Ezira
2 Aba ni bo bari batuye muri iyo ntara,*+ ni bo bavuye mu bunyage,+ abo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage+ i Babuloni hanyuma bakagaruka+ i Yerusalemu n’i Buyuda,+ buri wese akajya mu mugi we. 2 Ni bo bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Seraya,+ Relaya, Moridekayi, Bilushani, Misipari, Bigivayi, Rehumu na Bayana.
Dore umubare w’abagabo b’Abisirayeli: 3 bene Paroshi+ bari ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri; 4 bene Shefatiya+ bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri; 5 bene Ara+ bari magana arindwi na mirongo irindwi na batanu; 6 bene Pahati-Mowabu,+ bo muri bene Yeshuwa na Yowabu+ bari ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri; 7 bene Elamu+ bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane; 8 bene Zatu+ bari magana cyenda na mirongo ine na batanu; 9 bene Zakayi+ bari magana arindwi na mirongo itandatu; 10 bene Bani+ bari magana atandatu na mirongo ine na babiri; 11 bene Bebayi+ bari magana atandatu na makumyabiri na batatu; 12 bene Azigadi+ bari igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri; 13 bene Adonikamu+ bari magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu; 14 bene Bigivayi+ bari ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu; 15 bene Adini+ bari magana ane na mirongo itanu na bane; 16 bene Ateri+ wo mu muryango wa Hezekiya bari mirongo cyenda n’umunani; 17 bene Bezayi+ bari magana atatu na makumyabiri na batatu; 18 bene Yora bari ijana na cumi na babiri; 19 bene Hashumu+ bari magana abiri na makumyabiri na batatu; 20 bene Gibari+ bari mirongo cyenda na batanu; 21 ab’i Betelehemu+ bari ijana na makumyabiri na batatu; 22 abagabo b’i Netofa+ bari mirongo itanu na batandatu; 23 abagabo bo muri Anatoti+ bari ijana na makumyabiri n’umunani; 24 abo muri Azimaveti+ bari mirongo ine na babiri; 25 ab’i Kiriyati-Yeyarimu+ n’i Kefira n’i Beroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu; 26 ab’i Rama+ n’i Geba+ bari magana atandatu na makumyabiri n’umwe; 27 abagabo b’i Mikimasi+ bari ijana na makumyabiri na babiri; 28 abagabo b’i Beteli+ no muri Ayi+ bari magana abiri na makumyabiri na batatu; 29 ab’i Nebo+ bari mirongo itanu na babiri; 30 ab’i Magibishi bari ijana na mirongo itanu na batandatu; 31 bene Elamu+ wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane; 32 bene Harimu+ bari magana atatu na makumyabiri; 33 ab’i Lodi+ n’i Hadidi+ no muri Ono+ bari magana arindwi na makumyabiri na batanu; 34 ab’i Yeriko+ bari magana atatu na mirongo ine na batanu; 35 ab’i Senaya+ bari ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.
36 Abatambyi:+ bene Yedaya+ wo mu muryango wa Yeshuwa+ bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu; 37 bene Imeri+ bari igihumbi na mirongo itanu na babiri; 38 bene Pashuri+ bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi; 39 bene Harimu+ bari igihumbi na cumi na barindwi.
40 Abalewi:+ bene Yeshuwa+ na Kadimiyeli+ bo mu muryango wa Hodaviya+ bari mirongo irindwi na bane. 41 Abaririmbyi bene Asafu+ bari ijana na makumyabiri n’umunani. 42 Abahungu bakomokaga ku barinzi b’amarembo, bene Shalumu,+ bene Ateri,+ bene Talumoni,+ bene Akubu,+ bene Hatita,+ bene Shobayi, bose hamwe bari ijana na mirongo itatu n’icyenda.
43 Abanetinimu:+ bene Ziha, bene Hasufa, bene Tabawoti,+ 44 bene Kerosi, bene Siyaha,* bene Padoni,+ 45 bene Lebana, bene Hagaba, bene Akubu, 46 bene Hagabu, bene Shalumayi,+ bene Hanani, 47 bene Gideli, bene Gahari,+ bene Reyaya, 48 bene Resini,+ bene Nekoda, bene Gazamu, 49 bene Uza, bene Paseya,+ bene Besayi, 50 bene Asina, bene Mewunimu, bene Nefusimu,*+ 51 bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri,+ 52 bene Baziluti, bene Mehida, bene Harisha,+ 53 bene Barikosi, bene Sisera, bene Tema,+ 54 bene Neziya, bene Hatifa.+
55 Abahungu b’abagaragu ba Salomo:+ bene Sotayi, bene Sofereti, bene Peruda,+ 56 bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli,+ 57 bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti-Hazebayimu, bene Ami.+
58 Abanetinimu+ bose hamwe n’abahungu b’abagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri.+
59 Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri, ni bo batashoboye kumenya imiryango ya ba sekuruza n’inkomoko yabo,+ niba barakomokaga muri Isirayeli: 60 bene Delaya, bene Tobiya na bene Nekoda+ bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri. 61 Mu bahungu b’abatambyi:+ bene Habaya, bene Hakozi,+ bene Barizilayi+ washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi+ w’i Gileyadi, maze akitirirwa izina ryabo. 62 Abo ni bo bashatse mu gitabo bandikwagamo kugira ngo bagaragarize mu ruhame igisekuru cyabo, ariko ntibibonamo, bituma bahagarikwa ku murimo w’ubutambyi kuko babonwaga ko bahumanye.+ 63 Ni yo mpamvu Tirushata+ yababwiye ko batagombaga kurya+ ku bintu byera cyane, kugeza igihe hari kuza umutambyi ufite Urimu+ na Tumimu.
64 Iteraniro ryose hamwe+ ryari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,+ 65 hatabariwemo abagaragu babo n’abaja babo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi; kandi bari bafite abaririmbyi+ b’abagabo n’abagore magana abiri. 66 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu,+ 67 ingamiya zabo zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, naho indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.+
68 Bamwe mu batware+ b’amazu ya ba sekuruza+ bageze aho inzu ya Yehova+ yahoze i Yerusalemu,+ batanga amaturo ku bushake+ agenewe inzu y’Imana y’ukuri kugira ngo yongere ihagarare aho yahoze.+ 69 Batanze bakurikije ubushobozi bwabo, batanga zahabu+ kugira ngo haboneke ibyari bikenewe mu murimo, ingana n’idarakama* ibihumbi mirongo itandatu na kimwe, n’ifeza+ ingana na mina* ibihumbi bitanu, n’amakanzu+ ijana y’abatambyi. 70 Nuko abatambyi n’Abalewi n’abandi bantu bamwe bo muri rubanda,+ n’abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo n’Abanetinimu batura mu migi yabo, kandi Abisirayeli bose batura mu migi yabo.+