ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Umuntu wese uvusha amaraso y’umuntu na we amaraso ye azavushwa+ n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.

  • Abacamanza 9:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa se rwo muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Ariko Yotamu, umuhungu w’umuhererezi wa Yerubayali, ararokoka kuko yari yihishe.

  • Abacamanza 9:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Imana yararetse ibyo bibaho kugira ngo urugomo bakoreye abahungu mirongo irindwi ba Yerubayali rubagaruke,+ no kugira ngo iryoze Abimeleki umuvandimwe wabo amaraso yabo kuko ari we wabishe,+ inayaryoze abaturage b’i Shekemu kuko bamufashije+ kwica abavandimwe be.

  • 1 Samweli 25:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Dawidi aza kumva ko Nabali yapfuye, aravuga ati “Yehova ashimwe we wamburaniye+ akankuraho igitutsi+ cya Nabali, akarinda umugaragu we gukora ikintu kibi,+ kandi Yehova yatumye ububi bwa Nabali bumugaruka!”+ Dawidi yohereza intumwa ngo zijye kumurehereza+ Abigayili.

  • Zab. 58:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Umukiranutsi azishimira ko yabonye uko guhora,+

      Kandi ibirenge bye azabyogesha amaraso y’ababi.+

  • Zab. 94:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Izatuma imigambi mibi bacura ibagaruka,+

      Kandi izabacecekesha ikoresheje ibyago bateza.+

      Yehova Imana yacu azabacecekesha.+

  • Imigani 5:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Umuntu mubi azafatwa n’amakosa ye+ kandi ingoyi z’icyaha cye ni zo zizamuboha.+

  • Abagalatiya 6:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ntimwishuke:+ iby’Imana ntibikerenswa,+ kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze