ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 21:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+

  • 2 Abami 24:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 n’amaraso y’abatariho urubanza+ yamennye akayuzuza i Yerusalemu; nuko Yehova yanga gutanga imbabazi.+

  • Zab. 106:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+

      Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,

      Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+

      Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+

  • Yesaya 10:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 bagamije guhigika urubanza rw’aboroheje no gutuma imbabare zo mu bwoko bwanjye+ zidakorerwa ibihuje n’ubutabera, no kugira ngo banyage abapfakazi kandi basahure imfubyi!+

  • Yesaya 59:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ibirenge byabo byirukira kugira nabi gusa,+ kandi byihutira kuvusha amaraso y’utariho urubanza.+ Ibitekerezo byabo ni bibi,+ kandi kunyaga no gusenya biri mu nzira zabo z’igihogere.+

  • Yeremiya 19:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 kuko bantaye,+ aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya,+ kandi bakosereza ibitambo izindi mana batigeze kumenya,+ bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda; kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza.+

  • Matayo 23:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 kugira ngo mugibweho n’umwenda w’amaraso y’abakiranutsi bose biciwe mu isi,+ uhereye ku maraso y’umukiranutsi+ Abeli,+ ukageza ku maraso ya Zekariya mwene Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze