ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 21:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nanone Manase yamennye amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza,+ yakuzura Yerusalemu kuva ku mpera imwe kugera ku yindi, yiyongera ku cyaha yakoze agatera u Buyuda gucumura bugakora ibibi mu maso ya Yehova.+

  • 2 Abami 24:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 n’amaraso y’abatariho urubanza+ yamennye akayuzuza i Yerusalemu; nuko Yehova yanga gutanga imbabazi.+

  • Yeremiya 2:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Kandi ku ncunda z’imyambaro yawe habonetseho ibizinga by’amaraso y’ubugingo+ bw’abakene batariho urubanza.+ Sinigeze mbafatira mu cyuho, ahubwo nasanze amaraso yabo ku ncunda z’imyenda yawe yose.+

  • Yeremiya 22:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 ‘Nta kindi werekejeho amaso yawe n’umutima wawe, uretse gushaka indamu mbi+ no gushaka amaraso y’utariho urubanza kugira ngo uyavushe,+ no kuriganya no kunyaga.’

  • Ezekiyeli 9:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nuko arambwira ati “icyaha cy’ab’inzu ya Isirayeli na Yuda+ kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye amaraso yamenwe+ kandi umugi wuzuye ibigoramye,+ kuko bavuze bati ‘Yehova yataye igihugu;+ Yehova ntabireba.’+

  • Ezekiyeli 11:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Mwatumye abanyu biciwe muri uyu mugi baba benshi, imihanda yawo muyuzuzamo abishwe.”’”+

  • Hoseya 4:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Kuvumana+ no kuriganya+ no kwica+ no kwiba+ no gusambana+ byogeye hose, kandi ibikorwa byo kuvusha amaraso bigenda byikurikiranya.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze