1 Abami
9 Hanyuma Salomo arangije kubaka inzu+ ya Yehova n’inzu y’umwami+ no gukora indi mirimo yifuzaga gukora yose,+ 2 Yehova amubonekera ku ncuro ya kabiri nk’uko yamubonekeye ari i Gibeyoni.+ 3 Yehova aramubwira ati “numvise isengesho+ ryawe n’ukuntu wantakambiye uri imbere yanjye. Nejeje+ iyi nzu wubatse, nyitirira izina ryanjye+ kugeza ibihe bitarondoreka, kandi nzayihozaho amaso yanjye+ n’umutima wanjye.+ 4 Nawe nugendera+ imbere yanjye nka so Dawidi,+ ufite umutima uboneye+ kandi utunganye,+ ugakora ibyo nagutegetse byose,+ kandi ugakomeza amategeko+ yanjye n’amateka yanjye,+ 5 nanjye nzakomeza intebe y’ubwami bwawe muri Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka, nk’uko nabisezeranyije so Dawidi nti ‘ntuzabura uwo mu rubyaro rwawe wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+ 6 Ariko mwe n’abana banyu nimuhindukira mukareka kunkurikira,+ ntimukomeze amategeko yanjye n’amateka yanjye nabahaye maze mukajya gukorera izindi mana+ mukazunamira, 7 nanjye nzakura Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nereje izina ryanjye nzayita kure yanjye,+ Abisirayeli bazahinduka iciro ry’imigani,+ bahinduke urw’amenyo mu mahanga yose. 8 Iyi nzu ubwayo izahinduka amatongo.+ Umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ akubite ikivugirizo, avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 9 Bazabasubiza bati ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa,+ maze bagahindukirira izindi mana+ bakazunamira, bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
10 Hashize imyaka makumyabiri, ari na yo myaka Salomo yamaze yubaka ayo mazu yombi, inzu ya Yehova+ n’inzu y’umwami,+ 11 Umwami Salomo yahaye Hiramu imigi makumyabiri mu karere ka Galilaya+ (Hiramu+ umwami w’i Tiro yari yarafashije Salomo+ amuha ibiti by’amasederi n’iby’imiberoshi hamwe na zahabu yashakaga yose).+ 12 Nuko Hiramu ava i Tiro ajya kureba imigi Salomo yari yaramuhaye, ariko ntiyayishima.+ 13 Hiramu aramubaza ati “muvandi, iyi migi wampaye ni migi ki?” Iyo migi bayita Igihugu cy’i Kabuli kugeza n’uyu munsi.
14 Hagati aho Hiramu yoherereza umwami italanto* ijana na makumyabiri za zahabu.+
15 Dore ibirebana n’abakoraga imirimo y’agahato,+ abo Umwami Salomo yari yarahamagaje kugira ngo bubake inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami, Milo,*+ urukuta+ rw’i Yerusalemu, Hasori,+ Megido+ na Gezeri.+ 16 (Farawo umwami wa Egiputa yari yarazamutse yigarurira Gezeri maze arayitwika, yica Abanyakanani+ bari batuye muri uwo mugi. Nuko ayiha umukobwa we,+ umugore wa Salomo, ngo ibe impano yo kumusezeraho.) 17 Salomo yubaka Gezeri na Beti-Horoni y’Epfo,+ 18 yubaka Balati+ na Tamari yari mu gihugu, mu butayu, 19 n’imigi yose yo guhunikwamo imyaka+ yari yarabaye iya Salomo, imigi y’amagare y’intambara+ n’iy’abagendera ku mafarashi, yubaka n’ibindi yifuzaga+ kubaka byose muri Yerusalemu, muri Libani no mu gihugu cyose yategekaga. 20 Abari barasigaye bose bo mu Bamori,+ Abaheti,+ Abaperizi,+ Abahivi+ n’Abayebusi,+ batari Abisirayeli,+ 21 ni ukuvuga abana babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura,+ Salomo abagira abacakara, abakoresha imirimo y’uburetwa kugeza n’uyu munsi.+ 22 Nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu;+ ahubwo bari abasirikare be, abakozi be, abatware be, abatware b’ingabo ze, abatware b’abagendera ku magare ye y’intambara n’ab’abagendera ku mafarashi ye.+ 23 Abakuru b’abari bahagarariye imirimo ya Salomo bari magana atanu na mirongo itanu, akaba ari bo bari bahagarariye abakoraga imirimo.+
24 Umukobwa wa Farawo+ yavuye mu Murwa wa Dawidi+ yimukira mu nzu ye Salomo yari yaramwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.+
25 Incuro eshatu+ mu mwaka, Salomo yakomeje kujya atamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, akabitambira ku gicaniro yari yarubakiye Yehova.+ Yoserezaga ibitambo ku gicaniro+ cyari imbere ya Yehova; nuko arangiza kubaka iyo nzu.+
26 Umwami Salomo yari yarakoreye amato menshi muri Esiyoni-Geberi+ yari bugufi bwa Eloti,+ ku nkombe y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.+ 27 Hiramu yoherezaga abagaragu be+ bari abasare bamenyereye inyanja, bakajyana n’abagaragu ba Salomo muri ayo mato. 28 Bagiye muri Ofiri+ bakurayo italanto magana ane na makumyabiri za zahabu,+ bazizanira Umwami Salomo.