2 Abami
23 Nuko umwami atumaho abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu barakorana.+ 2 Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu bose, n’abatambyi+ n’abahanuzi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye.+ Abasomera+ amagambo yose yanditse mu gitabo+ cy’isezerano+ bari babonye mu nzu ya Yehova.+ 3 Umwami ahagarara iruhande rw’inkingi,+ agirana na Yehova isezerano+ ry’uko bazakurikira+ Yehova, bakumvira amategeko ye,+ amabwiriza ye+ n’ibyo yahamije,+ babigiranye umutima+ wabo wose n’ubugingo bwabo bwose,+ bagakora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo.+ Abantu bose bemera ko bazakora ibihuje n’iryo sezerano.+
4 Umwami ategeka umutambyi mukuru Hilukiya+ n’abandi batambyi n’abarinzi b’amarembo+ gusohora mu rusengero rwa Yehova ibikoresho byose byakorewe Bayali,+ n’inkingi yera y’igiti+ n’ingabo zose zo mu kirere.+ Abitwikira inyuma ya Yerusalemu mu materasi y’i Kidironi,+ ivu ryabyo arijyana i Beteli.+ 5 Yirukana abatambyi b’imana z’amahanga abami b’u Buyuda bari barashyizeho, kugira ngo bajye bosereza ibitambo ku tununga two mu migi y’i Buyuda no mu nkengero za Yerusalemu, akuraho n’aboserezaga ibitambo Bayali,+ izuba, ukwezi, amatsinda y’inyenyeri n’ingabo zose zo mu kirere.+ 6 Hanyuma asohora inkingi yera y’igiti+ yari mu nzu ya Yehova ayijyana mu nkengero za Yerusalemu, mu kibaya cya Kidironi, ayitwikirayo.+ Arayisya ayihindura ivu, arijugunya mu irimbi+ rya rubanda. 7 Asenya amazu y’abagabo b’indaya bo mu rusengero+ yari mu nzu ya Yehova, aho abagore baboheraga uduhema duto twari dufite ishusho y’urusengero rw’inkingi yera y’igiti.
8 Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu migi y’i Buyuda kugira ngo bahumanye utununga abatambyi boserezagaho ibitambo, kuva i Geba+ kugera i Beri-Sheba,+ ngo tutongera gukoreshwa mu gusenga. Asenya utununga twari hafi y’irembo rya Yosuwa umutware w’umugi, ryari ibumoso bw’umuntu winjiye mu marembo y’umugi. 9 Abatambyi+ bo ku tununga bo ntibageraga ku gicaniro cya Yehova i Yerusalemu, ariko basangiraga imigati idasembuwe+ n’abavandimwe babo. 10 Umwami yahumanyije Tofeti+ iri mu gikombe cya bene Hinomu,+ kugira ngo hatagira umuntu wongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we,+ amutambiye Moleki.+ 11 Ntiyemeye ko amafarashi abami b’u Buyuda bari bareguriye izuba yongera kwinjira mu nzu ya Yehova, hafi y’icyumba cyo kuriramo+ cya Natani-Meleki umutware w’ibwami, cyari mu ibaraza. Amagare y’intambara yari yareguriwe izuba+ arayatwika. 12 Umwami asenya ibicaniro abami b’u Buyuda bari barubatse ku gisenge+ cy’icyumba cyo hejuru cya Ahazi, n’ibicaniro+ Manase yari yarubatse mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova, arangije arabijanjagura abihindura ifu, abijugunya mu kibaya cya Kidironi. 13 Utununga twari duteganye+ na Yerusalemu twari iburyo bw’Umusozi w’Irimbukiro, utwo Salomo+ umwami wa Isirayeli yari yarubakiye Ashitoreti,+ igiteye ishozi cy’Abasidoni, Kemoshi,+ igiteye ishozi cy’i Mowabu, na Milikomu,+ igiteye ishozi cy’Abamoni, umwami araduhumanya kugira ngo tutongera gusengerwaho. 14 Amenagura+ inkingi zera z’amabuye, atemagura inkingi zera z’ibiti, aho zari ziri aharunda amagufwa y’abantu. 15 Asenya igicaniro cyari i Beteli,+ urusengero rwo ku kanunga umwami Yerobowamu+ mwene Nebati yari yarubatse agatera Isirayeli gucumura.+ Urwo rusengero ararutwika; ararumenagura arangije atwika inkingi yera y’igiti.
16 Yosiya ahindukiye abona imva zari ku musozi. Yohereza abantu bavana amagufwa muri izo mva bayatwikira+ kuri icyo gicaniro, aragihumanya kugira ngo kitazongera gukoreshwa mu gusenga, akurikije ijambo+ rya Yehova umuntu w’Imana y’ukuri yari yaravuze.+ 17 Hanyuma arabaza ati “ririya buye ndeba, riri ku mva ya nde?” Abantu bo muri uwo mugi baramusubiza bati “iriya ni imva+ y’umuntu w’Imana y’ukuri wari waraturutse mu Buyuda,+ agatangaza ibi bintu umaze gukorera igicaniro cy’i Beteli.”+ 18 Arababwira ati “nimumureke yiruhukire.+ Ntihagire ukora ku magufwa ye.” Nuko amagufwa ye barayareka, hamwe n’ay’umuhanuzi+ wari waraturutse i Samariya.
19 Insengero+ zose zo ku tununga abami+ ba Isirayeli bari barubatse mu migi+ y’i Samariya bakarakaza Imana,+ Yosiya yarazishenye azikorera nk’ibyo yakoreye i Beteli byose.+ 20 Abatambyi+ bose bo ku tununga bari aho abicira ku bicaniro,+ arangije atwikira amagufwa y’abantu kuri ibyo bicaniro. Hanyuma asubira i Yerusalemu.
21 Umwami ategeka abantu bose ati “mwizihirize Yehova Imana yanyu pasika+ nk’uko byanditse muri iki gitabo cy’isezerano.”+ 22 Nta pasika nk’iyo yari yarigeze yizihizwa, haba mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli,+ cyangwa mu gihe cyose cy’abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.+ 23 Iyo pasika bayizihirije Yehova i Yerusalemu mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’Umwami Yosiya.+
24 Yosiya yatsembye abashitsi+ n’abapfumu,+ arimbura za terafimu,+ ibigirwamana biteye ishozi+ n’ibindi bintu biteye ishozi+ byari bikigaragara mu gihugu cy’i Buyuda no muri Yerusalemu, kugira ngo asohoze amategeko+ yari yanditse mu gitabo+ umutambyi Hilukiya yari yabonye mu nzu ya Yehova.+ 25 Mu bami bamubanjirije bose, nta n’umwe wahindukiriye+ Yehova nka we abigiranye umutima we wose, ubugingo bwe bwose+ n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose. Na nyuma ye nta wabayeho umeze nka we.
26 Icyakora Yehova ntiyacururutse ngo ashire uburakari bwe buguramana, bwagurumaniye u Buyuda+ bitewe n’ibikorwa bibi byose Manase yakoze akabatera kurakaza Imana.+ 27 Yehova yaravuze ati “u Buyuda+ na bwo nzabukura imbere y’amaso yanjye+ nk’uko nakuye Isirayeli imbere y’amaso yanjye,+ kandi uyu mugi natoranyije, Yerusalemu, nzawuta, nte n’inzu navuzeho nti ‘ni ho hazaba izina ryanjye.’”+
28 Ibindi bintu Yosiya yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 29 Ku ngoma ye, Farawo Neko+ umwami wa Egiputa yagiye gutabara umwami wa Ashuri hafi y’uruzi rwa Ufurate,+ Umwami Yosiya ajya kumurwanya.+ Ariko Farawo akimubona ahita amwicira+ i Megido.+ 30 Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu,+ bamuhamba mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi+ umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta baramwimika, asimbura se ku ngoma.
31 Yehowahazi+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali,+ akaba umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 32 Yakoze ibibi mu maso ya Yehova nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+ 33 Farawo Neko+ amubohera+ i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati kugira ngo adakomeza gutegeka i Yerusalemu. Farawo ategeka igihugu gutanga icyiru+ cy’italanto ijana z’ifeza,+ n’italanto imwe ya zahabu.+ 34 Nanone Farawo Neko yimitse Eliyakimu+ umuhungu w’umwami Yosiya, asimbura se Yosiya ku ngoma, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Hanyuma Farawo ajyana Yehowahazi muri Egiputa, aza kugwayo.+ 35 Nuko Yehoyakimu akajya aha Farawo ifeza+ na zahabu. Yakaga abaturage umusoro,+ kugira ngo abone ifeza Farawo yamusabaga. Yakaga abaturage bo mu gihugu ifeza na zahabu byo guha Farawo Neko, akurikije umusoro buri wese yasabwaga gutanga.+
36 Yehoyakimu+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Zebida, akaba umukobwa wa Pedaya w’i Ruma. 37 Yakoze ibibi+ mu maso ya Yehova nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+