16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+
4 kuko bantaye,+ aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya,+ kandi bakosereza ibitambo izindi mana batigeze kumenya,+ bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda; kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza.+