Yeremiya
5 Nimugende muzenguruke imihanda y’i Yerusalemu mushakire no ku karubanda, murebe kandi mumenye niba mushobora kuyibonamo umuntu+ ukora iby’ubutabera+ agashaka ubudahemuka,+ nanjye nzayibabarira. 2 Niyo bavuga bati “ndahiye Yehova Imana nzima,” baba barahira ibinyoma gusa.+
3 Yehova, mbese amaso yawe ntiyishimira kureba ubudahemuka?+ Warabakubise+ ariko ntibarwaye.+ Warabatsembye+ ariko banze kubivanamo isomo.+ Barinangiye, mu maso habo harusha urutare gukomera.+ Banze guhindukira.+ 4 Nanjye naravuze nti “ni abantu batagize icyo bavuze rwose. Bakoze iby’ubupfapfa kuko birengagije inzira za Yehova, bakirengagiza ubutabera bw’Imana yabo.+ 5 Nzasanga abakomeye mvugane na bo,+ kuko nibura bo bagomba kuba baramenye inzira za Yehova bakazitaho, bakamenya ubutabera bw’Imana yabo.+ Ariko mu by’ukuri, bose bavunaguye umugogo, bacagagura ingoyi.”+
6 Ni yo mpamvu intare yabateye iturutse mu ishyamba, isega yo mu butayu igakomeza kubayogoza,+ ingwe na yo igakomeza kubikirira imbere y’imigi yabo.+ Usohotse wese iramutanyaguza. Kuko ibicumuro byabo byabaye byinshi n’ibikorwa byabo by’ubuhemu bikaba bitabarika.+
7 Nahera he nkubabarira ibyo bintu? Abana bawe barantaye kandi bakomeza kurahira+ ibitari Imana nyamana.+ Narabagaburiraga bagahaga,+ ariko bakomeje gusambana,+ bakirema imitwe bakajya mu nzu y’indaya. 8 Babaye nk’amafarashi ashaka kwimya, afite amabya akomeye. Buri wese yiruka inyuma y’umugore wa mugenzi we, avumera nk’ifarashi.+
9 Yehova aravuga ati “mbese sinkwiriye kubibaryoza?+ Cyangwa ubugingo bwanjye ntibukwiriye kwihimura ku ishyanga rimeze rityo?”+
10 “Nimuzamuke mwigabize amaterasi y’imizabibu yaho muyangize,+ ariko ntimuyitsembeho burundu.+ Mukureho imishibu yaho itoshye kuko atari iya Yehova.+ 11 Kuko ab’inzu ya Isirayeli n’ab’inzu ya Yuda bandiganyije,” ni ko Yehova avuga.+ 12 “Bihakanye Yehova, bakomeza kuvuga bati ‘nta wubaho,+ kandi nta byago bizatugeraho. Ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona.’+ 13 Abahanuzi bahinduka umuyaga, kandi nta jambo ry’Imana ribarimo.+ Uko ni ko bizabagendekera.”
14 Ku bw’ibyo, Yehova Imana nyir’ingabo aravuga ati “kubera ko muvuga mutyo, amagambo yanjye nzayahindura nk’umuriro mu kanwa kanyu,+ n’aba bantu bahinduke inkwi, maze uwo muriro ubatwike.”+
15 “Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubateza ishyanga rya kure,”+ ni ko Yehova avuga. “Ni ishyanga rirambye.+ Ni ishyanga ryabayeho kera, rivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwa ibyo bavuga. 16 Ikirimba cyabo kimeze nk’imva irangaye; bose ni abagabo b’intwari.+ 17 Nanone bazarya umusaruro wanyu n’ibyokurya byanyu.+ Bazarya abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu. Bazarya imizabibu yanyu n’imitini yanyu.+ Imigi yanyu mwiringira igoswe n’inkuta bazayisenyesha inkota.”
18 “Ndetse no muri iyo minsi,” ni ko Yehova avuga, “sinzabatsembaho burundu.+ 19 Icyo gihe muzavuga muti ‘ni iki cyatumye Yehova Imana yacu adukorera ibyo byose?’+ Nawe uzababwire uti ‘nk’uko mwantaye mugakorera imana z’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’”+
20 Mubibwire ab’inzu ya Yakobo, mubitangaze no mu Buyuda muti 21 “nimwumve mwa bapfapfa batagira umutima+ mwe: bafite amaso ariko ntibabona;+ bafite amatwi ariko ntibumva.+ 22 ‘Mbese nta n’ubwo muntinya,’+ ni ko Yehova avuga, ‘cyangwa ngo muhindire umushyitsi* imbere yanjye,+ jyewe washyizeho umusenyi ngo ube urugabano rw’inyanja, ngashyiraho itegeko ridakuka idashobora kurengaho? Nubwo imiraba yayo yazana imbaraga nyinshi nta cyo yashobora, kandi nubwo yakwivumbagatanya, ntishobora kururenga.+ 23 Ariko abagize ubu bwoko bafite umutima winangiye kandi wigomeka; bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+ 24 Nyamara ntibigeze bavuga mu mitima yabo bati “nimureke dutinye Yehova Imana yacu,+ we uduha imvura, akaduha imvura y’umuhindo n’imvura y’itumba mu gihe cyayo,+ agatuma duhorana ibyumweru byategetswe by’isarura.”+ 25 Amakosa yanyu ni yo yatumye ibyo bintu bihinduka, kandi ibyaha byanyu ni byo byatumye mutabona ibyiza.+
26 “‘Mu bwoko bwanjye habonetsemo abantu babi.+ Bakomeza kwitegereza nk’abatezi b’inyoni bagenda bububa.+ Bateze imitego irimbura kandi bayifatiramo abantu. 27 Amazu yabo yuzuye uburiganya+ nk’urudandi rwuzuye ibiguruka. Ni cyo gituma bakomera kandi bakagwiza ubutunzi.+ 28 Barabyibushye,+ barayagirana. Bakora ibibi birengeje urugero. Nta muntu n’umwe baburanira,+ habe n’imfubyi,+ kuko baba bashaka inyungu zabo.+ Kandi ntibakurikirana urubanza rw’abakene.’”
29 Yehova aravuga ati “mbese sinkwiriye kubibaryoza? Cyangwa ubugingo bwanjye ntibukwiriye kwihimura ku ishyanga rimeze rityo?+ 30 Iki gihugu cyabayemo ibintu biteye ubwoba by’agahomamunwa:+ 31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+