makumyabiri, igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli makumyabiri, naho naba ari uw’igitsina gore, igiciro cye kizabe shekeli icumi. 6 Naba afite hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, uw’igitsina gabo igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli eshanu+ z’ifeza, naho uw’igitsina gore igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli eshatu z’ifeza.

7 “‘Naba afite kuva ku myaka mirongo itandatu kujyana hejuru, uw’igitsina gabo igiciro cye cyemejwe kizabe shekeli cumi n’eshanu, naho uw’igitsina gore kibe shekeli icumi. 8 Ariko niba uwahize uwo muhigo ari umukene akaba adashobora kubona icyo giciro cyemejwe,+ azazane uwo muntu imbere y’umutambyi, umutambyi amugenere igiciro akwiriye.+ Azamugenera igiciro akurikije icyo uwahize umuhigo ashobora kubona.+

9 “‘Niba atanze itungo ryo mu yo batura Yehova ho igitambo, itungo ryose ahaye Yehova rizaba ikintu cyera.+ 10 Ntashobora kurigurana, ntashobora gusimbuza iryiza iribi cyangwa ngo iribi arisimbuze iryiza. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera. 11 Natanga itungo rihumanye+ ryo mu matungo adaturwa Yehova ho igitambo,+ azarizane imbere y’umutambyi.+ 12 Umutambyi azarigenere igiciro akurikije ko ari ryiza cyangwa ko ari ribi. Igiciro cyemejwe+ n’umutambyi ni cyo kizaba igiciro cyaryo. 13 Ariko naramuka ashatse kurigaruza, azatange igiciro cyaryo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu+ cyacyo.

14 “‘Umuntu niyereza Yehova inzu ye ngo ibe ikintu cyera, umutambyi azayigenere igiciro akurikije ubwiza bwayo.+ Igiciro umutambyi azayigenera ni cyo kizaba igiciro cyayo. 15 Ariko niba uwatanze iyo nzu ashaka kongera kuyigura, azatange igiciro cyayo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo;+ iyo nzu izongera ibe iye.

16 “‘Umuntu niyereza Yehova umurima wo muri gakondo ye,+ igiciro cyawo kizagenwe hakurikijwe ubwinshi bw’imbuto zibibwamo: niba ubibwamo homeri*+ y’ingano za sayiri, igiciro cyawo kizabe shekeli mirongo itanu. 17 Naweza ahereye ku mwaka wa Yubile,+ uzagurwe hakurikijwe igiciro cyemejwe. 18 Naweza nyuma ya Yubile, umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye ngo indi Yubile igere; igiciro cyawo cyagenwe kizagabanuke.+ 19 Ariko niba uwawutanze ashatse kongera kuwugura, azatange igiciro cyawo cyagenwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo, maze ube uwe.+ 20 Ariko natagura uwo murima ngo awisubize ahubwo ukagurishwa undi muntu, nta burenganzira azaba agifite bwo kongera kuwugura ngo awusubirane. 21 Umwaka wa Yubile nugera, igihe cyo gusubiza uwo murima kigeze, uzabe ikintu cyera, umurima weguriwe Yehova.+ Uzaba uw’umutambyi.+

22 “‘Umuntu niyereza Yehova umurima yaguze utari uwo muri gakondo ye,+ 23 umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo Yubile igere, uwo muntu ahite yishyura icyo kiguzi uwo munsi.+ Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova.+ 24 Umwaka wa Yubile nugera, uwo murima uzasubizwa nyir’ukuwugurisha, uwawuhawe ho umurage na ba sekuruza.+

25 “‘Igiciro cyose kigomba kugenwa hakurikijwe agaciro ka shekeli y’ahera. Iyo shekeli izabe ingana na gera* makumyabiri.+

26 “‘Ntihakagire umuntu wereza Yehova uburiza bwo mu matungo,+ kuko uburiza busanzwe ari ubwe. Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+ 27 Niba ari rimwe mu matungo ahumanye+ kandi akaba ashaka kuricungura akurikije igiciro cyaryo cyemejwe, azatange icyo giciro cyaryo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo.+ Ariko nataricungura, rizagurishwe ku giciro cyaryo cyemejwe.

28 “‘Niba umuntu afashe umuntu cyangwa itungo rye cyangwa umurima we akabyegurira Yehova burundu,*+ uwo muntu cyangwa itungo cyangwa umurima ntibishobora kugurishwa cyangwa gucungurwa.+ Biba bibaye ibintu byera cyane byeguriwe Yehova. 29 Nta muntu ugomba kwicwa uzacungurwa;+ azicwe.+

30 “‘Icya cumi+ cy’ibyeze mu butaka, byaba ibyo mwejeje mu mirima cyangwa imbuto zeze ku biti, ni icya Yehova. Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 31 Nihagira umuntu ushaka kongera gusubirana icya cumi yatanze, azatange igiciro cyacyo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo.+ 32 Kimwe cya cumi cyo mu bushyo cyangwa cyo mu mukumbi, mu matungo yose anyura munsi y’inkoni,+ irya cumi rizaba ikintu cyera cyeguriwe Yehova. 33 Ntazarebe niba iryo tungo ari ryiza cyangwa ari ribi, kandi ntazarisimbuze irindi. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera.+ Ntirizacungurwe.’”

34 Ayo ni yo mategeko+ Yehova yahereye Mose ku musozi wa Sinayi+ ngo ayageze ku Bisirayeli.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze